Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. BAKIZIMBWA PAUL KIZITO. Uwahoze ari Umusirikare mukuru akaba na Maneko wizewe cyane muri RDF kuva muri1993 kugera 2009 yiyemeje kubwira abanyarwanda iby'i Kambere mu Bwiru: Wari uzi impamvu Kagame ariho yirukana ababoyi n'indaya muri Kigali?Wari uzi ko Kagame ariwe wateraga amagrenades akanica abategetsi b'Abahutu mbere ya 1994?Wari uzi ko n'iyo Kinani adapfa ku ya 6/4/1994 Kagame yari yateguye andi mahano nk'ayakurikiye iyicwa rye?Wari uzi ko utwo abacuruzi bo mu Rwanda bungutse twose tujya muri FPR ku ngufu? Wari uzi uko Jack Nziza ategura abashinjabinyoma ? Tega amatwi Bakizimbwa Paul Kizito akubwire akari i Murori!

Ikinywamaraso y'abanyarwanda:umufumbira
Jack Nziza
Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 4/6/2014
Banyarwanda, 
Banyarwandakazi bavandimwe,
Mbasuhuzanyije intimba n'agahinda kenshi kubera akababaro n'ishavu mfite nterwa n'imikino ya cyana cyangwa imwe twita iya kiboyi, Kagame n'agatsiko ke bakomeje gukinira ku banyarwanda n'abaturanyi bacu.

Mbere yo kugirango mbamenyeshe uwo ndiwe, ndagirango mbanze mbasobanurire mu ncamake impamvu itumye mfata ikaramu n'urupapuro nkandika kandi nkaba niyemeje gukomeza kugeza Abanyarwanda bakize iyi ngoyi y'abantu mbarwa batagira umutima namba.

Maze kubona akaga abantu bariho, noneho agahomamunwa kakaba ifungwa ry'abanyapolitiki ku mpamvu z'ubwende gusa, maze byagera ku gatereranzamba ugakubitwa n'inkuba umaze kubona ishyano ryagwiriye inzirakarengane Lt Mutabazi Joel n'abo baregerwa hamwe, na Kizito Mihigo nawe n'abo bari kumwe.

Ibyose byose biza byiyongera ku gikorwa cy'ububwa kigayitse cyane, aho Kagame na za nkundarubyino ze, bapanze guhitana Col Patrick Karegeya mu gihugu cy'Afurika y'Epfo aho yari yarabahungiye.

Ibi byose maze kuvuga hejuru, iyo byiyongereye ku kaga, amakuba n'ishyano byagwiriye igihugu cy'u Rwanda kandi byose nyirabayazana ari umwe, umugabo udashyitse ariko mu kumena amaraso akarusha ibigango Goliath wo muri Bibiliya, bituma nibaza ikibazo nti :
"Eseko abasivile bahagurutse bagahangana n'ingoma y'igitugu kirenze ya Kagame n'Abanyabufumbira be, nkanjye w'umusirikare wabanye n'abo bose nkaba nanazi ibibi bakoze banagikora, kuki ntahaguruka ngahorera izinzirakarengane hanyuma nkanagira uruhare mu kubohoza abari kuborera mu munyururu kandi barengana?"

Kugirango uru rugamba rukomeye tubashe kururangiza bidatinze kandi bitworoheye, reka tubanze twibwirane kugirango dukomezanye tuziranye.

Nataye amashuri nsanga FPR inkotanyi mu mashyamba
Ndi Umusirikare wa RDF kuva muri 1993 ubwo yari APR. Ninjiye ntorotse ishuri hamwe n'abandi basore bane, ubwo twigaga mu ishuri ry'Abaseriziyani ribarizwa Kimihurura Umujyi wa Kigali, abenshi bakaba barizi nka I.F.A.K cyangwa Don Bosco.

