Pageviews all the time

SHIKAMA YONGEYE KWAMAGANIRA KURE IKINYOMA CYA MINISITERI Y’UBUVUZI MU RWANDA: GUKEBA HAKORESHEJWE PREPEX SI UBURYO BWIZA BWO GUKINGIRA ABANYARWANDA SIDA/AIDS AHUBWO NI UBURYO BWIZA BWO KWINJIRIZA AMAFRANGA UMUHERWE KAGAME PAWULO/Nkusi Yozefu



Menya amabanga utari uzi ku bucuruzi bwa PREPEX
Byose byaturutse ku gitekerezo cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika zishaka kugabanya amafranga zitanga hirya no hino ku isi mu rwego rwo gukumira kwiyongera k’ubwandu bw’umugera wa SIDA(HIV/AIDS). UNAIDS, umuryango ushamikiye kuri LONI ushinzwe kurwanya SIDA wemeza ko isiramura rikozwe neza rishobora kugabanya ubwiyongere bw’abantu bandura uyu mugera buri mwaka ku rugero rwa 60%. Amerika yasamiye uyu mubare hejuru maze isanga ko kuva muri 2009 kugeza 2015 haba hamaze gusiramurwa abantu b’igitsina gabo mu bihugu 14 , ngo ku rugero rwa 80% kandi ngo ibi bishobora  kurinda abantu bagera kuri miliyoni  4 ubwandu bwa SIDA. Amerika yasanze kandi kuva muri 2009 kugeza muri 2025 ishobora kuzigama miliyaridi hafi 21 z’amadolari ku kayabo yafashaga mu kurwanya SIDA hirya no hino ku isi.

Ni muri urwo rwego igihugu cya USA cyegereye umuherwe BILL Gate washinze MICROSOFT akaba anazwiho ibikorwa by’ubugiraneza atera ikunga hirya no hino ku isi afatanyije n’umugore we MIRINDA maze bamubwira ko yabafasha gushyira mu bikorwa kiriya gitekerezo. Bill Gate nawe yegereye isosoyete zinyuranye zo muri Isirayeli havamo abemera gukora akantu kafasha gusiramura ariko basanga ko ibihugu by’abayisilamu n’abadashyigikiye Isirayeli bashobora gupinga uyu mushinga, bityo bemeza ko bizaba mu ibanga, ntihavugwe inkomoko yako,. niyo mpamvu nujya muri Google gushaka aho PREPEX ikorerwa bizagufata igihe utarahabona, ariko nujya kuri Youtube uzasanga Amateleviziyo ya Isirayeli yigamba ukuntu bakoze akantu ko gusiramura abirabura bo muri Afurika ngo babakingire SIDA yenda kubatsemba.

Aka gakoresho kamaze kuboneka kagombaga kwamamazwa ( marketing) ndetse kakagira n’abihanduzacumu bemera kugakoresha kataremerwa n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima. Bill Gate yegereye Perezida Kagame Pawulo basanzwe bafitanye ubucuruzi bunyuranye kandi akaba ariwe unamuhakirwa i Bukuru muri White House ngo batamukura mu Rugwiro, amugezaho umushinga kandi amubwira  ko  azakuramo inyungu nyinshi :

  •           Amafranga : yahawe akayabo kazamenyekana igihe kimwe, kuko ngo n’uwendeye nyina     mu nyenga yamenyekanye.
  •           Amaboko : Gushyigikirwa (Lobbying) n’amasosiyete ya Isirayeli n’Amerika.


Ubwo Kagame ntiyazuyaje yahise yemera iyi bizinesi maze PREPEX itangira gukoreshwa mu Rwanda muri 2011 na OMS/WHO itabizi. Muri 2013 niho Bill Gate na guverinema ya USA bategetse OMS/WHO gutangaza ko PREPEX ari uburyo bwiza bwo kurwanya SIDA nta n’igenzura ribaye, gahoro gahoro ibindi bihugu byo muri Afurika bigenda byumvishwa ko bigomba kuyoboka Prepex kuko yageragejwe mu Rwanda bagasanga ikora neza. Hari uwambaza ati ese bishoboka gute kandi LONI n’ibigo biyishamikiyeho nka OMS/WHO byigenga. Oya si uko bimeze, ntabwo byigenga. Porofeseri Francis Boyle(soma iyo nyandiko hano) wo muri USA abajijwe n’umunyamakuru ukuntu ikigo cyo muri Amerika gishinzwe gukumira indwara ( CDC) cyafatanyije na OMS/WHO gukwirakwiza icyorezo cya EBOLA muri Siera Leonne, Guinee na Liberia umwaka ushize wa 2014 yarasubije ati. «  Uriha abaririmbyi niwe uhitamo indirimbo bamuririmbira, USA iriha LONI 25% y’amafranga ibona ku mwaka, ntibashobora kuturwanya icyo twategaka  cyose.»
Nguko ukuri ku cyatumye OMS/WHO yemera umushinga wa BILL Gate , USA na Pawulo Kagame itazuyaje ndetse ntikore n'igenzura ku byerekeranye n'ubuziranenge.

