Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Ubuhamya n'isesengura: Mbagurunuka Pawulo araduha ubuhamya bw'ibyamubayeho mu ntambara y'Inkotanyi n'uko abahutu bayobotse FPR yabirengeje imaze gutsinda urugamba

Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 11/1/2014
                                                      SHIKAMA
Abanyarwanda bagomba kwihagararaho 

imbere y'ubwicanyi bwa Kagame
 nkuko inzovu zibikora kuri ba Rushimusi
 kuko tugeraniwe nkazo!
Muri amahoro?

Reka nse nkubibwiraho gato ariko bitari 100% kugirango ntinyuramo. Ibimbitewe  n’ibibazo bamwe bajya bibaza  kuwo naba ndiwe, ariko igihe kizagera wenda menyekane ntawamenya.
Ndi umunyarwanda w’umunyenduga w’umututsi utavangiye,  nk’aba imfubyi ya Jenoside n’imfubyi ya RPF muri gahunda yayo ya Fanyiziya(nshatse kuvugako inshuti zanjye nyinshi mugisirikare  zishwe n’abacu ubwacu).
Ndi  umusirikare wa RDF , ninjiye muri 1992 (ukwezi n’ibanga) . Kubera  ubunajua, kuba clever kw’abanyendunga cyane cyane b’Abatutsi, no kuba naravugaga ikinyarwanda neza cyane, igiswayile, n’igifaransa ngerageza kandi nkaba narimfite n’abenshi mu muryango binjiye munkotanyi  kuva 1991, l’intégration ntiyangoye nagato, bituma mba no muri services zimwe na zimwe nziza.  

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Rwanda. IYO MANA YAMWIGISHIJE KUVUGA IYO AYISABA NK'UMWAMI SALOMON/ NKUSI Yozefu

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 9/3/2014
Uratangara nusoma inkuru ikurikira ugasanga ko Kagame buri gihe akora udushya muri ya Masengesho we n'Agatsiko ka FPR n'inyakwaha zayo bakora mu ntangiriro za buri mwaka ngo agamije gusengera igihugu! Iyi niyo nyandiko ya mbere nasohoye ku rubuga Shikama.fr rugishingwa kuri 12/6/2013. Utarumvise ibyo Kagame yivugiye kuri 14/1/2014 muri ya ngirwamasengesho mvuze hejuru, yavuga ati nyiri iyi nyandiko ntashyigikiye abasenga; ntabwo ari uko bimeze. Nkuko uri bubyisomere, umuntu ufite igihugu ku mutwe we nka Kagame utinyuka akajya imbere ya za Nkomamashyi akihandagaza akavuga ngo arashima Imana ko asigaye azi kuvuga, abashatse kubumbura umunwa  bavuga akarengane kari mu Rwanda yarabohereje kwa Nyamuzinda abandi akabohereza muri gereza, abasigaye akabamenesha ndetse akabakurikira n'aho bamuhungiye ngo abatsindeyo si uwo kwihanganira. Ese imvugo nk'iyi koko ikwiye kuvugirwa aho yavugiwe n'ababwirwaga bakayiha amashyi y'urufaya nkuko babikoze kuri 14/1/214, ababwiye ko agiye kurimbura mu gihe gito abamuhunze bose!  Isomere nawe wumve uko u Rwanda rwagendesheje.

Nkusi Yozefu

Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Rwanda.MUNYANGIRE YA KAGAME ITUMYE BASHIKI BA RUJUGIRO NABO BAHUNGA IGIHUGU

      Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 14/1/2014
Tribert Ayabatwa Rujugiro arasaba Imana
Mwongeye  kwirirwa nshuti nza abasomyi ba shikama.fr ?Ariko nanone sinabura kuvuga ngo mwaramutse ku bavandimwe, Abasomyi ba shikama.fr bari kumpembe zi isi zitandukanye zidahuje amasaha ! That is how it is. Nshuti zacu, muri iyi minsi nkunze gusoma kandi ngasesengurana ubuhanga buhanitse ibinyamakuru byaba ibya leta ibitigenge(byaba ibyo mugihugu cyangwa ibyo hanze).