Ikinywamaraso y'abanyarwanda:umufumbira
Jack Nziza
Imodoka yaradutwaye ituruhukiriza ahitwa Kaborogota mu Mutara, nuko nyuma yo kuruhuka dutangira ibyo Inkotanyi zita amafunzo. Tumaze gupasinga nyuma y'ibyumweru bibiri twinjijwe muma batayo(nzagira igihe cyo kubibagezaho byose kuko ubu ndi mu ncamake), icyo gihe twari turi mu mishyikirano na Leta yariho, nuko mu mabatayo twarimo batangiye kubarura abantu babaye muri Kigali cyangwa bayizi neza. Nibwo nanjye nabaruwe muri abo hanyuma bajya kuduha inyigisho.

Izo nyigisho zabereye ku Mulindi wa Byumba dufashwe neza nk'aho tutari abasirikare b'inyeshyamba. Mubyo twatojwe tukanigishwa(ariko nzabigarukaho byose neza), ni uburyo tugomba kwitwara muri Kigali tukabamo ntawe udutambuwa(ndlr: ntawatumenya) ko turi Maneko kandi tukagerageza gutunganya mission yose duhawe.

         Twagabanyijwemo ibice byinshi :
1. Hari abagombaga gutera amagrenades.
2. Hari abagombaga kwica Abayobozi batavugaga rumwe na Leta ya Habyarimana kugirango icyo gikorwa kimwitirirwe.
3. Hari itsinda ryatojwe neza mission yaryo ikaba kujya kuba ku nshuti za hafi z'abantu b'inshuti (intimate friends) b'umuryango wa Habyarimana. Ndahamya ko n'ubwo ntari mu bateguye igikorwa cyo kwica Habyarimana, Kagame yari afite umugambi wo kumwica aciye ku muryango we biturutse ku makuru yatanzwe n'inshuti zabo bitewe natwe intasi zaboherejweho. 

Iki gikundi nicyo nagiyemo nk'umuntu wari uzi neza Kicukiro, Kanombe, Remera, Kimihurura na Kimironko. Noherejwe kuneka inshuti ya mubyara wa Habyarimana wari uzwi ku izina rya Rujigo akaba yari atuye hafi yo mu Kabagari I Kanombe mu nzu iteye karabasasu cg irangi(niba nibuka neza) ry'umuhondo utijimye. Haramutse hari umuntu ukiriho umuzi neza yamfasha kubyemeza kuko na nyuma tumaze gufata igihugu, Col Gashumba yarongoye umukobwa wari uhatuye ariko mu rwego rw'imbohozanyo.

Umugabo noherejweho kuneka, yari atuye i Remera ya Kigali, mpaba ndi umuboyi wo mu rugo. Uburyo twinjiye muri Kigali, akazi twagombaga gukora kari ako ububoyi mu ngo zikomeye, ubuzamu n'ubufundi. Iyo gahunda yo kwica Habyarimana ihushwa  taliki ya 06/04/1994, n'ubundi akaduruvayo kenshi kari kuvamo Jenoside cyangwa mass killings kari kateganyijwe vuba kuko twari twamaze guhabwa briefing ko tugomba kuba standby igihe icyo aricyo cyose ikintu kidasanzwe gishobora kuba. 

Ayo mabwiriza twayahabwaga n'abayobozi bacu bazaga kudusura bigize abo mu muryango. Gihamya cyane yabyo ni uko batangiye kudusigira imbunda ariko zishwanyaguje bakaduha na magazines nk'eshanu zicurikiranyije. Abaduhaga amabwiriza babaga muri CND ahari ingabo za Lt Col Charles Kayonga. Amazina yabo nibiba ngombwa nzagenda ntangaza ayo nibuka ndetse nibukiranye n'abandi.

