Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO: Imvugo ya MAGAYANE ko ku ngoma ya Paul KAGAME hazabaho ibisahiranda birya akaribwa n’akataribwa yujurijwe mu kigega AGACIRO cyavuye mu bubisha bwa Perezida wa repubulika urya ntahage: «Icurwa ry’Umugambi wo gukora itasi igura 10,000 Rwf hagamijwe gusahura abanyarwanda utwo bari basigaranye!!!»/GATENDO A.

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 18/7/2014
Kagame n'umukozi we  mukuru baseka abazashyira
mu kigega kitagira indiba!
Iyo ngiye kwandika inkuru nk’iyi mbanza kwitonda cyane ngo hato ntaza kwandika inyuguti, ijambo cyangwa interuro idahuye n’ukuri. Mur Hotel Serena i Kigali ubwo Kagame yatangizaga ikigega agaciro ku italiki 23 Kanama 2012 abategetsi bo mu nzego zitandukanye za Leta babyiganiraga gutangamo imisanzu kuko bari bahawe 
amabaruwa abibategeka.



Kuri uwo munsi nk’umuntu usobanukiwe ibirebana n’imari n’icungamutungo nkaba nari ndi aho muri Serena ibyo biba nahise mbona neza ko ari ikigega cy’ubugegera (ubunyema) kigamije gusahura abanyarwanda kikabacucura: Kubona na Perezida wa Sena Dr Ntawukuriryayo atinyuka akavuga ko bagiteye inkunga.




Kagame n'umukozi we  mukuru baseka abazashyira mu kigega kitagira indiba!


Abashoramari bagiye bategekwa gutanga  umubare runaka babyanga bagafunga , babuze ayo
bacira n'ayo bamira nkuko ureba amasura yabo kuri iyi foto!

Ubundi mu mitegekere y’ibihugu, muri demukarasi n’umutungo ucungwa uko bikwiye, inteko ishinga amategeko nta mafaranga igira yo gutera inkunga ibikorwa ibyo aribyo yose. Ikindi cyanshobeye, ni ukuntu ikigega cyakwitirirwa Leta hanyuma inkunga zizagikusanyirizwamo zigatangwa n’ibigo bya Leta.

Ibi mu icungamutungo risesenguye tubyita (un gouvernement à deux systèmes: Leta imwe irimo ebyiri) kandi koko nibyo kuko hari ibikorwa Kagame yihariyeho ijambo afatanije na Prof NSHUTI Manasseh umucungira imitungo muri Afurika y’Epfo.

Iki gikorwa cyo gushinga ikigega AGACIRO ni ukunyereza umutungo wa Leta uwuha umuntu umwe cyangwa mu yandi magambo ni ukwimurira umutungo wa Leta kuri Konti y’umuntu umwe ugahita umuha n’uburenganzira bwo kuwukoresha uko ashaka ntazagire uwo agezaho raporo y’imikoreshereze y’imari.

Umugambi wo kuzuza ibifu by’abo mu gatsiko ka FPR   
Ejo kuri SHIKAMA nibwo twabagezagaho inkuru irambuye ivuga ukuntu Kagame na Musoni wa MINALOC bategetse minisitiri MUREKEZI Anasitazi ushinzwe abakozi ba Leta guha isoko ikigo cyo muri Singapuru nta piganwa ribayeho.

Iyi MTN ni iya Kagame yo ntayo yatanze iri mu ikinamico kugirango abandi
babonereho ngo nayo yatanze
Imigambi ya Kagame yo gukomeza kunyunyuza igihugu ntihagarara ari nayo mpamvu ntahakanya abahanuzi bamwise umugabo w’umururumba urya ntashire inzara. Mwansobanuria mute ukuntu ikigega Agaciro cyashyizweho ariko ntikigire amategeko akigenga koko?

Agatsiko kanze kumva ibyifuzo by’abaturage kuri iki kigega-baringa!
Iki kigega kikimara gutangirizwa i Kigali, abasesengura twahise tubona ko ari ikigega kije kunyunyuza abaturage. Ibi mvuze ariko ni ibirebana n’abanyamakuru n’abandi b’incabwenge kandi tubasha kugera ikambere tukanumva byinshi mu bihavugirwa.

Abaturage bo bavugaga kandi na n’uyu munsi baracyagaragaza ko ibyiza ari uko ayo mafaranga yashorwa mu mishinga igamije kuzahura abakene cyane ndetse no kubaka amacumbi kugira ngo ubu icumbi rikosha i Kigali ribashe kugabanukaho gato.

Twibutse ko hano i Kigali, inzu y’icyumba kimwe n’uruganiriro byombi byubatse ku buso bungana na metero kare enye ikodeshwa amafaranga ibihumbi mirongo itanu. Iyi nzu umuryango ufite abantu batanu ntabwo bashobora kuyikwirwamo.

