Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Sudan: Umudipolomate w'umuyapani muri Sudani yagiye mu irushanwa ry'imikino ya gakondo muri Sudan/NKUSI Yozefu

                               Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri shikama kuri 18/11/2013

Japanese diplomat Yasuhiro Murotatsu (R), known as "Muro" in the ring competes against Sudanese fighter Saleh Omar Bol Tia Kafi, nicknamed "Al-Mudiriya" in a traditional Sudanese wrestling match on 28 August 2013

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Minisitiri w’uburezi Dr Vincent BIRUTA mu rindi koni rinyerera cyane nk’ingaruka yo gutsindwa uruhenu kwa M23/RDF/BAZIGUKETA F.

                              Iyi nyandiko yahise kuri Shikama bwa mbere kuri19/11/2013
Minisitiri Biruta

Bavandimwe nkunda cyane bakunzi kandi basomyi ba shikama.fr, nongeye kubasuhuza kandi mbifuriza gukomeza kugira ubuzima bwiza. Mu nkuru nabagejejeho mu minsi yashize kuri uru rubuga rwacu nababwiye ukuntu akaduruvayo n’ihuzagurika mu ifatwa ry’ibyemezo birimo kugaragara mu burezi mu Rwanda bishobora gutera impinduka.
                        
Nibuka neza ko icyo gihe nabandikiye ko bashobora kongera guhindura guverinoma bityo minisiteri y’uburezi igahabwa minisitiri wa cyenda mu myaka 19 gusa. Ni ukuvuga guhera mu 1994. N’ubwo guverinema itarahindurwa ntimugire ngo nisubiyeho ku isesengura ryanjye nari nakoze kuko nkirikomeyeho. Tubitegereze!

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Nkusi Yozefu arasubiza Mugisha Ku byerekeye imirimo ye mu ishyaka "Ishema", n'imyumvire ye ku kibazo cya FDLR /Nkusi Joseph

Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama kuri17/11/2013

Mugisha arabaza Nkusi Yozefu impamvu ,  yaba afite icyerekezo kinyuranye ngo n'icyo yita ishyaka abereye umunyamabanga ishema.  Nkusi nawe akamusubiza ko amakuru afite yerekeye Nkusi n'ishyaka ishema ashaje agomba gushaka amashya.

Umutwe w'inyandiko:
RWANDA. Abanyarwanda batangiye kumenya ko gushyigikira FDLR ari ngombwa!/Nkusi Joseph
Mugisha: Ikibazo
Ndagushimye kubwo kuba udutangarije uko ubyumva ndetse ukanagaragaza uko wahereye kuva kera ugaragaza ko wumva ukuri kwa FDLR gusa bwana Docteur Nkusi uri umwe mu bantu njye ku giti cyanjye nemera, yewe nanafasheho nk'umuntu w'icyitegererezo mubyo nkora byose nubwo wenda wowe utabizi. ndashaka rero ngo ngire akabazo nibaza nakubaza, ishyaka ubamo (ishema) mw'ijwi ry'umukuru waryo padiri Nahimana Thomas yivugiye ubwe ko we atazi aba ba FDLR ngo ni bantuki, yewe yigeze no kwandika inyandiko ku rubuga nawe wavuze ko wanyuzagaho inyandiko zawe avuga ko FDLR igizwe n'abantu basize bishe abantu mu Rwanda , ndahamya ko ibi ubizi... yewe si nakera ubwo FDLR yateraga mu Rwanda Padiri Nahimana ubereye umunyamabanga mu ishyaka yavuze ko ari ukubeshya ko ahubwo FDLR ari igikoreshyo cya Kagame, none ubu ibi ubihuza ute ? cg se waba uba mu ishyaka utandukanyije imyumvire n'umuyobozi waryo ? urakoze ku gisubizo uri bumpe.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Tanzania. Nimwibutse Museveni uburyo igihugu cyacu cyafashije Uganda gukuraho Idi Amin areke gukomeza gufasha Paul Kagame kudushotora/Honorable John Komba./NKUSI Yozefu


                                 Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 12/12/2013
Umunyagitugu Mareshal Idi Amin Dada



Umunsi w'ejo tariki ya 11/12/2013 , Ministri w'ingabo wa Tanzania (JWT) yitabye inteko Nshingamategeko y'igihugu cye ngo  asobanure ibibazo bimwe na bimwe bijyanye n'ingabo. Icyibanzweho cyane kikaba ari ikibazo cyerekeranye n'umwenda Uganda irimo Tanzania w'amafaranga agera kuri miliyoni 18.4 z'amadolari akaba akabakaba miliyari 13 z'amafranga y'urwanda(12,549,000,000FRW)! Uyu mwenda ukaba uturuka ku masezerano ibihugu byombi byagiranye muri 1979, nyuma y'intambara yo gukuraho Idi Amin yabaye muri 1978-1979, Tanzania ikaba yarayigizemo uruhare runini dore ko Idi Amin Amaze kwirukanwa mu ntara ya Kagera aho yari yigaruriye ahambuye igihugu cya Tanzania akahashinga ibindera rya Uganda muri 1978, bamukurikiranye kugeza bamwirukanye i Kampala muri 1979.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. EAC. Rwanda, Kenya, na Uganda byarezwe mu rukiko rwa EAC . Menya n'ibanga kucyo Tanzania ipfa n'abaregwa/ NKUSI Yozefu

            Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 20/11/2013

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.RWANDA-Tanzania-Burundi: Kagame yabeshye Perezida NKURUNZIZA kumuha abasirikari ngo bashakaga gukora kudeta baturutse i Kigali ariko KAGAME amusaba inzira yo gutera Tanzaniya aciye i Kigoma ku nkombe z’ikiyaga TANGANYIKA, Perezida NKURUNZIZA abyongorera KIKWETE bituma abanyarwanda birukanwa muri Tanzaniya n’umusirikari mukuru akizwa n’amaguru !!!

