Pageviews all the time

ISESENGURAMPAMVU NA POLITIKI I KIGALI: «Mu gihe ingabo z'igihugu(R.D.F) zitaragira icyo zivuga ku mugaragaro kirebana na manda ya 3 ya Nyakubahwa perezida Paul KAGAME, ndabona iyi rubanda rwa giseseka ikomeje gusiganwa no kurushanwa ishorewe n'agahato kujya gutura ibiseke by'amabaruwa mu bikarito uyu mwami w'umunyamwaga ishobora kuzatuma imandwa zisakabaka zigasatira ku murinzi bityo umukuru ngombwa akabura uko ayobora igihugu»/ UDAHEMUKA Eric


Mu gutangira iyi nyandiko yanjye nanditse kuri uyu wa gatatu, taliki 27 Gicurasi 2015, ndagira ngo mbanze ndamutse kandi mpobere mbikuye ku mutima abanyakigali mwese musoma SHIKAMA kandi nzi neza ko muri benshi. Ndasuhuza kandi abatuye n'ahandi hose mu Rwanda namwe mukunze gusoma SHIKAMA kandi mugashima uburyo tubasesengurira ibibusanye by'iwacu i Rwanda akenshi usanga ari ibiyobera-baswa n'abahanga badafata umwanya ngo bitegereze aho igihugu cyerekera.

Imibare ibusanye kandi irimo kuvuguruzanya gukabije yerekana Leta igeze mu marembera
Kuva mu Rwanda hakwaduka inkubiri yo gutegeka abantu bose gusabira Kagame izindi manda, nakomeje gukurikirana umunsi ku munsi ibivugwa n'ibyandikwa kuri iyi ngingo. Ku birebana n'imibare ivugwa ko ari iy'abajyana amabaruwa ku Kimihurura gusabira Kagame izindi manda agategeka u Rwanda kuzageza ashizemo umwuka, ndabona mu minsi mike tuzateranya tugasanga abategetswe kwandika babisaba bazaba baruta umubare abanyarwanda bose batuye mu Rwanda wongeyeho n'abahunze ndetse n'abari mu butumwa mu mahanga.

Ejo hashize kuwa kabiri, taliki 26 Gicurasi 2015, ikinyamakuru gisomwa kurusha byose mu Rwanda cyitwa WWW.IGIHE.COM cyanditse inkuru maze kiyiterura kigira kiti: «Bwa mbere Inteko Ishinga Amategeko yakiriye abantu benshi n’amabaruwa menshi y’ubusabe, uturere 18 tw’igihugu, ibiseke, inkangara, amakarito. Mu Turere 30 tugize u Rwanda, 18 twabucyereye umunsi umwe, bazinduwe no gusaba Inteko Ishinga Amategeko kubafasha igatangiza idatebye(IDATINZE) ivugururwa ry’ingingo ya 101, bityo Perezida Paul Kagame akabasha kongera kwiyamamaza, nabo bakamutorera gukomeza kuyobora u Rwanda».

Naho ikinyamakuru cyitwa WWW.KIGALITODAY.COM nacyo cyandikirwa i Kigali cyasohoye inkuru isa n'iyo mvuze hejuru ariko imibare ibusanye bikabije maze bo bayiterura bagira bati: «Ku wa mbere tariki ya 25 Gicurasi 2015, abaturage bahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye bo mu Ntara y’Amajyepfo bashyikirije inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, ubusabe bw’abantu basaga 1 000 000 (MILIYONI) basaba ko ingingo yo mu itegeko nshinga igena umubare wa manda z’umukuru w’igihugu yavugururwa».


Iyi mibare ibusanye kandi ivuguruzanya cyane ni ikimenyetso ndakuka ko itekinika rya FPR ariryo ririmo gushorera abaturage ku gahato kujya ku Kimihurura
Mu by'ukuri ntabwo ngamije gusesereza abavandimwe abanyamakuru bagenzi banjye bakorera IGIHE na KIGALI TODAY kuko atari cyo ngamije. Icyo nshaka kwerekana ni ugusobanurira abanyarwanda aho umukino wa politiki urimo kwerekera i Kigali.

IGIHE kirandika ko baturutse mu gihugu hose naho KIGALI TODAY kikandika ko baturutse mu turere 18 tw'intara y'amajyepfo kandi tutabaho. Ndagira ngo mbwire abanyarwanda mwese ko intara y'amajyepfo itagira uturere 18 ko ahubwo igira uturere 8 aritwo : KAMONYI, MUHANGA, RUHANGO, NYANZA, HUYE, GISAGARA, NYAMAGABE na NYARUGURU.

Ibi byo nta n'ikibazo mbifiteho cyane kuko umunyamakuru ashobora kwibeshya mu kwandika umubare umwe akahandika ibiri ahari kujya 8 akahandika 18. Ahubwo ikibazo ni ukubaza ngo amabaruwa miliyoni niba koko ari ayo mu ntara y'amajyepfo nk'uko KIGALI TODAY ibivuga, yanditswe ryari?

Yanditswe na bande? Ko nzi neza ko mu batuye intara y'amajyepfo abenshi mu bakuze batazi gusoma no kwandika, ninde wabandikiye? Ese biremewe ko umuntu umwe yakwandika inshuro zirenze imwe asabira Kagame kongera kwiyamamaza? Ese ko abandi ari abana biganjemo abiga mu mashuri abanza n'ayisumbuye, byakorohera umuntu bite kubona amabaruwa miliyoni icyarimwe? Ibi byose ni ibimenyetso byerekana ko ikinyoma cya FPR kikiri cyose kandi ko ntaho cyagiye.