Habyarimana amaze kwicwa, nitwe twagize uruhare mu kuyobora za platoon zabaga ziri kwadivasinga(ndlr:zicuma zigira imbere) mu Mujyi wa Kigali. Hari byinshi birebana n'igihe twari turi muri Kigali igihe cy'imishyikirano ndetse na nyuma y'aho tumaze gufata igihugu, ariko tuzagenda tubiganiraho buhoro buhoro; gusa icyo nshaka gusimbukiraho ni uburyo agastiko ka Kagame kari gucanga amakarita kugirango karebe ko bwacya bukira kabiri, gahohotera inzirakarengane nka Late Karegeya P., Lt Mutabazi Joel n'abo bari kumwe, Kizito Mihigo n'abo barikumwe, ...

Nifatiyeho urugero, buri wese yabona ko abo bose barenganyijwe kuko usibye Kizito Mihigo, abandi bose nabanye nabo ndabazi bihagije.
Mpereye nko kuri Late Col Karegeya, kuki Jenerali Majoro Fred Rwigema amaze kwicwa na Dodo ku mabwiriza ya Museveni, Majoro Kagame wamusimbuye ko atakurikiranywe na Perezida Jenerali Majoro Habyarimana Yuvenali ngo amutsinde I Mbarara cyangwa Kampala aho yirirwaga  yihishe yahunze urugamba? Ni uko se Habyarimana byari kumunanira? Ntabwo byari kumunanira kuko yashoboye kuzana Col Biseruka amugeza imbere ye kandi Col Biseruka yari umusirikare wo mu rwego rwo hejuru wabyigiye ureke Major Kagame wari ufite amashuli ane gusa ya Secondary school! 

None se kuki Kagame yakohereza Lt Col Gakwerere hamwe n'uriya Muswayile Apollo Karegeya yizeraga cyane, ngo bajye kuniga Karegeya kuko atishimiye ibyo Leta mbi yica, yiba, yanganisha abantu, iduteranya n'Ibihugu duturanye, igakenesha rubanda ariko iruteranya ishaka ko ubwoko bw'abahutu buba ibicibwa?!

Usibye ko mwabifata nk'aho nishongoye ku batarize, mumbabarire ariko ndashaka kwerekana ko kuyoborwa n'injiji nka Kagame wikojeje mu ishuri gusa, ari ukunyagwa zigahera. Nonese ko yishe Karegeya, none ibitekerezo by'uyu mugabo akaba atarabyishe, yibaza ko Karegeya ari imbwa nkawe ku buryo atahorerwa?

Nahagarare abone, yiyemeje kumanika agati yicaye mu ntebe  yibye Abanyarwanda mu Rugwiro, ariko aho atandukaniye n'abandi ni uko we atazabona amahirwe yo guhaguruka ngo akamanure. Kuba yarampushije ubugira gatatu, yarangiza agahitana uwo nubahaga ariwe Col Karegeya, igisigaye ni ukuzamujugunyira imbwa ze z'Abafumbira  bakaba aribo bamugabana nubwo bazaba bagabana ikidashyitse.

Reka ndeke afande Karegeya akomeze yiruhukire mumahoro, ahubwo nibande kuri Lt Mutabazi n'umuhanzi Kizito Mihigo.
Lt Mutabazi, umusirikare tunganya ipeti  kuko nanjye mpunga Kagame na Nziza muri 2009 nari mfite ipeti rya Lieutenant, mbabwiye uko byangendekeye mwasanga Lt Mutabazi ariwe wansimbuye nk'uko nanjye naje nsimbura S/LT Ben Rutabana(abenshi muramuzi ni umuhanzi wacitse Kagame yenda kumucagagura).

Nk'uko natangiye mbibabwira ko nari intasi muri Kigali, n'ubundi turangije intambara aho abandi bagiye kurwana muri Congo, njye na bamwe mubo twakoranye twikomereje umwuga wacu wo gutata( kuneka). Njyewe noherejwe gukorera cyane muri private sector, ahabarizwa ifaranga. Ndavuga mu bacuruzi n'abanyenganda. Icyo gihe Boss wanjye yari mubyara wa Kagame, akaba ariwe Lt Rushema (umwe usa n'uhetse inyonjo abacuruzi bakomeye baramuzi), nawe akuriwe na Major Jack Nziza umwana w'icyama.

