Pageviews all the time

Tubatumikire: umusomyi wa Shikama aranenga Abahutu badasesengura neza ibibera i Burundi bakibasira perezida Nkurunziza Petero


Muraho benedata!Mbere na mbere mbanje kubasuhuza kandi mbashimira umurimo mwihaye wo kuvugisha ukuri ku bibazo by'igihugu cyacu kandi mukabikora musimbutse urukuta rudutanya arirwo amoko n'uturere. Ibyo nabashimira ni byinshi ariko reka ndase ku ntego: nanjye ndi umwe mubavuka ku babyeyi(umuhutu+umututsi).Maze iminsi nkurikirana ibibera i Burundi umunsi ku munsi abantu benshi cyane cyane abarwanya leta y'u Rwanda batutse Nkurunziza biratinda ko yishe amahame ya demokarasi.....ariko aho bigeze aha ntangiye kubona ko Petero Nkurunziza ashobora kuba yararebye kure ndetse akabona aho abahutu benshi batabashije kubona(abanyarwanda+abarundi).Dore impamvu:


1.Ese abateye mu Cibitoki Nkurunziza yari yiyamamaje?
2.Ese Rajabu yakuwe muri gereza atuzwa mu Rwanda Nkurunziza yiyamamaje?
3.Ese Col Busokoza wari Vice prezida yahungiye mu Rwanda Nkurunziza Yiyamamaje?
4,Ese abavuga ngo Nkurunziza yaba atanze impamvu yo guterwa baba barigeze bumva ba mpatsibihugu bamagana igitero cyo mu Cibitoki ko iyo mpamvu ntayo Nkurunziza yari yagatanze!ahubwo barasaze barasizora ngo abateye bishwe!

Ibi bibazo byose n'ibindi wakongeraho bikwiye gutuma umuntu wese atuza akabanza yatekereza neza(think twice). Abantu bamaze gutegura ibintu kera ibinyamakuru byarateguwe(aha mbabazwa cyane n'ikinyamakuru nkunda kitwa veritasinfo cyahindutse Imirasire cg igihe.com mu bibazo by'i Burundi kitazi ko ari umutego cyaguyemo). Babonye Nkurunziza acecetse none batangiye kwica abahutu bakabatwika!!!kugira ngo nihabaho kwihorera bya binyamakuru bihite bitangira akazi ko abatutsi bari kwicwa!!!

Umuntu wese ushyigikiye imyigaragambyo y'i Burundi natekereze uyu muhutu watwitswe iyo aza kuba umututsi uko ubu byari kuba bimeze!!!Ubu  iba yabaye breaking news ku isi hose!!!ariko kuko ari umuhutu ubuzima bwakomeje!Ikimwaro(shame) ku bahutu bose b'abanyepolitiki i Burundi yaba CNDD yaba na opposition!Banyarwanda,Barundi koko mwaretse tukareka kwicana ubu koko dupfa iki?Biranze koko tubuze abagabo nya bagabo babasha kunywanisha amoko yombi tukabana mu mahoro.ubu se abavuka mumoko yombi tuzaba abande?       
    
Yari Muvunyi. 

Shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukarasi

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355