Mu nkuru rero zimaze iminsi zibica harimo urupfu rwa kizigenza Col. Patrick,byakurikiwe ni ibikwa rya Gen Kagame.Ibi byose byakurikiranwe nabyo ni iterana magambo ritandukanye.Nko kwi ibikwa rya kagame ho aba congomani ntibatinye kwerekana what they think. Ariko jye si ibi byanzinduye kuku byavuzwe so much more Nku uko natangiye uyu mutwe wi iyi nkuru(MUNYANGIRE YA KAGAME ITUMYE BASHIKI BA RUJUGIRO BAHUNGA IGIHUGU)

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Diana KAMUNTU aramagana se Perezida Museveni. Ese ibi ntibyabera urugero abana ba Kagame ngo bamagane ubwicanyi bwe n'imiborogo akomeje gushoza mu karere?

 
Diana KAMUNTU
Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 2/3/2014
Ntibisanzwe ko abatware bari ku ngoma hirya no hino ku isi bamaganwa n'abo bibyariye cyangwa bashakanye. Muri Afrika ibi duheruka kubibona muri Afrika y'Epfo aho Winny Madikizela Mandela  wahoze ari umufasha wa Nyakwigendera Madiba Nelson Mandela, kutabona kimwe icyerekezo cya Politike mu kuyobora Afrika y'Epfo, byateye kutumvikana hagati ye n'umugabo we, biza kuririraho n'ibindi bibazo by'umuryango, ibintu bigera mu nkiko kugeza batandukanye burundu. Ahandi habaye ikibazo nk'iki ni muri Qatar, igihugu cy'abarabu cyavumbuye peteroli mu mpera za 1960, uwari igikomangoma Sheikh Hamad Bin Khalifa Al-Thani ahirika se afata ubuyobozi bw'igihugu, akiyobora by'intangarugero ku buryo bunyuranye n'ibindi bihugu by'abarabu. Iki gihugu cyahise gikataza mu iterambere mu nzego zose twavuga nk'itangazamgauru rirangajwe imbere na Al Jezira, gutwara abantu mu ndege, ubucuruzi, n'ibindi. Ikindi ni uko uyu mugabo amaze gushyira ibintu mu buryo, nubwo yari akiri muto, yasezeye ku butegetsi, aha inkoni y'ubushumba abakiri bato.

Umukobwa wa Kaguta Museveni Diana KAMUNTU nawe yaba agiye gukora nk'uwari igikoma cya Qatar kuko atangiye kunenga se Museveni ku mugaragaro kubera politike ye idashyira imbere inyungu z'abaturage.Iki ni ikintu cyiza akoreye abaturage ba Uganda, umuryango we, nawe ubwe atisize kuko ejobundi Museveni niyitahira nibo bazasigara baryozwa amafuti ya se. Ibi bikaba bitandukanye n'ibyo musaza we Brig. Mohoozi Kainerugaba akora, usigaye yarahindutse Nziza (Tuzi) w'Abagande n'icyitso cya Kagame mu kunyereza, guhohotera no kwica abanyarwanda bahungiye ingoma y'Agatsiko ka Kagame muri iki gihugu.  Diana KAMUNTU nabere urugero Cyomoro cya Kagame, maze aho guharanira amapeti azarangirana n'ingoma ya se, akore uko ashoboye yamagane ku mugaragaro ubwicanyi bwa se, intanbmbara ze z'urudaca mu karere, kunyereza umutungo w'igihugu, no kubiba inzangano mu banyarwanda.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blospot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Rwanda.Ikibazo cya ELECTROGAZ / EWSA cyongeye : Kagame n’agatsiko k’abasahuzi be, nyuma y’uko SHIKAMA tubabujije amahwemo ku bujura bakoreye abanyarwanda ku mashanyarazi, ubu noneho batangiye amayeri yo gushakira indamu y’iyi si muri mubazi z’amazi mu gihugu hose./Udahemuka Eric

                           Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 4/3/2014
photo
Pr Silas Lwakabamba n'abafasha be

Ubu ni ubwa kane muri SHIKAMA twandika inkuru kuri ELECTROGAZ yaje guhinduka RECO-RWASCO ubu ikaba yitwa EWSA nayo igiye guhindurirwa izina mu minsi mikeya kuko inama y’abaminisitiri yamaze gufata icyo cyemezo cyo kongera kujijisha abaturage iyihindurira izina mu gihe bitari ngombwa.
Ubuheruka twavugaga ko umuyobozi mushya wa EWSA witwa KARITANYI Jules akaba n’umugabo w’Ambasaderi w’u Rwanda muri KENYA yatanguranwe n’umushyikirano wa 2013 atangaza ko bakuyeho amafaranga yishyurwaga n’abaturage nk’ubukode bwa mubazi y’amashanyarazi buri kwezi.