                                    Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 24/1/2014

Umushingantahe Nyricubahiro Petero Nkurunziza

Amakuru yizewe agera kuri SHIKAMA aravuga ko umutwe w’ingabo zihariye z’umuryango w’abibumbye zazanywe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo kurwanya M23 wakomeje gutesha umutwe Perezida Kagame w’u Rwanda.
Ibi bikaba bifite impamvu nyinshi harimo izi zikurikira : Impamvu ya mbere ni uko ubwo bwiyongere bw’izo ngabo mu mubare no mu bikoresho bwahise bugabanya ubukana n’amahane no kubasha kugera ku ntsinzi kwa M23 / RDF ya Kagame na Kabarebe.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Abasore batuye muri Kigali baratabaza. Maneko za DMI ngo zirabafata ninjoro bakajyanwa gutegura urugamba!/NKUSI Yozefu

                                   Iyi nyanndiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 12/1/2014                       
                                                                                   Jake Nziza na Dani Munyuza
                                                     Abagande 2 bagiye kutumaraho inshuti, urubyaro n'abavandimwe


Shikama iramenyesha abanyarwanda aho bari hose ku isi ko bene data b'abanyarwanda bari mu gihugu ubu bageraniwe cyane cyane abasore ubu barara imitima ihagaze bikanga ko abicanyi ba Kagame baza kubaheka isaha iyo ariyo yose bajyanwa nk'itungo rigufi rijyanwa ku isoko ritazi aho barijyanye. Ibi ni ibintu byo kwamagana twivuye inyuma. Biragaragara ko ingoma ya Nyiramongi , umufasha we Kagame n'Agatsiko kabo yageze ku ndunduro ariko igashobora no gusiga Urwanda mu miborogo nk'uko Kagame yivugiye muri 1995 ko nibatamuguyaguya azasiga Kigali uko yayisanze muri 1994, birababaje nako biteye agahinda!

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. EAC.Tanzania yanze umushinga CoW wa Kagame, Kaguta na Kenyatta. “Leta ya Tanzania igomba kurinda abaturage bayo n'ubutaka bwabo” Minisitiri Samuel Sitta wa Tanzania/NKUSI Yozefu

Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 24/1/2014


 Shikama yigeze kubagezaho ku itariki ya 20/11/2013, inyandiko yari ifite umutwe wagiraga uti: “EAC. Rwanda, Kenya na Uganda byarezwe mu rukiko rwa EAC.menya n'ibanga kucyo Tanzania ipfa n'abaregwa.” Muri iyi nyandiko twavuze byinshi byerekeranye na kiriya kirego ariko tuza no kugaruka ku ibanga rituma abayobozi n'abategetsi ba EAC barananiwe kumvikana. Iryo banga twasanze ari ubutaka Kenyatta,Kaguta na Kagame bambuye abaturage babo bagakora ibikingi, bakaba bashaka guhindira abo banyagupfa muri Tanzania ngo babohozeyo amasambu. Muri iyi nyandiko twababwiye ko twaganiriye na bamwe mu banyeshuri biga hano muri Norway bakatubwira ko Nyakwigendera Mwalimu J. Kambarage Nyerere, yasize abihanije kutarangara ku butaka bwa Tanzania ngo bwigarurirwe n'abatabufiteho uruhare. Muraza gusanga rero mubyo tugiye kubabwira hasi aha, uyu munyeshuri ahuza na Minisitiri Samuel Sitta wa Tanzania ushinzwe ibirebana n’Umuryango w’Afrika y’Uburengerazuba(EAC).

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. « Amaraso y’umugabo wanjye azabere abishi be umwambaro akaramata. Amaraso ye ntazave mu bitekerezo by’urubyaro rwabo. Amaraso ye azababere inzozi mbi mu mafunguro yabo yose ku manywa na nijoro.» Leah Karegeya./ NKUSI Yozefu



Uburyo umwicanyi Kagame yahekuye umuryango wa Col Karegeya Patrick
Kolonel Karegeya (RIP)
   Iyi nayndiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 17/1/2014

Kagame yari yabiciyemo amarenga mu butumwa yoherereje ingabo ze, aho yavugaga ko uyu mwaka bazawugiramo ingorane nyinshi ngo ariko intsinzi ikaba iyabo. Nkuko bisanzwe, imvugo ya Kagame niyo ngiro. Mu gihe abantu bariho bitegura gutangira umwaka wa 2014 bitegura uko bazasura inshuti, bazasabana n’abavandimwe, Kagame we yariho yitegura uko azirenza bamwe mu banyarwanda ndetse n’abanyeongo.

Ku itariki ya 1/1/2014 inkuru y’incamugongo yakwiriye hose ko Koloneli Patirike Karegeya yaraye yivuganywe n’ababisha muri hoteli yari yagiye kubonaniramo n’umuntu witwa Kiririsi iri i Johannesbourg muri Afrika y'Epfo aho yari yarahungiye inkota ya Kagame. Mu gihe abantu bariho bajya impaka k’uwaba yahitanye Karegeya, Leta y’urwanda ntiyatinze kwerekana ko ariyo yivuganye uwo bitaga umwanzi w’Urwanda kandi ko biteguye kwirenza n’abandi bakiri hanze badatekereza nkabo. Hano rero umuntu akaba yakwibaza niba aya maraso ya Karegeya wari warahagurukiye kurwanya ingoma y’agatsiko ya Kagame, hari icyo yahindura mu myumvire y’abanyarwanda ngo bashyire hamwe maze bikize umwanzi ushaka kubamarira ku icumu.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO..IGITUGU GIKARISHYE, NO KWIKUBIRA IBYIZA BYOSE BY’ ABENEGIHUGU/Yves



Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 23/1/2014


umwicanyi ruharwa utazi gusoma
no kwandika (Jenerali!)Fred Ibingira
Ndabashuhuje? Amahoro ya Nyagasani abe kuri mwe.Bakunzi ba shikama.blogspot.no rero mbanje kubiseguraho kuko hari hamaze iminsi ntaboneka kubera impamvu zitandukanye: navuga nko kubyuka tujya gushakisha ngo duharanire kubaho, ariko nanone nkunda kutaboneka some time iyo nagiye gushaka amakuru mu rwego rwo gutangaza ibintu bifite ireme.

