Pageviews all the time

Kudeta y'i Burundi. Kurikirira hano ibyayo isaha ku isaha/Nkusi Yozefu

Abaturage n'abasoda barabyina intsinzi
14/5/2015. Isaha: 8:40 GMT
Amakauru Shikama ikisha abari i Burundi muri iki gitondo ni avuga ko imishyikirano yariho iba ku mugoroba hagati y'igice cy'abasoda bashyigikiye jenerali Niyombare wakoze kudeta n'ikindi gice gishyigikiye uwari Perezida Petero Nkurunziza, ngo ntacyo yagezeho. Kunanirwa kumvikana nibyo byatumye ibi bice byombi birasana mu gicuku, Shikama ikaba itaramenya niba hari abahaguye. Abashyigikiye Nkurunziza ngo ni abahoze bari muri CNDD/FDD ikiri mu ishyamba naho abashyigikiye Niyombare ngo ni abahoze bagize igisirikare ku ngoma z'abatutsi zabanjirije iz'abahutu. Turabibutsa ko nubwo u Burundi butuwe na 10% by'Abatutsi na hafi 99% by'Abahutu tutibagiwe na ba nyamuke b'abatwa, mu masezerano aya moko 2 akomeye yagiranye kugirango hahagarikwe intambara z'urudaca zazonze iki gihugu imyaka myinshi, hemejwe ko mu gisoda cya Leta abatutsi bagiramo 40% naho abahutu bakagira 60%, aya masezerano yabereye mu mujyi wa Arusha ho muri Tanzaniya yiswe "Amasezerano ya Arusha" niyo yashyizeho n'uko aba Barundi bagomba kuyobora igihugu cyabo.

Andi makuru aturuka i Bujumbura ni avuga ko perezida Nkurunziza indege yari imutwaye ku mugoroba imwerekeza i Burundi yangiwe kwinjira mu kirere cy'u Burundi dore ko cyari kinafunze kandi amatara y'aho yose yazimijwe.Byabaye ngombwa ko Nkurunziza asubira muri Tanzaniya ubu akaba ariho akiri. Radiyo na televiziyo by'igihugu ndetse n'ingoro y'umukuru w'igihugu ubu birinzwe n'abashyigikiye Petero Nkurunziza. Jenerali Niyombare ushyigikiwe na Opozisiyo , abaturage n'igice cy'igisoda ubu ariho aravugira ku iradiyo yigenga ya RPA yari imaze iminsi yarafunzwe na Nkurunziza ayirega kugumura abaturage ifatanyije n'abatavuga rumwe nawe. 


 13/5/2015.  Isaha: 21:24GMT

Abantu benshi bakurikirana ibibera i Burundi bemeje ko uwari Perezida w'igihugu Petero Nkurunziza yahagurutse i Dar es Salaam igihe cya nimugoroba, umuvugizi we uri i Burundi akaba yemezaga ko ngo yerekeje i Burundi gusubiza ibintu mu buryo. Kugeza iyi saha twandika iyi nkuru, biravugwa ko Perezida Nkurunziza Petero ataragera i Bujumbura. Andi makuru ageze kuri Shikama mu kanya ni ayemeza ko ngo Nkurunziza yaba yerekeje i Kampala muri Uganda. Amwe mu mazu akorerwamo n'ibyegera bya Nkurunziza na Radiyo y'igihugu ubu birinzwe n'abagishyigikiye Nkuruniza.

Ikindi tumaze kumva ni uko ngo ubu hari ibiganiro biriho biba hagati y'ingabo zivuga ko zahiritse Petero Nkurunziza n'izindi zigizwe n'abahoze ari abarwanyi ba CNDD/FDD badashaka kumva uwahigika Nkurunziza mu gushakira umuti ibibazo bibera i Burundi. Dogiteri Yohani Minani, umwe mu bagize opozisiyo warwanyaga Nkurunziza yivuye inyuma, amaze gutangariza muri Tanzaniya aho yari yagiye mu nama y'abakuru b'ibihugu bya EAC  yo gushakira umuti ibibazo by'i Burundi,  ko yishiniye iki gikorwa yita icya kigabo cyakozwe n'ingabo. Tukiri kuri iyi nama itabaye kubera kudeta y'i Burundi, abari bayitumiwemo bongeye kwemeranya kongera guhurira muri Tanzaniya nyuma y'ibyumweru bibiri.


