Pageviews all the time

Nyuma yo kwirukanwa ku butegetsi bw'umujyi wa Kigali agacyurirwa ko UMUHUTU WAHAZE ARENZA NYINA AKAGURU, Ndayisaba Fideli yahawe gutegeka Komisiyo ya Baringa/ NKUSI Yozefu

Ndayisaba Fideli
Ndayisaba Fideli aherutse kwirukanwa ku buyobozi nako ku butegetsi bw'umujyi wa Kigali ariko mu itekeinika ry'Agatsiko byavuzwe ko ngo yahawe indi mirimo kuko bamushyize  muri Komisiyo yiswe ngo " Ubumwe n'Ubwiyunge". Kurikira Shikama tukubwire impamvu Ndayisaba Fideli yirukanywe nabi nka Musoni Porotazi na Tarisisi Karugarama bombi bari ba Minsitiri mu myaka ishize, ubu bakaba bari ku gatebe.

Kagame mu ngendo ze ziruta iza Ibuni Batuta ngo burya aba yagiye guhahira Abanyarwanda? Aho ntasoroma intagwira?/NKUSI Yozefu

   



Twari tumenyereye ko ibyo Agatsiko kita Rwanda Deyi( Rwanda day) biba rimwe mu mwaka ubu noneho abanyarwanda bagomba kumenya ,ko  aho Kagame ahise hose mu ngendo ze ziruta iz'umugenzi w'umwarabu IBN BATOUTA hagomba kubera Rwanda Day!!! Rwanda, ihangane si wowe ni ba Mpatsibihugu bakugize uko umeze ubu.

Nta mezi ane ashize habaye Rwanda Deyi mu Buholande, Kagame n'Agatsiko bakaba bongeye gukoresha indi Rwanda Deyi mu mujyi wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika(USA) kuri 27/2/2016. Nkuko amafoto yahafatiwe abigaragaza,  abari muri iyi yo mu Buuholandi mu mezi ashize ni nabo bari baje no muri iyi ya Boston, muribo twavuga Bamporiki , Pr Shyaka n'abandi bategetsi  ntarondoye.

Ifoto y'icyumeru:Ubwo aheruka gusura u Rwanda, Pawulo Kagame yagiye kureba uko ubucuruzi bwe bwifashe mu nyubako ye yitirirwa Makuza "PEACE PLAZA"./Nkusi Yozefu


   



Ntanganzwa buri gihe no gusoma ibinyamakuru by'Agatsiko bivuga imihigo u Rwanda rwesa nkaburamo umuhigo cyizigenza wesejwe na Pawulo Kagame! Uyu munsi bati:" U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu bagore bakora injyanishabitsina kurusha abandi ku isi rugakurikirwa na Jordania", ejo bati:" Abagore bo mu Rwanda ni abambere mu kureba filimu z'urukozasoni ku isi, iyo bareba cyane ikaba ari ya Kim Kardashian", n'indi mihigo myinshi ituma ngo amahanga ahurura akaza kwigira ku Rwanda!

Urutonde rwa ba Mayors na ba Vice Mayors batowe mu Turere twose tw’igihugu

Ikarita yerekana  INTARA n'UTURERE byo mu Rwanda
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Gashyantare 2016, mu Turere twose tw’u Rwanda, abajyanama baherutse gutorwa ku rwego rw’ Umurenge bahuriye ku rwego rw’Akarere aho bahuriye mu gikorwa cyo kwitoramo Komite Nyobozi y’Akarere na Biro y’Inama njyanama. Aya matora akaba yabanjirijwe na y’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Akarere.

Mu karere ka GATSIBO mu ntara y'Iburasirazuba bararushanwa kurya ruswa n'abategetsi b'i Kigali!/Nkusi Yozefu

Kanda ku ikarita uyigire nini ubashe kuyisoma neza.

Ubu byabaye kimenya bose ko nta serivise wabona muri Kigali utabanje gutanga ruswa. Abahagirira ikibazo cyane n'igitsingagore babanza gusabwa gusambanywa kugirango babone akazi cyangwa serivise runaka; ibi ntitubitinda ho kuko byagiye bigaruka kenshi mu nyandiko za Shikama no mu bindi binyamakuru binyuranye cyane cyane byandikwa n'Agatsiko. Iyi ruswa ntihera i Kigali gusa kuko no mu giturage yateyeyo amatako nkuko mugiye kubyibonera muri Gatsibo ndetse no muri Gicumbi bihana imbibe.

ITANGAZO: Shikama iheruka guhuruzwa ngo ize yihere amaso uburyo ruswa itangwa mu Rwanda!

