Pageviews all the time

INYANDIKO zo mu bubiko:Kagame yaba agiye gutera u Burundi na RDCongo, no guhungabanya umutekano wa Tanzania mbere ya 15 Ukuboza 2014/ NKUSI Yozefu

Iyi nyandiko yaciye kuri SHIKAMA bwa mbere kuri 12 Ukakira 2014


Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize wa 2013, Shikama yagiye ibagezaho inyandiko zinyuranye n’ibitero Kagame ariho ategura kugaba ku bihugu by’abaturanyi. Muri izo nyandiko zose nta n’imwe yigeze inyomozwa n’Agatsiko kandi kabifitiye uburenganzira, ibi bikaba byerekana  rero ko ibyatangajjwe na Shikama byabaga ari ukuri. Burya ngo guca mu ziko ntigushye, iryavuzwe riratashye rero: amakuru yizewe dukesha bamwe mu ntasi za Kagame, aremeza ko ngo FPR yaba igiye kugaba ibitero simusiga ku Burundi na RDCongo mbere y’itariki ya 15/12/2014. Hasi aha tukaba tubagezaho ibimenyetso nteguza by’ibyo bitero.


Imirambo yabonetse muri Rweru wari umutego watezwe Perezida Petero NKURUNZIZA
Mu kiganiro kirambuye twagiranye n’imwe mu ntasi zo mu Rugwiro, ntitwibagiwe no kumubaza ikibazo gihangayikishije abanyarwanda n’isi: imirambo  iriho itoragurwa mu kiyaga cya Rweru gihana imbibe n’u Burundi. Uyu muntu yatubwiye ko ari imirambo y’Abanyarwanda bamaze iminsi bicirwa hirya no hino mu gihugu bashinjwa gukorana naFDLR, ariko ngo hakaba harimo n’imirambo y’abahoze ari abasirikare ba RDF ya Kagame bashinjwa nabo gukorana na RNC ya ba Kayumba Nyamwasa.

abicwaga babaga baboshywe
Twamubajije impamvu Kagame atatwitse iyo mirambo nkuko yabikoraga atwikira abahutu yirengeje muri Parike zo muri Kagera na Nyungwe. Yabwiye Shikama ko impamvu yakoze ibi ari 2: iya mbere ni uko ngo ntawe akizera 100%  we na Nziza bakaba bakeka ko abajya gutwika bashobora gufata amafoto bakazabiryozwa ikindi gihe. Impamvu ya kabiri ni uko Kagame yashakaga ikintu cyatuma abarundi n'amahanga bikoma Petero Nkurunziza ngo bahisemo gufata iriya mirambo ngo bayijugunye muri Rweru maze bakwize hose mu itangazamakuru ko Perezida w’u Burundi yamaze abantu. Ibi murabisanga mu nyandiko yasohowe n'urubuga rw'Agatsiko Igihe.com aho rwemeza ko amahanga agiye kwihutisha gutera FDLRkubera imirambo iherutse gutoragurwa mu kiyaga cya Rweru, umuntu aha akaba yakwibaza aho FDLR bizwi na bose ko yebereye muri RDCongo aho ihuriye n'iyo mirambo kugeza ubwo yakwihutisha iterwa ryayo!Kanda aha usome iyo nkuru wumirwe!
Nyuma yo kubica babashyiraga mu mifuka ikajugunywa mu ruzi
rwajyanaga imirambo muri Rweru
Nkuko mubizi mu Burundi hitezwe vuba aha amatora y’umukuru w’igihugu kandi Perezida Nkurunziza nawe ashobora kuba yarafashwe na ya ndwara y’abaperezida bo bo mu karere ukuyeno Tanzania bumva ko ari indasimburwa, bakaba bagomba gupfira ku ntebe y’ubuperezida. Kagame rero arashaka kuzamukira kuri iki kibazo cya Nkurunziza ngo amwahure abenegihugu n’amahanga ko adashaka kuva ku baturage kandi yamaze abantu, niko kumwoherereza intumbi z’abanyarwanda amaze iminsi yirenza hirya no hino mu gihugu.Nyuma yaho hakaba hari imipango yo kuzimukurikiza hakimikwa ubutegetsi bwa ba bandi bo muri UPRONA tumaze iminsi twandika muri shikama ko baje gukora ibyo Agatsiko kita kwigira ku Rwanda.