ITANGAZO: URUBUGA RWO GUTANGA IBITEKEREZO BYANYU(KOMANTERI) KURI SHIKAMA NSHYA RWABONETSE/NKUSI YOZEFU



Basomyi ba Shikama,
Benshi muri mwe bagiye batwandikira ndetse bakanadutelefona badusaba ko babona aho bashyira ibitekerezo byabo. Ubu hari uburyo bubiri bwo gutambutsa ibitekerezo byawe kuri SHIKAMA nshya.
1. Gutanga igitekerezo uciye ahagenewe Komanteri. : Si ngombwa kwiyandikisha, ukora nk'uko ubigenza ku zindi mbuga: akazina k'agahimbano na imeli(email) yawe(ntabwo igaragara ku rubuga)
2. Gutanga igitekerezo uciye kuri  Forumu(IHURIRO). : ibi bisaba kwiyandikisha, hari abarenga 13,000 bamaze kwiyandikisha.

Icyitonderwa:
Uko komateri zanyu zizagenda ziba nyinshi, niko Shikama izagenda ibagezaho inyandiko nyinshi, uko zizaba nkeya ninako Shikama izagenda ibageza ho inyandiko nkeya.
Mukomeze muryoherwe na SHIKAMA

Nkusi Yozefu
www.ki.shikamaye.net

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Rwanda.Mu gihe Luwiza MUSHIKIWABO yemeza ko nta kwizera LONI kuko atari ikigega kibitse ukuri, Perezida Kagame we yaneguriye abazimu mu ndaro atakambira iyo LONI ngo ihagurukire FDLR byihutirwa, mu gihe ibibera mu Rwanda mu nzego zose muri iki gihe bishyira abenegihugu mu mwanya wo kwifatanya na FDLR nta kugisha inama kundi!!/UDAHEMUKA Eric

Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 1/2/2014




Uyu munsi nanditse iyi nkuru nibwo u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya makumyabiri (20) umunsi mukuru w’intwari z’igihugu. Mu gihe uyu munsi ngarukamwaka wizihizwa, imbere mu gihugu ibibazo ni insobe ku buryo kubivuga bitakorohera buri wese usobanukiwe u Rwanda.

Ibyo bibazo mvuga biragaragara hose haba mu butegetsi bwite bwa Leta aho akarengane gakomeje gukorerwa ABAHUTU b’ibikomerezwa bategekwa kwaka imbabazi ku byaha byakozwe na bene wabo baba abakiriho ndetse n’abatakiriho, hari ikigega agaciro kirimo kuvuza ubuhuha mu nkono z’abanyarwanda aho ubu abana birirwa ubusa bakaburara ;

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Nyuma y’ukwezi ari muri konji nk’icyunamo cy’itsindwa rya M23, uyu munsi Minisitiri Louise Mushikiwabo yongeye kwiha rubanda yishyira munsi y’umurongo utukura muri politiki no mu mateka by’u Rwanda kubera idosiye ya Colonel Patrick KAREGEYA/UDAHEMUKA Eric

    Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 7/1/2014

Nongeye kubaramutsa bakunzi kandi basomyi ba shikama. Kuri uru rubuga rwanyu mukunda cyane twiyemeje kubagezaho amakuru aba agezweho mu Rwanda buri munsi kandi tukayandika neza nk’uko tuba twayakurikiranye kugira ngo duharanire ko ukuri kwaganza ikinyoma mu Rwanda rwatubyaye.
Twigeze kubagezaho inkuru mwanakunze cyane kandi igasomwa na benshi. Iyo yavugaga ko ku rutonde rw’abaminisitiri bayoboye minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane bw’akarere mu Rwanda, Louise MUSHIKIWABO ariwe ufite ibigeragezo byinshi kandi bikomeye kurusha abamubanjirije bose ndetse n’abazamusimbura bose.
Muri iyo nkuru twari twasesenguye imiterere y’iyo minisiteri tunagaragaza ukuntu n’ubusanzwe kuyiyobora bigoye kuko bisaba kugaragaza aho uhagaze ku madosiye runaka cyane cyane aba akomeye cyane mu rwego rwa politiki.
Muri iyo nyandiko twanabasobanuriye ukuntu abategetse iyi minisiteri uhereye kuri Minisitiri Dr Charles MULIGANDE, ugaca kuri Minisitiri Rose Mary MUSEMINARI, Minisitiri Andrea Habib BUMAYA, Minisitiri Anastase GASANA ndetse n’abandi nta n’umwe wigeze ahura n’ibigeragezo nk’ibyo Minisitiri Louise MUSHIKIWABO arimo guhura nabyo.
Icyo gihe twasobanuye ko byatangiye kumukomerana ubwo hasohokaga Mapping report yagaragazaga ukuntu ingabo za Kagame zarimburiye abahutu muri Kongo kandi ku buryo bwari bwagambiriwe. Kuri uwo mugoroba Minisitiri Mushikiwabo yahise atangaza ko nibakomeza kuvuga iby’iyo raporo ingabo z’u Rwanda zivanwa muri Darfour.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Kagame bari bamwivuganye kuri 15/11/2013 Satani akinga akaboko!/Nkusi Yozefu

         Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 5/1/2014
Ngo n'uwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye.
Ibyo wakoraga ubigereka ku bandi muri RDCongo
n'abana bari bataravuka bazi ko ari wowe wabikoraga
N'ubwicanyi bwose wakoreye abaganda
abanyarwanda,abakongomani,
n'abarundi niko bizagenda!
Amakuru twahawe n'umwe mu ntasi za Kagame akaba ari inshuti n'umusomyi wa SHIKAMA aremeza ko ku cyumweru tariki ya 15/11/2013 mu Rugunga haruguru ya Cercle Sportif hafi y'icyicaro gikuru cya CICR- INTERNATIONAL GENEVA COMMITTEE, ahagana ku mugoroba Kagame yarusimbutse.

 Abacanshuro 2 b'Abanyasomaliya  ngo baba bari boherejwe na Kikwete na Karegeya bashatse kurasa  Kagame maze abasoda be bamurinda barasana nabo urufaya karahava! Nyuma rero ngo baje kubasamira hejuru babafata mpiri bajya kubahata ibibazo maze bavuga ko boherejwe na Kikwete na Karegeya.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Ifungwa rya General Emmanuel K. KARENZI n’abandi bakekwaho kugirana ibiganiro na Colonel Patrick KAREGEYA rishobora gutuma igisirikari cya Kagame gicikamo ibice ku buryo bweruye intambara yo ku Rucuncu i Shyogwe kwa Kankazi yashyamiranije Abega n’Abanyiginya ikongera ikarota/Udahemuka Eric

Jenerali Karenzi Karake
Iyi nyandiko yaciyse bwa mbere kuri Shikama kuri 5/1/2014
     
 
Jenerali Jyemusi Kabarebe













Mu mujyi wa Kigali nta yindi nkuru irimo kuhavugwa uretse urupfu rubabaje kandi ruteye agahinda rw’ihotorwa rya Colonel Patrick KAREGEYA wiciwe muri Afurika y’Epfo mu ijoro ryo ku italiki ya mbere rishyira italiki ya kabiri Mutarama 2014.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. RWANDA. Urwishe ya nka ruracyayirimo, Kagame yahushije Kayumba Nyamwasa none yivuganye mugenzi we Patrick KAREGEYA wari waramuhungiye muri Afurika y'Epfo!/NKUSI Yozefu

Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 2/1/2014
Nyakwigendera Patiriki Karegeya
Muribuka ibyabaye kuri Kayumba Nyamwasa mu gihe amahanga yari arangamiye irushanwa  ry'isi ry'umupira w'amaguru: abishi bari boherejwe na Kagame barashe Kayumba Imana ikinga akaboko ntiyanogoka. Nkuko abenshi bagiye babyiyemerera mu nkiko zo muri Afurika y'Epfo, nanone kandi ibiganiro byafashwe kuri teklefoni ya Munyuza , Ndahiro na Nziza(Tuzi) bigaragaza ko Kagame koko ariwe wohereje aba bantu kujya kwica Nyamwasa ku buryo bamaze kumuhusha bamusanze no mu bitaro kumwicirayo Imana ikinga akaboko ubugira kabiri.