Sinkunda gutinda mu makoni rero umutwe w’ iyi nkuru:IGITUGU GIKARISHYE,NO KWIKUBIRA IBYIZA BY’ IGIHUGU.Rero nk’ umunyarwanda wese ushishikazwa n uko igihugu cyiyobowe,nanjye ndumwe mu bahungu bari imbere mu gihugu,bajyenda bitegereza akarengane,ubukene,ndetse ni iminigo twatewe na FPR.Nkaba rero maze iminsi nkora icyegeranyo ku hantu nabashije kugera haba hari imitungo itimukanwa kandi y’imyikubirano ya bimwe  mu bikomerezwa bya FPR.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Rucagu yakanguriye abahutu kwanga abatutsi muri Kangura muri 1993 ibibazo bije arabitarutsa, ubu abakanguriye kwiroha muri Ndumunyarwanda mu gihe bariho barohama arabitarutsa!

                         Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri shikama kuri 22/1/2014
Rucagu arasenga umwami w'abidishyi, amwambara hose usibye mu mutima we!
Abahanzi ba Orukesitere IMPALA  bari bafite ubuhanzi buhanitse kuko usibye no gucuranga neza kwabarangaga indirimbo zabo zarimo n'inyigisho kuri buri wese: umukuru n'umuto, abayobozi n'abayoborwa. Imwe mu ndirimbo yabo yakunzwe kakahava nkunda kumva ni "IBYISI NI AMANGA" . Muri iyi ndirimbo bakunda kugaruka ku nteruro ngo "Ibyo unkoreye ni ibiki rubavu rwanjye?" Muri make barerekana ukuntu wizera umuntu ukamwiha wese maze akaguhemukira nyuma akakwereka indi shusho ye itandukanye n'iyo wamutekerezagaho.

ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI I KIGALI: «Mu gihe ingabo z'igihugu(R.D.F) zitaragira icyo zivuga ku mugaragaro kirebana na manda ya 3 ya Nyakubahwa perezida Paul KAGAME, ndabona iyi rubanda rwa giseseka ikomeje gusiganwa no kurushanwa ishorewe n'agahato kujya gutura ibiseke by'amabaruwa mu bikarito uyu mwami w'umunyamwaga ishobora kuzatuma imandwa zisakabaka zigasatira ku murinzi bityo umukuru ngombwa akabura uko ayobora igihugu»/ UDAHEMUKA Eric


Mu gutangira iyi nyandiko yanjye nanditse kuri uyu wa gatatu, taliki 27 Gicurasi 2015, ndagira ngo mbanze ndamutse kandi mpobere mbikuye ku mutima abanyakigali mwese musoma SHIKAMA kandi nzi neza ko muri benshi. Ndasuhuza kandi abatuye n'ahandi hose mu Rwanda namwe mukunze gusoma SHIKAMA kandi mugashima uburyo tubasesengurira ibibusanye by'iwacu i Rwanda akenshi usanga ari ibiyobera-baswa n'abahanga badafata umwanya ngo bitegereze aho igihugu cyerekera.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Isengesho rya Kagame ryaganjwe n’ikibi imbere y’abakuriye amadini bararuca bararumira!!/ GATABAZI Adili

Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 19/1/2014





Buri mwaka abayobozi bakuru b’igihugu cy’ u Rwanda barangajwe imbere na Prezida wa Republika na Madame we, abaminstri n’abadamu babo, abadepite, Prezida w’urukiko rwi’ikirenga, abakuru b’ingabo, abahagarariye amadini ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abahagarariye amadini yose, barahura basabira igihugu. Ntabwo igitumye ngaruka kuri iri jambo ari ukurondogora ahubwo ni ukugira ngo twungurane ibitekerezo dusesengura amagambo Kagame yavuze.


Ayo magambo turayasesengura tuyahuza    
n’insanganyamatsiko: gusengera igihugu. Turasesengura dusubiza ibi bibazo: ese gusengera igihugu bivuga iki? ese  ni uruhe ruhare rw’amadini mu gasengera igihugu? Ese amagambo Kagame yavuze asobanura iki? Nyuma yo gusubiza ibi bibazo, turatanga umwanzuro.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. CIA na SVR mu rupfu rwa Col Karegeya, Mushikiwabo inkunguzikazi ikungurira u Rwanda./MBANGUURUNUKA Paul

Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 10/1/2014

Ese bimwe mubyo Mbagurunuka avuga byaba ari ukuri?

Reka mpere kubigwi bya nyakwigendera nuko yambuwe ubuzima, hanyuma mperukirize kuririya Nkunguziyinkotsa irigutibitabapfu itarwiyambitse.Mu kwezi kwa Nyakanga 1985 nibwo ivuka ry’ibigwi bya RIP Karegeya byabaye  nk’ibitangira, ubwo Gen Tito Okello Lutwa(Umugande) yabashije guhirika ubutegetsi bwa Dr Apollo Milton Obote, nyuma gato ahita afungura infungwa zose zarizifungiye ahitwa Luzira. Murizo mfungwa harimo n’umwana w’umusore ufite inkomoko yo mu Rwanda akaba yarazwi ku izi rya Patrick Karegeya. Icyo gihe yari afite imyaka 25, ariko amaze imyaka 3 muburoko. 

