Pageviews all the time

Urubuga rw'abasomyi: TWAGIRAMUNGU FAWUSITINI N’ABO BAKORANA BAREKE GUFATA ABANYARWANDA NK’ INJIJI/ KAYITARE James na UWIMANA Jean de Dieu

                                         Twagiramungu Fawusitini avugira abicanyi ba RPF
                         ko bica impunzi zirenga 5000 i Kibeho muri 1995 birwanagaho kandi                                                                               abasaba gukomeza igikorwa cyabo

Ikiduteye kwandika iyi nyandiko ivuga kuri Twagiramungu (Rukokoma) ni ukubera  ko hari inyandiko nyinshi  zimaze igihe zica ku mbuga za interineti zivuga kuri uyu munyapolitiki n’abo bahanganye. Iheruka ikaba ari iyo Dogiteri Nkusi Yozefu yasohoye  ku rubuga www.shikamaye.blogspot.com aho yasubizaga abakomiseri ba Twagiramungu Fawusitini. Dogiteri Nkusi yarangije atangaje ko atazongera kugira icyo avuga kuri uwo mugabo, ariko aha rugari abasomyi b’urubuga « Shikamaye » bashaka kugira icyo bamuvugaho (Rukokoma). Ni muri urwo rwego rero  natwe twifuje kugira icyo  tuvuga ku ngingo eshatu   muri nyinshi abashyigikiye  Twagiramungu bakoresha bamuvugira. Izo ngingo zikaba ari izi zikurikira :


1)      Bavuga yuko ngo Rukokoma yakoze ikosa yizera ibyo inkotanyi zamubwiraga, ngo yisanga zaramubeshyaga, ngo kubera iyo mpamvu, utarakora ikosa namutere ibuye.
2)      Bibaza ngo ukuntu Twagiramungu aregwa kuba yaratanze Byumba cyangwa u Rwanda kandi atari umusirikari cyangwa ngo abe hari ubuyobozi bw’igihugu yari afite.
3)      Bibaza kandi impamvu uruhare rwa Bizimungu Pasteur, Col. Kanyarengwe Alexis, Col. Lizinde Theoneste, n’abandi mu gufasha inkotanyi rutavugwa, ahubwo hakavugwa urwa Twagiramungu gusa.

. Mpereye ku byerekeye kwibeshya bya Twagiramungu byavuzwe n’uwitwa  Solange (komiseri muri RDI Rwanda- Rwiza ya Twagiramungu), rwose twe tubona  ari  ukwigiza nkana gukabije. Rukokoma ashobora kuba yaratangiye gukorana na FPR inkotanyi mu mwaka wa 1991 ubwo amashyaka menshi yemerwaga mu Rwanda, Rukokoma ngo yitwaje kurwanya  ubutegetsi bwa Habyarimana. Icyo gihe inkotanyi zari zaramaze gutera  u Rwanda, aho zinyuze hose ari urupfu zisiga inyuma yazo. Zakoreshaga amayeri menshi hagamijwe kwica abantu benshi bashoboka. Ubwo yagiye gukorana nazo, ibyo zikorera abaturage  atabizi kandi yararwaniraga ko abaturarwanda  babaho neza ? Reka dufate ko atari abizi, uretse ko no kuba atari abizi  ari umunyapolitiki wari ufite igihagararo  nka kiriya byaba bitangaje!

Ubundi umunyapolitiki ukomeye nk’uko yari ameze muri iriya myaka agomba kuba afite abantu bamuha amakuru (informateurs) uko bishobotse kose (en temps réel) mu gihugu hose no hanze yacyo. Kuba rero atari azi ibyo inkotanyi zakoraga, akazikurikira buhumyi ; nabyo ntibyaba  bimuhesha agaciro. Gusa nk’uko twabivuze reka  dufate ko atari abizi. None se ko zitigeze zihindura imikorere, byageze mu 1992, 1993 ibyo bintu atarabimenya ? Yari ataramenya ko inkotanyi aho zinyuze hose zihasiga imirambo y’abantu b’ingeri zitandukanye (Impinja, abana, abangavu n’ingimbi, abakuru, abasaza n’abakecuru) ? Ese nibura ntiyasomaga ibinyamakuru cyangwa ngo akurikire radiyo ? Ubwo utazi ibyo byose zakoraga icyo gihe waba uri umunyapolitiki nyabaki ? Ariko reka nanone duce inkoni izamba  tuvuge ko yari ataramenya ko inkotanyi zica (zibigambiriye) ! 