 Abacuruzi twabakurikiranaga umunsi ku wundi, ubonye akanyungu gatubutse izina rye rikarara rigeze kwa Boss wa Nziza ariwe  Kagame, nawe agatanga itegeko muri secretariat ya FPR, bakohereza intumwa zijya gufata sheki kuri wa mucuruzi mu cyitwa umusanzu w'icyama. Kugirango tubagenzure neza ariko tuneka n'abandi basivile basanzwe, noherejwe mu ishuri ntegekwa gukurikira section ya Comptabilité(muri secondary) na Gestion (muri University).

Ubuzima bwari bwiza cyane kuri njye kuko utwo Nziza na Rushema basigaga bamaze kwambura abikorera ku giti cyabo, nanjye naboneragaho. Nirirwaga mpinduranya imodoka z'abacuruzi mbisikana na Capt Rushema nawe arikwaccelera Benz(ndlr:gutwara) nshya umucuruzi runaka yabaga yatumije. Aba bagabo bahuye n'akaga ikibazo ni uko ntacyo bakora ngo bikize ziriya mbwa zabayogoje kandi bafite amafaranga! Ariko ntawamenya wasanga bashaka  gushyira ubwenge ku gihe ari uko batakigira n'ayo gutega Taxi. usibye ko icyo gihe, muri system y'icyama bahita bagukurikiza ba Seth Sendashonga  ngo utazavuga akari i Murori.

Umunezero wanjye wo kurya iby'abacuruzi ntaruhiye waje kurangira ubwo nahabwaga mission impossible. Afande Nziza yarampamagaye ambwira ko ngomba kumugeraho byihuse(amataliki nzagenda nyabagezeho), nkigera kuri office ye yaranganirije n'ubwuzu bwinshi ku buryo byanteye impungenge zo kubona umuntu unduta cyane mu mapeti n'imyaka, amfata nka mugenzi we.

Yakomeje anganirira uburyo ubuzima bwanjye ari bwiza nanjye mubwira rwose ko nezerewe ntacyo mbuze ko mbeshye byaba ari ugushinyagura. Nyuma yaje kumbwira ko niba tutagize icyo dukora nanjye nkabigiramo uruhare rukomeye, umunezero mfite uzashira mu gihe gito cyane kuko Afande Kayumba Nyamwasa yiyemeje kudukura amata mu kanwa akimika abahutu naho twe bakatwohereza mabuso cyangwa mu rwobo nk'uko twabigenje kuri bene wabo. Yakomeje ambwira ko Afande mukuru(Kagame) afite amabanga akuye mu nzego zikomeye zo hanze ko Afande Kayumba yamaze kurangiza umugambi wo gukora putsch kandi abantu bose bari abatoni kuri Kagame bazicwa nabi. 

Ibyo yansabaga bisa neza nk'ibyo Rutabana, Mutabazi na Kizito basabwaga kwemera. 
Nagombaga gufungwa hanyuma bakampitisha kuri TVR nkemeza ko nkorana na Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhirika ubutegetsi no kwica Kagame, hanyuma bakampa n'amazina y'abacuruzi nari gushinja ko batera inkunga uwo mugambi. Mbere y'uko nkora icyo gikorwa nari kumara nka 1month(ukwezi) nambaye uniform na rank(amapeti) nkazenguruka mu bantu banzi muri Kigali(Kuko nari nsanzwe nzwi cyane muri Kigali nanjye nari Star nka Ben or Kizito), ku buryo gahunda nitangira abantu bazambona mu makuru bazemeza ko atari ibihimbano. 