Ni ukuvugako yinjiye uburoko amaze igihe gito arangije muri Kaminuza ya Makerere, mubyamategeko. Kuba yararangije University byatumye yitabazwa mukwandika abana cyane cyane b’Abanyarwanda bagombaga kujya gufasha inyeshyamba za Museveni I Luwero. Muri ako kazi nibwo bamutahuye arafungwa agerageza kujya Luwero kuko yagombaga guca Nairobi. Murabiziko n’igihe abana b’Abatutsi n’Abahutu  bajyaga mu Nkotanyi byabasabaga kuzenguruka  Tanzania kugirango babashe kwinjira muri za Cyumba kwa ba komanda Martin Nzaramba,  za Butaro kwa ba Col Gashumba naba Ngoga cyangwa za  Kivuye kwa ba Charles Kayonga,…Nikorero byagendekeraga n’abavaga Uganda bajya gufasha Museveni.


Tubatumikire. Emmanuel Rugina arasaba SHIKAMA kwita ku mishinga ya kijyambere




Ese Nkusi, urabona ibi byo kwogosha inskya n'incakwaha ali imishinga yo guteza rubanda imbere? Bimeze nka biliya bya Miss Rwanda bakopeye ku munyamerika wataye umutwwe witwa Donald Trump, ngo utazi n'aho yakuye ubukire bw'amafranga! Ahubwo wowe Nkusi wagombye kwamamaza imishinga ituma umunyarwanda koko yiteza imbere we n'umuryango we cyangwa abamukomokaho: guhinga neza bya kijyambere, kurera amatungo bya kijyambere, gufasha abanyarwanda bose gutura heza, kurwana ku burere bw'abana be, etc,...mbese nk'uko Habyarimana yabikoraga kera buli mwaka. Ubwo wali uzi ko muli Miss Rwanda, buli mukobwa hali amafranga avana mu mufuka we atanga kugirango yinjire muli iryo rushanwa ry'ubwiza?

POLITIKI N'AMATORA: Mu Rwanda, ku ngoma ya FPR, ibintu byose bigendera mu cyerecyezo kimwe kuko amazi yose ari ay'intare:«Dr. BIRUTA Vincent yategetswe kuba perezida w'ishyaka rya politiki PSD kuko yategetse abakombozi kwakira Kagame manda ya 3 mu gihe Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene waherukaga kwirukanwa ku buyobozi bwa SENA ngo kuko yanywereye menshi muri LEMIGO HOTEL-KIMIHURURA noneho araye yirukanywe muri PSD kuko yavuze ko ndumunyarwanda na manda ya 3 ntacyo abona bizungura abanyarwanda/ UDAHEMUKA Eric


Dr Visenti BIRUTA
Mu mashuri abanza mu isomo ry'IKINYARWANDA, twigeze kwiga umwandiko wavugaga ibirebana n'IKIZENGA CY'AMAZI Y'INTARE. Muri uwo mwandiko, uwawuhimbye yavugaga ko amapfa yateye mu gihugu inyamanswa zose zikabura amazi zishoka. Muri ayo mage, intare umwami w'ishyamba yigiriye inama yo gucukura ikizenga izajya ishokamo yonyine yishwe n'inyota.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Ishyaka P.S.D ritakoze jenocide, Dr Vincent BIRUTA ariroshye mu manga ya NDI UMUNYARWANDA : « Ikosa ritari gushoboka iyo Felicien GATABAZI aba akiriho »/ BAZIGUKETA F

Iyi nyandiko yasotse bwa mbere kuri shikama kuri 25/12/2013
Reba ibyo twavuze kuri Dr Visenti Biruta  icyo gihe akaba  yaratorewe vuba  aha kuyobora PSD kugirango asabe ko Itegeko nshinga ryahindurwa Kagame agategeka u Rwanda kugeza apfuye  agasimburwa n'umwe mu bana be nkuko bimeze muri  Togo na Gabon!! Abadashyigikiye iyi myumvire ya Biruta birukanywe ku buyobozi bw'ishyaka, twavuga nka Dr Ntawukuriryayo.

Gatabazi Felisiyani

Mu nkuru tumaze iminsi tubagezaho kuri shikama. fr no kuri shikamaye.blospot.no hagarutsemo cyane Dr Vincent BIRUTA ubu niba atari ubwa gatanu ni ubwa kane tumugarukaho. Ntimugire ngo kumwibandaho ni uko hari icyo dupfa nawe. Oya ntibikabe kuko inshingano yacu ari ukubwiza abanyarwanda ukuri no kubigisha kuvugisha ukuri kugira ngo amashirakinyoma aganze mu Rwanda.

Impamvu turimo gutinda kuri Dr Vincent BIRUTA ni uko arimo kugaragara cyane muri iyi minsi ku rubuga rwa politiki mu Rwanda kandi akagaragara nk’uwashobewe wabuze uko agira n’uko agenza mu gufata ibyemezo bikwiye umuyobozi uri ku rwego rwe.

Ku cyumweru ku italiki ya 22 Ukuboza 2013 abarwanashyaka bagize biro politiki y’ishyaka rya politiki PSD bahuriye i Kigali mu nama yari iyobowe na Dr Vincent BIRUTA ari nawe perezida w’iri shyaka rya politiki riharanira imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda ku rwego rw’igihugu. Insanganyamatsiko y’iyo nama yari igamije gufata icyemezo cyo gusaba imbabazi mu izina ry’ishyaka muri gahunda ya ndumunyarwanda.
Mu ijambo Dr Vincent BIRUTA yavuze iyo nama irangiye yasobanuye ko rwose gahunda ya ndumunyarwanda izateza imbere ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda. Ibi akaba yarabivuze abanyamuryango b’ikambere muri PSD bamaze gusaba imababazi z’ibyaha byakozwe n’abarwanashyaka ubundi dukunda kwita abakombozi muri jenocide yo muri 1994.

