Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. EAC. Rwanda, Kenya, na Uganda byarezwe mu rukiko rwa EAC . Menya n'ibanga kucyo Tanzania ipfa n'abaregwa/ NKUSI Yozefu

            Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 20/11/2013

Urwishe ya nka ruracyayirimo nkuko abanyarwanda babivuga iyo ibintu bibaye agatereranzamba. Ibi mbivuze nkurikije uruntu runtu rumaze iminsi ruri mu muryango w'Afrika y'Uburengerazuba. Aho bamwe mu biyita abakuru b'ibihugu batatinye kwerekana ko inyungu za rubanda rusange ziza nyuma y'izabo, maze bagafata ibyemezo biganisha rubanda mu muriro utazima! Nubwo rero nta bitutsi duheruka kumva Kagame yoherereza Kikwete, ntimugirengo umuriro watse hagati ya bariya bagabo kuva aho Kagame agiriwe inama na Kikwete yo kumvikana na FDLR warazimye. Ibi mbivugiye kubera ko ejo kuri 18/11/2013 abatanzaniya batatu batanze ikirego cyabo mu rukiko rw'Afrika y'Ubirengerazuba. Abaregwaga bakaba ari Urwanda, Uganda, na Kenya harimo n'umunyamabanga mukuru w'uriya muryango Sezibera, icyo we aregwa kikaba kitarasobanuka.Ibi rero kandi bikaba bije nanone nyuma y'aho bamwe mu bategetsi ba Tanzania bahishuriye ko icyo igihugu cyabo kizira ari ubutaka bwabo kandi ko batazatezuka kuburinda.

Nkuko tubivuze hejuru rero ejo kuri 18/11/2013, niho abaturage batatu ba Tanzania aribo Ally Msangi, David Makata na John Adam batanze ikirego mu rukiko rwa Afrika y'Uburengerazuba bakaba bahagarariwe n'ubunganira mubyo amategeko Juma Obedi wa Dar es Salaam. Ikirego cyabo cyakiriwe n'umwanditsi w'uru rukiko Boniface Ogoti.

Abaregwa rero ni Urwanda, Uganda, na Kenya kuba abakuru b'ibi bihugu barakoze inama eshatu baheje abandi banyamuryango aribo Tanzania na Burundi. Undi uregwa ni umunyamabanga mukuru w'uyu muryango w'Afrika y'Uburengerazuba SEZIBERA. 

Abarega rero basabye ko mu gihe ikirego cyabo kikigwa abacamanza bagomba kubuza bihanukiriye ko bariya bategetsi bakoze amanama bikinze bagenzi babo bahirahira bakongera gukoresha indi nama nka ziriya bakoze.

Tukiri muri Tanzania, Ministri ufite ubutaka mu nshingano ze, aherutse gutangaza ko icyo Tanzania izira bakizi kandi itazagitegukaho icyo ngo kikaba ari "UBUTAKA". Ibinyamakuru byo muri Tanzania nabyo birunga murye bivuga ko  Kenyatta, Kaguta na Kagame ngo baba bashaka ko amasezerano yo kwemererwa gutura aho umuntu ashaka no gushyiraho ifaranga rimwe byafata umuvuduko nk'uwo icyogajuru. Ariko Tanzania yo igasaba ko habaho ubushishozi n'ubwitonzi.

Urubuga rwanyu shikamaye.com, rwashatse kumenya ukuri kuri iki kibazo maze twegera umwe mu Batanzania baba muri Norway bahoze bakorera Leta y'igihugu cyabo, ubu biga muri Kaminuza ya Oslo icyiciro cya gatatu. Uyu John yiga iby'amategeko, akaba yaradutangarije rero ko Tanzania bifuza ko itakora ikosa irangara ku butaka bwabo. Iri ngo rikaba ari irage basigiwe na Nyakwigendera Mwalimu J. Nyerere wabaye perezida wa mbere wa Tanzania.Ngo akaba yarababwiye ko ubutaka bwabo butagomba kwigarurirwa n'abazaba batagomba kubugiraho uruhare.

Yarakomeje ambwira ati uzi ko umuryango wa Kenyatta ufite hegitari zirenda ibihumbi amagana muri Kenya mu gihe abaturage benshi batagira n'agashitu. Ati uzi ko Kaguta afite ibiraro ahantu hitwa za Kasese bifite hegitari zitabarika yambuye abaturage?Ati ese iwanyu Kagame we bite? Nti nawe afite uduhegitari tugera kuri 55 mu masambu nawe yambuye abaturage ahitwa kuri Muhazi, ariko abasirikare be b'Abaganda bafite hegitari amagana. Yariyamiriye ati ntiwumva se, none se iwanyu abaturage ntibirirwa batemana kubera kubura aho bahinga!

Uku rero ngo gushaka kwihutisha ko umuturage wo muri Afrika y'Uburengerazuba atura aho ashaka , ngo basanze mu gihe cyo guhumbya abanyakenya babujijwe kugira aho bahinga n'ibikingi bya Kenyatta n'abanyarwanda bazwi gukunda imirimo y'ubuhinzi, bazasanga barigaruriye ubutaka bwa Tanzania. Ibibera kandi muri Kivu ngo bikaba bibaha isomo n'icyerekezo gihamye mu kwitabira gahunda za EAC. Ibi rero nibyo Kaguta, Kagame , na Kenyatta bavugaga ko udashaka kwihuta bamureka bo bakikomereza umuvuduko wabo.

Abanyarwanda baca imigani ngo: Indakuzi ntituma umugabo yubaka, ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na bose. Abarundi nabo bakungamo bati ibitotsi vyari vyiza iyo abanyarwanda batabimenya! Yewe Abumva, niba wumva mvuze ngo iki?


Nkusi Joseph
shikama.blogspot.no
Shikama Ku kuri na Demukarasi(SKUD)




No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355