Pageviews all the time

ITANGAZO. Mutangire kwimenyereza gukoresha urubuga rwanyu www.shikamaye.net/Nkusi Yozefu


Nkuko twabibamenyesheje mu minsi ishize, urubuga rwanyu rushya www.shikamaye.net, ubu rurangije kuvugururwa ku buryo twakoresheje uko dushoboye ngo runogere buri wese uzarugana ariko ntibizahagararira aha kuko ibyo muzajya mutugezaho mubona byabashyira i Gorora muri ku rubuga rwanyu tuzajya tubyiga tukabibashyiriraho.

Itariki yo gutangira gahunda zose: 1/6/2015 ariko mwimenyereze hakiri kare
Nkuko twabibabwiye ubushize, gahunda zose zizafungurwa kuri 1/6/2015. Ariko hagati aho, musabwe kwimenyereza uko uru rubuga rukora kuko rutandukanye kure na Shikama mwari mumenyereye.

1. Niba ushaka gusoma inyandiko gusa ukigendera, si ngombwa kwiyandikisha.
2. Niba ushaka gusoma inyandiko +

  • ugatanga komanteri yawe
  • ukaba memba ( member) mu ihuriro(Forum)
  • ukandika inyandiko(ukazishyiraho amafoto, videwo n'izindi nyomekano)ukazishyira ku rubuga ubwawe
  • kwakirwa ku isoko riri ku rubuga
Kugirango ugire uburengenzira bwo gukoresha ibyo byose tuvuze hejuru, usabwe kwiyandikisha.

3. Urubuga rukoze ku buryo ukimara gusoma inyandiko, niba wariyandikishije, ushobora guhita utanga komanteri yawe niba ubishaka ugashyiraho ifoto, videwo cyangwa indi nyomekano.Komanteri yawe, izajya ihita isoka nta bugenzuzi bubayeho.
Icyitonderwa:  Hari imyitwarire isabwa abakoresha Shikama, muyisanga hasi y'urubuga Shikamaye.net( amabwiriza ku muntu wese ushaka gukoresha uru ubuga, Ububikabanga, ibyo wiyemeje mbere yo gukoresha uru rubuga). Kubera ibyo, 
  • Umuntu wese uzashyira ku rubuga ifoto  cyangwa videwo nyandagazi azahita yamburwa uburenganzira bwo gukoresha Shikama burundu,  azasigarana ubwo gusoma gusa. 
  • Ibi birareba n'umuntu wese wazana ibitutsi, isebanya, irondakoko,irondakarere cyangwa  guhakana cyangwa gukerensa jenoside.
  • Karikatire ( atari ifoto ivuye muri Photoshop, turavuga izishushanyije) ziremewe, zipfa kuba zitarimo urukozasoni
4. Hari amagambo mashya twagiye ducura, mushobora kutwunganira gucura andi, dore urugero:
  •  User: umuyuza
  • password: ibanga
  • Kategory: kategori
  • Topic      : ibiganirwa ho
  • Member : memba( bitandukanye n'umunyamuryango)
  • User name: izina ry'umuyuza
  • Blog           :  Bologo
  • Privacy policy: ububikabanga
5. Kubera ko Shikama isurwa ahanini n'urubuyiruko ku rugero rwa 75%, turasaba abantu bose  barukoresha gukundisha uru rubyiruko iby'iwacu. Ikinyarwanda kikaba ariwo muyoboro wo gusakaza ibyiza biri mu muco wacu. Kubera ibyo, musabwe mwese gukoresha ikinyarwanda cy'umwimerere ku rubuga, ntimutuvangire n'ibirimi by'amahanga. Abafite ikibazo cyo kwitandukanya n'ibirimi by'ahandi, twabashyiriyeho bologo zo mu Gifaransa n'Icyongereza zikora kimwe na Bologo y'ikiyanrwanda, bajye bisanzurira hariya rero.
6. Dore kategori mugiye kuganiraro rugikubita( mushobora gutangira none kuko zifunguye)
  • Urukundo
  • Amakuru
  • Ikoranabuhanga
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Siporo
  • Hodi, hodi Kampisi( irafungurwa vuba aha)
Icyitonderwa:
Kwinjira mu IHURIRO
  1. Iyandikishe
  2. Kanda hejuru ahanditse : IHURIRO
  3. shyira ibanga ryawe wakoresheje wiyandikisha ahanditse: Ibanga
  4. Niba ushaka kuzajya winjira kuri mobayilo, laptop yawe utongeye kubazwa umwirondoro, kanda kuri NYIBUKA
  5. Ongera ukande kuri : Injira
  6. Urahita ugera mu IHURIRO utoranye  kategori wifuza kuzajya uganiraho, ushobora guhitamo nyinshi
7. Tuzagenda tubaha amahugurwa mu cyumweru gitaha ku kantu kose kari ku rubuga kugirango tuzageze kuri 1/6/2015 mwararangije kumenyera. Hagati aho muryoherwe n'ibiganiro n'ubucuti burambye mugiye gusanga mu IHURIRO rya www.shikamaye.net, niba mwaramaze kuyindakisha mushobora guhita mutangira gusabana none!!

Muryoherwe na www.shikamaye.net

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355