Mu masaha ari imbere turi bubageze ho ibyo twabonye ubwo twahuruzwaga!!!!!
Ni hehe? Ni bande? 
Muraza kubimenya mu masaha ari imbere.

Uwububa abonwa n'uhagaze!!!!

Dg Nkusi Yozefu
Muzamenya ukuri maze kubabohore

IBINSHENGURA. Umuturage batoresheje ku ngufu Kagame yitoreye Twagiramungu yiciye igikumwe cyatoye Kagame nyiri ubwite abyumvise ategeka ko bamwica!/Nkusi Yozefu

Amatora yo kwa Kagame n'abacanshuro ba PAC
                                                                                                                              
Wumvise iyi nkuru wavuga ko ari ugukabya, nyamara uyibara ni uwari umwe mu barinda Pawulo Kagame! Uyu mugabo arabwira abanyamakuru bo ku Ijwi ry'itahuka ko mu matora ya Perezida wa Repubulika muri 2003, umusaza wo ku Gikongoro yitoreye Rukokoma Twagiramungu, abatoreshaga bamufata ku ngufu bamuteresha igikumwe aho bashyiraga ibikumwe byo gutora Pawulo Kagame. Umusaza ntiyashirwe kuko yari yatsize ko adashobora gutora Kagame ngo kuko ari umuntu mubi; kubera gukoreshwa ibyo adasha, ngo yaragiye igikumwe cyatoye Pawulo Kagame afata umuhoro aragica!  Uyu musirikare TEWOJENE ( Theogene) avuga ko mu gihe Pawulo Kagame yariho aganira  mu nama n'aba basirikare bari bagiye kumutoresha hirya no hino mu Rwanda, bamubwiye  iby'uwo mugabo wiciye urutoki, Kagame Pawulo ngo yahise abaza icyo umuyobozi w'aho ibyo byabereye akora niba uwo muntu yari akiriho ataricwa! Inama barimo ngo yarangiye wa muntu yarangije kwicwa ku mabwiriza ya Pawulo Kagame!!!!

Ni iki Pawulo Kagame yavuganye n'Abasenateri ba USA kigatuma atungwa agatoki akanarebwa igitsure nk'umukozi wo mu rugo washiririje inkono bikamuviramo kubika umutwe nk'umwana ufatiwe mu cyaha?


Icyumweru gishize cyabayemo ibintu byinshi bya giturumbuka maze bisozwa n'urugendo rw'igitaraganya Abasenateri ba USA 6 bagiriye mu Rwanda ku wa gatanu tariki ya 19/2/2016. Ese n'iki cyari inyuma y'urugendo rutunguranye rw'aba bagabo ? Kurikira Shikama ikubwire akari i Murori.

Udusajya 6: Ihame ko nyuma y'imyaka icumi y'ubutegetsi abategesi b'u Rwanda basigara bibera mu njyanishabitsina rirafashe: Kagame arashinjwa gusubiza mu rugo ku ngufu abagore b'abicanyi be bariho bahukana kubera ubusambanyi bw'abagabo babo!/Nkusi Yozefu

                                                                 




               













Tumaze kwitegereza umwangato wagiye uranga abategesi b'u Rwanda kuva muri Repubulika ya kabiri  kugeza ubu, twasohoye inyandiko muri Shikama musanga aha yerekereanye n'ihame rigira riti:"Buri butegetsi bwose bwo mu Rwanda, nyuma y'imyaka 10 buba bumaze kwigwizaho imitungo n'ubukire benebwo bagasigara bashaka kwishimisha mu njyanishabitsina",mbere y'iyi nyandiko hari izindi twagiye dusohora nyinshi zamaganaga abategetsi bo mu Gatsiko bitwaza imyanya barimo bagasambanya abagore b'abandi cyangwa se urubyiruko; imwe muri izo nyandiko musanga aha ikaba yarasomwe cyane yemezaga ko u Rwanda rwarangije kuba Sodomu na Gomora.


Umudepite umwe muri ya Nteko yo ku Kimihurura Mukarugema Alphonsine aherutse gushimangira ibyari bimaze iminsi bivuzwe na Shikama ubwo yari amaze kumva icyegeranyo cya Transparency International Rwanda cya 2014/2015 cyagejejwe ku nteko na Ingabire Marie Immacullee; Mukarurema yariyamairiye ati:"Hatagize igikorwa u Rwanda rwaba rugiye kuba nka Sodomu na Gomora!"

Mu kinyarwanda duca umugani ngo umwera uturutse bukuru bucya wakwiriye hose; Mukarugema arashaka ko hagira igikorwa, ariko se ninde uzatanga amabwiriza ngo bibe uko mu gihe abategetsi bo hejuru aribo bayoboye aya mabi? Ni gute hagira igikorwa mu gihe abagore bo mu Rwanda bagifatwa nk'ibikinisho cyangwa abana b'ibitambambuga? 