Ese aho Nkurunziza Petero yamaze kumenya ko ya ntambara yavugaga ko uzayisomborotsa izahera iwe igahera iwe yamaze kugera i Bujumbura?/Nkusi Yozefu




Ibiriho biba i Burundi ubu  binyibutsa ibiriho biba mu Rwanda  kuva muri 1990 agahinda kakanyica. Intambara yagabwe ku Rwanda muri 1990 yari yarabwiwe abari bashinzwe gushyikiriza amakuru Nyakwigendera Ikinani kitananiye abanzi n'abagambanyi. Muri 1984, Mugenzi wanjye Nirere A. niwe ubwe wijyaniye umututsi wari uvuye aho bitaga muri Lowero Triangle aho ba Museveni bariho barwanya Leta ya Uganda bafatanyije n'abanyarwanda barimo Kagame  Pawulo, maze amushyikiriza abari babishinzwe. Amakuru twahawe yavugaga ko abagize LUNARI nibamara gufata ubutegetsi muri Uganda bazakomereza mu Rwanda bagafata ubutegetsi ntihazagire agahutu kazongera kurota ubutegetsi. Ibi kandi bagombaga kubigeraho ngo basopanya abahutu hagati yabo, bikazashoboka cyane bamaze gutera gereza ya Ruhengeri bagafungura ba Lizinde bakazabafasha mu ntambara bazaba batangije no gucamo ibice abahutu barangiza bakabirenza. Uko twari twarabibwiwe, niko byose byagenze nyuma y'imyaka icumi nta kiburaho na kimwe!

ITANGAZO. Mutangire kwimenyereza gukoresha urubuga rwanyu www.shikamaye.net/Nkusi Yozefu


Nkuko twabibamenyesheje mu minsi ishize, urubuga rwanyu rushya www.shikamaye.net, ubu rurangije kuvugururwa ku buryo twakoresheje uko dushoboye ngo runogere buri wese uzarugana ariko ntibizahagararira aha kuko ibyo muzajya mutugezaho mubona byabashyira i Gorora muri ku rubuga rwanyu tuzajya tubyiga tukabibashyiriraho.

Itariki yo gutangira gahunda zose: 1/6/2015 ariko mwimenyereze hakiri kare
Nkuko twabibabwiye ubushize, gahunda zose zizafungurwa kuri 1/6/2015. Ariko hagati aho, musabwe kwimenyereza uko uru rubuga rukora kuko rutandukanye kure na Shikama mwari mumenyereye.

1. Niba ushaka gusoma inyandiko gusa ukigendera, si ngombwa kwiyandikisha.
2. Niba ushaka gusoma inyandiko +

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Sobanukirwa ukuntu FPR-Inkotanyi itera Urwanda muri 1990 yari ifite umugambi mubisha simusiga wo kwicisha abanyarwanda inzara bakazicuza impamvu bavutse

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 18/2/2014
Minisitiri Binagwaho ushinzwe ubuvuzi, avuga ko buri munyarwanda ashobora kubona indyo nk'iyi
Ariko ngo ntabwo bazi kuyitunganya!
Iyi nkuru twabagejejho ku itariki ya 10/10/2013, muri Shikama dusanze byaba byiza ko twongera tukayigarura kubera inama ngo yerekeranye n'imirire myiza iriho ibera i Kigali. Muri Make, Leta y'Agatsiko nkuko isanzwe ibigenza, yanyometse abanyamahanga baje muri iyo nama ko kubona 51% by'abana b'abanyarwanda barangwaho imirire mibi bituruka ku babyeyi babo batazi gutegura indyo yuzuye! Umuntu akaba yakwibaza ibintu 2 muri iyi mvugo y'aba bategetsi: 1. niba abanyarwanda batazi gutegura indyo yuzuye, aba bategetsi batabereka uko babikora bashinzwe iki? 2. Ese Kagame n'agatsiko bagirango abanyamahanga bagira amaso yo kureba imiturirwa gusa bariho barundanya muri Kigali, ntibagira n'iminwa yo kubaza ukuri ku bibera mu Rwanda! Ndakeka ko FAO ijya gusohora kiriya cyegeranyo yashingiye ku bushakashatsi, itagikuye mu cyuka. Biteye isoni kubona abiyita abategetsi birirwa bangatwa, bikagera n'aho bategura kurira no kunywera mu mihanda ya Kigali nko muri ya Gahunda bise " kurya bambaye imyeru", barangiza bakavuga ko abanyarwanda bose bakize nkabo, usibye ko batazi guteka! Wowe musomyi wa SHIKAMA, soma iyi nyandiko yacu maze umenye ukuri ku cyago cy'inzara cyashegeshe abakuru, ubu kikaba kigiye no kuduhekura, abiyita abategetsi bariho bamena ibiryo, amagunguru n'amagunguru.

Shikama ye
_____________________________________________________________________

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki 10 Ukwakira 2013 mu kiganiro cyitwa GOOD MORNING RWANDA ni ukuvuga WARAMUTSE RWANDA tugenekereje cyatambutse kuri RADIO FLASH yumvikana ku murongo wa 89,2FM i Kigali abaturage babwiye Leta ya FPR-Inkotanyi akari imurori ku buryo niba abategetsi bafite amatwi yumva bakwiye guhindura imikorere inzira zikigendwa kuko abaturage bababwije ukuri kweruye bigaragara ko ntacyo bakiramira ikibazo gisigaye kikaba kumenya icyo abategetsi b’u Rwanda babitekerezaho.

