Pageviews all the time

ISESENGURAMVUGO, POLITIKI N'UBUHANUZI: «Perezida Petero NKURUNIZA w'u Burundi aravuga ko uwakije umuriro atazaterana intambwe abarundi, ko ahubwo intambara yasomborokeje izarangirira iwe. Dr. Anastase GASANA aravuga ko Paul KAGAME atari ubwambere Petero NKURUNZIZA na CNDD-FDD bamutsinda mpaga! Naho ubuhanuzi bwo bukaba buduhishiye ko igitero cya gisirikari Paul KAGAME azohereza gutera u Burundi kizamuhindukirana kiri kumwe n'abasore barebare kikaba aricyo kizamuhitana!!!»/ UDAHEMUKA Eric


Ubu ni ubwa gatandatu nandika inkuru irambuye nsobanura ibirebana n'intambara Paul KAGAME ashaka gushoza mu Burundi, nako yamaze gutangiza kuko noneho aho bigeze abajyaga bakeka ko abanyamakuru tugira ivuzivuzi ubu noneho babona neza ko ukuboko guhishe kwa Kagame byanze bikunze kuri mu mvururu zirimo guca ibintu i Bujumbura mu minsi mike zikaba zigiye gukwira u Burundi bwose.


Perezida Petero NKURUNZIZA n'ubwo Kagame amwishongoraho amufata uko atari, ni umutegetsi ucisha make kandi w'umuhanga cyane
Mu ijambo Kagame aheruka kuvugira mu Busuwisi yavugiye ku mugaragaro ko abaturage b'u Burundi niba berekana ko badashaka Nkurunziza akwiye kureba kure(akwiye kwegura). Paul KAGAME, nta burenganzira na bucye afite bwo kwivanga mu mibereho n'imitegekere y'ikindi gihugu.

Nyamara ibi ntibyavuye ku busa kuko Kagame muri kamere ye arwaye indwara yo kwanga abahutu aho bava bakagera bigera n'aho atihishira na busa agatinyuka gusebya umuyobozi mugenzi we(kuko Nkurunziza ari umuhutu)!!!
Bujumbura tukimara kumva ku maradiyo ko habayeyo KUDETA, twaravuze tuti karabaye, nyamara NKURUNZIZA, yicecekeye yabashije gusubiza ibintu mu buryo(n'ubwo imbere hakibuditse umwijima) ariko nibura azahora yibukwa nka perezida wabashije kuburizamo KUDETA kuko atari henshi bishoboka. Ibi bikaba byerekana ko ari umuhanga mu kazi ke!!!

Perezida NKURUNZIZA yeruriye wa wundi ko intambara yasomborokeje ku Barundi izarangirira iwe abihuza n'ubuhanuzi tugitegereje
Mu ijambo yavugiye mu Burundi akubutse i Dar-Es-Salaam mu nama yagombaga kwiga ibibazo biri mu Burundi, uyu mutegetsi yavuzemo interuro ikomeye ndetse yerekana ko uwo abwira ashobora kuba amuzi neza kandi ko ikibazo akizi uko cyakabaye.

Koko rero ubirebye, birasa n'uko NKURUNZIZA yamaze gutsinda Paul KAGAME. Niba yabashije kuburizamo KUDETA ubu akaba yicaye muri perezidansi inyuma ya CENTRE COMMUNAUTAIRE nta n'icyambuza kuvuga ko n'igitero cyeruye KAGAME azohereza mu Burundi kizatsindwa mpaga umugani wa Dr. GASANA Anastase. Ubuhanuzi tugitegereje buduhishiye ko Kagame abasirikari azohereza gutera u Burundi bazamuhindukirana bazamukanye n'abasore barebare bakamugabaho igitero kizamuhitana.

N'ubwo perezida NKURUNZIZA avuga ko uwabasomborokeje intambara izarangirira iwe, atigeze avuga uwo ariwe, atigeze atungutsa mu ijambo rye ko ari KAGAME na FPR ye, ni za mvugo z'abanyapolitiki b'incakura barangwa no kwizigama cyane mu magambo ariko ndemeza ko ari KAGAME na FPR yabwiraga kandi amateka araje atwereke ukuri mu minsi ibarirwa ku mitwe y'intoki.

Kandi birashoboka cyane kuko mu ntambara zose zashyamiranyije u BURUNDI n'u RWANDA nta na rimwe u Rwanda rwigeze rutsinda u Burundi. Ni biba uko turimo kubisesengura n'uko ibimenyetso birimo kubyerekana, ubanza Paul KAGAME wazengereje akarere k'ibiyaga bigari akakazanira umuriro utazima, ubanza azahakura isomo atazapfa yibagiwe hamwe na FPR ye!!!

Umunyarwanda Dr. Anastase GASANA nawe arasobanura birambuye ko atari ubwa mbere Kagame atsindwa mpaga na CNDD-FDD na NKURUNZIZA
Dr. Anastase GASANA aratangira asobanura ko Kagame yafashaga ingabo z'u Burundi igihe zarwanaga na CNDD-FDD. Nkurunziza n'abahungu be bafashe une strategie tres intelligente yo kubimenya bakabiceceka ahubwo bagakuba kabiri ingufu zabo za gisilikare kuko bari bazi ko kuri terrain barwana na armee burundaise na FPR/APR ibari inyuma. Mbese Nkurunziza na CNDD-FDD aho kubisakuza muri za ambassades mu binyamakuru mu maradio nahe, bafashe umugambi wo gutsindira Kagame n'abo ashyigikiye kuri terrain i Burundi.