Mu kiganiro Nziza na Ndahiro bagiranye n'uwari ushinzwe abishi uri muri Afurika y'Epfo wakoranaga n'uhagarariye Urwanda muri Afurika y'Epfo nkuko byaciye ku rubuga UMUVUGIZI, bagize bati: " Muzungu amaze kumva ko bageze amanjanja mugenzi we yabyifashemo ate?" umwishi yarabasubije ati: " Muzungu yataye umutwe ku buryo bugaragara".

ITANGAZO. Ibyahishuwe bya 18 kuri www.ki.shikamaye.net kuri uyu wa 24/7/2015

Murasanga ibyahishuwe bya 18 kuri iyi linki: www.ki.shikamaye.net
Murakoze
Nkusi

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.. Muri SHIKAMA twamaganye politiki ya NDUMUNYARWANDA ya RUCAGU, KAGAME, MUSONI, BAMPORIKI na MAKUZA Michel igambiriye kubamba ABAHUTU no kubapfukamisha ikazamura ABATUTSI mu bushorishori bw’igihugu kandi bose ari Bene-Kanyarwanda!!!

                     Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 3/1/2014
Inkotanyi zitera Urwanda zirahira ko zizawatsa.
 ibikoresho byose mu kwica bizakoreshwa:
amasasu, udufuni,  amarozi,amakamba,.... 

Iyi ntama murayibuka muyibwirwa 
  mugahakana abari muri Kigali igihe cy'intambara
Mu mwaka w’1994 nigeze kurota inzozi nkeka ko zizashyira zikambera impamo none koko zibaye inzozi. Icyo gihe natangiye kuzirota hari mu 1990 ubwo FPR – inkotanyi yateraga u Rwanda. Ababyibuka kuri radiyo Muhabura bajyaga baririmba indirimbo ivuga ngo: “Reka twiririmbire demukarasi u Rwanda ni urwacu ntawe utuburanya agatsinda turi bene mugabo umwe,…inzira ni ubumwe ibindi byose byaza ejo, ikindi ni ukuri kuko iyo ubeshye umara inka”
Iyi ndirimbo ni imwe muri nyinshi zatumye abanyarwanda bakunda FPR-INkotanyi byimazeyo muri icyo gihe ku buryo muri 1994 bageze ku butegetsi abanyarwanda twumvaga tugeze muri paradizo. Nyamara ariko ya Demukarasi baririmbaga na rwa Rwanda rwabo ngo badafite uwo baruburana nawe, burya yari NDUMUNYARWANDA baduciragamo amarenga ntitwabimenya.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Mu gusoza umunsi wa mbere w’inama ya 11 y’umushyikirano, Depite BAMPORIKI Edouard yacinye umudiho karahava : « Ikimenyetso cy’uko adasobanukiwe ibibazo by’abanyarwanda muri iki gihe »

                              Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri SHIKAMA kuri 23/12/2013

       


Ku ngoma ya cyami mu Rwanda habayeho umusizi w’icyatwa mu bandi bahungu witwaga NYAKAYONGA ka MUSARE wahimbye igisigo cyakunzwe cyane cyitwa Umwami si umuntu (umwami aba akomeye cyane).

Hari n’ibindi bisigo byakunzwe cyane biganisha ku butware nyabami mu gihugu nk’igisigo cyitwa Mbwire umwami uko abandi bami bantumye, Ukwibyara gutera ababyeyi ineza n’ibindi byinshi tutarondora.