Abatanga basabwa kwifotozanya sheki kandi baseka ariko byaranze kubera agahinda
Iki ni kimwe, icya kabiri ayo mafaranga y’ubukode kuyongeraho ayo guhaha ibitunga umuryango, ukongeraho agura amazi, agura amashanyarazi, ukongeraho agura amakara, kwishyurira abana ishuri, kuvuza abana, ukongeraho ayo gutega imodoka, murumva ko bisaba ko umuturage yagombye nibura kuba yinjiza ibihumbi magana abiri mu kwezi ndetse binarenga kuko ibiribwa i Kigali bihenda cyane.

Nk’uko abaturage babyivugira nta kibazo kiraje ishinga abanya Kigali kandi kibahangayikishije kurusha icumbi rikosha. Tugarutse ku birebana n’ubukene buri mu rubyiruko, natwe muri SHIKAMA twakunze kubivuga ko amafaranga Leta y’Agatsiko i Kigali yirirwa itagaguza mu mahanga akwiye guhabwa urubyiruko.
Na banki z'abaturage FPR ntizirebera izuba, izitegeka ayo zigomba gushyira mu Mbura Gaciro


Iyo bitagushobokeye kwifotoza useka nk'uyu mugabo, usekesha iryinyo rimwe nka mugenzi we
Niba FPR ivuga ko ikunda abaturage itemera kubakira amacumbi abaturage ngo bakodeshe ayo ku giciro giciriritse, ntiyemere kuyaguriza amatsinda y’ubwisungane mu rubyiruko, murumva ayo mafaranga agiye gukoreshwa iki kindi cyagirira abaturahe akamaro uretse kubatera agahinda.

Amafaranga yariwe cyera!!!
Hari amakuru tumaranye igihe muri SHIKAMA avuga ko itsindwa uruhenu rya M23 ryagombaga kwishyurwa n’abanyarwanda bose n’iyonka (ukiri muto bishoboka) kandi bigakorwa mu bwenge abaturage badashobora kumenya cyangwa ngo babutahure. M23 ikimara gutsindwa, byasigiye Kagame icyuho kinini cyane mu busugire bw’igihugu n’igisirikari kubera imbunda nyinshi n’ibitwaro byose byatwikiwe n’ingabo za Tanzaniya muri RD Kongo. 
Kaminuza ya ULK ntishaka Abagogwe bo kurinda Kagame gusa,
iranakataje mu kigega kitagira indiba
Kagame rero kugira ngo yikure mu isoni yabashije gukukumba amafaranga yari mucyo bise Agaciro kugira ngo baguremo magendu utubunda ducye two kuba abitse muri barrack i Kanombe. Ibi nandika kugira ngo abakunzi ba SHIKAMA mubyemere, muzambwire niba mu bitwaro byose Kagame yabwiye Kabarebe kwambutsa Kongo maze Mushikiwabo akisararanga ko hari ibyigeze bigaruka i Nyarugenge!

Uku gutsindwa kukaba ari nakwo kwavuyemo umujinya w’umuranduranzuzi Kagame ashaka gutura Tanzaniya avogera ubusugire bwayo kandi ingabo z’icyo gihugu zaragiyeyo ku masezerano yari yumvikanyweho kandi ahuriweho n’ibihugu byinshi byo mu karere hamwe na  Afurika y’Epfo.

Umugambi mubisha w’itasi igura 10,000 Rwf   
Niba ari uko navukiye mu muryango w’abemera Imana nkarerwa gikirisitu simenye ibyo gucabiranya, ntabwo ndabasha kumenya ahantu Kagame na FPR bakura amayeri abafasha gukomeza gutegekesha abanyarwanda. Mu masengesho yabereye muri Serena i Kigali ku italiki 12 Mutarama 2014, mu ijambo Kagame yahavugiye yabaye nk’ugaya abanyarwanda bikomeye ngo kuko batarabasha kumva ikigega AGACIRO uko bikwiye ndetse anavuga ko hari umudamu wa Los Angeles baganiriye akamubwira ko icyo kigega agishima.
Abasirikare ba Kagame bari mu ikinamico ry'Agaciro Fund, umutoza w'abakinnyi
ni jenerali Kabarebe

Kubona abantu ubiba utwo batunze warangiza ukanabagayira ko batabiguha ngo ubyibe byose bakabyemera ni agahinda mu gihugu katabonerwa izina. Mu kiganiro umuyobozi w’icyo kigega kitagira amategeko cya balinga (kuko nta mafaranga akirangwamo) Bwana KAGABO Vianney, yagiranye n’abanyamakuru abajijwe icyo bazakoresha amafaranga arimo dore uko yasubije:

Ubu mu minsi iza hagiye gushyirwaho inama y’ubutegetsi y’icyo kigega. Ngo ayo mafaranga azajya agurizwa ibigo bya Leta kandi aribyo byatanzemo imisanzu??????? Ngo azagurizwa E.W.S.A azakoreshwa mu kugeza umuriro ku baturage hanyuma EWSA / ELECTROGAZ iyishyure itanzeho inyungu. Hanyuma se ingengo y’imari ya EWSA yari igenewe kugeza amashanyarazi mu baturage ikoreshwe iki bavandimwe banyarwanda??