 Ese uko zakoze hasi mu 1994 nabyo ntiyabimenye ? Uko zayogoje igihugu cyose  zongera imirambo kuyo interahamwe  zari zimaze gushyira hasi, nabyo ntiyabimenye ? Kugera aho yemera kuba igikoresho cy’inkotanyi we na Bizimungu Pasteur ; nk’uko Noble Marara yabivuze, aho yavuze ko aba bagabo inkotanyi zabahaye  ubuyobozi kugirango zireshye (bitari  ukureeshya) ba nyamwinshi  ariko kandi zinereke amahanga ko nta nyota y’ubutegetsi zifite ! Nabo baremera zibakoresha nk’ingorofani, akazi kabo karangiye zibereka ko batiganye. Reka nanone dufate ko muri 1994 Twagiramungu Fawusitini yari ataramenya ko inkotanyi zica ! Mu 1995, i Kibeho ibyahabaye yarabimenye byose uko byagenze, aho inzirakarengane  zahatikiriye ; Twagiramungu arangije abwira abanyamakuru  ngo abasirikare ba FPR  bitabaraga ngo kuko  impunzi zari zabarwanyije ! Koko ?

Jyewe ubwanjye (Kayitare) impunzi zicirwa i Kibeho nari mpari nk’impunzi ndi umwana w’imyaka 15. Murumva ko nari nciye akenge, bivuze ko ibyahabaye nabibonaga. Twari dutuye ku gasozi kitwa Mpunge, inkotanyi zatuguye gitumo nko mu ma saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo (05h30 AM). Nta muntu rero wari kubona  umwanya wo gutora imbunda (niba zari zinahari), cyangwa umuhoro ngo arwanye abasirikari n’urufaya rw’amasasu y’imbunda abasirikari ba FPR bari bafite mu ntoki , n’izo bari barubakiye ku gasozi ka Uwarurayi. Ibyo Twagiramungu yatangaje kuri Kibeho twe tubifata nko gushinyagura no gukina ku mubyimba abantu.

Nyuma yo kwibeshya iyo myaka yose, niho Twagiramungu Fawusitini yahunze ngo yashwanye n’inkotanyi (usibye ko nta n’uwakwemeza ko bashwanye) ! Iyo urebye ibi byose uhita ubona ko  Rukokoma atari yitaye ku kwicwa kw’Abanyarwanda, ahubwo we yari yikurikiraniye  inyungu ze , zikaba arizo yapfuye n’inkotanyi niba koko barashwanye.

Igihamya ko agenzwa buri gihe n’inyungu ze, gusa ni uko akomeje gukora ayo manyanga na n’ubu ; aho bivugwa ko yagiye gusaba Abanyamerika ngo nibamubabarire bamufashe azasimbure Kagame, nabo bakamusaba kubanza kwicisha cyangwa gufatisha abayobozi ba FDLR. Nawe si ugusya atanzitse, atangira asohora inyandiko isaba abayobozi ba FDLR kwishyikiriza inkiko za ba gashakabuhake (kandi imikorere yazo ikemangwa), ngo bitangire impunzi. Abonye byanze, yagiye guca kuri Col. Irategeka Wilson ngo asenye FDLR. Turibaza niba Abanyamerika bakunda Abanyarwanda bakwemera  kubaha umuyobozi ukora gutya ! Gusa kuko tuzi ko batabakunda, Abanyamerika n’abo bafatanya bashobora guha Twagiramungu ubwo butegetsi, ariko ntibyakuraho kuba ari umuntu utari inyangamugayo.

. Ku kibazo cy’abigiza nkana  bibaza ububasha  Twagiramungu Fawusitini yari afite bwo gutanga Byumba cyangwa u Rwanda ; twe tubona baba batazi ibyo bavuga cyangwa bafite imyumvire ya politiki iri hasi cyane. Ubanza batazi abo abantu bita « abavuga rikijyana (opinion leaders) » n’ingufu baba bafite. Twagiramungu yakoresheje igihagararo yari afite, ayobya  abasirikari bakomokaga mu nduga, mu manama yakoresheje muri  za hoteli Méridien i Kigali na Faucon i Butare, ababuza kurwana  ngo nibareke kurwanira Habyarimana. Bamwe bamubwiraga ko batari kurwanira Habyarimana, ko ahubwo barwanira igihugu ; kuko inkotanyi zitarimo kwica Habyarimana, ahubwo ziri kumara Abanyarwanda.

Nawe (Twagiramungu) muri kwa kurimanganya kwe ati « inkotanyi nizitsinda nzaba ndi MInisitiri w’intebe, nibwo muzamererwa neza mu gisirikari nyacyo cy’igihugu ». Kuva icyo gihe abo basirikari batangiye gutoroka urugamba nk’uko ubuhamya bwa Kapiteni  Nkundakozera Gerivazi w’umunyacyangugu bugaragara  mu nkuru yaciye kuri karisimbionline tariki ya 17 Ukuboza 2014 bubisobanura. Ibyo bishimangirwa kandi n’abasirikari bamwe bahoze mu gisirikari cya leta ya mbere ya 1994 bari hano mu majyepfo tujya tuganira, aho  usanga bavunga ngo « sha, nitugende dupfe uru nguru, Rukokoma yararidukoreye, atwizeza ko ibintu byose abifite mu kiganza, none dore ! ».