INYANDIKO Zo MU BUBIKO.Igihe kirageze ngo abanyarwanda basabe Amerika( USA) kuza kubafasha kugangahura U Rwanda nkuko babikora muri Yapani kuva muri 1945 kugeza ubu bafasha iki gihugu guhangana n'ingaruka mbi ziterwa na bombe 2 Amerika yateye ku mijyi 2 ya Yapani: Hiroshima na Nagasaki. Nibo bajugunye abicanyi ba FPR mu Rwanda: nibadufashe kubakuramo.

Umwicanyi ruharwa Jack Nziza ufatanya na Nyiramongi na 

Kagame kwisasira imbaga y'abanyarwanda.

Muribuka igihe Kagame  yavugaga muri ya masengesho basabaga Satani kuri 12/1/2014,  ngo abatavuga rumwe nawe agiye kubarimbura, ngo ni igihe gito gisigaye gusa, abisubiramo mu cyongereza ngo (It is a matter of time), kandi ngo no kumenya uburyo buzakoreshwa. Ubwo buryo yavugaga abicanyi be bagomba guhitamo ni: amasasu, ibiziriko, amarozi, tudakuyemo no gukoresha indaya nkuko mubyumva kuri izi za odiyo ( audio)

Shikama turabamenyesha ko mbere y'uko dutangira uyu mwaka wa 2014, hari undi muntu warusimbutse muri Tanzania. Abanyamakuru bacu bariyo badutangarije ko uwo mwene data yarusimbutse, Dukurikije igihe twaherewe ayo makuru,turasanga uwo yari bapanze kwica umunsi biciyeho nyakwigendera Koloneli Patirike Karegeya . Turacyatohoza ayo makuru, ariko twihanangirije abantu bose bari muri Tanzania ko bagiye kubona ishyano. Tanzania, ubu isigaye imeze nk'Afrika y'epfo kubera intwaro ziri hirya no hino kuva FPR yatera mu Rwanda, nkuko abatanzania babyivugira.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Charles KAYONGA wakambitse ku Kimihurura n’ingabo 600 z’inkotanyi zawakije Kigali igatokombera, ubu aboheye iwe mu rugo aho arinzwe bikomeye ; kuko, nyuma y’uko aketsweho guhirika ubutegetsi afatanije na Patrick KAREGEYA, KAGAME yamwoherereje umusirikari wo kumurasa yagerayo KAYONGA akamucikisha ubu urubanza rukaba rwarabuze gica mu nkotanyi z’ikambere!!! »/GATENDO A.



  Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 1/2/2014

Iburyo Jenerali  Kabarebe, ibumoso Jenerali Kayonga
« FPR Inkotanyi yategetse u Rwanda nabi ku buryo umunsi nzumva ko yavuye ku butegetsi ubutagaruka nziruhutsa kandi nkazishima. Ninzaba naranapfuye ntakiriho nzashimishwa n’iyo nkuru kuko nizeye ko no mu irimbi aho nzaba nduhukiye izasangayo.»

« Icyo gihe nzifatanya n’abandi banyarwanda bazaba barashimuswe nayo ikiganje i Kigali mu Rugwiro no ku buso bw’u Rwanda bwose kuko nta gahinda ku isi y’abazima kasumba ako gutegekwa imyaka 20 n’umuntu wakumazeho abantu bari inyangamugayo akaguhindura imbwa ugasigara wituma inkwi n’amazi!!!»

UBURYO MBONA NYAKUBAHWA PETERO NKURUNZIZA PEREZIDA W’UBURUNDI YASOHOKA MU BIBAZO BYUGARIJE IGIHUGU AYOBORA /KAYITARE JAMES


Kuva aho ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi ritangarije ko Petero Nkurunziza uyobora icyo gihugu muri icyi gihe ariwe uzarihagarararira mu matora, intambara z’ubwoko butandukanye zaradutse muri icyo gihugu. Abantu bo mu nzego zinyuranye baba abari mu Burundi, mu bihugu bituranye nabwo, ndetse no mu bihugu bigize ikitwa «umuryango mpuzamahanga (communauté internationale) » bari kuyigiramo uruhare ruziguye  (de façon indirecte) n’urutaziguye (manière directe).

Rwanda. Bya byobo biriho bicukurwa mu Rwanda abategetsi bo kwa Kagame ntibabivugaho rumwe!/Nkusi Yozefu

Iyi nyandiko yaciye mbwa mbere kuri Shikama kuri 3/2/2014

Nkuko twabagezagaho amakuru ejo yerekeranye n'ibyobo ngo biriho bicukurwa hirya no hino mu Rwanda, abatgetsi bakaba batarashakaga kugira icyo babivugaho. Uyu munsi rero niho urubuga rwari rwatangaje iyo nkuru rwitwa  imirasire rwashyize ahagaragara ikiganiro rwagiranye na Meya Ruboneza Amborozi w'akarere ka Gatsibo ibi byobo bibarizwamo.Igitangaje rero kandi gihangayikishije ni uko nkuko muri bubyisomere hasi aha, hari ukuvuguruzanya hagati ya Meya n'umuyobozi w'umurenge ibyo byobo bibarizwamo. Aha rero umuntu akaba yakwibaza byinshi !

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Jenoside iriho irategurwa mu RWANDA Loni irebera!!/NKUSI Yozefu


Iyi nyandiko yahise kuri Shikama bwa mbere kuri 2/2/2014


Ndagirango mbwire abasomyi ba SHIKAMA ko kuva mu 1987 kugeza muri 2007 nari mu gihugu cya Libya ndi umunyeshuri n'umwarimu muri Kaminuza i Misrata no mu murwa mukuru Tripoli. Intambara yatangiye mu Rwanda kuva ku itariki ya 1/10/1990 n'ibyayikurikiye byose nabikurikiranaga ku maradiyo. Intambara imaze kurangira, hari abantu bagiye baducaho muri Kaminuza baje mu butumwa bwa Leta ya Kagame kwa Kadafi cyangwa se bagiye kwiga iby'idini ya Islamu muri Kuliat Al Dawat Alislamiyat i Tripoli muri Libya.