OMS/WHO hari ibyo yumvikanyeho n’u Rwanda byagizwe ibanga
OMS/WHO kuko yari izi ko ubu buryo bwo gusiramura hakoreshejwe Prepex budahwitse ko bushobora kuzagira ingaruka mbi, yategetse ko ubu buryo bwemejwe nka bumwe bwo gusiramura ariko( genda usome ibi  ku rubuga rwa OMS) :
  •        Bugomba gukorerwa ahantu habigenewe kandi hari isuku ihagije( sterilised area)
  •        Bugomba gukorwa n’abantu babyigiye
  • .      Hagomba gukurikiranwa bihagije abamaze gusiramurwa kugeza bakize.

Ibi byose bikaba bitandukanye n’ibyo mwiyumviye kuri Videwo twashyize mu nyandiko ya Shikama  y’ubushize musanga aha, aho Minisitiri BINAGWAHO ushinzwe ubuzima nako ubuvuzi yemeza ko bishobora gukorerwa ahantu hose nko mu mashuri , mu bigo, mu biro n’ahandi ; kandi ko buri wese yabikora. Kandi ko ubikorewe avaho birangiye nta ngaruka bigira dore ko ngo bitanababaza. Ukundi kuri utamenye uragusanga mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Makerere yo muri Uganda ku ngaruka mbi ( Side Effects) zituruka mu gusiramura hakoreshejwe Prepex.

Abashinzwe gahunda ya Prepex mu Rwanda baravuguruzanya.
Mu nyandiko ya igihe.com musanga aha y’umwaka ushize wa 2014, abaturage bo hirya no hino mu gihugu bagejeje ku Gihe akababaro kabo kanyuranye, benshi mu basiramuwe bemezaga ko batagishyukwa, abandi bakavuga ko iyo bakora injyanishabitsina ntacyo bumva nka mbere.Aho gukurikirana iki kibazo ngo barebe uko banononsora iki gikorwa cya Prepex, cyangwa kigahagarikwa kitaratsemba abantu, Dogiteri Sabin Nsabimana uyobora uyu mushinga yamaganiye kure aba babivuga, ndetse avuga ko barwanya gahunda ya Leta. Ushinjwa kurwanya gahunda ya leta tuzi uko bimugendekera kwa Pawulo Kagame : gufungwa cyangwa kwicwa. Nyamara uyu mutegetsi yivuyemo nk’inopfu yemeza ko 1% ariwe iyi gahunda yagizeho ingaruka mbi. Ibi bikaba binyuranye n’ibyatangajwe uyu munsi kuri 8/5/2015 na Minisiteri ishinzwe ubuvuzi aho yemeza ko mu bantu 5,000 bamaze gukebwa hakoreshejwe Prepex nta muntu n’umwe wagize ikibazo(soma iyi nyandiko hano) !

Iyi Minisiteri ikaba yapinganga inyandiko(usanga aha) igihe.com yakoranye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge yemezaga ko gukeba hakoreshejwe Prepex bimaze igihe bihagaritswe mu Rwanda kuko byateje ibibazo by’ubuzima. Abaturage benshi(cyane cyane abagore bafite impungenge z'ingaruka mbi zizaturuka ku bagabo babo bakonwe) bakaba bari bamaze gutera hejuru bibaza ukuntu Leta yabakoreyeho iki gikorwa cya kinyamaswa. Icyo umuntu yavuga kuri ririya janisha rya 1% Dr Nsabimana avuga, ni uko ubuvuzi butandukanye n’ibindi bisata . Ushobora kuvuga ko umutegetsi runaka yabonye amajwi 99 % mu matora bikaba bigaragaza ko akunzwe n’abaturage, akajya mu biro akarya akarambya. Ariko mu buvuzi si uko bimeze,  niba hashyizwe umuti mushya ku isoko bikagaragara ko uvura ku rugero rwa 99%, harakomeza hagakorwa ubushakashatsi kugeza igihe havumburiwe impamvu ririya 1% ryo uriya muti utarivura. None se niba bemeza ko hamaze gukebwa abantu 5000 kandi bakanemeza ko 1% bibagiraho ingaruka mbi, si ukuvuga ko( 5000x1% )hari abanyarwanda bagera kuri 50 bamaze kugirwa ibisenzegeri ?!

