Pageviews all the time

ISESENGURAMARI N'UMUTUNGO BYA LETA: AKUMIRO MU ICUNGAMUTUNGO RYA LETA Y'U RWANDA:«PEREZIDA Paul KAGAME YAGUZE RWIHISHWA INDEGE ZE BWITE EBYIRI ZO MU BWOKO BWA BOMBARDIER GLOBAL EXPRESS BD-700 KU GACIRO KA 102,400,000,000 FRW(MILIYARI IJANA N'EBYIRI NA MILIYONI MAGANA ANE Z'AMAFARANGA Y'U RWANDA). IZI NDEGE ZIPARIKA MURI AFURIKA Y'EPFO, ABATEGETSI BOSE B'U RWANDA IYO BAGIYE MU MAHANGA NIZO BATEGETSWE KUGENDAMO LETA Y'U RWANDA IKISHYURA PAUL KAGAME»/ UDAHEMUKA Eric

Indege Kagame Pawulo yaguze amafranga agera kuri 102,400,000,000
Miliyaridi ijana n'ebyiri na miliyoni magana ane z'amanyarwanda!
Ese igihe kizagera abwire abanyarwanda aho aya mafaranga yavuye??
Dr. NKUSI Yozefu dukorana hano kuri SHIKAMA niwe ujya ukunda kwitabaza imvugo y'abakurambere bacu mu Rwanda aho bagize bati:«N'UWENDEYE NYINA MU NYENGA YARAMENYEKANYE!» Ikintu gitangaje cyerekana ko abanyarwanda kuva cyera twifitemo abahanga ni uko iyi mvugo yadutse ikoranabuhanga ritarabaho.


Ubu muri iki gihe hariho TWITTER, FACEBOOK, E-MAIL, VIBER, WHATSAPP, SKYPE, WESTERN UNION, MONEY GRAM....Wandikira umuntu uri Los Angeles muri USA E-mail wowe uri i Kigali mu munota umwe ubutumwa bwawe bukaba bwamusesekaye imbere. Nta banga rikiri ku isi kuko ubu byose birazwi. Byose ubu ndabizi kandi nawe urabizi.

Akamaro kanjye nk'umunyamakuru ni ukubishyira mu mvugo yoroheye usoma SHIKAMA kugira ngo abashe kubisobanukirwa bitamugoye. Mu biganiro byinshi byaberaga i Kigali n'itangazamakuru, umuvunyi Tito RUTAREMARA bajyaga bajujura bamubaza iby'indege za Kagame akaruca akarumira.

Umutungo w'amafaranga wose ya leta y'u Rwanda uhekenywa na Paul KAGAME wenyine n'umuryango we!
Izo ndege ebyiri Kagame yaziguze miliyari ijana n'ebyiri na miliyoni magana ane kandi aya mafaranga ntabwo yayakuye ikuzimu ahubwo ni imitsi yacu zavuyemo. Mu rwego rw'isesengura-cungamurungo wa Leta, njyewe ikibazo mfite ntabwo ari amafaranga zaguzwe n'ubwo nayo ari menshi cyane cyaneeeeee!!!!

Ikibazo mfite ni uburyo izi ndege zicungwa mu mikorere yazo ya buri munsi kuko ayo zitwara aruta ayo zaguzwe: Muti ese byifashe bite? Izi ndege muri Kigali ni KIBONUMWE. Parikingi yazo iba muri Afurika y'Epfo. Kagame iyo agiye kujya mu mahanga(dore ko anahora agenda atajya aruhuka) izo ndege zihaguruka muri Afurika y'Epfo zikajya i Kigali zikahava zimugeza aho aba agiye mu mahanga, zikamutegereza, zikazamugarura i Kigali hanyuma zigasubira guparika muri Afurika y'Epfo.

Amavuta zinywa muri izi ngendo enye(ku ruzinduko rumwe n'ibindi byose bigendana) byishyurwa na Leta y'u Rwanda kandi ikishyura KAGAME nyir'indege. Dore imibare imwe y'ifatizo yerekana igihombo cya leta y'u Rwanda n'uburyo abaturage bacu tubihomberamo bikabije.

Amamiliyoni y'amafaranga y'u Rwanda buri munsi yandikirwa Kagame kubera izi ndege ze
Izi ndege za Kagame, iyo imwe imaze isaha imwe mu kirere igenda, itwara amayero 12,000 € ahwanye n'amafaranga y'u Rwanda miliyoni icyenda n'ibihumbi magana atandatu(9,600,000 FRW). Kuva muri Afurika y'Epfo aho ziparika kugera i Kanombe ku kibuga cy'indege aho Kagame ahagurukira, indege ihakoresha amasaha 4.

Ni ukuvuga ko kujya gutwara Kagame no gusubira Afurika y'Epfo Kagame maze kuvamo kimwe n'abandi, iyo ndege yishyurwa na Leta y'u Rwanda Miliyoni cumi n'icyenda n'ibihumbi magana abiri z'amafaranga y'u Rwanda(19,200,000 FRW) uko irangije urugendo.
Ni ukuvuga ko abategetsi b'u Rwanda bakoze ingendo 30 mu kwezi, u Rwanda rwakwishyura Kagame miliyoni magana atanu na mirongo irindwi n'esheshatu (576,000,000 FRW) zakwishura gusa gusa ikiguzi cyo kuva Johannesbourg iza i Kigali no gusubirayo hatarabarirwamo amatike n'amavuta y'indengo z'akazi.

Aya haba hatarabarirwamo amavuta izanywa mu rugendo Kagame akora n'intumwa ayoboye kuva Kigali kugera aho bajya no kuvayo basubira i Kigali kongeraho n'amatike y'indege Leta igomba kubishyurira yose akajya ku mufuka wa KAGAME kuko ariwe nyir'indege!

