Pageviews all the time

ISESENGURAMVUGO N'UBUHANUZI: Alias Matabi ati : «RDF izohereza ingabo bazimarire Kibumba na Rutchuru, RDC ishyireho umupaka M23-RDF itazemererwa kurenga mu gutera RDC, Paul KAGAME ingabo azaba asigaranye azazohereza gufunga(gukumira) ku mipaka ku buryo azasigarira aho maze akicwa ari nta kirengera afite»/ UDAHEMUKA Eric


Umusore ushobora kuba aba mu mpunzi z'abahutu baciriwe mu mashyamba ya RD Kongo, hari ubuhanuzi Imana yamuhaye bufite iminota 23 n'amasegonda 59. Muri ubu buhanuzi avugamo ivuka rya M23 n'uburyo umugambi wo gutangiza uyu mutwe w'inyeshyamba wacuriwe i Kigali muri FPR. Muri byinshi ntarondora yavuzemo, muri iyi nyandiko ndagaruka gusa ku bikubiye mu mutwe mpaye iyi nyandiko kuko bihuye neza neza na politiki iri mu karere k'ibiyaga bigari.


Paul KAGAME azohereza ingabo ze M23-RDF bazimarire Kibumba na Rutchuru muri RDC
Muri ubu buhanuzi uvuga ko yabuhawe n'Imana agaragaza ko Imana yamweretse umwijima waturutse Jomba ukagera i Goma. Uyu mwijima akavuga ko washushanyaga M23. Ibi koko byarabaye kuko ingabo zari zigize M23 zarimburiwe mu mirwano yabereye KIBUMBA na RUTCHURU muri RDC maze M23 igatsindwa ityo.

RDC izashyiraho umupaka ingabo z'u Rwanda zitazemererwa kurenga mu gutera iki gihugu
Muri iyi minsi hari itsinda ririmo abadepite ba RDC ririmo gushyiraho imbibi hagati y'u Rwanda na RDC mu rwego rwo guca amakimbirane ahora arebanisha ay'ingwe FARDC na RDF cyane cyane mu gace k'ibirunga. Nyamara ibi mbona ntacyo bizatanga kigaragara kuko impamvu zituma Kagame ahora avogera ubusugire bwa RDC atari ukubera ko atazi aho imipaka iherereye ko ahubwo ari izindi mpamvu tutasibye kuvuga no kwamagana.

Ahubwo ibiri amambu njye mbona umupaka uvugwa n'uyu wahawe ubu buhanuzi ushobora kuba ari umujyi wa Goma aho RDF/M23 yahafashe kugira ngo ihakambike bityo ibone uko igaba ibitero kuri FDLR ariko USA mu ijwi rikarishye rya Perezida Hussein Barrack Obama, Paul KAGAME agahabwa amabwiriza yo kuvana izo ngabo muri GOMA. Mbona ariwo mupaka Imana yashyizeho Kagame atemerewe kurengaho.

Perezida Paul KAGAME ingabo azaba asigaranye mu Rwanda azazohereza gufunga(gukumira) ku mipaka ku buryo azasigarira aho maze akicwa ari nta kirengera afite
Uvuga ko yahawe ubu buhanuzi iki kintu aragitsindagira cyane kandi mu kwitegereza kwanjye ndabona bihuye n'ibirimo kubera i Kigali muri iyi minsi. Guverineri Julien PALUKU aheruka kwemeza ko ingabo z'u Rwanda zinjiye ku butaka bwa Kongo-Kinshassa.
Iki gitero Kagame agabye kuri RD Kongo ni icya gatanu / icya gatandatu kuri bamwe. Nta gihe Kagame atafunze umupaka uhuza u Rwanda na RDC. Uku kohereza ingabo imbere muri RDC biri mu ntego nkuru ya Kagame yo guteza akajagari kure y'u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ko ibyo akorera abandi nawe byamubaho.

Umupaka uhuza u Rwanda n'u Burundi nawo Kagame yawurunzeho ingabo zo gukumira
Muri iyi minsi twagarutse cyane ku Burundi kandi n'ubu ntiturahagarara kuko impamvu zo kubwandikaho zigihari. Umucyamo wose w'Akanyaru uhuza u Burundi n'u Rwanda Kagame yawurunzeho ingabo. Ikinyamakuru Igihe.com gikorera i Kigali mu nkuru giheruka kuvuga ku mateka yo mu MUKINDO WA MAKWAZA cyemeje ko ako gasozi gahana imbibi n'u Burundi gakambitsweho n'ingabo z'u Rwanda(RDF).

Ku Ruhuha muri Ngenda ku kiyaga Cyohoha hariyo ingabo. Ku ishyamba rihanamiye umupaka w'Akanyaru hariyo ingabo z'u Rwanda. Mu birunga hariyo ingabo. Kuba aha hose haboneka ingabo zijyayo ni ukuvuga ko mu bigo bya gisirikari hasigaramo bake cyane cyangwa byanaba ngombwa bagashiramo.

Nta n'ubwo ari hano gusa kuko mu minsi mikeya arohereza ingabo ze kujya kurwana muri Bujumbura. Ibi byose nibyo byerekana ko Kagame ashobora kuba ari wenyine nta ngabo afite hafi ye kuko hafi ya zose azohereza mu mishinga ye yo guhungabanya umutekano w'ibihugu bituranyi by'u Rwanda byo mu karere k'ibiyaga bigari. NZABA MBARIRWA DA!!!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355