Pageviews all the time

Imyaka 20 irashize inkoramaraso Kagame ihitanye Abepisikopi, Abasaseridoti, Abafurere, ababikira ba Kiliziya Gatulika n’akana SHEJA Richard i Gakurazo, SHIKAMA iragutekerereza uko byagenze imbere mu rugo rw’abafurere mu nkuru ivugwa n’umuhamya-mboni wari uhibereye wabyiboneye akanabyiyumvira byose!!

Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 29/5/2014
Mgr Thaddée Nsengiyumva (4), Mgr Joseph Ruzindana, (6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7)
Mgr Thaddée Nsengiyumva (4), Mgr Joseph Ruzindana, (6), Mgr Vincent Nsengiyumva (7)










Uko byagenze mu nyandiko

Hari kuwa kane taliki 02 Kamena 1994 ubwo ingabo za FPR icyo gihe zitwaga APR (Armee Patriotique Rwandaise) zasesekaraga ku gasozi ka Kabgayi. Mu masaha ya saa tanu nibwo zakandagije ikirenge cyazo kivumye ku butaka butagatifu bwa Kabgayi yubahwaga na buri wese.

Muri icyo gihe Kabgayi yarimo ibibazo bikomeye cyane bikurikira : Ikibazo cya mbere ni impunzi nyinshi z’abatutsi zari zarahahungiye kandi interahamwe zigakomeza kuzihicira umusubizo. Ikibazo cya kabiri cyabaye ko Musenyeri wa Kigali NSENGIYUMVA Visenti na Musenyeri wa Byumba RUZINDANA Yozefu bari bahahungiye.
Impamvu bari bahaje kwari ukugira ngo begere Musenyeri NSENGIYUMVA Thadeyo wa Kabgayi biyegeranye mu gihe bari bategereje indege yagombaga kwoherezwa na Etat Majoro i Kigali kugira ngo ibajyane muri Zaire.
Mu gihe haburaga amasaha make ngo kajugujugu ihasesekare ibandurukane inkotanyi ziba zirahasesekaye. Nyamara n’ubwo byari bimeze bityo no mu basenyeri harimo ikibazo gikomeye kuko batabyumvaga kimwe. Musenyeri Rwabilinda waranzwe n’impuhwe kuva yabaho kugera avuyemo umwuka yavugaga ko i Kigali barimo gushaka kubahungisha kugira ngo babone uko barimbura abatutsi bahasigaye nta nkomyi bitewe n’uko abasenyeri n’abapadiri bakomezaga gukomakoma iminsi ikicuma.
Izo nkotanyi zisesekaye i Kabgayi, IBINGIRA utari warakandagiye mu ishuri na busa yabonye Bazilika ni uko akoma akaruru aratangara ati : Kuva nabaho nibwo mbonye itanura rinini ritwika amatafari kuko atari azi ibyo mu Kiliziya ariko Kabandana Innocent w’inyaryenge bari kumwe amusaba kugabanya ibigambo amubwira ko ari Basilika isengerwamo.
Bahise binjira imbere kwa Musenyeri i Kabgayi maze bahageze basanga Musenyeri RWABILINDA Jean Marie Vianney wari igisonga cy’umwepisikopi maze IBINGIRA abonye ubwiza bwe, inzobe ye ishashagirana, indeshyo ye, ikanzu ye yera itagira ikizinga n’inkweto ze nziza cyane z’ibihogo – shokora Ibingira Fred ariyamirira ati : «Abantu beza basa batya baracyabaho mu Rwanda???»
Ibingira kandi yabonye Abepisikopi bambaye ya ngofero yabo itukura ya move n’amakanzu yabo afite ibipesu bitukura arongera ariyamirira ati dore abatware ntigeze mbona kuva navuka. Inkotanyi zasanze Kabgayi ari mu gitware koko niko kumenyesha Kagame ko zihasesekaye.
IBINGIRA na KABANDANA nshobora rwose kwemeza ko nta gitecyerezo cyo kubica bari bafite n’ikimenyimenyi babasabye kujya mu Ruhango mu rugo rw’ababikira b’abarangarukundo kuko bacyekaga ko mu mujyi wa Gitarama uri hejuru ya Kabgayi hashobora kubera imirwano ikaze bitewe n’uko ingabo zimwe za Habyarimana zari zigicaracara mu Rugano no kuri sitadi i Gitarama muri metero nka 500 uvuye i Kabgayi.