Bwana KAGABO Vianney yakomeje agira ati: Abanyarwanda bemeye gutangamo imisanzu kandi vuba ahangaha abakozi bakora kuri Douanes (gasutamo) bagiye gutangamo Miliyoni cumi n’eshanu." Hano uhita wumvamo igisa n’uburenganzira bwo kurya ruswa mu gihugu.

Mwaseka mutaseka, mugomba kuyatanga cyangwa FPR ikabakuramo umwuka
Bwana Kagabo kandi ati: “Ikigega cyatangiye ibikorwa by’ubucuruzi aho usanga nk’igikombe cy’itasi cyanditseho icyapa kiriho amagambo Agaciro kigura ibihumbi icumi naho ikayi ntoya (Carnet) yanditseho agaciro ikagura ibuhumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi rero ni ibindi bimenyetso by’ubujura utabona uko ubuha izina kuko ikayi ntoya isanzwe igura amafaranga magana abiri/magana atatu ariko bo bazakuba inshuro cumi n’esheshatu igiciro kugira ngo baheze umwuka n’uwari usigaye agihumeka. Kandi abakozi ba Leta bose mu Rwanda bategetswe kuzagura izo tasi banze bakunze.

Usubiye ku itasi nayo rero ubusanzwe igura nk’amanyarwanda ibihumbi bibiri none bo bazayigurisha ibihumbi icumi bakube 5 maze abanyarwanda bahenuke n’uwibwiraga ko hari icyo yazigama abyibagirwe.
Muraseka cyangwa murorere icyangombwa kuri FPR ni uko muyatanga


Guhindura izina AgDF ikitwa AgDF Corporate Trust Ltd!
Iki kigega gitangira cyitwaga ikigega cy’majyambere none abanyagatsiko bagihinduye izina bacyita ikompanyi cyangwa isosiyete y’abanyamigabane. Nshingiye ku izina cyahawe vuba ahangaha. Ubwo ni ukuvuga ko abatanzemo amafaranga bose babaye abanyamigabane kandi bagomba kuzahabwa inyungu. Ubwo se na Senat yo kwa Dr Ntawukuriryayo nayo ni umunyamigabane???



Aba baturage b'i Nyamasheke n'abandi bameze nkabo hirya no hino mu gihugu
 bagize 90% by'abanyarwanda, nabo batanze mu Mbura Gaciro maze basigara iheru heru
 batagira icyo kurya no kwambara
Ubwo se na E.W.S.A yatanzemo umusanzu ikaba igiye kugurizwa muyo yatanze ngo igeze ku baturage amashanyarazi nayo izitwa umunyamigabane??????? Murabona ko rero Agatsiko ka FPR iyo tukita amabandi yitwaje intwaro tutaba tubeshya cyangwa ngo dukabye kuko gucunga umutungo w’igihugu gutya ni nko kugita abasazi bakagitoragura bakakiyobora nk’abatagira bwenge kandi intiti zihari zirimo ziyicira isazi mu maso.
Ayavuye mu Mbura Gaciro Kagame yagiye akuraho ayo gufasha abazungu. Uyu yahawe miliyoni 60 z'amanyarwanda zo kugura insimburangingo. Nyuma y'icyumweru Kagame aha ishuri yaciyemo muri Uganda miliyoni 25 z'amanyarwanda zo kubaka ikibuga cya siporo! Ntiwibagirwe n'andi agenda ku ngendo z'urudaca muri USA zikorwa na Kagame mu ndege ze  Leta ikaba imuriha aba agiye gusura abana be n'imishinga ye bwite nk'aho umufasha we acururiza ikawa i Boston muri USA.

Andi akomeje gutangwa, ibanga ryayo rizwi na Kagame n'umugabo ufashe iyi sanduku arimo
Mu gusoza iyi nkuru SHIKAMA turabwira abanyarwanda ngo mwese mwihanagure kuko amafaranga mwatanzemo yariwe cyera kuko tubahaye ikimenyetso cy’uko bitumvikana ukuntu umushinga ufite miliyari zirenga makumyabiri wakora ubucuruzi bwo kugurisha amatasi yanditseho izina ry’ikigoooooooooo!!!!!!! Ni akumiro!!!!    

GATENDO A.
Shikamaye.blospot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355