Pageviews all the time

ITANGAZO: KU WA KABIRI TARIKI YA 12/5/2015 SHIKAMA IZATANGIRA GUKORERA KU RUBUGA RWAYO RUGEZWEHO " www.shikamaye.net" mushobora gutangira gusura ubu. Urubuga rusanzwe www.shikamaye.blogspot.no ruzajya rutambutsa INYANDIKO zo mu bubiko mukunda cyane/NKUSI Yozefu


Ni kenshi mwagiye mutwandikira mudusaba rwose gukora ibishoboka byose ngo mugire aho mutangira ibitekerezo byanyu. Mu kinyarwanda duca umugani ngo: Ujya kugaya impundu z'urushishi arureba imisaya". Shikama ikomeje gushima Imana ihoraho yagiye itugenda imbere ikatuyobora mu gukoresha ubusa busa twari dufite tukabagezaho inyandiko zikabakaba ubu 1400, tukaba twisegura ko twanifuzaga kubaha aho mutangira ibitekerezo nkuko mwabyifuzaga ariko bitashobotse kubera ikibazo cy'amikoro make nyine.

Imana irongeye ikoreye SHIKAMA ikindi gitangaza kuko ubu  yaduhaye urubuga rushya www.shikamaye.net  tuvuze ko rugezweho wenda twaba tutibeshye cyane. Mushobora gutangira kurusura ubu nubwo ruzatangira gukora ku mugaragaro ku wa kabiri tariki ya 12/5/2015.Dore uko ruteye: 

1.Ruzajya rubagezaho inyandiko, maze mugire icyo muzivugaho mwisanzuye kandi ntawe      uzababaza umwirondoro.
2. Rufite TV izajya icaho amakuru y'imyidagaduro , ibiganiro, na gahunda zinyuranye.
3.Rufite IHURIRO/Forum: ababishatse bazajya bakora ihuriro ryabo: umuziki, urukundo, imikino,politiki ,amakuru, maze bajye biherera baganire ibyo bashaka.
4. Rufite isoko(Boutique/shop) mushobora kugurishaho no kuguraho nkuko bimeze ku mbuga zikomeye nka BBC
5.Rufite ahantu mushobora kwamamazaho ibikorwa byanyu ku buryo buhendutse cyane bita CLASSIFIEDS
6. Rufite uburyo mushobora kwamamazaho busanzwe hakoreshejwe nka BANNER
7.Mushobora ubwanyu kwandika inyandiko, mugashyiraho amafoto, videos n'ibindi ( ibi bisaba kubanza kwiyandikisha, register, si ngombwa gushyiraho amazina yawe y'ukuri, icya ngombwa hano ni email kugirango tugufashe mu kwandika: nko kugukosora, kugufasha gushyiraho amafoto, videos n'ibindi)
8. Rufite aho mwumvira imiziki na videwo bigezweho.
9. Rufite aho mushobora gutangira ibitekerezo byanyu ibyo aribyo byose.
10. Rufite ukuntu inyandiko wanditse nko mu gifaransa, ushobora kuyihindura mu kiswahili cyangwa icyongereza( Ikinyarwanda ntibirakunda). Aha kandi niho wifashisha ushaka gusoma ibiri ku rubuga byose mu rurimi rukubangukiye( Francais, English, Kiswahili)
11.Rufite ukuntu wakurikirana amakuru yo ku zindi mbuga wibereye kuri Shikama hakoreshejwe ibyitwa FEEDS.
12. Uru rubuga ni RESPONSIVE kurusha urwo mwari mumenyereye: ni ukuvuga ko Mobile ufite yose, wayihagarika cyangwa wayitambika uzajya usoma ibintu byose biri kuri uru rubuga! Abasomeraga Shikama kuri lap top, Desk top n'ahandi, bazakomeza nabo bayisome nkuko bisanzwe.
13. N'ibindi n'ibindi

_________________________________________________________

Icyitonderwa: 
1.Uru rubuga ruzakora mu Kinyarwanda, inyandiko musangaho twazishyizeho mu rwego rwo kugerageza urubuga .
2. Urubuga rusanzwe : www.shikamaye.blogspot.no ruzakomeza gukora ariko ruzajya ruhitisha gusa  INYANDIKO ZO MU BUBIKO mukunda cyane.
3. Rukoze ku buryo nta gutandukira bizabaho: gutukana, kwandagaza abandi, ubuhezanguni, irondakoko,irondakarere, dufite uburyo buboneye bwo kuzabirwanya.

Muryoherwe na www.shikamaye.net!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

NKUSI Yozefu

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355