Kagame utarigeze azuyaza mu kubahitiramo ikitari kibakwiye na busa akimara kumenya ko babagejeje mu Ruhango, yahise ategeka ko bahabavana bakabashakira ahantu bari bubicire ku buryo nta muntu n’umwe uzabara iyo nkuru. Nyamara ntibyashobotse kuko nta bapfira gushira kandi ubutabera nibubakacira twiteguye kuzajya gushinja Kagame kuko dufite ibimenyetso simusiga byemeza ko ariwe wabitegetse.
Bahise babasaba kubajyana i Kinazi ariko Musenyeri Rwabilinda arabyanga kuko yabonaga ari ukurushywa n’ubusa kandi aho babajyana ari ahantu habi hadakwiye intore za Nyagasani niko kumusaba aho ashaka ko babajyana ahitamo ko babagarura i Gakurazo.
I Gakurazo bahasesekaye ku cyumweru ku italiki 05 Kamena 1994 ahagana mu ma saa munani z’amaywa. Aribwo nanjye uhamya iyi nkuru nari mpageze maze kubera ko wari umunsi mukuru wa ASENSIYO ukomeye muri Kiliziya icyihutirwaga cyari ugusoma Misa y’umunsi mukuru.
Misa yarasomwe n’inkotanyi ziyizamo zambaye kambambiri ziranahazwa mbese ibirori birashyuha ariko Kagame yarimo akurikirana ibihabera umunota ku munota. Kubera ko i Gakurazo mu rugo harimo abantu benshi cyane barimo n’abarokorewe i Kabgayi n’izo Nkotanyi, Kagame yavuganye n’abari bahari ko bagomba kwica abo basenyeri byanze bikunze.
Kagame yavuganye na KABANDANA Innocent mbyiyumvira kuko nari muhagaze iruhande amubwira ko adashobora kuzategeka u Rwanda Kiliziya Gatolika ihari ndetse ko bagomba kubica bose ndetse byanashoboka bakica n’abagombaga kuzaba abapadiri n’abasenyeri mu myaka igihumbi izaza.
Ku mugoroba abasirikari babwiye abari aho bose ko hagiye kuba Inama yo gusuzuma imikoranire hagati ya Kiliziya na APR niko kubwira buri wese wifuza kuyizamo ko ntawe uhejwe. Abagabo b’ibikomerezwa bari barokokeye i Kabgayi binjiyemo ku bwinshi kuko bumvaga bafite ishyaka rya Kiliziya yabo.
KABANDANA Innocent ubu Kagame yagororeye kuba attaché Militaire muri Ambasade y’u Rwanda i New York w’ikivume nka shebuja Kagame yabwiye MUKASHEMA Esperance ko yakwinjira muri Refectoire (Ururiro) ahagiye kubera inama agafata umwana we SHEJA Richard kuko inama iri butinde kandi bukaba bwari bwije noneho akaza kumugarura inama irangiye.
MUKASHEMA Esperance yabwiye KABANDANA ko umwana we ari ku bibero bya Musenyeri GASABWOYA wamwikundiye kandi ko nta kibazo abibonamo. KABANDANA Innocent yongeye kugaruka abwira MUKASHEMA asa n’umwuka inabi amubaza impamvu adasohora umwana we, MUKASHEMA nawe asa n’umwuka umukara asa n’ushaka kumwereka ko nta kibazo umwana we afite rwose.
Undi musirikari yaragarutse bwa gatatu hanze niko kubaza niba nta wundi muntu wifuza kujya mu nama anasaba MUKASHEMA Esperance gufata SHEJA umugore ababera ibamba ahubwo asa n’ubahindura abasazi batazi agaciro ka Musenyeri imbere y’umwana yikundiye noneho baramubwira bati ubwo noneho uhisemo ko umwana wawe SHEJA nawe yumva inama.
Ikibazo cy’aka kana cyabaye ingorabahizi kuko nyina atari azi ibigiye gukurikiraho ni uko KABANDANA abaza Kagame icyo bakora KAGAME ategeka ko n’ako kana SHEJA Richard nako bakarasa kagapfana n’abasenyeri kuko ntacyo bitwaye (Byavuzwe na Kagame ubwe naramwiyumviye)
ESPERANCE Mukashema, nyina w'inzirakarengane Sheja Richard