"Kagame yaguye muri uwo mutego, yibwira ko CNDD-FDD ntacyo izi ku bufasha bwe mu bya gisilikari yahaga ingabo z'u Burundi. Amaze kubona ukuntu batsindwa urugamba kandi aba yabafashije ni bwo we na Museveni bashishikarije ba Buyoya na UPRONA yabo kwitabira bashyizeho umwete amasezerano ya Arusha kuko CNDD-FDD yari mu nzira zo kubafatana igihugu cyose bagacyura umunyu nk'aba EX-FAR mu Rwanda.

Kagame amaze gutsindwa na Nkurunziza na bagenzi be kuri urwo rugamba, yafashe umugambi wo kumunga ubutegetsi bw'i Burundi yifashishije UPRONA, bamwe mu basilikari bo mu ngabo z'i Burundi bahoze mu ngabo za kera, impunzi zimwe z'abanyarwanda zabaga i Burundi zitatashye mu Rwanda mu 1994, n'izatashye nyuma ya 1994 ariko zigisubirayo kubera kuba zarahabaye imyaka myinshi zihazi cyane, na ONG za societe civile y'i Burundi ashyiramo amafaranga.

Ayo mafaranga ye yasahuye mu Rwanda no muri Congo DRC yanayakoresheje mu gushaka gusenya CNDD-FDD igihe yahaga HUSSEIN Radjabu ruswa yagiye i Kigali ngo avugire kuri radio Rwanda na TVR ko u Burundi bushyigikiye u Rwanda mu mugambi warwo wo kurwanya Ubufaransa atabivuganye na perezida Nkurunziza bityo aba atangije intambara hagati yabo bombi kugeza Radjabu afunzwe. 

Abatechiniciens ba FPR, bakoresheje ibyitso byabo biri mu ngabo no mu gipolisi cy'u Burundi, baramufunguye iferi ya mbere ayifungira I Kigali mu Rwanda aho arimo ategurirwa kuba hutu de service wa leta nshya Kagame na Museveni bashaka gushyiraho mu Burundi.

Kagame n'abatechniciens be kandi, umwaka ushize bahaye amafaranga menshi umukozi wa ONU I Burundi ngo avuge kandi yandike ko Perezida Nkurunzia na CNDD-FDD banyanyagije intwaro mu mbonerakure zo gukora genocide Tutsi mu Burundi kandi atari byo. Bimaze kumenyekana ko ari ibinyoma, leta y'u Burundi yirukanye uwo mukozi wa ONU wari waraguzwe na leta y'u Rwanda ngo aharabike leta y'u Burundi.

Bimuyoboye Kagame  na Minisitiri we w'ububanyi n'amahanga MUSHIKIWABO Luwiza bahisemo kwivugira ubwabo ko FDLR iri i Burundi gufasha imbonerakure za CNDD-FDD zahawe intwaro yo gukora genocide Tutsi mu Burundi, bacengeza n'abatechniciens ba FPR mu Burundi bo kugenda babwira abaturage ngo nibahunge imbonerakure ziri hafi kubica; none ibyo byose bigaragaye ko byari ibinyoma kuko iyo biba byo, igihe abarwanya Nkurunziza babyinaga insinzi ko yahiritswe ku butegetsi n'agaco k'abasilikare, iby'izo mbonerakure n'izo nterahamwe za FDLR iyo biza kuba ari ukuri baba barahise bakora akazi.

Nta byabaye. Imbonerakure nta muntu zishe, nta mututsi zishe. Uku nako ni ukundi gutsindwa mpaga kwa Kagame  kuri terrain i Burundi atsinzwe na Nkurunziza na CNDD-FDD. Ntabwo ari Nkurunziza na CNDD-FDD batsinze gusa, ni na politiki yabo nziza yo kuvugisha ukuri ku kibazo Hutu/Tutsi ntikibe ubwiru nko mu Rwanda Kagame na FPR ye baba babeshya mu kinyoma cyabo bise "ndi umunyanda" ngo ikibazo cy'amoko mu Rwanda barakirenze kandi ivangurabwoko n'itotezabwoko bw'abahutu ari ryo shingiro ry'ubutegetsi bwa FPR.

Kubera izo mpamvu alienation ethnique chronique Hutu/Tutsi iracyari yose mu Rwanda ndetse yaraniyongereye bikabije; ariko i Burundi ho kubera isangira ry'ubutegetsi riri genuine hagati y'abahutu n'abatutsi no kuba buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga ku mugaragaro icyo atekereza ku kibazo Hutu/Tutsi, byatumye ikibazo kigabanuka cyane ku buryo Kagame n'abatechniciens be bapanze genocide Tutsi i Burundi bikaba byanze gucamo.

Indi mpamvu kandi Kagame   atihanganira formula ya genuine power sharing y' i Burundi, ni uko ari nayo twese amashyaka yigenga atavuga rumwe na leta ya FPR dusaba ko mu Rwanda haba isangira ry'ubutegetsi nta n'umwe uhejejwe inyuma y'urugi, nta n'umwe uhejejwe imahanga, ntawe uherekeje undi, ntawe ugaragiye undi, ntawaje kuvumba iwabo.

Ni ibi byabaye i Burundi Kagame ashaka gusambura yo kuko atabishaka mu Rwanda. Ngo arambiwe abazungu bahora bamuduhira mu matwi ngo nakore isangira ry'ubutegetsi hagati y'abatutsi n'abahutu mu Rwanda nk'uko byakozwe i Burundi kuva 2005 none yafashe umugambi wo kubereka ko ibyo bamukangisha by'i Burundi ntacyo byamaze ko bamuha amahoro we ibyo mu Rwanda akabikora uko abyumva akabikora uko abishaka. None ko umugambi we wa genocide Tutsi i Burundi umupfubanye Nkurunziza na CNDD-FDD bakaba bamutsinze mpaga arazibandwa aziganisha he?"

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355