Mu muco nyarwanda, iyo havutse ubwumvikane buke hagati y'umugore n'umugabo bakananirwa gushakira umuti ibibashyamiranya, bashaka umuhuza akabunga byananirana umugore akahukana ariko ku ngoma ya Pawulo Kagame abagabo nabo ubu ngo umenya basigaye bahukana! Iyo umugore yahukanye, umugabo ashobora kubona ko batazabana agasaba gatanya cyangwa se akamukurikira iwabo akajya kumucyura. Gucyura umugore wahukanye nabyo bigira uko bikorwa; ababyeyi, abavandimwe n'inshuti z'umugore baraza bakumva ikibazo cyabo bakanzura babunze rimwe na rimwe uwo basangaye icyaha gikomeye bakamuca icyiru! 


Hasi aha muriyumvira uko Pawulo Kagame wirirwa uririmba ko abagore bo mu Rwanda ari aba mbere ku isi bahawe agaciro, nyamara numara kumva amagambo ari kuri iyi videwo yo hasi urasanga abagore bo mu Rwanda aribo ba mbere  ku isi bambuwe ako gaciro Agatsiko  kirirwa karirimba! Wavuga ko abagore bahawe agaciro gute mu gihe umugore yafatiye umugabo  mu cyaha cy' ubusambanyi, yakwahukana umukuru w'igihugu akamuha iminota ntarengwa ngo abe yasubiye mu rugo rwe igitaraganya!!? Nta gitangaza kirimo ariko nkuko aba banyamakuru babivuga, na Kagame ubwe ngo iyi njyanishabitsina y'inyibano ntimugwa nabi!

                                                                          Umuryango w'ikinywamaraso Munyuza na Kagame

None se ko tuvuga ngo umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose, nyakuba depite aragirango bigende bite? U Rwanda rwarangije kuba Sodomu na Gomora nkuko Shikama yabishimangiye nyuma y'isesengura twakoze mu nyandiko twavuze hejuru. Dore ibyari mu cyegeranyo cya TIR 2014/2015 byatumye Mukarugema yunga mu rya Shikama.

Abakobwa cyangwa abagore bagiye gushaka akazi mu Rwanda, 50% basabwe gutanga ruswa y'igitsina n'abakoresha!!!; 32.7% babuze akazi kuebera kwanga gutanga ruswa y'igitsina! Icyegeranyo cy'umuvunyi 2014/205 nacyo cyemeza ko 40% by'abagore cyangwa abakobwa bagiye kwaka akazi basabwe ruswa y'igitsina. Shikama n'izindi mbuga zinyuranye zagiye zibagizaho amakuru ko hari amazu i Kigali arinzwe cyane, abategetsi basambanyirizamo urubyiruko. Ikindi ni uko no muri zimwe muri kaminuza zo mu Rwanda abanyeshurikazi benshi batakigira umuhate wo gusoma kuko batanga ruswa y'igitsina amanota akaza umufururizo.


Ngibyo ibyiza FPR-Inkotanyi yadukuriye muri Uganda kuri ya tariki y'umuvumo ya 2/10/1990. Mu gihe Agatsiko kamaze kuzamura hirya hino imiturirwa yako, kakagura indege zo gutemeberezamo abazungu, Pawulo Kagame ukayoboye akaba yibera mu ngendo zikosha; Abo mu Gatsiko  muby'ukuri barabona ko nta kindi bashigaje usibye kwishimisha mu njyanishabitsina ku buryo bw'ubusambanyi. Ihame ryacu rero ko "Buri butegetsi bwose bwo mu Rwanda, nyuma y'imyaka 10 buba bumaze kwigwizaho imitungo n'ubukire benebwo bagasigara bashaka kwishimisha mu njyanishabitsina" rikaba ryari rifite ishingiro.
       
Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
;uzamenya Ukuri maze kubabohore



Ifoto y'icyumweru: Kagame yamwariye imbere y'abasenateri b'Amerika nk'umwana bafatiye mu cyaha!!!!!!!!/Nkusi Yozefu

                                            
    kanda ku ifoto uyigire nini urusheho kubona Kagame yamwaye
Akenshi umwana w'ingeso mbi ahora akora amabi ariko ntatekereza ko umunsi umwe azafatwa! Aho umwana rero abera umwana nyine ni uko mu gukora amafuti ye ahora akoresha amayeri amwe ntamenye guhindura ngo hato ejo batamufatira mu cyuho. Uyu mwana iyo bamucakiye mu tugeso twe nko  gukora mu nkono, kwiba imyaka yo mu rugo, kwiba amafranga yo mu rugo, gusambana, kurwana n'abandi bana cyangwa gutukana ahenshi bita gukoronga biramubabaza cyane. 

