Pageviews all the time

IBITEKEREZO BY'ABANTU BANYURANYE KU BIBERA I BURUNDI. Dogiteri Gasana Anasitazi asanga nta tegeko Perezida Petero Nkurunziza yishe ahubwo uyu mugabo ari ku rugamba ahanganyemo n'Abatutsi bashaka gufata ubutegetsi ku ngufu bayobowe na Petero Buyoya uzwiho ubunararibonye n'uburambe mu gukora kudeta , nawe akaba abifashwamo na Pawulo Kagame nkuko byagenze kuri NDADAYE muri 1993


Dogiteri Gasana Anasitazi
Martin Bangamwabo,

Isesengura ukoze rihuje neza neza n'iryo Semahoro Byiringiro yakoze mu nyandiko ye yatangaje hano kuri DHR ko "Nkurunziza nta tegeko yishe". Nasabaga Byiringiro Semahoro ngo yongere ayidushyirireho kuko ibintu byakomeye! Nkuko nabyanditse hano kenshi Kagame na Museveni ntibigeze bishimira ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Arusha y'abarundi kuko bituma amahanga ahora abashyiraho igitutu ngo no mu Rwanda habe isangira ry'ubutegetsi hagati y'abahutu n'abatutsi. 
Kuva mu 2005 Kagame na Museveni bakomeje gukoresha UPRONA na Buyoya na 50% y'abasirikari(tutsi) bari mu ngabo z'u Burundi mu rwego rw'amasezerano ya Arusha mu kumunga buhoro buhoro ubutegetsi bwa Nkurunziza na CNDD-FDD. Bahereye kuri Radjabu Kagame amuha amafaranga ngo yamagane u Bufaransa kuri Radiyo na televiziyo  y'u Rwanda atabivuganye na perezida Nkurunziza, murabyibuka mwese kugeza Radjabu afunzwe. 

None ubu Kagame na Museveni bamukoreye operasiyo(operation)yo gufungurwa bakoresheje ibyitso byabo mu batutsi bari i Burundi n'abacengezi ba DMI maze iferi ya mbere ayifungira i Kigali kugirango ajye kubabera umuhutu w'igikoresho mu Burundi. Kagame na Museveni bakomeje politiki y'irondakoko(hegemonie ethnique tutsi/supremacie tutsi )mu karere k'ibiyaga bigari nkuko Museveni yabivuze i Kigali taliki ya 7/4/2014. Ni bo barimo gusambura igihugu cy'u Burundi kugirango bereke amahanga ko iby'isangira ry'ubutegetsi mu Rwanda duharanira twe abo muri opozisiyo(opposition) ntacyo bimaze kuko n'i Burundi ntacyo byamaze.

Nkurunziza n'aba CNDD-FDD mubihorere! Si ubwa mbere barwanye na Kagame na FPR/APR Inkotanyi , baraziranye mbere ya 2005 ubwo Kagame na APR bafashaga igisirikare cya leta cyari kigizwe n'ubwoko bumwe mu Burundi. Nkurunziza n'aba CNDD-FDD bafashe amayeri (strategie) yo gukora nk'aho batabizi, bafata gahunda yo gukuba kabiri ingufu (efforts) zabo kuko bazi ko barwanaga n'igisirikare cy'u Burundi gifashijwe na APR maze biyemeza kubatsindira kuri kibuga batavuze, bicecekeye.

 Na n'ubu rero mubyitege. Niko bizagenda. Kagame abatutsi b'i Burundi abakuye n'aho bari bari kuko CNDD-FDD noneho nta masezerano ya Arusha izongera kujyamo; izabifata byose nk'uko FPR yabigenje mu Rwanda kuva mu 1994 kugeza ubu imyaka ikaba ibaye 21.

(Gasana Anastase, umuyobozi wa PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka ry'imberabose rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihugu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).

Isoko: *DHR*
Shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355