Kagame yabasabye ko abatutsi bakwitandukanya n’abahutu barabyanga yongera gusaba ko abapadiri n’abasenyeri baba bavuka ku bahutu n’abatutsi ubwo ni ukuvuga imvange yabaha amahirwe yo kudapfa byose baramuhakanira bahitamo gupfira hamwe nk’intore za Kiliziya.
Mu kanya nk’ako guhumbya twagiye kubona tubona amatara yose barayajimije kuko bwari bumaze kuba nka saa mbiri zo ku mugoroba. Bakimara kuzimya amatara kuko twari imbere mu kibuga twabonye abasirikari benshi cyane bahagaze ku madirishya impande zombi niko kumisha urufaya rw’amasasu mu ruriro ahari hateraniye abasenyeri.
Mu minota nk’itatu bamaze kubarasa ubu ikiri Brig. Gen. KABANDANA Innocent yahise ategeka umwe mu basirikari bari bamaze kurasa abasenyeri kuvuza akarumbeti niko kudukoranyiriza hamwe banakupura ya matara bari bajimije.
Bahise batubwira ko umusirikari wabo umwe w’umusazi wahaze urumogi abatunguye akica abasenyeri ndetse ko banamwishe nawe kandi ko biteguye kujya kutwereka umurambo we : Baratujyanye batwereka umutumba w’insina worosheho simoko batugarura imbere mu kigo turara aho muri iyo miborogo niko kwitegura ibyo kubashyingura.
Kagame amaze kumenya ko babamariye ku icumu yarishimye cyane araseka arakwenkwenura niko kubwira KABANDANA innocent ko azamuhemba ikintu gikomeye kuko amukijije Kiliziya nk’umwanzi we nimero ya mbere. Nyamara yaribeshye cyane kuko Kiliziya nta muntu ushobora kuyisenya bibabo.
Abahapfiriye ni bande ?
Ntibyanyorohera kuvuga ibyahabereye byose ariko mbere y’uko mpabatembereza mu mafoto, ngiye kubabwira amwe mu mazina y’abahiciwe na Kagame : Barimo Myr NSENGIYUMVA Visenti wa Kigali, Myr NSENGIYUMVA Tadeyo wa Kabgayi, Myr RUZINDANA Yozefu wa Byumba, Myr RWABILINDA Jean Marie Vianney wari igisonga cya Kabgayi kiri mu kazi,
Myr GASABWOYA igisonga cya Kabgayi cyari mu kiruhuko cy’iza bukuru, Padiri MULIGO Fransisiko Saveri wari padiri mukuru wa Bazilkika ya Kabgayi wanavukaga kuri ako gasozi ka Gakurazo barimburiweho, Padiri GAHONZIRE Fideli wari Administrateur w’ibitaro bya Kabgayi akaba yarakomokaga muri Paruwasi ya Cyeza,
Hapfiriye kandi Padiri KAYIBANDA Alfred washinze ishuri ryitwa ETEKA Kabgayi akaba yaravukaga muri Paruwasi ya Gihara i Runda, Padiri Bernard NTUYAHAGA, Padiri Emmanuel, Furere NSINGA wari umukuru w’Abafurere b’abayozefiti mu Rwanda, u Burundi na Zaire (Supérieur Général), n’abandi benshi ntarondora muri aka kanya.

Ababishe ni bande ?   
Mu mabandi ya Kagame yakoze Kiliziya mu nda harimo : Fred IBINGIRA, Wilson GUMISIRIZA, BUTERA, Wilson UKWISHAKA, KABANDANA Innocent, MUSONI, Sam wabarushaga ubugome bose, Djuma wari umugande n’abandi benshi ntarondora muri aka kanya. Ariko aba ni abanyacyaha ku rwego rwa kabiri kuko uwabategetse kugikora ariwe KAGAME atarahanwa.
Muri SHIKAMA tukaba dusaba abasirikari bakoze Kiliziya mu nda kuba intwari bakitandukanya 
n’icyihebe Kagame bagasaba Kiliziya imbabazi ku giti cyabo kandi bakanahamya ko ariwe wabashutse abashora mu cyaha kitababarirwa maze bakamumwaza.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 422.jpg
Iki ni ikirongozi kiri i Gakurazo: Aha niho Kabandana yari ahagaze Kagame amuha
amabwiriza kuri Telefoni yo kwica inzirakarengane
Ibi mbivuze kuko urubanza rw’urucabana rwabaye muri 2008 nta cyo ruvuze kuri njyewe kuko gukatira umututsi wishe abasenyeri imyaka 2 hanyuma umuhutu watemye igitoki cy’umututsi ukamukatira burundu y’umwihariko nta butabera burimo. Icyo gihugu kirutwa n’irimbi rwose.

Mahoro M.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
__________________________________________________________________________


Icyitonderwa/NKUSI Yozefu: 
1)Ubutaha tuzabatembereza i Gakurazo mu mafoto kugirango murusheho gusobanukirwa inzira y'umusaraba izo nzirakarengane tuvuze hejuru zanyuzemo, mbere yo kwicwa  zigatabwa mu kinogo rusange inyuma y'ikiraro cy'inka tuzabereka.
2)Amafoto ari  kuri iyi nyandiko: 2 ya mbere yashyizweho na Nkusi Yozefu, by'umwihariko ifoto ya 2 iriho nyina wa Sheja iri ku gitabo cye, nabikoze kugirango abashobora kubona kiriya gitabo bazarebe ko ubu buhamya buhura n'ubwa nyina wa Sheja kuko nawe yari i Gakurazo ari kumwe n'uyu mutangabuhamya ubu uri mu Rwanda naho nyina wa Sheja akaba ari i Buraya. Ifoto ya 3, ni imwe mu mafoto tuzabagezaho  ubutaha amaze icyumweru afatiwe i Gakurazo.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355