Iyo umubyeyi afatiye umwana we muri iyi ngeso, umwana yihutira kureba hasi ngo adahuza amaso n'umubyeyi we. Ikindi gituma umwana yubika amaso, ni ugufatwa hari abana bagenzi be kuko aba azi ko bucya bamumwaza muri bagenzi be bose bakamenya ko ari inyamabi. Ikibabaza umwana kurushaho ni ugufatwa  hari abana bagenzi be yari yarumvishije ko ari Ntamakemwa, ko iwabo bamukunda kuko akora cyane, cyangwa se akaba yari yarabazengereje abereka ko ari umunyangufu.Ngibyo bimwe mubyo ingenzi bituma umwana w'ikirara yubika umutwe iyo ababyeyi bamufatiye mu cyaha, utazi uko uwo mwana aba ameze arebe uko Pawulo Kagame ameze kuri iyi foto iri hejuru!

Ibya Perezida Kagame na FDLR umenya bigiye kurangira nk'ibya Perezida Sani Abacha n'Umunyemari w'umuherwe Moshood ABIOLA bo muri NIGERIA ( Igice cya gatatu)/NKUSI Yozefu



Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 25/9/2014 twongeye kuyibashyrira hano ku rubuga kugirango muzumve neza iyo tubategurira ijyanye n'ibiriho bibera mu Rwanda no mu Burundi.Ibintu bimeze nabi muri ibi bihugu byombi kugeza aho Mpatsibihugu USA wicaje Pawulo Kagame mu Rugwiro ikamuha uburenganzira imyaka irenga 25 bwo kwica uwo ashatse, igihe ashakiye n'aho ashaka hose, ubu amaraso y'inzirakarengane nabo yatangiye kubabuyereza nk'umwicanyi wabo Pawulo Kagame. Mu nyandiko yacu itaha, tuzagaruka ku ruzinduko Abasenateri ba USA bariho bakorera hirya no hino muri Afrika ahanini babuyerezwa n'aya maraso twavuze hejuru. Musome iyi nyandiko mwitonze kugirango muzasobanukirwe neza n'iyo y'ubutaha!


Ubuyobozi bwa SHIKAMA
             20/2/2016

IFUNGURWA RYA RADIO UMUCUNGUZI

promoBig

Ibarwa Theogene Rudasingwa yandikiye Nyenecubahiro Petero Nkurunziza amushimira we n’ishyaka rye CNDD-FDD kuba bareruye bagashinja Kagame ko yishe Perezida Ntaryamira



Nyenecubahiro Petero Nkurunziza, Perezida wa Repubulika yu Burundi Nyenecubahiro,

Mbandikiye iyi kete kugirango mbashimire wowe n’ishyaka ryanyu CNDD-FDD ku cyemezo mwafashe cyo gusaba ubutabera bwo gukurikirana Paul Kagame wishe uwahoze ari Perezida wu Burundi Nyenecubahiro Sipiriyani Ntaryamira mu wi 1994.

Komateri ya Maguru ku nyandiko:""POLITIBALL. Inzozi zigira nkana: Petero Nkurunziza yarose ajya kwigira ku Rwanda ITEKINIKA rifasha beneryo gupfira ku butegetsi!( igice cya Kabiri)/NKUSI Yozefu"



Icyitonderwa: Abashaka gutanga komanteri ku rubuga rushya rwa Shikama(www.shikamaho.com) mwashyizwe igorora: mushobora kwinigura mukohereza komanteri yanyu igasoka ako kanya, mushobora gushyira amafoto kuri Komanteri no gushyiraho agasomerwaho(link)!

