Pageviews all the time

Itangazamakuru ryo mu Rwanda mu mutego w'ikinyoma cya FPR gihuhura umuryango nyarwanda aho kuwunga: «Ndatanga ibisobanuro birambuye kandi bikuraho urujijo kuri buri munyarwanda ku cyo FPR yita kwibuka Jenocide yakorewe abatutsi mu kigo nderabuzima cya Byimana mu karere ka Ruhango»/ UDAHEMUKA Eric

Kuwa kane taliki 14 Gicurasi 2015, ikigo nderabuzima cya Byimana cyibutse ku nshuro ya 21 jenosidi yakorewe abatutsi. Ibi ntacyo bintwaye kuko atari bo bonyine bayibuka ariko ibinyoma byavuzwe mu madisikuru yahavugiwe nibyo nshaka kwamagana nkabwira abanyarwanda bose/ mwese ukuri ku bwicanyi bwabereye mu Byimana muri '94 kuko ariho mvuka byose nkaba mbizi neza kuko biba nari mfite imyaka 16 y'amavuko.
Kuki FPR itegekesha igihugu abantu batakizi kandi abakizi duhari iba igamije iki?
Mfite ikibazo maranye igihe kirebana n'ikinyoma FPR itegekesheje u Rwanda dore imyaka ibaye hafi 21. Ntabwo kugeza ubu ndasobanukirwa impamvu FPR ivuga ibinyoma abazungu bakayumva bakayitsimbataza ariko twe twavuga ukuri twahagazeho kandi kubaka tukabura utwumva. Ese ni uko tuvuga nabi? Ese twaba dutwara ubutumwa aho butagomba gutwarwa??? Dukwiye kongera kwisuzuma!!!

