Pageviews all the time

UKO ZIMWE MU NTITI Z'U RWANDA ZIBONA IBINTU: " Akarengane gakorerwa umuturage- nyarucari/DAKOTA Venant


Iyangire nk'ingagi
Bwana Mag. Rwamapfa urarengera cyane. Kuva isi yabaho bamwe mu bantu bafite ubusembwa bagize amahirwe yo guhinduka ibihangange, ibuka ba Neron, Hitler, wa mwami w'i Rwanda wali waramaze abagore be abaziza ngo ko basambana! Ibi biterwa nuko Satani aliyo mwami w'iyi Si, bigatuma ikibi gikunze kugira imbaraga kurusha ikiza. Guhimbira umuntu ikinyoma bitambuka vuba kandi nta nkomyi kurusha kumuhembera icyiza yakoze. Ni ako kaga rubanda-isanzwe igwamo, alibyo usanga umututsi-nyarucali* azira ingoma ihendana y'umuntu Kagame; umuhutu nyarucali akazira ingoma z'abantu Kayibanda na Habyarimana! Abo ba nyarucali ntaho baba bahuliye n'udutsiko tulya ingoma, umwanya wabo uboneka gusa iyo ingoma isunduwe cyangwa se igeze mu bibazo, niho ubona babirukira babashakaho ubuhamya, amasinya cyangwa se ibitambo, bibagiwe ibyago abo birukirwa babayemo ntawubacira akanzu.
 
- None se buliya halya Habyarimana ashwana na Kanyarengwe bikagera aho umwe ahindukira aje gusundura undi hakulikijye iliya video werekana ni abatutsi-nyarucali babateranyije? Yemwe nta nubwo ali abahutu cyangwa se abatwa-nyarucali babikoze.
- Pasteri Bizimungu se nubwo yali atunze umututsikazi ko aliwe wali umugabo, feminisme itarakwira isi nk'ubu, yaje guseruka mu nzu mwabo ajya kuba inkotanyi irwanya Ikinani cyabo ali abatutsi-nyarucali babimutegetse ku ngufu? Yemwe n'abahutu batali mu dutsiko Habyarimana-RPF ntaho bahuliye nabyo.
- Abo basilikari se barwaniye RPF kandi bali muli armee nationale irwana na RPF ni abatutsi babashyize ku ngoyi ngo babikore? Yemwe nta nubwo ali abahutu cyangwa se abatwa batagiraga aho bahuliye n'udutsiko Habyarimana-RPF babibategetse! 
- 1ere minista A. Uwilingiyimana wali uyoboye ingoma-nyarwanda yarwanaga na RPF aliko agahindukira akaba aliee wa RPF ni abatutsi bamubujije gushishoza ngo abone ko ibyo akora (guteka ibihanga bibili mu nkono imwe) bizabyalira abo ategeka amahano? Yemwe nta nubwo ali abahutu cyangwa se abatutsi batagiraga aho bahuliye n'udutsiko Habyarimana-RPF bamushutse. 

Abahutu-bashingantahe (dignitaires) bo mu turere twose (Nsekalije mu Bushiru, Nayinzira mu Bugoyi, Sendashonga mu Bwishaza, Twagiramungu mu Kinyaga, Nzamurambaho mu Nyaruguru, Kavaruganda mu Bumbogo, Mugemana mu Kibali, Ngango mu Gisaka, etc.) ko bose bahagurutse bakisangira inkotanyi mwagiraga ngo abatutsi bagire bate?  Niba abahutu balishakiraga abayobozi beza mu nkotanyi, mwagiraga ngo abatutsi babikumire bate? Niba ubu mubona ko abali batuyoboye bihenze,  ni pole sana,  aliko ni twemere dupfe kigabo kuko abo batuyoboye mu Rwabayanga ni bene wacu, umugani wa Guichaoua nta munyamahanga tugomba kubisunikiraho. Ejo ibi bamwe baliho benyegeza ngo Kagame nadatwara ubuziraherezo baziyahura nibibyara amahasa, ubwo nabwo uzasanga babisunikira kuli ba nyakurwogwa abatutsi -nyarucali kandi ali abahutu n'abandi bantu b'inda-nini bishakira amaronko babijigitiye batitaye ku mabi baroha mu banyarwanda.   

Mwirenganya umututsi,  akora bimwe nk'abandi bose. Iyo abonye amayere yo guha igifu arabikora kimwe nuko umuhutu, umutwa, umuzungu babikora iyo bayaciye urwaho. Uwo mututsi ni na nyamuke; iyoba aliwe gusa wakoraga nabi, iyo nabi ye nta nicyo yagatwaye kirenze, ngo ilimbure amoko n'ibihugu nka Congo n'ibindi. 

* Nyarucali : ni umuntu wese utaliho amiragura ku mihore y’ingoma.

DAKOTA Venant
Isoko: DHR

shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355