Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Inkuru ibaye impamo: ibyo Shikama iheruka kubatangariza yari yongorewe n'umwe mu bari i Gabiro mucyo Agatsiko kita umwiherero wo kuri 8-10/3/2014, byasohoye: BRD yatewe imirwi uyu munsi 6/4/2014!

Turatsinze Theogene (+)
Iyi nyadndiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 6/4/2014
Shikama yari yabagejejeho ubushize ko umwe mu bantu bari mu nama y'Agatsiko i Gabiro, yayigejejho inkuru ivuga ko banki ya BRD/RDB Kagame agiye kuyitera imirwi n'abazungu kuko ngo kuva yayimenya ngo irangwa n'ibibazo. Mbere y'aho twari twabacishirije kuri Shikama inkuru yo mu bubiko yanditswe n'imwe mu mbuga zikurikirana ibibera mu Rwanda, ivuga ukuntu uwahoze ari umuyobozi w'iyi banki Turatsinze Theogene yiciwe  muri Mozambike n'agatsiko kubera igenzura ryariho rikorwa na FMI na Banki y'isi ku mihombere y'iyi banki, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Iryavuzwe riratashye rero banki yari yarashinzwe muri 1967 ngo iteze abaturage b'u Rwanda imbere, ubu abazungu bo mu Bwongereza bari mu ishyirahamwe ryitwa Atlas Mara nibo begukanye imigabane 75% y'iyi banki! Amasezerano yo gutera imirwi iyi banki akaba yashyiriweho umukono uyu munsi  kuri 6/4/2014 i Kigali.

Turamensyesha inshuti za Shikama ko amabanki yose mu Rwanda yamaze gusahurwa na FPR na Kagame, amafranga yose akaba yibereye ku makonte y'aba bagashinze hariya muri Aziya no muri Amerika. Banki yari igikanyakanya mu gufasha abaturage yari BANQUE  DE KIGALI, ubu nayo umuzimu Rusahuzi amaze kuyirya itsataburenge ku buryo ubu Kagame aherutse kohereza amabwiriza mu buyobozi bw'iyi banki ngo abakozi bayo bagabanyirizwe imishahara cyangwa se birukanwe. Icyemezo cyo kugabanya imishahara cyahise gifatwa, ubu abakozi bararira ayo kwarika.


Muri Shikama twiyemeje guhishura ikinyoma aho cyihishe hose. Niyo mpamvu mu minsi ya vuba aha, tuzabagezaho icyihishe inyuma y'iri homba, dore ko twari twanabasogongejeho ubwo twabandikiraga inkuru kuri Banki Nasiyonali ngo yibwe akayabo.

Biracyaza!!!!!

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
_________________________________________________________________

Soma inkuru ya Igihe ijyanye n'imirwi ya BRD
Uruhande rw’ubucuruzi muri BRD rugiye guharirwa abikorera

Uruhane rw’ubucuruzi muri Banki itsura amajyambere mu Rwanda (BRD) rugiye guharirwa ikigo cy’ubucuruzi “Atlas Mara” cyo mu Bwongereza bitarenze amezi abiri nyuma y’amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda n’iki kigo kuri uyu wa 6 Mata 2014.
Iyi banki isanzwe ari iya Leta y’u Rwanda kuva mu 1967 ikaba yarashingiwe guteza imbere Abanyarwanda binyuze mu gutanga inguzanyo z’uburyo bwose kuri buri wese, ikodeshagurisha n’ibindi.

Nyuma yo gusinya amasezerano ya mbere abanziriza guharira iyi kompanyi uruhare rw’ubucuruzi, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete, yasobanuye ko gufatanya n’inzobere mu by’ubukungu bigiye gutuma BRD yongera ubushobozi bwo gutanga serivisi.

Amb. Gatete yagize ati “ Guverinoma y’u Rwanda yahisemo guharira uru ruhare rw’ubucuruzi abikorera igamije gukurura abashoramari mpuzamahanga ku buryo bwihuse, bazarema amahirwe mashya ku bucuruzi ari na ko bagira uruhare ku izamuka ry’ubukungu.”
Amb. Gatete yasobanuye ko kuba hari uruhare rw’ubucuruzi rufite 75% bya Banki rugiye guharirwa abikorera bitazakuraho imikorere yayo cyangwa ngo ihindure izina kuko izakomeza umurimo wayo ariko mu buryo bugezweho.

Yagize ati“Ni amahirwe kibona abashoramari b’inzobere mu bucuruzi bafite umwihariko w’ikoranabuhanga nka Atlas Mara ; bagiye kudufasha kuzamura urwego rw’abikorera mu Rwanda.”

Ikigo Atlas Mara gikuriwe n’abashoramari babiri ari bo Bob Diamond na Ashish J. Thakkar bagishinze. Aba bashoramari bishimiye gukorana n’ibigo bireberera BRD mu kuzamura ubukungu bw’igihugu bukagera no mu karere.

Bob Diamond, umwe mu bashinze Atlas Mara yagize ati “Ubufatanye n’u Rwanda bujyanye n’intumbero ya Atlas Mara yo kubaka no kuzamura urwego rwa serivisi z’imari muri Afurika.”
Yongeyeho ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu by’icyitegererezo mu bukungu guhera mu myaka 20 ishize nyuma ya Jenoside, kikaba kizakomeza kongera inyungu biciye mu rwego rw’abikorera.”

Ibigo byari bihagarariye u Rwanda mu gusinya intambwe ya mbere y’amasezerano ni Ikigo cy’igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda (NAEB), Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize(RSSB), BRD n’Ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda(RDB).


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355