Pageviews all the time

Nyuma yo gukona Abahutu ngo batororoka, bikaba bizwi ko hari abagore bagiye bagirwa ingumba kwa muganga mu ibanga, ubu noneho byabaye ku mugaragaro aho umuhutukazi utwite yakubitiwe kwa muganga na muganga amuziza ko ngo yatwise ari umuhutukazi; umugambi mubisha wa Kagame Pawulo uriho urashyirwa mu bikorwa!!!!

Inyeshyamba Kagame Pawulo wibeshya ko ashobora gutsemba Abahutu
akabamara ku isi

Ya magambo Kagame yajyaga avuga muri za 1990s yerekana ko ubwoko bw'abahutu bushobora gushira burundu nubwo ari nyamwinshi ariho arashyirwa mu bikorwa. "Umufuniko w'icupa ushobora kuvida ingunguru ya rubariro", " sinkomoka muri nyamuke, turi ba nyamwinshi". Aya ni amwe mu magambo yerekana ko Abahutu batagomba gukomeza kwiratana ubwinshi bwabo, ko igihe kimwe ashobora gukora ibishoboka bakibona babaye ba nyamuke. Hasi aha murahasanga inkuru ibabaje y'umugore utwite wagiye kwa muganga ngo basuzume inda ye nk'undi mugore wese utwite, maze muganga akamwahuka agakubita amuziza ko ngo yatwise ari umuhutukazi bikaba byamuviriyemo gupfa!!!?  Ibi bibaye nyuma y'ibikorwa by'ubugome byagiye bigirirwa abagore mu bitaro bya Kigali, aho umuforomokazi yihereranye kenshi abahutukazi bagiye bamusanga ngo abavure akabatera urw'ingusho cyangwa akabakorera ubundi bugome butuma baba ibimuga burundu,kandi akabyigamba Leta ntigire icyo ikora. 


Muribuka Padiri ukomoka i Kibungo hashize imyaka nk'ine afunngiwe muri 1930 azira ko yabujije Agatsiko k'Amabandi gukona Abahutu. Urubuga rwa Kagame igihe.com ruheruka kandi kutugezaho inkuru y' ibihumbi by'Abahutu bakonwe byitwa ko bariho babasiramura hakoreshejwe PREPEX , ubu bakaba barabaye ibiremba burundu. Umuyobozi mukuru ushinzwe uyu mushinga ubwe yiyemereye ko 1% babaye ibiremba ariko bizwi ko ari nka 85 % byagizeho ingaruka mbi. 

Intwari y'ibihe byose Nyakubahwa GERIGORI KAYIBANDA yabwiye  MISHELI Micombero wategekaga u Burundi n'uwo yitaga igifura SIMBANANIYE ARITEMO(wari minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu i Burundi) ko Umugambi wabo wo Gutsemba Abahutu burundu udashoboka. Hari muri 1972, Micombero yarapfuye asiga abahutu benshi ku isi, Simbananiye nawe ubu nibo bamuyoboye i Burundi; uku niko bizagendekera n'ingoma y'urukozasoni ya Pawulo Kagame n'Agatsiko ke.


Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no

Soma hasi aha inkuru y'IKAZE IWACU y'uwo mugore wishwe na muganga
______________________________________________________________

AKARENGANE: UWAHORO OLIVA YISHWE NA MUGANGA MUSENGO EMILE KU IVURIRO RYA CYARUBARE, AMUZIZA UBWOKO BWE.

1 mai 2015

Akarengane leta ya FPR ikomeje gukorera abanyarwanda, kamaze kurenga ihaniro, ariko ibyabereye ku ivuriro rya Cyarubare, riri mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba, ku wa gatatu tariki ya 29-04.2015, birenze ukwemera.
Uwamariya Odette, guverineri w'intara y'Uburasirazuba natabare abaturage
Uwamariya Odette, guverineri w’intara y’Uburasirazuba natabare abaturage
Umudamu witwa Uwahoro Oliva uri mu kigero cy’imyaka 27, utuye ahitwa Murama mu karere ka Ngoma, mu ntara y’uburasirazuba, aherutse kwitaba Imana ku bitaro bya Rwinkwavu kuri iriya tariki twavuze haruguru, azira kuba yarakubiswe mu kico n’umuganga wagombaga kumuvura ku ivuriro rya Cyarubare. Uyu mudamu ngo wari utwite yagiye kwisuszumisha kimwe n’abandi badamu batwite, ariko we ibyamubayeho ni agahomamunwa. Uyu mudamu akigera ku ivuriro, yakiriwe n’umuganga witwa Musengo Emile, uyu muganga ngo akaba ari umunyarwanda wavukiye mu gihugu cya Congo (RDC).
Amakuru agera ku IKAZE IWACU avuga ko uyu muganga Emile, aho gusuzuma madamu Oliva, yatangiye kumwuka inabi, amubwira amagambo mabi cyane y’ivanguramoko, aho yamubajije ati: « ninde wakubwiye gutwita uri Umuhutu »? Uwo mudamu nawe ngo yarumiwe, ariko ngo amusubiza ko ari uburenganzira bwe ko kubyara bitagenewe abatutsi gusa. Muganga Emile ngo yahise arubira ngo amukubita ikintu, tutamenye neza icyo ari cyo, kw’ijosi, Oliva aba yikubise hasi, muganga Emile nawe arakomeza arakubita.
Abonye ko abaye nkushizemo umwuka, muganga Emile, yahise yihutira kumuterura amushyira mu mudoka amwirukankana huti huti, ku bitaro by’i Rwinkwavu, ariko byabaye iby’ubusa kuko bageze ku bitaro bya Rwinkwavu Madamu Oliva yashizemo umwuka, maze inkuru ihita iba kimomo ko umuganga yishe umurwayi wari waje amugana ngo amuvure.
Ubu iyi nkuru y’urupfu rwa Madamu Uwamahoro Oliva, yabaye incamugongo i Murama aho yari atuye, cyane cyane mu bakristo ba ADEPR, aho nyakwigendera yasengeraga. Ngayo nguko ibya politiki ya « Ndi umunyarwanda ». Imana nitabare u Rwanda.

Sylvetsre Mukunzi
Ikazeiwacu.fr

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355