Ikindi cyatumye Leta y’icyo gihe ikomeza kuzahara, ni uko inkotanyi zicaga abanyapolitiki bakomeye (Gapyisi, Gatabazi n’abandi), Rukokoma n’abo bakoranaga  bagahita bihutira kubigereka kuri  Leta nta na gihamya bafite. Maze amahanga si ukwanga Leta yivayo, ari nako aha imfashanyo  z’ubwoko bwose inkotanyi ; bituma zitangira gusuzugura imishyikirano yakorwaga, ndetse ahubwo zitangira  kwitegurira urugamba rwa nyuma (assaut final) rwo gufata ubutegetsi bwose, zanashoje zikarutsinda ari nko gusundura (guhirika) ikintu cyari cyaramunzwe kera.

. Bati « Uruhare rwa Bizimungu Pasiteri, Col. Kanyarengwe Alegisi, Col. Lizinde Tewonesiti  n’abandi mu gufasha inkotanyi ntiruvugwa, ahubwo hakavugwa urwa Fawusitini Twagiramungu ! ».  Ni uko bavuga ibigoramye imihoro ikarakara, naho ubundi bose baravugwa. Nibyo koko  abo bantu bari barasanze inkotanyi bajyanye amabanga menshi y’igihugu. Ndetse bari bazi  ingufu (Points forts n’intege nke (points faibles) za Leta y’u Rwanda yari ihanganye n’inkotanyi. Ariko hari igihe wibwira ko uko wari uzi umuntu ariko yakomeje kumera uko iminsi igenda ihita, ukazagera igihe ukamwibeshyaho. Twe twumva umuntu mubi cyane ari uwo muba muri kumwe buri gihe kandi akorana n’umwanzi. Kurwanya umuntu uturutse hanze  y’urugo (igihugu) ntabwo ari kimwe no kurwana n’abantu muri kumwe, murarana, mwirirwana, musangira, bazi aho bagutegera ukunda kuba uri, n’ibindi byinshi.

Hari abantu bari bashyigikiye inkotanyi bari mu gihugu bari bazwi nk’aba ba Rukokoma, n’abandi batari bazwi  bari mu nzego zose ; bahaga ba Twagiramungu amakuru nabo bakayaha inkotanyi. Rero gupanga uburyo uri buhangane n’umwanzi, uzi ko abo muri kumwe mushyize hamwe ; nyuma ukaza  kwisanga byose umwanzi yabimenye, rwose nta kabuza umwanzi aragushwanyaguza, akagutsinda bidasubirwaho. Ibi nabyo birerekana ko uruhare rwa Twagiramungu mu gusenya Leta yariho ari indashyikirwa.

Umwanzuro
Iyo umuntu ari kwandika, nyuma akibeshya agasiba avuga ko akoze ikosa, none bitumye ibyo yanditse bisa nabi. None na Solange wo muri RDI Rwanda-Rwiza  ati nta muntu udakora ikosa ! Koko ? Ikosa !? Abantu basaga miriyoni icumi barapfuye bishwe n’inkotanyi Rukokoma yagize uruhare  rudasanzwe   mu kuzishyira mu Rugwiro, ngo nta muntu udakosa koko ? Akarere k’Afurika y’ibiyaga bigari kabuze epfo na ruguru kubera inkotanyi zigapfukamye mu nda ! Ese iryo kosa ukora umwaka wose wa 1991, 1992, 1993, 1994, 1995 no kugeza uyu munsi aho akomeje gusubiza inyuma ibikorwa bya opozisiyo ayigambanira, ayibibamo amacakubiri y’ubwoko bwose ; ubwo koko umuntu ukora atyo abaho ? Iryo kosa utabonye muri iriya myaka yose, kugeza n’ubu utararibona, byatuma umuntu atekereza ko ufite ubusembwa mu mutwe (Mental disability) cyangwa ufite inyota ndengakamere y’ubutegetsi (power addiction).

