Iyi nyandiko yahise kuri Shikama bwa mbere kuri19/11/2013
Minisitiri Biruta |
Bavandimwe
nkunda cyane bakunzi kandi basomyi ba shikama.fr,
nongeye kubasuhuza kandi mbifuriza gukomeza kugira ubuzima bwiza. Mu nkuru nabagejejeho
mu minsi yashize kuri uru rubuga rwacu nababwiye ukuntu akaduruvayo
n’ihuzagurika mu ifatwa ry’ibyemezo birimo kugaragara mu burezi mu Rwanda
bishobora gutera impinduka.
Nibuka
neza ko icyo gihe nabandikiye ko bashobora kongera guhindura guverinoma bityo
minisiteri y’uburezi igahabwa minisitiri wa cyenda mu myaka 19 gusa. Ni ukuvuga
guhera mu 1994. N’ubwo guverinema itarahindurwa ntimugire ngo nisubiyeho ku
isesengura ryanjye nari nakoze kuko nkirikomeyeho. Tubitegereze!
Impamvu
intera kurikomeraho ni uko aho kugira ngo impamvu zatuma guverinoma ihindurwa
ziveho cyangwa se zihagarare ahubwo zirimo kwiyongera uko ubwije n’uko bukeye.
Ibi bikaba bihita byerekana impamvu nkomeza gushimangira ko iyi minisiteri
izaba amaherezo agatereranzamba nka kakandi bavuga ngo ka nyina wa nzamba
nuhura na nzamba umumbwirire uti uratahe na nzamba….
Iturufu
y’ireme ry’uburezi mu cyemezo gikandamiza rubanda
Nyuma
y’uko hari hakiri ibibazo n’utubazo tubangamiye imibereho y’abashaka kuminuza
mu Rwanda, byari bishingiye ku guha bamwe inguzanyo yo kwiga kaminuza abandi
ntibayihabwe bikaba byarateye ibibazo ubu noheho mu gihe bitaratungana neza
bamwe bakiririra mu myotsi noneho hazanywe n’ikindi cyemezo cyo kurivanamo
bamwe.
Itegeko
Minisitiri Dr Vincent BIRUTA yategetswe gutangaza nk’uko abayobozi ba za
Kaminuza babivuga ni iribuza kwakira muri Kaminuza n’amashuri makuru yigenga mu
Rwanda abifuza kwigamo bafite amanota make cyane ayo twita passable cyangwa
diplôme z’abaswa mu mvugo igezweho y’abize.
Iki
cyemezo kandi kije gishoreranye n’ikindi cyo kikirusha ubukana kuko cyo
gitegeka abayobozi ba za kaminuza n’amashuri makuru yigenga kwirukana abazigamo
bafite amanota yo muri icyo cyiciro nsobanuye hatitawe kuri za Minerval
bishyuye muri ayo mashuri.
Kuki
bitakozwe mbere hose ?
Mu
gihe abanyeshuri barebwa n’icyo cyemezo ndavuga abigamo bo bareba hafi cyane
bakisabira Ministeri y’uburezi kudohora ikazafata icyo cyemezo ku bazatangira
umwaka uzaza ariko abagezemo bagakomeza kwiga, hari n’abarenza amaso uwo musozi
urumbaraye bakareba hakurya bakibaza impamvu iki cyemezo gifashwe giturumbuka.
Abanyarwanda
benshi bibera mu Rwanda badasobanukiwe uko Leta ikora. Nigeze kubabwira ko muri
1994 Kagame yabwiye Major Dr RUDASINGWA Theogene wari umutonnyeho icyo gihe ko
FPR-Inkotanyi ari agatsiko gato k’abatutsi gahanganye na rubanda nyamwinshi
y’abahutu kandi ko abahutu bize ari benshi bakwiye kurekeraho ndetse ko bakwiye
kuzasabiriza umunyu bakarwara n’amavunja
kandi baraminuje bafite n’akazi bahemberwa.
Muti ese ubwo ntuzamuye itiku? Oya bavandimwe nkunda
ahubwo ndabasobanurira. N’ikibyemeza ni uko ejo bundi kuwa gatandatu ku italiki
09 Ukuboza 2013, umunyamabanga nshingwabikorwa wa FARG Bwana RUBERANGEYO
Theophile yahise avugira kuri television ya Leta ko abanyeshuri barihirwa na
FARG (abatutsi) bakozweho n’uwo mwanzuro ikibazo cyabo kigiye gusuzumwa mu
minsi micye cyane ishoboka bagahabwa igisubizo gishimishije.
Iyi mvugo ya Ruberangeyo ikaba ihita yumvikanisha neza ko
mu myumvire ya FPR nta muhutu ufite amanota makeya ukwiye kwiga muri Kaminuza
ko ndetse n’abize kuva muri 1994 FPR igeze ku butegetsi babaciye mu rihumye
batari babikwiye. Noneho muzangaye nibatareka abo FARG irihira ngo bazige dore
aho nibereye.
Minisitiri Dr BIRUTA Vincent yongeye gutegekwa
kubeshya abanyarwanda izuba riva!!!
Dr BIRUTA Vincent, umunyarwanda utaravuye i Bugande
kuko akomoka i Shyorongi akaba yarigeze kugira icyubahiro gikomeye mu Rwanda
akiri perezida wa Sena nk’umurwanashyaka wa PSD, ubu birasa n’aho arembejwe
n’ubutiriganya n’akaduruvayo by’abavuye I Bugande baganje i Kigali mu byemezo
byabo bihubutse kandi bigayitse.
Muri ya nkuru y’ubushize ku burezi nababwiye ukuntu
bamutegetse kuvuga ko nta nguzanyo bazatanga nyuma y’iminsi ibiri gusa
bagategeka umunyamabanga wa Leta we Dr Mathias HAREBAMUNGU kumuvuguruza kandi
muri politiki ibi bitabaho (Nta na rimwe umutegetsi ashobora kuvuguruza
umuyobozi we)!!!