Iyi rubanda rwa giseseka  ijya gutura ibiseke by'amabaruwa ishobora kuzatuma imandwa zikasabaka zigasatira ku murinzi bityo umukuru ngombwa kuyobora u Rwanda bikamushobera
Nkunda umugabo ntacyo ampaye! Dr. Frank HABINEZA uyobora ishyaka GREEN PARTY i Kigali aherutse kuvuga interuro abanyarwanda twese dukwiye kwitaho: «NTA KIBAZO DUFITANYE NA PAUL KAGAME AHUBWO IKIBAZO TUGIFITANYE N'AMATEGEKO». Ikibazo u Rwanda rufite si Kagame ahubwo ni amategeko n'uburyo akoreshwa! Noneho rero, niba ikibazo atari Kagame, ninde wihaye ububasha bwo kumusabira kuzategeka ubuziraherezo bikagera n'aho imibare ihimbwa aka kageni ndetse ikavuguruzanya mu itangazamakuru ryegereye agatsiko cyane i Nyarugenge???

Nta n'ubwo ari ibi gusa, hari n'iyozabwonko FPR yamaze gushyira mu mitwe y'abaturage ku buryo bisa n'uko intambara isa n'igiye kurota i Kigali. Hari abaturage bamaze kuvuga ko Kagame nadatorwa BAZIYAHURA, hari abaherutse kuvuga ko Kagame adategetse u Rwanda IBIGORI N'IMYUMBATI BITAKONGERA KWERA nk'aho Kagame ariwe utegeka imvura kugwa mu mirima y'abaturage.

Mu kanya hari n'uwatanze igitekerezo avuga ko ngo Kagame abanyarwanda abahwaniye na YESU/YEZU(ibi byo ni ugukabya), noneho hakaba n'undi watanze igitekerezo uyu munsi avuga ko nibababuza gutora Kagame, bose bazirara(bazisuka) mu mihanda bakamutora ku ngufu!!!

Paul KAGAME, perezida w'u Rwanda uzahura n'ibibazo bikaze kurusha abamubanjirije n'abazamusimbura bose!
Aba bantu bose birirwa basiganwa batwaye inkangara zirimo amabaruwa ku Kimihurura, usesenguye neza ntiwatinyuka kuvuga ko ari ishema n'icyubahiro kuri Nyakubahwa Paul KAGAME ahubwo ndabona ari umuruho w'umukubabibero umurindiriye mu minsi ya vuba.

Bavandimwe banyarwanda musoma iyi nyandiko yanjye, nimufate umunota umwe mutekereze: Nimurebe perezida NKURUNZIZA Petero w'Uburundi aho abazungu bamugeze bamusaba kudahirahira ngo arenze manda ebyiri. Ubu abazungu bamufungiye inkunga ya gisirikari, amafaranga,... Ese mutekereza ko Kagame we nafata manda ya 3 abazungu batazamukora nk'ibyo barimo gukorera NKURUNZIZA Petero i Bujumbura?

Aba baturage se bo barimo kuvuga ko Kagame natabayobora bazisuka mu mihanda bakamutora ku ngufu bizagenda bite? Aha niho nemereza ko Kagame, ku mugani wa NSABAGASANI, azahura n'ikibazo akabura uko agisohokamo. Kagame niba ari nawe urimo gushuka abaturage kugira ngo akomeze, agomba kumenya ko inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.
Aba baturage ba Rongi nabo barabeshyerwa ko bashaka ko Kagame asazira mu Rugwiro
Ibirimo kubera i Bujumbura ndizera ko atazabirengaho ngo afate manda ya gatatu kimwe n'uko nabireka abamukomeyeho ku itegeko bazasakabaka bisuke mu mihanda nk'uko babyivugira abure icyo afata n'icyo areka. Icyo gihe nibwo mbona ko ibyavuzwe na NSABAGASANI bizaba bisohoye kandi si kera kuko muri politiki umwaka umwe, imyaka ibiri ni nko guhumbya ukongera ugahumbura(ukareba) ugasanga bwacyeye!

Ndatekereza ko igisubizo gifatika kuri manda ya Kagame gifitwe bidasubirwaho n'igisirikari(R.D.F)
Guhera mu 1994 kugeza uyu munsi usoma iyi nyandiko, byakomeje guhwihwiswa mu Rwanda ko Kagame afite ibibazo mu gisirikari cye gisa n'ikirimo ibice bibiri bihanganye. Ibi abo bireba(abasirikari) nibo babizi umuzi n'umuhamuro. Mbere y'uko abaturage bikora bakikorera amakangara, ibiseke, imifuka n'ibikarito ngo bagiye ku Kimihurura mu Nteko Ishinga Amategeko gusabira Kagame indi/ izindi manda, bakwiye kubanza kwibaza ngo harya ingabo z'igihugu zihagaze he kuri iki kibazo?

Ese abasirikari ba Kagame bose 100% baramushyigikiye mu gufata manda ya 3? Baramutse batabishyigikiye, ibyo abaturage birizwamo ntacyo byazageraho kuko uko ingoma zimitse igitugu zikora turabizi. Na none kandi niba abasirikari be bashyigikiye ko afata indi manda, umuryango mpuzamahanga ukabyanga, ndetse ibihugu by'ibihangange bikaba bishobora kuzahagarikira MINADEF inkunga za gisirikari nk'uko barimo kubikora ku Burundi,...RDF izahitamo iki? Kagame se we azahitamo iki? Abaturage se bo bazahitamo iki? Bazahitamo kuyoborwa na perezida udashobora guhemba abakozi ba leta? Yemwe yemwe, 2017 ndabona izaba ari ikigeragezo ku muryango nyarwanda!!!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355