Pageviews all the time

POLITIKI N'AMATORA: Mu Rwanda, ku ngoma ya FPR, ibintu byose bigendera mu cyerecyezo kimwe kuko amazi yose ari ay'intare:«Dr. BIRUTA Vincent yategetswe kuba perezida w'ishyaka rya politiki PSD kuko yategetse abakombozi kwakira Kagame manda ya 3 mu gihe Dr NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene waherukaga kwirukanwa ku buyobozi bwa SENA ngo kuko yanywereye menshi muri LEMIGO HOTEL-KIMIHURURA noneho araye yirukanywe muri PSD kuko yavuze ko ndumunyarwanda na manda ya 3 ntacyo abona bizungura abanyarwanda/ UDAHEMUKA Eric


Dr Visenti BIRUTA
Mu mashuri abanza mu isomo ry'IKINYARWANDA, twigeze kwiga umwandiko wavugaga ibirebana n'IKIZENGA CY'AMAZI Y'INTARE. Muri uwo mwandiko, uwawuhimbye yavugaga ko amapfa yateye mu gihugu inyamanswa zose zikabura amazi zishoka. Muri ayo mage, intare umwami w'ishyamba yigiriye inama yo gucukura ikizenga izajya ishokamo yonyine yishwe n'inyota.


Uwo mugambi w'intare wagezweho unashyirwa mu bikorwa. Nyuma intare yaje kumenya ko inyamanswa zindi zayirebaga ku jisho ikutse amazi izamutse isubiye mu rugo nazo zikanyaruka zikagotomeraho maze intare yagaruka igasanga ikizenga cyakamye. Nibwo yigiriye inama yo kuzana inyoni yitwa INYOMBYA kugira ngo ijye iyirindira amazi.

Mu guhabwa akazi, inyombya yategetswe na shebuja intare ko iyo nyombya izajya yihisha mu mashami y'ibiti bikikije ikizenga noneho yabona inyamanswa iyo ariyo yose ije kwiba amazi y'intare igasakuza cyane iti:«AMAZI Y'INTARE, AMAZI Y'INTARE» Intare yayibwiye ko nizajya yumva ivuze cyane izajya ihita imanuka ikica izo nyamanswa ziyibira amazi zitafukuye!!!

Ishyaka PSD abanyarwanda twacungiragaho naryo ribujijwe gushoka amazi y'intare
Mu kwezi gushize, mu ishyaka PL havutsemo akavuyo mu by'ukuri utamenya uwagateje bavuga ko inoti zibwe. Mu gihe bakiri muri ayo abayobora iryo shyaka bati turasabira Kagame ko yakwemererwa kongera kwiyamamaza.

Ibyo bikimara kuba abantu benshi mu Rwanda no mu mahanga baravuze bati ubu igisigaye ni ugucungira kuri PSD ya NTAWUKURIRYAYO na GATABAZI Felicien. Impamvu bavugaga batya ni uko bazi ko PSD ari ishyaka rifite abarwanashyaka benshi mu gihugu.

Ahanini icyo bari biteze ni uko PSD yashoboraga kunga murya GREEN PARTY igatangaza ko idashyigikiye manda ya gatatu kuri Paul KAGAME. Ibi kandi byari gushoboka cyane hari Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene. Inkotanyi zizi imbaraga PSD ifite mu mitima y'abanyarwanda, zabonye ko byazikomerana niko kwinjira muri PSD.

Muri uko gucengeramo, FPR yakoze ku buryo Dr. BIRUTA atorerwa kuba perezida wa PSD naho Dr. Ntawukuriryayo avanwa mu buyobozi bw'iri shyaka yashinze(yatangije hamwe na Gatabazi). Umukino urimo ukaba gukomeza guhatira abanyarwanda n'agahato kenshi gusinyira ko Kagame yahabwa manda ya 3.

Amazi y'intare: Umwandiko ugenura ubutegetsi bw'igitugu no kwiharira ibya rubanda!
Niyo mpamvu nifashishije uyu mugani/ umwandiko AMAZI Y'INTARE ugenura ubutegetsi bw'igitugu muri rubanda no kwikubira ibyiza by'igihugu. Ubutumwa twavana muri uriya mwandiko ni uko twabonamo ibintu 3 byihutirwa : 

a) Kuri Kagame, guhatira abaturage kugusinyira ngo uzafate manda ya gatatu bitabavuye ku bushake mvamutima, ugomba kumenya ko umunsi babonye uruvugiro bazagutamaza ugakorwa n'isoni.
b) Ku bayobozi b'ingirwamashyaka ya politiki akorera mu Rwanda ubu yirirwa arushanwa mu kwakira Kagame indi manda yo gukomeza kubazengereza, bakwiye gusubira mu nyandiko zashingiweho mu gutangiza ayo mashyaka yabo. Umunsi bongeye kuyasoma, nta na hamwe bazabona ko ishyaka rivugira irindi ko ahubwo amashyaka apiganwa, agahiganwa.
c) Ku baturage bayobotse ayo mashyaka bakwiye kwiyumvisha ko uko bemera gusinya inyandiko zisabira Paul KAGAME kwiyamamariza manda ya 3 burya baba barimo kubamba abana n'abuzukuru babo bo mu bisekuru bizaza kimwe no kwibamba ubwabo.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355