Pageviews all the time

INKONGI Z'IMIRIRO muri KIGALI zirakomeje: Afrifoam niyo yahiye irakongoka kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/5/2015


Mu gihe kitageze ku minsi 4, mu Rwanda hamaze gutikirira imari y'abantu benshi biturutse ku nkongi z'imiriro.  Ku itariki ya 9/5/2015 hari muri Karitiye Matewusi, ku itariki ya 10 hari mu ishuri ryisumbuye ryo muri Butaro. Uyu munsi wa none tariki ya 12/5/2015 ni uruganda rukora amagodola( matola) rwitwa AFRIFOAM ruherereye mu kagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo, rwahiye rugakongoka, nyirarwo akaba yemeza ko yahatikirije ibintu bifite agaciro ka miliyoni 200 z'amafranga y'u Rwanda.

Umenya cya kibazo Minisitiri Musa Fazil yitaga icy'amashanyarazi mu  minsi ishize cyongeye kuba ingorabahizi.!

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355