Mu mateka y’u Rwanda kandi si no mu  Rwanda gusa no mu yandi mahanga ya kure birahaba, si kenshi umwami ahaguruka ngo abyine uko yiboneye kuko cyera abiru bagombaga kugena inzoga ikaze umwami yagombaga gusoma yamara guhembuka akabyina, nako agateka akabyinirwa n’abagaragu babaga bamukikije.

IBYAHISHUWE. Shikama yavumbuye ko amafaranga ariho asahurwa mu bigo bya Leta FPR na Kagame bayohereza i Buraya muri Esipanye, Ubufaransa n'Ubwongereza/ Nkusi

Dg Nkusi Yozefu
Hashize igihe Shikama ibabwiye ko hari amazu FPR iriho igura i Buraya yo guteguriramo ibikorwa byo kwica abanyarwanda badafata Kagame Pawulo nka murumuna wa Yezu. Benshi bashobora kuba baragize gushidikanya k'ukuri kw'iyi nyandiko nyamara baje kubyemera mu rubanza rw'ikinywamaraso Karenzi Karake, igihe hamenyekanaga ko ambasade y'u Rwanda mu Bwongereza ifite amazu 2 ikodesha nta bantu bayabamo, imwe muri aya mazu niyo Karenzi afungiyemo ubu.

Shikama rero imaze hafi amezi 2 ikora amatohoza ku makuru twari twahawe na ba maneko ba Kagame yerekeranye n'inyerezwa ry'amafaranga rivugwa mu bigo hafi ya byose bya leta. Ejo  kuri 24/7/2015 muzasobanukirwa n'ukuntu ayo mafaranga anyerezwa, aho ajya n'icyo agomba gukora.

Kubera ko abashinzwe gutunganya imbuga za shikama bagikora kuri Shikama nshya y'ikinyarwanda, iyi nyandiko y'amapaje 8 muzayisanga kuri SHIKAMA nshya yagenewe icyongereza: www.shikamaye.net, muzaba mufite n'ahantu mutangira ibitekerezo byanyu(komanteri). Si ngombwa kwiyandikisha, upfa gushyira mo imeli yawe gusa kandi si ngombwa gukoresha amazina yawe y'ukuri.

Ni ahejo

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.net
Muzamenya ukuri kandi niko kuzababohora

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Rwanda.Maitre Evode U. wavugiye muri Canada ko u Rwanda rutegekwa na FPR nk’agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro akaba n’inshuti magara-ntunsige ya Faustin Twagiramungu ahisemo kunywana n’impyisi ku manywa y’ihangu ikazamutapfuna nk’uko yatapfunnye abatari bacye!!!/UDAHEMUKA Eric

                            Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 28/2/2014

Evode na Karugarama
Habayeho umugabo witwaga Bagabobarabona wanywanye n’impyisi. Muri uko kunywana, impyisi yamusabye ko azajya ayiheka. Ni uko mucuti wayo ayiterera ku bitugu. Kubera ko abantu bazi ubugome bw’impyisi, bamubona ayihetse bati : «Kandi iyo mpyisi uheka izakurya wa kibura-bwenge we!»
Kubera ukuntu bari banywanye, Bagabobarabona ntabyumve, bucyeye yongera kugenda ayihetse, arenze umusozi wa mbere abantu baramukomera bati : «Iyo nyagwa y’impyisi uhetse izakurya nta kabuza kandi umenye ko ushaka urupfu asoma impyisi!!!»
Arenze umusozi wa kabiri abaturage bakuze bamubonye kuko yari azwi hose bati : «Kandi iyo mpyisi uhetse izakurya nta kabuza !!!» Ya mpyisi yumvise abantu bakomeza kumukomera no kumutwama irahindukira iramubwira iti : «Urajye ukenga irivuzwe n’abagabo batatu!!!»