Abanyarwanda ntibasobanurirwa Prepex icyo aricyo n’uko ikoreshwa mbere yo gukuramo ipantalo ngo babakone !
Ubu buryo bwo busiramura hakoreshejwe agapira nka kamwe abanyarwanda bakoresha bakata umurizo w’inka, kakozweho ubushakashatsi na kaminuza ya Makerere yo muri Uganda ( Murabusanga hano)bakaba barabukoreye ku bantu bakebewe muri International Kampala Hospital(IKH) mu gihe cy’amezi umunani.muri 2012. Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bantu 625 bemeye ku bushake bwabo kuva mbere yo gukebwa na nyuma yaho, 300 muri bo kandi bakaba baranabajijwe nyuma yo gukuraho kariya gapira( mu Rwanda bita impeta)

   Kubanza kureba niba wemerewe gukebwa( ibi ntibikorwa mu Rwanda) 
  Abashakshatsi bemeza rugikubita ko atari buri wese wemerewe gukebwa, dore ingero z'abantu batemerwe gukebwa : 
  •  abarwaye diyabete,  
  • abafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru, 
  • abarwaye Phimosis( soma fimozisi), 
  • abafite paraphimosis( soma parafimozisi), 
  • abafite ikibazo cyo kuvura kw’amaraso. 
Ibyo Ukebwe ategetswe gukora

  • Ukebwe amara iminsi 7 kugirango agaruke kwa muganga bamukurireho agapira( ni kwa muganga bonyine bagakuraho). 
  • Iyo agapira kamaze kuvaho ukebwe ategekwa kumara ibyumweru 6 ni ukuvuga iminsi irenga 40 nta njyanishabitsina akoze. 
  • Ntugomba kandi kwikinisha ( masturbation)

Dore ibibazo abakebwe bagiye bahura nabyo
  •   Bamwe mu bakebwe bakoze injyanishabitsina agapira kataravaho
  •  Bamwe mu bakebwe bemeje ko babwiye bagenzi babo cyangwa abagore babo ngo babakurireho agapira
  • Benshi mu bakebwe bahise bakora injyanishabitsina agappira kakimara kuvaho mbere y’iriya minsi 42 :Abashakashatsi bemeza ko ibi ngo bishobora kubongerera ibyago byinshi byo kwandura icyorezo cya SIDA yewe ngo niyo baba bakoresha agakingirizo( kubera impamvu yo kuva amaraso ku mboro)
  •  Benshi mu bakebwe ( hafi ya bose) bemeje ko ubu buryo butera umunuko(impumuro) mubi  umuntu atakwihanganira
  • 1% mu bakebwe ntiyagarutse kwikurishaho agapira
  •  Bamwe mu bakebwe bagize ibibazo byo gushyukwa
  •   Bamwe mu bakebwe imboro zabo zirashyukwa ariko zikiheta( zikagondama)

Abashakashatsi banzuye bavuga ko ubu buryo  bwa Prepex bwabanza gukorerwa ubundi bushakashatsi bwimbitse mbere yo kujya kubukoresha mu byaro; Shikama irabibutsa ko abakoreweho iri siramura mu Rwanda abensh ari abaturage bo mu byaro cyane cyane Gisenyi na Ruhengeri. Nubwo hari byinshi muri Shikama tunenga kuri ubu bushakashatsi ariko twashima Uganda yo yagerageje kumenya uko ubu buryo bwo gusiramura hakoreshejwe PREPEX bwifashe ku buzima bw’abaturage, ababishinzwe bakaba bakwiherera bakikosora. Ibi bikaba binyuranye n’ibyo mu Rwanda aho abategetsi batangiye kwitana bamwana ku bumuga bamaze gutera abenegihugu. Nkaba ndangije nsaba ko Leta ya Kagame yerura ikavuga ku mugaragaro ko ubu buryo bwo gukeba hakoreshejwe Prepex buciwe burundu mu Rwanda kandi ikemera guha indishyi y’akababaro abo imaze kugira ibimuga bose.  Abamugajwe namwe mubike neza impapuro babakoneyeho, kandi muzifotoze kuko agatsiko gashobora kuzibambura; muzazikoresha ku ngoma zitaha mwerekana ubuhubutsi, umururumba n’ubugome ingoma ya Kagame yakoreshaga kandi muhabwe n’indishyi y’akababaro niba Kagame ntayo abahaye ubu. Ubuzima bw'Abaturage nibushyirwe imbere aho gushyira imbere inyungu za Pawulo Kagame utarigeze ashishikazwa na rimwe n'ubuzima bw'abanyarwanda.

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
shikama Ku Kuri na Demuakarasi(SKUD)
----------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Dr NKUSI Yozefu afite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) mu Igenamigambi n'iterambere ry'icyaro; afite kandi dipolomu ihanitse(High Diploma) mu buvuzi ( health Economics, policy and Management) yahawe na Kaminuza ya Oslo aho ariho akorera Impamyabumenyi y'ikirenga (masters) mu buvuzi nyine. Dr NKUSI Yozefu yabaye kandi umwarimu n'umushakashatsi  wa kaminuza muri Libya no mu Rwanda; yabaye umukuru w'agashami (Head of Department/Social Sciences) muri Kaminuza y'u Rwanda, aba n'umushakashatsi ( senior researcher) muri kaminuza ya Bergen muri Norway. 

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355