Abo bose rero batubwiraga uko ibintu byagenze mu Rwanda n'uko byari bimeze icyo gihe baza muri Libya maze umutima ugahita utuva mu nda! Ikintu bose bahurizagaho kuva muri 1994 ni uko umugabo witwa Kagame Pawulo yahigiye kuzumvisha ikintu cyitwa umuhutu iyo kiva kikagera. Bati ntimuzongera gukangisha ubwinshi kuko yavuze ko agafuniko k'icupa kavida( gukuramo amazi yose) ingunguru ya rubariro.Ako gafuniko yavugaga ngo ni abatutsi ba nyamuke bagomba kumaraho abahutu nyamwinshi. Ibi bikaba bishimangirwa n'ibyo Kagame abajijwe kuri gahunda ya Ndi umunyarwanda, i Navasha mu cyumweru gishize yiyemereye ko ari ukurinda inyungu za ba nyamuke( tuzabigarukaho mu nyandiko z'ubutaha).


Ikintu rero njyewe ntigeraga nemera mubyo aba bose bavugaga ni uruhare rwa Kagame na FPR muri Jenoside, kuko siniyumvishaga ukuntu umututsi yakora ikintu kirimbura abatutsi bene wabo. Ngeze mu Rwanda muri Kaminuza y'i Butare muri 2007, hari abanyeshuri benshi b'abacikacumu bagiye bambwira ntababajijie amabi ya Jenoside, uko yateguwe , uko abatutsi bishwe n'uko abahutu bishwe. Abantu bari mu Rwanda bazi ukuri kuturusha twese, kandi naburira Kagame ko ibyo akora byose, abantu bazamushinja mu nkiko ba mbere ari abatutsi!

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Ntashaka ko abarwanashyaka bazanye Repubulika baramutse bazutse basanga yarirukanywe n’inkotanyi bitaga nyamuke "RUSHYASHYA. Hirya y'ibigaragara, shaka ukuri bishushanya./NKUSI Yozefu




Tom Ndahiro
 Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 24/2/2014

Abafransa baravuga ngo mbwira icyo ukora, nanjye nkubwire uwo uri we. Hari abantu benshi bashinze imbuga biyita ko baje guharanira ineza y'abanyarwanda, ndetse wasoma n'inyito y'izo mbuga ukaba wahita ushiduka ugakeka ko mu gihe gito aba bantu baba batugejeje kuri rwa Rwanda rushya twifuza twese! Nyamara iyo usomye inyandiko zabo, uhita umenya abo aribo n'uwo bakorera ukaba wahita ucika intege ukavuga uti :"yewe, urwishe ya nka ruracyayirimo!"
Muby'ukuri kuva muri 2009, Leta ya Kagame yiteguraga amatora ya 2010 yakoze uko ishoboye kose kugirango ishinge imbuga zishobora guhangana n'imbuga zo hanze zari zitangiye kumenywa n'abanyarwanda baba hanze ndetse n'abari imbere utabasize! Ingero twatanga ni iwacu1.com, afroamerica.net n'izindi.Maneko za Kagame rero zahise zisimbukira ku rubuga igihe.com rwari rwarishingiwe n'abanyeshuri bo muri za kaminuza : NUR(UNR), ULK, na KIE maze ruhita ruba urw'izi maneko. Turabibutsa ko uru rubuga igihe.com rwari rumaze gukundwa n'abanyarwanda benshi kubera ibyaruhitagaho: urukundo, iyobokamana, ubuvuzi, imirire , n'ibindi.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. WARI UZI KO MBANGURUNUKA PAUL yemeje muri Gashyantare 2014 ko KUDETA yo guhirika Nkurunziza yariho itegurirwa i Kigali muri amwe mu mahoteli akomeye y'aho? Yavuze kandi no ku bibazo biri mu gisoda cya Kagame, nyuma y'iyi nyandiko Abasirikare bakuru benshi barafunzwe koko!Kurikira, dore umutwe w'inyandiko uko wari uteye: " Kudeta mu gihugu cy'Uburundi, Gutera Tanzaniya n'akaga ku butegetsi bwa Kagame/Mbangurunuka Paul "



Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama tariki ya 19/2/2014




Nshuti za Shikama, mutubabarire kuko tubagejejeho iyi nyandiko y'umuvandimwe wacu Mbangurunuka dutinze, twariho tunononsora indi nyandiko iyi yaje isanga dutegura kugirango tuzijyanishe kuko zifite aho zihurira iyo bigeze ku kibazo cya Tanzania na Kagame
Iyo nyandiko ikaba yiswe " ese amakuru avuga ko kagame yitegura gutera Tanzania yaba ari ukuri?"

Nkusi Yozefu

Shikama Ye 
SKUD

Inyandiko ya Mbangurunuka:
Iminsi myinshi!
Nyamuneka mujya mungaya gutinda ntimukangaye guhera.
Ariko nubu nje nkuwinyabya kuko akanya mfite kangana iyara, ariko ntibimbuza kubacira kumuyanjye kuri bimwe by’ingezi cyane.
Muribyo ni :

1.       Kudeta (Coup d’État) mu gihugu cy’Uburundi
2.       Guterwa kw’igihugu cya  Repubulika ya Tanzania
3.       Akaga k’ubutegetsi bw’u Rwanda(bwa Kagame)