Abayobozi ba za Kaminuza baravuga ko abatuyeho
icyemezo gihutiyeho ku buryo badasobanukiwe ibirimo kuba muri iyi minsi.
Amakuru aturuka mu bikomerezwa akaba avuga ko kubera gutsindwa uruhenu kwa M23
mu Rugwiro bahise bategeka ko nta muhutu uzongera kwiga muri kaminuza ngo
abahutu bize ni benshi cyane.
Ibi ariko birakabirizwa cyane n’igitutu Kagame arimo
gushyirwaho n’amahanga yose aho ubu Kigali isigaye imeze nk’umurwa utuye hagati
y’amahwa aho bose bamubwira kandi bakamwumvisha ko u Rwanda n’akarere bizagira
amahoro ari uko ashyikiranye na FDLR.
N’ubwo muri politiki bishoboka akenshi iyo umutegetsi
asumbirijwe, kugeza magingo aya Kagame yavuze ko aho kugira ngo ashyikirane na
FDLR yahitamo gupfa bakamuhamba. Ni ukubitega amaso, gusa ariko ibikorwa bindi
byo gukandamiza abahutu bikaba biri mu nzira byihuta mu rwego rwo kwivura
agahinda yatewe no gutsindwa uruhenu amanywa ava muri RD Kongo kuko abahutu
abafata nk’abafitanye isano na FDLR wabishaka utabishaka.
Bikaba rero bigaragara ko Dr BIRUTA Vincent yabeshye
ko iryo tegeko ryashyizweho cyera kandi ryaratekerejwe mu ijoro rimwe bugacya
ryubahirizwa nawe akabivuga atyo. Muri shikama.fr
tukaba tubona ko abanyeshuri bireba bahuye n’ikibazo gikomeye cyane kuko
bagiye kwirukanwa hatitawe no kumwaka wari ugezwemo bityo imbaraga zose
bashoyemo zikabahindukira imfabusa. Uwapfuye yarihuse!!!
N’ikindi cyemezo cyo guhotora abaturage kiri mu nzira kiza!
Andi makuru dufitiye gihamya kandi agiye gushyirwa mu
bikorwa mu minsi mike cyane ni avuga ko ibyiciro by’ubudehe byari birindwi (7)
bigiye guhindurwa bikagabanywa umubare bikaba bine(4) gusa. Umuturage wituriye
mu cyaro epfo iriya ntashobora kumva no gusobanukirwa icyo ibyo bigamije.
Igisobanuro mu busesenguzi bwanjye ni ukuvuga ko
hagomba kubamo impinduka zigamije gutsikamira wa muturage ubu umeze nk’ubambye i
Golgota kandi ugiye kubambwa cyane kurushaho kuko ngo ariwe ugomba kwishyura no
kwirengera ko Kagame yatsindiwe muri RD Kongo.
Kugira ngo mwumve neza uko kuvugurura ibyiciro
by’ubudehe bizahuhura abaturage, ngiye kubisobanura nshingiye ku rugero
rworoheye buri wese ku buryo ashobora kubyumva bitamugoye: Ubundi mu Rwanda
hariho ibyiciro 7. Icyiciro cya mbere cyari igikubiyemo abo Leta ya FPR yise
abatindi nyakujya ngo bagomba gufashwa na V.U.P-Vision Umurenge Program (Gahunda
y’icyerecyezo cy’umurenge n’iterambere ryawo).
Icyiciro cya kabiri kibarurwamo abakene bashobora
kubona 1000 Frw yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, icyiciro cya gatatu gikubiyemo
abakize by’ibanze bashobora kwiyishyurira ubwisungane ariko noneho hano buri
muntu agomba kwishyura 3,000 Frw.
Bikomeza bityo kugera bigeze ku bakire baminuje bo mu cyiciro
cya karindwi. Ubwo rero nibivugururwa bikagirwa 4 ni ukuvuga ko ibyiciro 3
bizaburizwamo noneho bikavunjirwa muri 4 bizaba bisigaye. Bishatse gusobanura
(kandi niko bizagenda) ko mwarimu wishyuraga 3,000 Rwf ashobora kuzisanga
bamushyize mu cyiciro cy’abagomba kwishyura 10,000 Rwf ubwisungane bwo kwivuza
kuri buri muntu mu bagize umuryango we kuko ari itegeko atari ubushake cyangwa
ubwumvikane.
Shikama.fr turatanga inama yihutirwa
Nk’umuntu ukurikiranira hafi ibibera mu Rwanda umunota
ku munota kandi nkabyitaho cyane n’ubwo nibera ku mugabane w’uburayi, nkurikije
ukuntu Minisitiri Dr Vincent BIRUTA barimo kumunaniza, ndabona namugira inama
yo kwibwiriza akegura ku bushake bwe agasubira kuvura abaturage kuko akiri
muganga mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal ku Kacyiru abarwayi baramukundaga
cyane kuko yababwiraga neza bagahita bakira.
Ibi mbivuze kuko niba mu nkuru ya buruse yarateranye
amagambo n’abanyeshuri none akaba arimo kuyaterana n’abayobozi ba za kaminuza
kuri iki cyemezo cyo gucyura bamwe ntibizabatangaze, ubutaha ayateranye n’abo
mu nzego zindi zo hejuru. Ireme ry’uburezi ni ngombwa ariko bigategurwa neza
kandi hakiri kare abaturage bakabisobanurirwa hatabayeho guhutiraho no
kubaturaho ibyemezo bya hato na hato n’ibya ruburamunsi.
Baziguketa
F.
Shikama.fr
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355