Yakomeje ambwira ko ntagira impungenge ku bacuruzi nashinja kuko umurimo wabo waba ari ukwemera icyaha hanyuma Kayumba n'abandi bashaka bamara gufungwa ba bacuruzi bakagirwa abere bakarekurwa ndetse bagahabwa n'amafaranga. Naho njyewe yambwiye ko nubwo nagaragara kuri TVR nk'ufunzwe, ntazigera nkandagira muri gereza ahubwo nzahita noherezwa gukora masters muri America kandi ngasiga mpawe inzu nziza n'amafaranga menshi y'imperekeza, ubundi Afande mukuru we akanshimira ku giti cye(aha yazunguje amaboko ambwira ko ibyo yanshimira we atabizi).

Nabaye nk'uwemera ariko igitima kidiha nawe arabibona ko mfite ubwoba. Yambwiye ko ntagira impungenge ko kandi yakoze ikosa kubimbwira mbere kuko hari undi nakwizera cyane wampa icyizere gihagije. Uwo nta wundi ni Kagame yambwiraga. 
Nahise mpabwa abasirikare bo kundinda bishoboka ko bagirango ntagira uwo menera ibanga kandi ntegekwa kujya kuba mu kigo i Kanombe. Nyuma y'umunsi umwe gusa Nziza yantumyeho mugeze imbere ambaza ko ubwoba bwashize. Nihagazeho mubwira ko nta bwoba nagize ahubwo ari uko iyo umuntu yumvise ikintu bwa mbere bifata akanya ko kugirango acyiyumvishe neza kimwinjiremo.

 Nuko ambaza ko ndi tayali(ndlr:niteguye), mba ndetse gusubiza, maze arangije asa n'unyuka inabi ko niba ntabishobora nabireka bagashaka abandi. Namubwiye ko nta kijya kinanira umusirikare watojwe. Arangije ambaza niba ndi sure koko kuko hari undi ngomba kubyemerera. Namubwiye ko nta kibazo na gato agomba kungiraho, ni uko ahita akoresha phone yo muri office, abwira umuntu Kagame) mu cyongereza ngo the guy is ready. 

Kagame nawe aramusubiza ngo let me talk to him, niko kumpasa combine ya telephone ngo tuvugane. Yambwiye ko niba koko ndi ready bimvuye ku mutima, arateganya guhura nanjye tomorrow. Guhura nawe ntibyashobotse kuko natorotse iryo joro bigoranye cyane, cyane koko, hanyuma Col Karegeya icyo gihe yabaga South Africa, yaramfashije cyane ku buryo ibye nzabigarukaho ubutaha. Nkaba nifuje kuba ncumbikiye aha kuko biri gutuma nibuka byinshi.

Reka mbashimire nanabararikire ibirambuye kuri Late Karegeya, uko mbona ibya Kizito n'icyo tugomba gukora mu gihe cyihuse.Nkaba mbasaba ibi bikurikira :
- Niba wumva ko amahano yagwiriye u Rwanda hari aho yaba yaragukoze,
- Niba wumva urupfu rwa Karegeya hari aho rwagukoze,
- Niba wumva gufungwa no gushinjwa ibinyoma byakorewe Kizito Mihigo, Lt Mutabazi n'abandi hari aho byagukoze,
- Niba wumva impfu n'irigiswa ry'abantu bagiye batandukanye mu Rwanda no hanze yarwo hari aho byagukoze,
- Niba wumva ifungwa ry'Abanyapolitiki batavuga rumwe na Kagame hari aho ryagukoze,
Shyira ugushaka mu mutima wawe ko ugomba gufatanya natwe guhirika ababikoze, twese dufatanyije na opposition igeze kure muri uwo mushinga ariko by'umwihariko kuri njye ukamfasha kubaka kuri Foundation Karegeya yasize ashinze. Byose nzabibagezaho Imana nikomeza kundinda kandi tuzatsinda nta kabuza.

Imana ikomeze ibarinde, murakoze!
Uwanyu,
Bakizimbwa Paul Kizito
shikamaye.blogspot.no


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355