Ubuyobozi bwa SHIKAMA

ITANGAZO NO 003/2016 RY’UMUGAMBWE CNDD-FDD RYO KU WA 17 RUHUHUMA 2016

                                  cndd-fdd1
Ababandanya bihambirira ku vyiyumviro vy’ihonyabwoko n’ibinogo bihambwemwo abantu benshi ni abo nyene batemera ibiganiro hagati y’Abarundi na wa Mugwi ujejwe Ukuri no Kunywanisha Abarundi (CVR)
1. Mu mwaka w’1959, bamaze kunanirwa gutembagaza ubutegetsi bwariho mu Rwanda, hari abanyarwanda bamwe baciye bisukira mu Burundi gusaba ubuhungiro. Uguhunga nta kibi kirimwo kuko ivyo bishikira abantu bose bo mw’Isi. Bashitse i Burundi barakiranywe urweze, ariko rero ingorane ni uko bahejeje guhabwa ubuhungiro n’ivya nkenerwa mu buzima, izo mpunzi zaciye zitangura gukoresha amarementanya n’ububeshi ngo ubwoko bw’inkehwa bwo mu Burundi bushobora gushikirwa n’ihonyabwoko nk’abavukanyi babo bo mu Rwanda. Buhoro buhoro, abategetsi bo mu Burundi b’ico gihe be no mu myaka yakurikiye baciye bategura ingene bazokora ihonyabwoko kugira ngo bitange ubundi bwoko nk’uko babihanuwe n’impunzi z’Abanyarwanda. Ayo marementanya y’ububeshi bw’abo bashitsi yashikanye kw’igandagurwa ry’Umuganwa Rudoviko Rwagasore mu 1961, ku bwicanyi bwahitanye Umushikirangoma wa mbere Petero Ngendandumwe n’ubundi bwicanyi bwahitanye abantu benshi mu 1965 be n’ihonyabwoko ryo mu 1972-73. Ubundi bwicanyi bwinshi buzwi mu Burundi inyuma y’imyaka ya mirongo indwi gushika ubu, bwagumye bufise isano n’amarementanya mabi y’abakuru b’impunzi z’Abanyarwanda ;

POLITIBALL. Inzozi zigira nkana: Petero Nkurunziza yarose ajya kwigira ku Rwanda ITEKINIKA rifasha beneryo gupfira ku butegetsi!( igice cya Kabiri)/NKUSI Yozefu


dream.nkurunziza
Nkurunziza mu nzozi
Icyitonderwa: Politiball itegurwa na Dg Nkusi Yozefu. Umuntu akaba yayigereranya n’ikinamico. Hatoranywa abakinnyi, bakambikwa imyenda, bagatsindirirwa interuro zinyuranye. Bityo, Politiball ni igitekerezo, ntigomba gufatwa nk’ibintu byabayeho, bigakorwa n’uyu, bikabera i Bunaka! Ariko turavuga mu kinyarwanda ngo ukuri gushirira mu biganiro!

Mu gice cya mbere cy'iyi nyandiko musanga aha, Nkurunziza Petero yarose Pawulo Kagame yamuteye mu nzozi maze amusaba ko bagirana IMIMARO nk'imwe y'umwami Mutaga Nyamubi umwami w'Uburundi yagiranye n'umwami w'u Rwanda  Mutara I Semugeshi hariya mu Twicarabami twa Nyaruteja i Butare mu Rwanda. Muri iyi Mimaro, abategetsi bombi bumvikanye ko ibihugu byabo byabana neza  mu mahoro nkuko bariya bategetsi ba mbere banzuye, ariko bo banagereka ho ko Petero Nkurunziza yaha inzira Kagame yo kujya kuzimya impunzi z'abahutu zamuhungiye muri RDCongo maze Kagame nawe amwizeza ko azamufasha akaza kwigira ku Rwanda itekinika ryazamufasha gupfira ku butegetsi nka Pawulo Kagame.  Iyi mimaro yamaganywe cyane na Wili Nyamitwe ugomba kujyana na Nkurunziza mu Rugwiro akaba yarabonaga ko Kagame ari andi macenga azanye ngo abone uko yirenza ubutegetsi bwa Nkurunziza! Nyuma y'impaka ndende, Nyamitwe na Nkurunziza bemeye kujya kwiga ariko basezerana ko nta kintu bazarya cyangwa bazanywa cyo mu Rwanda kubera gutinya utuzi twa Munyuza, kandi bakazajya biga bataha i Bushingantahe. Isomo rya mbere Nkurunziza ashaka guheraho ni iryerekeranye n'ukuntu yahashya urugomo n'ubwicanyi bukorwa n'urubyiruko rukoreshwa n'abamurwanya mu guhungabanya umutekano.

IMPAMVU: KWAMAGANA AKAGAMBANE HAGATI YA LETA YA ISRAEL N’U RWANDA

Rwanda_Islrael

 

Twe abagize Rubanda tumaze kubona, ibiri gukorwa mu gihugu cyacu cy’u Rwanda ku b’ucuruzi bw’ikiremwamuntu hagati ya Israel na Paul Kagame ndetse na Yoweli Museveni, duhangayikishijwe bidasubirwaho, n’ingamba zafashwe n’inzego z’abinjira n’abasohoka zirangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame, umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, ugamije kuzana no gutuza mu Rwanda abaturage ibihumbi  47.000 bakomoka mu b’Ibihugu bya ERITREA na SOUDANI. Nkuko Kagame abisobanura aba baturage b’abimukira babarizwaga  muri Israêl ariko ubu bakaba bazoherezwa mu Rwanda abandi bakaba barahageze baturutse muri icyo gihugu cy’uburayi bw’uburasirazuba bwo hagati aricyo kitwa ubu”Israel”. Ibi akaba ari inkuru y’impamo yemejwe na Nyirubwite Kagame Paul mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 2 Mata 2015, ubwo yahamyaga ko uwo mushinga inyigwo yawo yarangiye, ukaba urimo ushyirwa mu ngiro.