Mu kinyarwanda turavuga ngo urucira mukaso rugatwara nyoko, amaperereza aremeza ko iyi mirambo ari iy’abanyarwanda kandi yavuye mu Rwanda. Gihamya ko Kagame yafatanywe igihanga igaragara mu matohoza u Burundi bwemera we akayanga.Ngo ujya guhakana ubugore aragarama, amatohoza u Burundi bwikuyeho icyaha burundu bukora amaperereza yerekana neza ko imirambo iva mu Rwanda nkuko mubisanga  aha. U Rwanda rwo umenya bizarugora nk’umugore wakwibeshya akagarama kandi azi ko ariwe, kuko isura ye yonyine igaragaza ko ariwe hakiyongeraho n’igitsina cye cyagaragara agaramye. Niko bimeze ku Rwanda: iki gihugu bizwi ko kiyobowe n’abicanyi bageze ku butegetsi baciye mu bwicanyi, impamvu rero Agatsiko kariho kanga ariya maperereza yigenga ni uko kazi ko ariko kishe bariya bantu imirambo yabo yatowe i Burundi, none ubu kakaba kariho kavuza iya Bahanda nkuko ubisanga hano.

Gutegura amahanga n’abanyarwanda hakoreshejwe itangazamakuru
Mu ntambara FPR yagiye irwana zose kuva muri 1990 kugeza aya magingo, urugamba rw’amasasu rubanzirizwa n’urw’itangazamakuru irushamo ubunararibonye abagiye bahangana nayo bose. Ingero ntiziri kure: umunyamamakuru Shaka Saleh w’Ijwi ry’Amerika yakoze akazi gakomeye igihe FPR yabaga iri mu birunga na Uganda; uwumvaga uyu munyamakuru, wabonaga 100% ko  avugira FPR ku mugaragaro. Ubu muri Uganda hakaba hari n’undi witwa John Mwenda uhembwa akayabo na Kagame ngo asige ubuki FPR mu nyandiko ze. Hari Francois Soudan wo muri Jeune Afriquewagirango yahindutse iya FPR. Urubuga rwa RDCongo ruherutse gutangaza ko Kabila na Nkurunziza bagiye gutera u Rwanda, nta washidikanya ko rukorera Kagame rukaba rushaka kurangaza abakongomani n’akarere, nkuko muri iyi minsi ngo hari n’ibindi binyamakuru byinshi biriho bitegurwa mu Burundi no muri RDCongo kuzasiga ubuki ibitero bya Kagame ariho ategura kugaba kuri ibi bihugu byombi.
ikarita y'Akarere 
Ibinyamakuru byo mu Rwanda byo bikaba byatangiye uru rugamba, inyandiko yasotse ku rubuga Igihe.com yo kuwa 1/10/2014 musanga aha mwasomye hejuru aha ikaba ari gihamya simusiga. Muby’ukuri iyi nyandiko nta kindi igamije uretse kurangaza abanyarwanda ngo bibagirwe gato inzira y’umusaraba Agatsiko kabashyizemo, maze aho buri wese ari adagadwe yumve ko ibye byarangiye, batangire bagambanirane, maze nibumva ko Kagame yagabye  igitero ku Burundi na RDCongo bavuge ko aharanira umutekano n’amahoro byabo. Dore amwe mu magambo yanditswe muri iyi nkuru ya igihe.com ashimangira intambara yatangajwe n'uriya maneko:

- FDLR yinjiye rwihishwa mu gihugu cy’Uburundi nyuma yo kubona ko umupaka w’Urwanda na RdCongo urinzwe cyane
Lindro kivuga ko amakuru gifite avuga ko abayobozi b’ibihugu by’Afurika baba baranavuze ko FDLR ishobora kugabwaho ibitero itariki ntarengwa itaragera.
-  Lindro kivuga ko kuva inkuru y’imirambo yatangira kuvugwa ndetse n’iby’uko FDLR yaba iri i Burundi byatumye akanama ka Loni gashinzwe umutekano n’aka Afurika yunze ubumwe basaba ko hakwihutishwa gahunda yo gukoresha ingufu za gisirikare byari biteganijwe ko zakoreshwa muri Gashyantare 2015
-  Niba FDLR idasenywe burundu, M23 ishobora kubura umutwe ikaba yakongera gutera RDCongo
-  Mu bihe byashize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda akaba n’ Umuvugizi wa Guverinoma, Mushikiwabo Louise abinyujije kuri Twitter yavuze ko u Rwanda

rutazigera rwongera gutegereza indi myaka 20 ngo ikibazo cya FDLR gikemurwe burundu