13/5/2015. Isaha:13:10 GMT
Nyuma y'intugunda zo kurwanya manda ya gatatu ya perezida NKURUNZIZA Petero, igisoda cy'i Burundi kiyemeje gufata ubutegetsi kugirango gihagarike imivu y'amaraso yari imaze gutangira gutemba mu gihugu; abapolisi barenga 5  bishwe n'abagumutse naho abaturage barenga 13 bakaba nabo bamaze kuhasiga ubuzima.


Majoro Kanyamibwa Yakobo yigeze kuvugira kuri Radiyo BBC umwaka ushize wa 2014  asobanura impamvu igisoda cyahiritse Perezida Kayibanda Gerigori muri 1973 ati: 

" Iyo abanyepolitike bananiwe kumvikana uko bayobora abaturage, nta kundi byagenda , igisirikare kigomba gufata ubutegetsi ngo gikingire igihugu na rubanda"

Ibyo uyu mugabo yavugaga nibyo bibaye i Burundi! Abanyepoltike bananiwe kumvikana ku bintu byanditse ku mpapuro zitagera kuri 60 byiswe " amasezerano ya Arusha " cyane cyane ku bijyanye na manda umukuru w'igihugu agomba kumara, none bose babihombeyemo!
Jenerali Godefroid NIYOMBARE
wahiritse Nkurunziza 
Ibi bibaye kandi uwari Perezida Nkurunziza Petero yari amaze kugera mu murwa mukuru wa Tanzaniya Dar es Salaam aho yahuriye na Kagame Pawulo , n'abandi baperezida bagize umuryango w'Afrika y'i Burasirazuba (EAC) aho bagombaga kwiga ku mpagarara z'i Burundi.
Ibyo aribyo byose, abasoda b'i Burundi berekanye ko bakorera abaturage atari umuntu ku giti cye nkuko bimeze mu gihugu kimwe gituranye n'u Burundi aho usanga igisoda kifata nk'ABASUKUTI!

Kugeza n'ubu Nkururnziza wakombowe nkuko babivuga mu kirundi aracyahakana avuga ko nta cyabaye ariko akemeza ko hari abagerageje kumuhirika ariko umugambi ukuburizwamo. Jenerali Niyombare huerutse kwirukanwa ku mwanya w'Iperereza ry'igihugu kubera kugira inama Nkurunziza yo kutiyamamariza aindi manda ya 3, aravuga ko impamvu zatumye bakora kudeta harimo kwanga kugirwa inama, gusesagura umutungo w'tigihugu, no gukoresha abamilise. Umva iri jambo mu gifransa.

Iyi ni mesage yo kuri twitter ya Perezidansi ibeshyuza ariko yemeza byageragejwe
Tentative de coup d'Etat échouée au  @soniarolley @bbcafrique @RFI @abakunzi
Igisirikare ubu kiri hose umu mujyi wa Bujumbura, kikaba cyategetse abapolisi n'abigaragambyaga gusubira mu ngo. Hari abasoda benshi ku kibuga cy'indege cya Bujumbura ku buryo Nkurunziza nagaruka atabona aho aca. Ikindi ni uko bivugwa ko ya Radiyo ya Rubanda RPA yari yarafunzwe na Leta ya Nkurunziza ubu yatangiye gukora hamwe n'izindi zigenga zari zarafunzwe. Radiyo Ijwi ry'Amerika yari imaze kongera igihe yavugaga kugirango izibe icyuho cy'aya maradiyo yari yarafunzwe.Radiyo Bujumbura na televiziyo y'igihugu byo ngo ubu birakora nkuko bisanzwe kandi ngo birinzwe n'abasoda bashyigikiye Nkurunziza Petero. Abaturage ngo baba bishimye cyane bakajya mu mihanda bamaze kumva ko igisoda cyafashe ubutegetsi.
Abaturage bishimiye ibyabaye

Soma inyandiko iri aha icyo urubuga IGIHE rwandikirwa i Burundi ukuntu ruvuga ku bimaze kuba.



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355