Aya mafaranga ni nayo antera intimba cyane kuko zihamye i Kigali yasugira mu mutungo wa leta y'u Rwanda agakoreshwa mu bindi bikorwa byateza imbere abaturage nko kubaka amasoko, imihanda, ibitaro n'ibigo nderabuzima, amashuri, ingomero z'amashanyarazi, inganda ziciriritse mu byaro, gutangiza ibigo by'imari iciriritse byaha inguzanyo abakene ku nyungu ntoya itazabagora kwishyura.

Umujyanama wa Kagame witwa Tony Blair wirirwa abeshya isi ko akorera u Rwanda nta gihembo mukwiye kumenya ko u Rwanda rumutangaho ibya Mirenge ku Ntenyo
Tony Blair udasiba i Kigali kandi agataha Londres, uko aje no gusubirayo atwarwa n'izi ndege za munywanyi we Paul KAGAME. Kumuvana ikanamusubiza mu bwongereza bitwara amasaha 16, yishyurwa amadorari y'Amerika 256 000 yiyongera kuri 128 000.

Byose bikagura amadolari y'Amerika 384,000 $ ahwanye n'amafaranga y'u Rwanda miliyoni magana abiri na mirongo itatu n'ibihumbi magana ane (230,400,000 FRW) ku rugendo rumwe rwa TONY BLAIR byose bikishyurwa na Leta y'u Rwanda.

Umutungo w'u Rwanda Kagame yiba buri munsi, u Rwanda rubashije kumuca kuri iyi ngeso igihugu cyacu cyacika ku muco wo gusabiriza mu bazungu
Nimutekereze uko aya mafaranga atangwa agahabwa Kagame angana mu kwezi, uko angana mu gihembwe, uko angana mu mwaka umwe, nimugerageze kwiyumvisha uko amaze guhombya u Rwanda mu myaka 12 kuko indege ya mbere Kagame yayiguze mu 2003. Kandi aranahembwa nk'abandi bakozi agahabwa n'ibindi agenerwa n'amategeko nk'umukuru w'igihugu.

Kagame akwiye kugirira abanyarwanda ikigongwe nibura indege ze akazijyana i Kigali akajya afata ay'amatike y'ingendo n'ay'amavuta y'indege ze kuko ayo kujya no kuva Johannesbourg mubonye ko ari menshi cyane.
Ariko n'ibi byaba ari amaburakindi kuko nta perezida w'igihugu wemerewe kugira indege ye. Agomba gutwarwa n'indege ya leta yanditseho REPUBULIKA Y'U RWANDA N'IBENDERA RY'U RWANDA NK'UKO PEREZIDA JUVENAL HABYARIMANA YABIGENZAGA muri FALCON-50 yamutwaraga.

Ibi bishobotse byagabanya cyane icyuho hagati y'ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga n'ibyo ruvanayo(rutumizayo) kuko aribyo byongera ubukene mu baturage ingengo y'imari ya Leta ikiyambaza abaterankunga b'abazungu.

Dore imiterere y'indege za Perezida Paul KAGAME yaguze rwihishwa
Indege za Kagame zo mu bwoko bwitwa Bombardier BD-700 Global Express imwe imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 19. Izi ndege zakozwe n'uruganda rwo muri KANADA rwitwa Canadian manufacturer Bombardier Aerospace.

Iyi ndege itwarwa n'abapilote babiri basimburana bicaranye. Moteri yazo ni iyo mu bwoko bwitwa Rolls-Royce BR710A2-20 ikaba ifite ubushobozi bwa 65,6 kN-14750 lbf. Indege za Kagame imwe imwe iriruka cyane ku buryo utakurikira kuko iyo imaze gufata ikirere ifite ubushobozi bwo kwiruka ibilometero 950 mu isaha imwe(950 km/h).

Iyi ndege iyo irimo ubusa nta muntu n'umwe uyicayemo ipima uburemere bwa toni 23 na kilogarama 224(23.224kg). Iyi ndege ishobora kuguruka neza nta mbogamizi ifite uburemere bwa toni 44 na kilogarama 452 (Takeoff Max-Weight 44.452 kg) bisobanuye ko ifite ubushobozi bwo kwikorera abantu n'imitwaro bipima toni 21 n'utundi turo ducye.  

Izi ndege z'umwami Kagame imwe imwe ihagarara ku buso bungana na metero kare 94,9. Uburebure bwayo uturutse ku kizuru ukagera ku murizo(niba ariko nabyita) ireshya na metero 30 na cantimetero 30.

Uburebure bwayo uvuye ku butaka ihagazeho ukagera ku gasongero kayo ireshya na metero 7 na santimetero 77 ni ukuvuga ko ireshya n'abantu 5 bapima 1,5 umwe umwe ahagaze hejuru y'undi. Ubwoko bw'iyi ndege ni bushya kuko iyakozwe bwa mbere yagurutse ku italiki 13 Ukwakira 1996.
Ngaho rero bavandimwe banjye banyarwanda nkunda namwe mukankunda, nimwirebere uko biteye! 

Ba bandi birirwa basakabaka ngo barashaka ko itegeko nshinga rihindurwa ngo Kagame  yongere abayobore indi myaka nimubashyire  bisomere bamenye ko guha indi manda umuyobozi wiba igihugu bene aka kageni ari ukwirahuriraho umuriro no kuraga umuvumo abazadukomokaho!!! NDAHAMYA KO 2016-2017 I KIGALI BIZABA ARI ISHIRANIRO NDABARAHIYE-MANA UBE HAFI ABANYARWANDA UDUTABARE!!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355