Abahutu boherezwa hanze kwereka amahanga ko n’Abahutu bashyigikiye ibitero kuri bene wabo bari mu mashyamba ya RDCongo
Umututsi umwe yigeze kumbwira ashyenga ati : «  kwa Kagame kugirango uboneyo umwanya uri umuhutu, ni uko ugomba kuba uri ikimyira bahonyora ntutake, bakuvuma mu maso ugatwenga, ikindi ugomba kuba ufite ibizuru binini n’ibinwa binini mbese usa na Bazivamo ku buryo abazungu batabibeshyaho bariho babagereranya n'abatutsi ku isura, kuko abantu nkabo aribo Kagame akoresha yereka amahanga ko nta vangura riba iwe. » Ikindi ni uko uyu mwene data yanyibiye akabanga ku ntambara za Kagame agira ati : « Nubona ibihutu nk’ibyo mvuze hejuru biriho byiruka amahanga, ujye umenya ko Kagame ariho ategura intambara. »

Nibyo koko, muheruka kubona inyandiko yaciye ku rubuga igihe.com yerekeranye n’uruzinduko rwa Nyiramaritete  i GENEVE mu Buswisi asaba ko ibihugu bitarakanira impunzi z’abahutu bigirira nabi u Rwanda rwasabye rugaramye ko impunzi zose zamburwa ibyangombwa, zigatotezwa zikaza mu Rwanda ubu rwahindutse nka GEREZA nini n’ibagiro risumbye amwe ya Nyabugogo; Bazivamo C. nawe ubu mu byumweru 2 bishize yari i Buraya, icyamugenzaga nta kindi usibye gukora icyatumye ahabwa uriya mwanya tukaba twagisobanuye neza hejuru. Ibi biteye agahinda nkuko twabibabwiye ubushize, kubona izi Nyangabirama ziriho zibuza abandi ubuhumekero nyamara ziriho zohereza abana bazo mu mahanga kuko zizi akaga ziriho zitegura. Ikibabaje cyane ni uko bibagirwa vuba; imyaka bavuga 40 bamaze mu nkambi yaba ari Kayibanda cyangwa Habyarimana ntawaje kubabauza amahwemo.

Uku guhirita rero kwa FPR ya Kagame ngo impunzi zibuzwe epfo na ruguru, bikaba bijyana n’urwo rugamba bitegura kugaba, mu gihe bazaba bariho basuka umuriro ku mpunzi, amahanga ariho abamagana maze bazavuge ko nta munyarwanda n’umwe ukiri impunzi bariho barasa kubo bita abicanyi ba FDLR! Ariko mu gihe batarihakana ubunyarwanda, bajye bamenya ko abana babo bahungishiriza mu mahanga nabo ari abanyarwanda, bityo bajye bavuga bati : «  nta munyarwanda n’umwe twemera ko ahabwa uburenganzira bw’impunzi keretse abana bacu, natwe igihe tuzaba twaravuye ku butegetsi »


Abashoramari n'amwe mu mashyka ya politike yo mu Burundi, RDCongo na Tanzania barangije gutegurwa.
Muribuka inyandiko iherutse gusoka muri NEW YORK Times ikangurira Perezida Barack Obama wa USA gukora uko ashoboye akirukana ku butegetsi Minisitri w' Intebe Al Malik uhagarariye nyamwinshi y,Abashiya muri Irak nkuko USA yabikoze mu Rwanda muri 1994 ikuraho Habyarimana wavugaga ko  ahagarariye nyamwinshi y'Abahutu. Inyandiko nk'izi rero muzitege mu minsi igiye kuza akenshi zizaba zisoka kubera abashoramari bo muri Amerika , Canada bagiye basukamo amafranga agahiryi nyuma y'aho bibonanaiye na Kagame mu ngendo amaze iminsi akorera muri USA, akaba yarabemereye ko bazongera bagafata RDCongo bagasahurayo zahabu na diyama.
Uturutse i bumoso: Tony Blair, Kagame na Warren
 Hari na sosiyete yo muri Israel ifite amaboko muri USA yahawe ikiraka cyo gukata imboro miliyoni 2 z'abanyarwanda  mbere y'umwaka wa 2015 hakoreshejwe ka gapira bashumikaho kitwa PREPEX, abenshi mu bakaswe ubu bakaba batagishyukwa burundu nkuko twabibabwiye mu nkuru y'ubushize musanga aha! n'indi ya igihe.com musanga aha .Muri iyi bizinesi umuherwe Bil Gate na Melinda bo muri USA bakaba barashoyemo akayabo, nabo rero bari mu bazasakaza ibinyoma mu itangazamakuru no gucengera mu butegetsi bw'Amerika bavugira Kagame na RDF ye igihe intambara izaba itangiye. Undi mushoramari warangije kubona aye muri uyu mushinga ni Rick Warren, wa mupasitori wanditse igitabo cyiswe ngo ubuzima bufite intego kigurishwa akayabo mu Rwanda, uyu hakaba hashize iminsi mike avuye i Kigali ngo gusengera u Rwanda ariko muby'ukuri yari gutegura intambara na Kagame Pawulo.