POLITIBALL. Petero Nkurunziza atsinze Kagame Pawulo bwa kabiri amukubita rugondihene: nyuma y'imyigaragambyo simusiga yo kwamagana Kagame n'Agatsiko ke yo kuri 13/2/2016, iyumvire indirimbo Abarundi basohoye yo kwamagana Kagame n'Agatsiko ku ntambara bagaba ku Burundi. "TURIYAMIRIJE INDONGOZI Z'U RWANDA"/Nkusi Yozefu

                                             
                                                Videwo: Turiyamirije indongozi z'u Rwanda
Baca imigani mu kinyarwanda ngo: 1. Uguhiga ubutwari muratabarana bakungamo bati 2. utazi ubwenge ashima ubwe.  Shikama muri 2013 mu kwezi kwa Gashyantare nk'iki gihe, yabagejejeho inyandiko twagiye duhitisha kenshi kuri uru rubuga yababwiraga ko hari amanama yo mu rwego rwo hejuru yariho akorerwa i Kigali yo gutera u Burundi, izi nama zikaba zarimo Abarundi bayobowe na majoro Buyoya wayoboye igihe kinini u Burundi. Ntabwo  ari i Kigali aya manama yabereye gusa kuko hagiye hashyirwaho n'amashyirahamwe hirya no hino yo gusebya ubutegetsi buyobora u Burundi irizwi cyane akaba ari SINDUMUJA riba muri Canada ariko muby'ukuri riyoborwa  na FPR na Kagame. I Burayi hari ba Gashakabuhake nabo bakoranye na Kagame mu mugambi wo gusenya u Burundi aha twavugamo Louis Mitchel, umubiligi uhagarariye igihugu cye mu Muryango w'Uburayi Bwiyunze( Union Europeenne); uyu mugabo ngo akaba yarahize ko azaruhuka ari uko Petero Nkurunziza atagitegeka u Burundi!!!!

Abarundi babyukiye mu myigaragambyo hirya no hino mu gihugu ndetse no ku biro by'uhagarariye FPR na Kagame mu Burundi, bamagana intambara Pawulo Kagame akomeje kugaba ku gihugu cyabo!/Nkusi Yozefu


Baramagana ibitero by'u Rwanda ku Burundi

Amakuru ya Pawulo Kagame n'u Burundi ariho arihuta cyane ku buryo kuyandikaho biriho bituvuna cyane! Shikama iherutse kubagezaho inyandiko kuri 22/12/2015 yari ifite umutwe ugira uti: "Kagame Pawulo n'Abarundi bakinnye umukino w'ibirura n'intama(reba iyo nyandiko uhano)." Muri iyi nyandiko kimwe n'izindi nyinshi twacishije  kuri Shikama kuva ikibazo cy'u Burundi cyatangira, twamaganye ukuntu Kagame Pawulo akomeje kwifashisha inzirakarengane z'abaturage mu Burundi kugirango yimike umwicanyi Pawulo Buyoya. Muri iyi minsi, LONI na Leta zunze Ubumwe z'Amerika zagiye zikingira ikibababa Pawulo Kagame mu bwicanyi bwe mu Rwanda no mu karere kuva muri 1990, nabo bamaganye igikorwa kigayitse cy'umukozi wabo Kagame cyo gutoza igisirikare impunzi yahamagaje ngo zihungire mu Rwanda akaba ariho azikoresha mu kumena amaraso mu Burundi.

Rwanda: Kagame n’agatsiko bahoraga bikoma Habyarimana ko araguza none nabo ndabona barabigize umuco!

ontraditional-healer
Nyina wa Perezida Kagame yaraguriwe indagu zityaye mbere y’uko yitaba Imana


Nyina wa Perezida Kagame yazize agahinda k’indagu umupfumu ya mubwiye ko Ingoma y’umuhungu we igiye guhilima.
Nyuma yaho aburiye bamwe mu byegera bye, Perezida Paul Kagame uwo yumva n’ umugore we gusa. Uretse no gusubiranamo n’abamushyize ku ntebe n’urupfu rwa nyina narwo rukomeje kumutera ibibazo dore ko ali nawe wamuragurizaga ku bapfumu.

