Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Aho ibyabaye ku ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru La Roja ya Esipanye/Spain ntibishobora kuba ikimenyetso cy'ihirima ry'ingoma mpotozi ya FPR kubera byinshi bahuriyeho?/Bakizimbwa Paul Kizito.

 Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 17/7/2014
















FPR na La Roja, hari byinshi bahuriyeho muri ino myaka isaga itanu ishize, ariko iyo ukurikiranye neza ugasesengura ukurikije amateka ari hagati y'u Rwanda na Esipanye, ushobora kwanzura ko aka FPR/Kagame/Agatsiko kashobotse.

BIMWE MU BYO FPR NA LA ROJA(IKIPE Y'AMAGURU YA ESIPANYE) BAHURIYEHO


Uhereye ku cyambere FPR na La Roja bahuriyeho, ni uko bose bakina umukino bigatandukanwa gusa n'uko FPR ikina umukino wa politiki, La Roja igakina umukino w'umupira w'amaguru.


Mu mwaka wa 2010, La Roja(ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru ya Esipanye) yacaga ibintu aho yihereranye andi makipe irayakubitagura kugeza itwaye igikombe cy'isi mu gihugu cy'Afurika y'Epfo.


Muri ayo mataliki muri Afurika y'Epfo, Abakinnyi (abicanyi) ba FPR/Kagame nabo bari bakamejeje banahimbawe mu kwica  abantu, baza no guhusha Jenerali Kayumba, ariko babanje kumubara amasasu abiri yo munda.


Ku rundi ruhande, muri Congo, M23 na RDF ba Kagame/FPR, bari gucagagura Abahutu n'Abakongomani, Agatsiko i Kigali kavuza impundu nk'uko i Madrid muri Espagne babyinaga intsinzi y'ikipe yabo.



Si muri Congo gusa kuko mubihe nk'ibyo, Abakinnyi(abicanyi) ba FPR/Kagame, batsinze Théogène Turatsinze muri Mozambique 
wigeze kuyoboa BRD 

 , batsinda Rugambage J. Leonard w' Umuvugizi, mu marembo iwe i Nyamirambo, nyuma y'igihe kitari kirekire batsinze Charles Ingabire w'Inyenyeri News muri Uganda.



Taliki ya 11 Nyakanga 2010, Esipanye(La Roja) itwara igikombe cy'isi mu mujyi wa Johaneziburu(Johannesbourg) muri Afurika y'Epfo itsinze Ubuholandi, ikipe ya FPR/Kagame nayo yari imaze kunoza umugambi wo  guca umutwe André Kagwa Rwisereka, wa Green Party.
La Roja

Ubwo Abafana ba Esipanye bishimiraga intsinzi, niko n'abicanyi b'Agatsiko ka FPR/Kagame bari bahimbawe babyina intsinzi y'abo bamaze kwica.

Ku rundi ruhande, Abafana b'ikipe y''Ubuholandi n'andi makipe bari mu gahinda, naho imiryango yabiciwe na FPR/Kagame ikaba yariri mu gahinda n'ikiriyo .

Ikipe y'igihugu ya Esipanye (La roja) yarashyekewe igirango izakomeza ihondagure andi makipe ariko iza gusanga andi makipe nayo yaramaze kuyiga. Muri Confederations Cup, ikipe ya Brésil yahise yasa iya Esipanye ibitego 3-0 mu mwaka wa 2013. Icyo gihe M23/RDF  ba FPR/Kagame, nabo bari batangiye kwigizwa inyuma n'ingabo za Congo.

Bidatinze, Esipanye iba itsinzwe na Bafana Bafana ya Afurika y'Epfo 1-0, mu mukino wa gicuti wabereye kuri sitade imwe n'iyo Esipanye yari yatwariyeho igikombe cy'isi, umutoza wa Esipanye yifata mapfubyi.




 Ingabo za Kagame nazo muri Congo zari ziri kunerwaho n'indege z'Afurika y'Epfo, Jenerali Kayonga atabaza Kigali ngo abasirikare ayoboye bari gupfa nk'amasazi.



Jenerali Nziza yongorera Kagame ngo Kayonga yapinze, wasanga anakorana n'umwanzi (Kayumba) reka tumukubite agafuni. Jenerali Kayonga aba yigijweyo atyo ubu agejejwe mu Bushinwa.


Abantu bakomeje guha icyizere ikipe y'igihugu ya Esipanye bibwira ko ari igihangage kidashobora guhangarwa, ariko kwari ukwibeshya kuko mu gikombe cy'isi cya 2014, iyo Kipe yaviriyemo ku ikubitiro itarenze umutaru ndetse inyagiwe n'Ubuholandi ibitego 5-1.