Uturutse ibumoso: Bil Gate abakurikiyeho ni 2 mu banya Israel bashinze kampuni ikora 
                 PREPEX ikoreshwa mu gukata imboro z'abanyarwanda abenshi

            bakaba barabaye ibisenzegeri burundu nkuko twabibagejeho ubushize
Mu gihe intambara ngo izaba itangiye kandi, hari amashyaka ari mu Burundi azatangira kotsa igitutu Leta yabo no kuyisebya mu mahanga.Aya mashyaka n'abandi bazateza umutekano muke i Burundi na Tanzania twabivuzeho mu minsi ishize  mu nkuru yacu irambuye usanga hano . Muri RDCongo naho rero ayo mashyaka azitwaza intambara ngo ateshe agaciro ubuyobozi bwa Kabila nawe udafitanye ubu umubano mwiza na LONI na USA kubera gushaka kugundira ubutegetsi ahindura itegeko nshinga, ubu  yarangije gutegurwa n'itangazamakuru rizakorana nayo ryarateguwe.

Mu kurangiza rero twababwira ko Tanzania yo ubu ibyayo byarangiye, kuko ubu ibigo bya polisi biriho bigabwaho ibitero buri munsi. Muri RDCongo, tumaze iminsi tubabwiye ko M23 ubu yatangiye gutezayo umutekano mucye muri Kivu y' Amajyaruguru yica abasivile buri munsi ngo sosiyete sivile ya RDCongo yotse igitutu Leta ya RDCongo yirukane FDLR muri RDCongo. Muri Kivu y'Amajyepfo naho Kagame akaba amaze kuhageza kugeza ku munsi wa none abasoda be bagera ku bihumbi bitandatu(6000) biteguye gutangira intambara umunota uwo ariwo wose. Ikibazo kitarasobanuka n'icyo u Burundi, hakaba hategerejwe raporo zizatangwa n'intasi ziriyo zigizwe n'indaya, ababoyi, abazamu, abamotari n'abandi banyarwanda bariyo bose babarirwa mu bihumbi birenga bine(4000)  nkuko twabibagejejho ubushize mu nkuru usanga aha.

Kuki Kagame agomba gutera mbere ya 15/12/2014
Kuri iki kibazo ba maneko ba Kagame twavuganye barahuriza ku kintu kimwe: FDLR ngo ishobora kutazongera kugambwaho ibitero ngo ihunge igana amashyamba ya RDCongo. Ngo FDLR kandi Kagame azi neza ko yamaze kugeza intasi n'ibyitso mu Rwanda akaba afite ubwoba ko aba bose bashobora gutangiza intambara mbere y'uko uyu mutwe ugabwaho ibitero na LONI muri Mutarama 2015, maze abaturage ubu barushijeho kuzinukwa Kagame n'igisoda cye cyuzuye abicanyi bakaba bahita bifatanya na FDLR mu kurwanya igisoda cye cya RDF bakamuhirika.  Ikindi bahurizaho ngo ni uko RNC ya ba Kayumba Nyamwas nayo mu gihe FDLR yatera nayo yahita iteza akavuyo ku buryo abasirikare bamwe ba RDF bakwiyunga na RNC  nabo bakarwanya RDF ngo bitazitwa ko abahutu aribo birukanye agatsiko ku butegetsi bonyine, bakaba bakwikubira ubutegetsi nkuko abatutsi bamaze imyaka 20 baikora mu Rwanda.

Muri Shikama rero tukaba twamagana intambara iyo iva ikagera; tukaba dusaba Imana Rurema ngo iramutse ibaye ijye ihitana gusa abayiteguye ntihagire inzirakarengane y'umuturage iyitikiriramo.

Mana tabara u Rwanda .

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355