Mu gihe Pawulo Kagame yirirwa abuyera amahanga kubera umurengwe n'inama z'abaganga tutibagiwe n'iz'Abanyamerika, Abongereza n'Abagande bibumbiye muri PAC, IBIHUHA bikomeje guhutera mu Rwanda/Nkusi Yozefu






Dubai yasimbuye Washington DC, New York, Los Angeles na Sacramento
Abantu bari bamenyereye ko Pawulo Kagame agomba kuba ari muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika byibura iminsi 3 mu cyumweru. Kagame ubu yahinduye uburuhukiro kuko iminsi ye myinshi mu cyumweru ayimara ubu mu bihugu byiyuze by'Abarabu, ahazwi cyane muri ibi bihugu hakaba ari muri DUBAI aho Kagame Pawulo aruhukira byibura iminsi ibiri mu cyumweru.

Porofeseri Nshuti Manasseh umwe mu bambari bakuru ba FPR yaba ari mu gihome azira kunyereza umutungo w'ikigo cy'ubucuruzi cya Kagame na FPR ye, CRYSTAL VENTURES/ Nkusi Yozefu


Pr Nshuti Manasseh
Porofeseri Nshuti Manase yamenyekanye cyane mu Rwanda muri 2010 Jenerali Kayumba Nyamwasa na Koloneli Patirike Karegeya bamaze guhunga bagatangaza ko Pawulo Kagame atunze indege ebyiri ziri mu zihenze cyane ku isi; ibi bakaba barabivugiye mu kiganiro Imvo n'Imvano ya BBC. Mu cyumweru cyakurikiye ho, umunyamakuru Ally Yusufu Mugenzi yatumiye Tito Rutaremara na Kagame Fawusitini, bemeza ko ziriya ndege 2 zavuzwe na bariya bagabo tuvuze hejuru atari iza Pawulo Kagame ahubwo ari iza Pr Nshuti Manasseh. Icyumweru cyakurikiyeho, mu kiganiro Pawulo Kagame yagiranye n'abanyamakuru i Kigali, yemeje ko ziriya ndege atari iza Nshuti Manasseh ahubwo ari iz'icyama FPR!!

Kirisital venca( Crystal Venture ) ni ikigo cy'ubucuruzi cya FPR gicungwa n'abambari bakomeye mu cyama cya FPR barimo Pawulo Kagame na Pr Nshuti Manase( Manasseh). Iki kigo kigizwe n'ibindi bigo bindi by'ubucuruzi bigishamikiyeho nka Ruliba Clays Ltd, Inyange Industries, Mutara Enterprises, East African Granite Industries, Bourbon Coffee, CVL developers, Real Contractors, Intersec, GPS Ltd, NPD Contractor, MSG, Kigali Univeristy, n'ibindi. Ikigo cy'ubucuruzi giheruka kwinjira muri uru  rwunge rwa Crystal Venture  ni Kigali University nayo byagiye bigaragara ko Nshuti Manasseh ari mu bayobozi  bayo b'imena.

Igisoda kirinda Pawulo Kagame cyahawe umutegetsi mushya/Nkusi Yozefu

Kagame Alegisi wagizwe umutegetsi mukuru w'abasoda barinda Pawulo Kagame


  • 1.      Jenerali Majoro Kagame Alegisi(Alexis) wayoboraga igisoda cya Kagame mu ntara y’amajyepfo, yashinzwe umutwe w’ingabo urinda Pawulo Kagame, wa wundi uhembwa agashendeburo k’amafranga.
  • 2.      Uwari usanzwe ashinzwe umutwe w’ingabo urinda Pawulo Kagame, Jenerali Majoro Musemakweli Yakobo(Jacques) yagizwe umugaba mukuru w’igisoda cya Kagame ngo kirwanira ku butaka.
  • 3.      Jenerali Majoro Rutatina Rishari(Richard) wari ushinzwe urwego rw’iperereza mu gihugu(J2) yakuwe kuri uyu mwanya kandi  nta handi hari hatangazwa yimuriwe.
Abasesengura ibyo mu mbere kwa Kagame Pawulo umenya iminsi iri imbere igiye kubaha akazi kenshi!
Aya makuru tuyakesha urubuga rw'igisoda cya Kagame 
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya Ukuri maze kubabohore

UDUSAJYA.Ndamutse ntorewe kuyobora Uganda, abapagasi b'abanyarwanda baba muri Uganda nabasubiza iwabo. Dg Kiiza Besigye/ NKUSI Yozefu


Ubwo yariho yiyamamaza mu gace kamwe ka Uganda muri Shikama tutaramenya izina ryako neza, umunyapolitike Kiiza Besigye uri mu bahatanira kuyobora Uganda, yavuze ko ngo aramutse atorewe kuyobora Uganda ngo abapagasi b'abanyarwanda baba muri iki gihugu yabasubiza iwabo!