Amahirwe Twagiramungu Fawusitini agira ni uko  ibyo byose abikorera uruhande ruhanganye na FPR-inkotanyi. Iyaba yavangiraga inkotanyi bene aka kageni, ubu ikibazo cye kiba cyararangiye kera, zaramuhinduye amateka, zaramwivuganye. Mu bindi bihugu iyo umuntu akoze ikintu kicisha  abenegihugu ibihumbi n’ibihumbi, ahanirwa icyaha cy’ubugambanyi bwo mu rwego ruhanitse (haute trahison), kandi ibihugu bifite igihano kuri icyo cyaha, bitanga igihano cyo gufungwa burundu, ndetse ibyinshi  bigihanisha igihano cy’urupfu. Rukokoma rero nanezerwe kuko muri ibi byose nta na kimwe cyamugezeho, (ntitumuciriye urubanza, Metere Kubwimana Jacques ntadusamire mu kirere, uretse ko abanyarwanda babonye ubutabera bw’ukuri kandi bwigenga dukeka ko Twagiramungu yabaha ibisobanuro birambuye)ubanza ari nayo mpamvu  yumva ko nta kibi yakoze ahubwo akaba agenda yikomanga mu gatuza ngo azi politiki na dipolomasi. Ariko ibi ni akumiro koko !

 Abantu biboneye ibyabereye i Kibeho (abanya Australia) bamwe bariyahuye, abandi ngo bahora barota nabi abandi barwaye ihahamuka, yemwe hari n’abahise basezera mu gisirikari kubera ibyo biboneye bikorerwa ikiremwa muntu ; maze mukajyaho ngo inkotanyi zaritabaraga ! Nyuma ugasesereza abantu ngo uzi politiki na dipolomasi ndetse ngo ukaba n’inararibonye ? ibyo ni ugukina ku mubyimba  abahaguye, abaharokokeye ndetse n’abanyarwanda muri rusange bahekuwe n’inkotanyi.

Ubwo bunararibonye muri politiki na dipolomasi wowe Twagiramungu wirata cyangwa bakurata, n’amashuri wize ; byakagombye kuba byaragufashije gusobanukirwa uburyo wari gufatanyamo n’inkotanyi, uhereye ku mateka y’imitegekere y’abakurambere bazo ku ngoma z’abami bategetse u Rwanda. Kuki se utaketse ko zishaka kugarura ubugome nk’ubwa kera, hanyuma ngo utegure undi mugambi (Plan B) uzagufasha kubyikuramo no gukiza abanyarwanda niziramuka zigutabye mu nama ? Ibi bikorwa byerekana ubugwari bwa Twagiramungu (A.K.A Rukokoma), byakagombye kumutera ipfunwe akaruca akarumira, ntihagire n’umenya aho aherereye nk’uko ba Nsengiyaremye Dismas babigenje.

Icyo twarangirizaho Tubwira Rukokoma, ni uko abantu bose bishwe n’inkotanyi, abo ziri bwice uyu munsi, n’abo zizica ejo hazaza, amenye ko abifitemo uruhare runini kuko ubushobozi zifite ubu ari mu bantu b’imena babuzihaye. Igitonyanga cyose cy’amaraso zimennye, ajye yibuka ko harimo uruhare rwe rutaziguye, kandi n’amateka azabimubaza. Nareke gufata abanyarwanda nk’injiji zitazi gusoma no gusesengura amateka yabo ngo bamenye uruhare rubi yayagizemo ; ariko by’umwihariko tubabazwa n’abantu bitwa ko bakuze bakomeje kugwa mu mutego mutindi wo gukorana nawe kandi nta mbuto nziza bakuziho kuva mu 1991 Kugeza uyu munsi.

Mu by’ukuri twe twanditse iyi nyandiko ntituri abakiga, tuvuka mu ntara y’amajyepfo y’u Rwanda. Uwineza Visenti (Coordinateur wa RDI Rwanda- Rwiza muri Afurika y’amajyepfo) ntagwe mu mutego wo kudushinja ko turi abafana b’ingoma y’abakiga kuko ibyo twavuze n’undi wese uzi gusoma agasesengura ntibyamugora kubibona. Nta n’ubwo tuvuga ko ingoma ya Habyarimana yakoraga neza, ariko ntitwakwihandagaza ngo tugereranye ubutegetsi bwa Habyarimana n’ubw’inkotanyi kuko ubw’inkotanyi bukorera abanyarwanda ubugome ndengakamere. Na Twagiramungu Ubwe yarabyivugiye kuri radiyo BBC (mu kiganiro imvo n’imvano) ko ageze aho kwifuza Habyarimana kandi yaramurwanyije, arongera atangariza ikonderainfo ( mu kiganiro Fata Ijambo) ko nawe abona ko ntacyo yamariye Abanyarwanda.

Uwashaka gusoma ubuhamya bwa Kapiteni Nkundakozera Gerivazi yacishije kuri Karisimbionline ku wa 17 Ukuboza 2014, Bufite umutwe ugira uti « UKUNTU BWANA TWAGIRAMUNGU YAFASHIJE INYENZI GUFATA  U RWANDA AKANGURIRA INGABO ZA FAR GUFATANYA NA FPR »

Kayitare James &
Uwimana Jean de Dieu

Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355