Ku rundi ruhande narwo, ingabo za FPR/Kagame muri Congo, ntawemeraga ko zatsindwa kuko intambara zabanjije izo ngabo zarazitsinze zibasha kwirukana Perezida Mobutu, zica na Perezida Laurent Kabila.

Ariko uko Abafana ba La Roja bagenda barushaho kugira agahinda kimwe n'abandi bakina imikino yo gusheta(gambling/betting) barira ayo kwarika kubera amafaranga y'abo yahiye, ni nako  Abicanyi bo mu Gatsiko ka FPR/Kagame, bari kwihopfora. 


Inshuti za Kagame zikomeye arizo Bill Clinton na Tony Blair ku rundi ruhande,  bariraga ayo kwarika kubera ibitwaro byabo byafatiwe ku rugamba n'ingabo za Congo igihe abarokotse ba M23/RDF bayabangiraga ingata bagana Kigali na Kampala.


Ikipe y'igihugu ya Esipanye n'ubwo yakubitiwe ahareba i Nzega, yari yagerageje kongera amaraso mashya mu ikipe yayo ubwo yazanagamo rutahizamu Diego Costa ukomoka muri Brésil. 


Abenshi bemeza ko gukinisha uyu mukinnyi hejuru y'abandi ba Rutahizamu bakomeye ba La Roja nka Torres, Isco, Villa, byateye umwiryane mu bakinnyi biviramo La Roja gutsindwa.


FPR nayo ibonye igisirikare cyayo kibaye amasazi(kinaniwe), yahise ishyira ingufu mu gisivile, yinjizamo amaraso mashya ubwo yazanaga umuhutu Evode Uwizeyimana ku giciro gihanitse imuvanye muri Canada.

Amaraso mashya mu makipe yabaye impfabusa.
Umukinnyi Diego Costa yabereye imfabusa La Roja kandi yari yigaragaje cyane mu mikino y'amakipe yabaye aya mbere iwabo ku mugabane w'i Burayi ubwo yagejeje ikipe ye Atletico Madrid ku mukino wa nyuma i Lisbon/Portugal batwarwa igikombe na mukeba Real madrid. 


Shikama irabibutsa  ko muri uwo mukino, Kagame yatumije za ndege ze mu Bugereki ajya kuwureba ngo nibura yibagirweho gato ibyabaye ku ngabo ze muri Congo.


Uwizeyimana E. nawe ashobora kuba aho gutanga umusaruro kuri FPR, ahubwo azayifasha guhirima vuba. Akimara gukandagira i Kigali, ibintu byahise bihinduka mu Gatsiko, batangira kwishishanya, badukira abana barimo ba Kizito barafunga. Shikama yabasobanuriye ku buryo bwimbitse akagambane uyu mucikacumu yahuye nako.

FPR
Bidatinze, inkongi ziba zadukiriye igihugu zihereye mu magereza(afungiwemo bene wabo na Evode b'Abahutu). FPR ubu iri mu gihirahiro yabuze icyo ifata n'icyo ireka.

FPR yitabaje Evode kuko ngo yari Umuhutu ukomeye kwa Twagiramungu F. bityo bakaba bashoboye guca intege Rukokoma na opposition. Ahubwo niho ingufu z'uwo musaza zahise ziyongera kuko ubu FDLR bashyize hamwe ivuye kwakirwa i Roma, ahantu hagera umugabo hagasiba undi.

Rutahizamu Diego Costa nawe Esipanye ishobora kuba yaramwifashishije kuko yari umukinnyi ukomeye mu mupira w'amaguru bityo akaba yafasha iyo kipe kwitwara neza mu gihugu akomokamo cya Burezile/Brasil cyaberagamo amarushanwa. Ariko siko byagenze, baratsinzwe bitavugwa.
Iyo witegereje uko ibintu byagiye bigenda hagati y'aba bombi(FPR na La Roja), ukibuka ko Umucamanza wa Esipanye arekereje nka rwagakoco itegereje imbeba ngo akacire abo mu Gatsiko barimo na Kagame maze abakanire urubakwiye kubera ubwicanyi bakoreye abantu harimo Abapadiri n'Abasenyeri i Gakurazo(Gitarama) 1994, uhita ubona ko urwo FPR yari itegereje rwamaze kuyishyikira.


Bakizimbwa Pawulo Kizito
Umwanditsi Mukuru wungirije wa Shikama
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355