Kugirango ncunguze uburyo umwete reka ibi byose mbihinire mu ncamake y’ibika bimwe. 
Ndagirango muri mwe abakunda gusoma, mumaze iminsi mwumva akaduruvayo kari mu butegetsi bw’I Burundi, aho bamwe mu bayobozi bakuru byitwa ko baburiwe irengero kandi bibereye muri amwe muma hotels akomeye mu Rwanda bikaba byaranaviriyemo bamwe mu bakozi biyo hotel guhindurirwa imirimo iri kure cyane no kumenya gahunda z’abo bategetsi
Ubu abafashe akazi ka reception na services z’aho abo bayobozi bari, ni bamwe mu basirikare cyane cyane ba bakobwa bizewe kandi bafite ipeti rya officer (Lieutenant na Captain). Impamvu nta yindi ni uburyo abo bayobozi bari gutegurwa kuyobora igihugu cy’Uburundi mu gihe bamwe muba jenerali baho (bakorana n’nzego zacu z'ubutasi zizewe) bazaba bamaze kwirenza Perezida w’Uburundi kuko azira ko yanze korohereza our Crimelord inzira yo kujya kwica umukuru wa Repubulika ya Tanzania. Perezida w’uburundi akimara kwicwa nta gihe kizashira ngo Tanzania ihite iterwa inzira izaba ibonetse. 

Kuki Tanzania ariyo number one kuri target? Igisubizo si uko gusa Tanzania itari gucana uwaka natwe, cyangwa ngo ibe ishyigikiye FDLR na ba Twagiramungu, ahubwo icy'ingenzi cyane ni ikibazo gikomereye Kagame kurusha ibindi. Icyo kibazo, ni rapport iperereza ry’inzego z’ubutasi bw’igihugu zamugejejeho ko mu ngabo z’igihugu (RDF) zaba zaramaze gucikamo ibice ariko izo nzego zinanirwa kugaragaza ibyo bice ibyo ari byo n'ababa babikuriye, usibye ko umubare w’aba jenerali , abakoloneli n'abamajoro bari ku gice kigometse, utari muto. Bikaba ari impossible kuri Kagame kugirango abashe kubagarura ku murongo cyane cyane ko atabazi kandi akaba azi neza ko abenshi muri bo bamuri hafi. N'uko igihe mfite ari gito nakabanyuriyemo ibyagiye bitangazwa  namwe mukaba mwakwisesengurira.

Abajyanama be rero bahisemo solution y’uko kugirango babashe kunaniza uruhande rwigometse, bagomba kohereza ingabo ahantu hatandukanye (mu ntambara cg gukorera UN), bakaba bashaka koherezwa kurwana muri  Congo na Tanzania maze Kagame akaba agize double chance (kwihimura kuri mugenzi we, no gukumira umutwe wenda kumuhirika). Ariko se bizamuhira?  Oya!!

Kuko bisa nk’aho Kagame yaba yibutse ibitereko yasheshe, cg akaba yisamye asa n'uwamaze gusandara kuko ikibazo cy’ingabo zigometse kigeze ku rwego rudafite igaruriro kubera amakuru avuga ko zamaze kugira imikoranire na bimwe mu bihugu by’abaturanyi kandi abana benshi muma barracks bakaba baramaze kuyoboka.

Kutabitahura mbere, byatewe n’ubuswa busigaye buri ku buryo bugaragara mu nzego z’ubutasi z’igisirikare n’igipolisi. Ariko nta mugayo kuko abafite uburambe bose yamaze kubirenza abandi abacira ishyanga tutibagiwe n'abafungiye mu mago cg mabuso. 

Ibi ni bimwe bavuga ko igisiga cy’urwara rurerure cyimennye inda. Ubu abasigaye atwita useless, usibye ko ariwe useless kuko usanga ingufu nyinshi zo mu nzego z’ubutasi  yarazishyize mu kujya guhiga no kwica abantu hanze no mu gihugu ibindi bikaba ignored.  Ububasha yabushyize mu kiganza cy’umuntu umwe gusa (Jack Nziza), uyu akaba azwiho ubuswa no kwikiriza gusa ibyo shebuja amubwiye. Icyo aricyo cyose ni ndiyo Sir, tumwice uwo mujinga! Ibyo byose byatugeza he?  Nuko nyine nta kanya, mba mbabwiye byinshi.

Ariko nsimbuka ntaruka, reko nibwirire uyu mutaripfana Padiri Nahimana Thomas ko yiriwe ataraye, kandi ruri kumugera amajanja niba adasenze cyane cg ngo abe careful kuko gahunda zo kumuhitana ziri muri Embassy y’u Rwanda muri Belgique mu biganza bya Major……, nako reka mpinire aha. Ariko ntaratirimuka nagirango mubwire ko Tito Rutaremera yamutanze mu nama yigeze kuba n'ubwo bwose CrimeLord yatangaje ko iyo gahunda yaririho. Tito yabitangiye atya mu nama yari irimo Abatutsi gusa bizewe bari hafi 50. Tito agisaba ijambo ati ntitwarangiza tutavuze kuri uriya muhutu w’imbwa Padiri Nahimana Thomas. Atararangiza, Kagame ati:"ni imbwa se, imbwa yananiranye kwicwa iba ikitwa imbwa, …komeza!".

Tito ati, "buriya ntawakamutayeho umwanya ariko kuba ari kugumura abahutu b'abanyacyangugu n'ubundi dusanzwe tutibonamo kandi bakaba bafite n'abandi bunga murye nka ba Rwaka na Twagiramungu, ndabona gahunda ze zikwiye kwihutirwa. Murakoze!"Kagame aba aranditse, hakurikira ibyo mushobora kumva ku maradiyo cg kuri TV.  Ibi Tito yabivuze kugirango yigarurire icyizere yari yaramaze gutakaza imbere ya shebuja, nyuma y'aho agiye asakwa cyane aho Kagame ari, no kumanurwa mu ntera azira ko ngo acecetse cyane(nta nama agitanga)!

Mukomere cyane !

Mbangurunuka Pawulo
Inshuti ya Shikama
Shikamaye.blogspot.no