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Afurika y'Epfo. Karegeya yashyinguwe muri Afurika y'Epfo, naho Kagame n'Agatsiko baratangaza ko abatavuga rumwe nabo bashinze umutwe wa gisirikare kugirango barangaze abariho bakurikirana iby'urupfu rwa Karegeya./NKUSI Yozefu

                                     Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 20/1/2014
Enterrement à Johannesburg de Patrick Karegeya, l'ancien chef des services secrets du Rwanda, ce 19 janvier.
Umutekano wari wakajijwe mu ishyingura 

yakwigendera Patrike Karegeya yashyinguwe uyu munsi kuri 19/1/2014 i Johannesbourg  muri Afrika y'Epfo aho agatsiko ka Kagame kamutsinze kamuhotoresheje ikiziriko. Hari abantu bavuye impande zose z'isi basaga 150 bari baje guherekeza uyu nyakwigendera, barimo umubyeyi we Jane Kanimba ufite imyaka 80   y'amavuko, umupfakazi we Leah, abana  ba nyakwigendera batatu. Hakaba hari abayobozi bakuru ba RNC aribo Dr Rudasingwa Theogene, Kayumba Nyamwasa n'abandi. Hari n'abandi bari bahagarariye FDU- Inkingi bari barangajwe imbere na Madelena Bicamumpaka.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Rwanda.Abanyarwanda bose bakwiye PENETENSIYA muri NDUMUNYARWANDA/ UDAHEMUKA Eric

                  Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri SHIKAMA kuri 28/12/2013
Dg  LEWO MUGESERA
Ihuzamvugo : Dr Léon MUGESERA ati : «Abatutsi tuzabanyuza muri Nyabarongo basubire iwabo muri Abisiniya-Ethiopia» naho Dr Senateri Antoine MUGESERA we ati : «Abana barakubaganye barasa Abasenyeri i Gakurazo ku italiki ya 05 Kamena 1994»

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Kenya. Hazima Uwatse: Kagame ntiyagiye muri Kenya kwishimana na Kenyatta, mu gihe Nkurunziza na Kikwete babikoze!/Nkusi Yozefu

                         Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 13/12/2013             
     Kikwete na Nkurunziza n'abagore babo bari babukereye
(kanda ku ifoto uyigire nini)
Abanyarwanda turavuga ngo hazima uwatse, nta mezi abiri ashize Kagame na Kenyatta na Sewabo Museveni bakora iminsi mikuru ya buri cyumweru i Kigali, Kampala na Nairobi. Ni nako kandi ibindi bihugu 2 bigize umuryango w'Afrika y'Uburengerazuba aribyo Tanzania n'Uburundi  byavuzaga induru ko aba baperezida 3 tuvuze babiheje muri uyu muryango uhuje ibihugu byabo uko ari bitanu. Abakurikirana Politiki yo mu Karere bakaba bibazaga aho ikururana rya hato na hato hagati ya Kagame na Kenyatta rizageza ibihugu byo mu karere mu rwego rwa Politiki ndetse n'Ubukungu.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Perezida Kagame yongeye kwerekana ko abadepite ntacyo bavuze imbere y’icyifuzo cye; abategeka gutora ku bwiganze burunduye Itegeko rigena imicungire y’imitungo igifite bene yo ; kugira ngo FPR ibone uko ikegeta imitungo ya RUJUGIRO AYABATWA Tribert n’iy’abandi baherwe nkawe iri mu Rwanda!!!/UDAHEMUKA Eric

 Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 12/2/2014

Inzu abadepite bicaramo ku Kimihurura i Kigali
Umunyamakuru w’umunyarwanda NKUSI UWIMANA Agnes yigeze kwandika mu kinyamakuru cye UMURABYO ko Kagame ategeka nka Hitler Adolf warimbuye abanazi maze baramwanjama baramukwesheburana bamujyana mu nkiko none imyaka igiye kuba hafi ine cyangwa itanu.
Nibutse ko uwo Hitler yategetse Ubudage maze akaba gashozantambara intambara ya mbere yarangira Umuryango w’abibumbye w’icyo gihe witwaga SDN ukamutegeka gutanga amafaranga y’ibyo yangije mu cyo bise DIKTAT akabyanga kuko yabonye ingabo ze zarangije ibitabarika maze agahitamo guteza intambara ya kabiri y’isi yose aho yaje kurangira yiyahuye kuko byari byamurenze.