UDUSAJYA. Dg Gasakure Emanweli ngo yigeze kubwira Pawulo Kagame ko nta mutima agira!/Nkusi Yozefu



Mu kinyarwanda turavuga ngo akabi gasekwa nk'akeza tukungamo ko n'umugani ugana akariho! Ben Rutabana mubona kuri videwo iyi videwo, aremeza ko Pawulo Kagame yigeze guhamagara muganga we wamuvuraga umutima akaza kumwivugana nyakwigendera Dg Gasakure Emanweli, ati : " Ngwino umpime umutima", Dg Gasakure ngo yaraje apimye ariyamira ati:" Nta mutima urimo"!
Ariko se waba ufite umutima koko ugakora amarorerwa ahitana miliyoni umunani(8,000,000) z'abantu nkawe mu myaka 20! Ugafata igihugu cyigenga ukagihindura ubwami n'akarima kawe? Iyumvire nawe wisekere; ngo akabi gasekwa nk'akeza kandi ngo amenyo ni amabuye!

Dg Nkusi Yozefu
www.shikamaye.blogspot.no
Muzamenya ukuri maze kubabohore

Abakoze Virusi Ebola yatsembye imbaga y'abantu muri 2015 muri afrika y'iburengerazuba, nibo bongeye kurikoroza muri Amerika y'amajyepfo ahabarizwa ubu icyorezo cya Virus ZIKA: Ikigo cy'ubushakashatsi cyo mu bwongereza OZITEC nicyo muri 2012 cyanyanyagije imibu Aedes Aegiptis cyahinduriye uturemangingo(OGM), Virusi Zika iyiturukaho ikaba iriho ica ibintu mu bihugu 4 by'Amerika y'amajyepfo harimo na Brezil ./NKUSI Yozefu


" Ngo biga siyansi, bayiga se mo iki, abatiga gufasha impfubyi ntibige guhoza ibibondo. Bakora ibitwaro bakajya mu kirere bakarekura amabombe, bwacya ngo nidutabare. Iyo siyanze yabo barata nibayireke batahe. Iriya izamara abantu nibayireke bahinge" Byumvuhore Yohani Batisita

Akandare : Mu Rwanda hari abakozi bahembwa n'abaherekeza abandi !/NKUSI Yozefu


Mu gihe hari inyandiko tuzabageza ho vuba aha yerekeranye n'IBYAHISHUWE, tubasabye kurebana ubushishozi n'ubusesenguzi iyi mbonerahamwe y'imishahara ihembwa abakora muri Perezidansi kwa Pawulo Kagame n'imwe mu mishahara ihabwa abakora mu burezi.

               Rwanda/    Presidency                          1.PEREZIDANSI
No
Position/Umwanya

Salary /Umushahara

3
Director of Cabinet in the Office of the President

2,304,540
17
Director General first Lady Office

1,352,972
11
Director General of State Protocol

1,352,972
24
Deputy DG State Protocol

1,303,360
12
Director General of Communication

1,352,972
18
Senior Analyst

1,352,972
19
Senior Legal Analyst

1,352,972
23
Deputy DG Communication

1,303,360
16
Director General of General Services

1,352,972
25
Deputy Director General of General Services

1,303,360
3
Director of Cabinet in the Office of the President
v
v
4
Deputy Director of Cabinet Presirep

2,011,950
13
Senior Advisor to the DirCab

1,352,972
29
Junior Advisor to the DirCab

980,010
63
Office Manager to the DirCab

930,823
64
Office Manager to the Deputy DirCab

930,823
43
Director of Audiences

980,010
44
Director of Visits

980,010
55
Cameraman

980,010
56
photographer

980,010
59
Deputy Director of VIP Club

944,074
27
State House Manager

1,352,972
62
Chief Cook

930,823
68
Assistant Chief Cook

808,888
81
Senior Cook

562,180
87
Junior Cook

467,893
85
Senior Domestic Assistant

562,180
89
Domestic Assistant

467,893

       Rwanda/ Education                        2.      UBUREZI
                                                               UNIVERSITY/KAMINUZA
8
Lecturer

781,594
                                                    Secondary & Primary/ Amashuri abanza n’ayisumbuye
1
A0 Head Master

330,026
2
A1 Headmaster

243,986
3
A0

212,504
4
A1

159,900
5
A2 Headmaster

111,431
6
A2

59,125
Source: Official Gazette n° Special of 01/03/2013

Byakusanyijwe na SHIKAMA/ www.shikamaye.blogspot.com