INYANDIKO ZO MU BUBIKO..Muri Kigali ibintu biracika mu gutwara abantu muri TAXI kubera uburenganzira bunyunyuza imitsi y’abashoferi ikigirwamana Colonel TWAHIRWA Dodo yahawe na Perezida KAGAME!!!/UDAHEMUKA Eric

Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 18/1/2014
Nyabugogo taxi park
Kuri GARE ya Nyabugogo
Tumaze iminsi igera ku mezi atandatu dukora ubushakashatsi n’iperereza kugira ngo tumenye impamvu nyamukuru ituma ishyaka FPR Inkotanyi ryaririmbaga indirimbo ziryoheye amatwi n’igitwenge cy’urumenesha bavuga ko baje gukura abanyarwanda ku ngoyi y’ingoma y’abashiru basigaye bakora ibiri hanyuma y’ibyakorwaga no kwa Habyarimana.

Abantu benshi bakomeje kwandikira SHIKAMA basobanuza iby'akazi ko kuri enterineti/NKUSI Yozefu

ClixSense

Clixsense ni sosiyete yamamaza ikabikorera amasosiyete akomeye ku isi nka Coca Cola, n'ayandi.  Urinjira ku rubuga rwabo, kurugeraho ni ugukanda kuri banner nabashyiriye kuri www.udusajya.blogspot.com cyangwa kuri www.ki.shikamaye.net. Ariko ushobora guhita ugera no ku rubuga rwabo ukanze kuri iyi linki.http://csstatic.com/banners/clixsense468x60a.gif

Numara kugera ho uriyandikisha: urabikora ukanda kuri Sign Up. , ibisigaye biri mu cyongereza, urabyikorera. Ni ubuntu , nta mafaranga utanga. Ugomba ariko kuba ufite account muri banki kugirango ugire PayPal. Iyo ufite account muri bank ujya kuri www.paypal. com ugashyiramo email yawe, mu masegonda 30 ukaba ubonye konti muri PayPal. Mu minsi iri imbere ndabashyiriraho andi makampuni menshi.
Amahirwe masa.
Nkusi Yosefu

Akandare : Mu Rwanda hari abakozi bahembwa n'abaherekeza abandi !/NKUSI Yozefu

Mu gihe hari inyandiko tuzabageza ho vuba aha yerekeranye n'IBYAHISHUWE, tubasabye kurebana ubushishozi n'ubusesenguzi iyi mbonerahamwe y'imishahara ihembwa abakora muri Perezidansi kwa Pawulo Kagame n'imwe mu mishahara ihabwa abakora mu burezi.

               Rwanda/    Presidency                          1.PEREZIDANSI
No
Position/Umwanya

Salary /Umushahara

3
Director of Cabinet in the Office of the President

2,304,540
17
Director General first Lady Office

1,352,972
11
Director General of State Protocol

1,352,972
24
Deputy DG State Protocol

1,303,360
12
Director General of Communication

1,352,972
18
Senior Analyst

1,352,972
19
Senior Legal Analyst

1,352,972
23
Deputy DG Communication

1,303,360
16
Director General of General Services

1,352,972
25
Deputy Director General of General Services

1,303,360
3
Director of Cabinet in the Office of the President
v
v
4
Deputy Director of Cabinet Presirep

2,011,950
13
Senior Advisor to the DirCab

1,352,972
29
Junior Advisor to the DirCab

980,010
63
Office Manager to the DirCab

930,823
64
Office Manager to the Deputy DirCab

930,823
43
Director of Audiences

980,010
44
Director of Visits

980,010
55
Cameraman

980,010
56
photographer

980,010
59
Deputy Director of VIP Club

944,074
27
State House Manager

1,352,972
62
Chief Cook

930,823
68
Assistant Chief Cook

808,888
81
Senior Cook

562,180
87
Junior Cook

467,893
85
Senior Domestic Assistant

562,180
89
Domestic Assistant

467,893

       Rwanda/ Education                        2.      UBUREZI
                                                               UNIVERSITY/KAMINUZA
8
Lecturer

781,594
                                                    Secondary & Primary/ Amashuri abanza n’ayisumbuye
1
A0 Head Master

330,026
2
A1 Headmaster

243,986
3
A0

212,504
4
A1

159,900
5
A2 Headmaster

111,431
6
A2

59,125
Source: Official Gazette n° Special of 01/03/2013

Byakusanyijwe na SHIKAMA/ www.shikamaye.blogspot.com