Umunyamakuru MUVARA Eric watangaje inkuru y'aho mu Byimana ku kinyamakuru KIGALI TODAY yanditse ko ngo :«Bamwe mu batangabuhamya barokokeye Jenoside imbere y’iki kigo nderabuzima cya Byimana, bavuga ko mu matariki ya 22 Mata 1994, igihe Jenoside yari itangiye kugera muri aka gace, ngo hari abantu babaga bakomeretse bajya kuhivuriza, abaganga bakabirukana ngo nibabave imbere».
Ndagira ngo ntangarize abanyarwanda mwese aho muri hose ku isi ko ibi ari ikinyoma kuko nk'uko nza kubyerekana hasi, abaganga bose bakoraga ku kigo nderabuzima cya Byimana barazwi(ndabazi 100%) kandi nta n'umwe wigeze aregerwa icyo cyaha cy'igihimbano cya FPR. Ikindi ni uko aba batangabuhamya nabo ntabo kuko batatubwira amazina yabo ngo ajye ahagaragara tubamenye bityo dufatanye kurwanya ikibi no guca umuco wo kudahana.
FPR irashaka kumenya umubare w'abaganga bakoraga mu Byimana bishwe muri Jenocide kandi ntabigeze bicwa!!! Iyo mibare se izava he? Izatangwa na nde?
Umunyamakuru wanditse iyo nkuru aravuga kandi ko ikigo nderabuzima cya Byimana kitaramenya umubare w’abaganga bagikoreraga bazize Jenoside, bagasaba buri wese waba ubazi gutanga amakuru ku buyobozi bw’iki kigo.
Umunyamakuru Udahemuka Erike
Ndibaza niba uwanditse ibi yarakoze ubushakashatsi akabaza, akagenzura cyangwa niba ari ibyamuje mu mutwe gusa. Ndibaza na none niba ari ijambo ryavuzwe n'umuyobozi noneho akarikoporora atitaye ku bizakuriraho(kwitwa ukuri cyangwa ikinyoma).
Indege ya perezida Général Habyarimana Yuvenali ihanurwa ikigo nderabuzima cya Byimana cyakorwagaho n'abakozi 5
Kuva aho ikigo nderabuzima cya Byimana cyubatse kugera ku irembo ry'urugo navukiyemo ariho iwacu ku ivuko hari metero 450 gusa. Nahavukiye mu 1977 kandi kuva icyo gihe navukiye kugera muri '94 nari mpari. Iki kigo nderabuzima cya Byimana nanyuraga ku marembo yacyo nyitsiritaho inshuro 4 buri munsi ngiye kwiga mu mashuri abanza kuko nize kuri Ecole Primaire Byimana ya Kiliziya Gatulika.
Mbese aho najyaga hose haba mu Misa kuri Paruwasi, mu isoko, kujya gutega imodoka i Kirengeri, guherekeza abashyitsi,... nakinyuraga imbere(ikigo nderabuzima). Genocide itangira, abakoraga ku kigo nderabuzima cya Byimana ni abakozi 5 aribo aba bakurikira kandi buri wese ndavuga uko byamugendekeye kuko mbizi neza:
1. MUGANGA NYANGEZI(+): Nyangezi uyu yari umuhutu akavuka munsi y'iwacu ahitwa MAYEBE-KU RUTARE MU NGENDO MBI ZA MUKINGI. Uyu yishwe n'inkotanyi zimwicira hamwe na mushiki we GATARINA wayoboraga ishuri ribanza rya MAYEBE bishwe kuri 19 bapfanye n'abandi banyabyimana iwacu benshi bagambaniwe na MUPAGASI Fidele w'umucuruzi i Gitarama. Uyu Nyangezi ku bitaro yavuraga ntawe yigeze ahohotera.
2. MUGANGA VIRIJINIYA MWENE MASENGE UKOMOKA I KIRENGERI: Undi mukozi wavuraga ku bitaro bya Byimana ni Virginie mwene MASENGE ukomoka i Kirengeri hakurya y'iwacu akaba mushiki wa Padiri Philibert. Uyu Virginie niwe wayoboraga icyo kigo nderabuzima cyacu. Uyu Virginie ni umugore wa KARAMAGA Alexandre ukomoka i Mpanda muri '94 yari Prof. muri Ecole des Scinces Byimana-BUKOMERO KWA FURERE RUVARUSI muri 1,5 km uvuye ku kigo nderabuzima.
ICYEMEZO KO BAVUGA IBINYOMA: Nyuma ya '94 uyu Virginie yagiye kuvura muri HOPITAL ROI FAYCAL ku Kacyiru naho umugabo we Karamaga Alexandre agirwa diregiteri wa LYCEE DE KIGALI MU RUGUNGA. Uyu Virginie na Karamaga babyaye abana 3 aribo Maurice twiganaga twicarana ku ntebe, Gasinzigwa na Liliane.
None niba abayoboraga ikigo nderabuzima cya Byimana barahemukiye abatutsi kuki ntawafunze Virginie n'ubu akaba yidegembya mu Bubiligi??? Kuko avuye muri Fayçal yagiye Bruxelles ubu niho yibera n'abakobwa be umugabo we KARAMAGA aracyibera i Kigali. Mama umbyara yari umututsi muri genocide irimbanije twarazamukanye ajya kwivuza yarembye ndamuherekeza kandi Virginie(titulaire) yamwakiriye neza. None se abo bavuga ibyo binyoma barushaga mama kuba abatutsi???
3. MUGANGA BIGIRIMANA Tharcisse: Uyu ni umututsi. Tharcisse uyu nta muturage wo mu Byimana wigeze amusagarira kuko yari imfura mu mico ye kugeza n'uyu munsi. Uyu Muganga Tharcisse ni umugabo wa Depute NYIRABAGENZI Agnes ku Kimihurura. Muri Genocide, Agnes uyu yari AFFAIRES SOCIALE muri Komini Mukingi igabana igipangu n'ikigo nderabuzima.
Iyi komini ubu yahinduwe umurenge wa Byimana. Kugeza uyu munsi Tharcisse nta muturage wo mu Byimana arashinja ko yamuhemukiye. Uyu Tharcisse muganga ni we wagiye kunsabira umugeni ku italiki 31 Kanama 2007 kuko yari inshuti na Data wapfuye taliki 10 Mutarama 1993. Uyu muganga Tharcisse w'umututsi ni se w'umukobwa we w'imfura twiganye imyaka 6 amashuri abanza n'indi 6 mu yisumbuye mu Byimana witwa NGWINONDEBE Germaine. Ubu batuye KIMIRONKO I KIGALI.
4. MUGANGA MADALINA WO KWA EVODE WARI UTUYE I MWENDO YA SARUHESHYI(+): Uyu Madalina yari umuhutukazi akavura kuri iki kigo nderabuzima cya Byimana. Akaba umubyeyi w'imfura cyane kandi w'umunyakuri akazira abafafashije. Ndamuzi neza kuko niganaga n'umuhungu we witwa UDAHEMUKA MAURICE twanakundanaga cyane kuko twitiranwaga. Madeleine inkotanyi zamutsinze mu rugo rwe n'umugabo we Evode n'urubyaro rwabo babaziza ubusa rwose!!!
5. UMUKOZI WA 5 : SAKINDI Visenti: Uyu muturanyi wacu wa hafi cyane rwose yakoreye ikigo nderabuzima cya Byimana kuva mu 1985. Ni mwene KANUMA akaba mukuru wa Padiri MULIGO. Kugeza n'ubu nandika iyi nkuru SAKINDI Vincent aracyakora kuri iki kigo nderabuzima(aritegura kujya mu kiruhuko cy'izabukuru).
Ibi nibyo navugaga hejuru aha: FPR irasaba abanyabyimana kuzaperereza abakoraga aha bishwe mu 1994 ngo bave he ko bose mberetse abo aribo n'uko buri wese byamugendekeye haba ku bapfuye no ku bakiri muri ubu buzima??? Abitabye Imana ibakire kandi ikomeze kubiyereka iteka!!!
Niba ikinyoma kitavanywe mu mitima y'abanyarwanda ntabwo akarengane kazacika mu gihugu cyacu
Muri kamere yanjye nanga akarengane cyane kuko nagakorewe na FPR birenze urugero ku buryo nzi neza ingaruka zo kurenganywa no kurenganya umwenegihugu. Muri iyi nyandiko nashyizemo n'ibitagombaga kujya mu nkuru itangarizwa ku karubanda birebana n'umuryango wanjye n'abaturanyi ariko nabikoze ku bushake kugira ngo nerekane rwose ko imitegekere ya FPR ishingiye ku kinyoma kandi itunga abanyarwanda na busa ahubwo ibahuhura.
Ibi nibyo bikomeza kwimakaza akarengane mu gihugu aho bahora bavuga ngo murusheho guperereza ku bapfuye. Nibyo aho bapfuye ariko se aho batapfuye abaturage bazabahimba babavanye he? Ibi bituma abahutu baheranwa n'icyoba bagahora imitima iri mu mutwe n'aho bitari ngombwa ntibabashe kugera ku iterambere.
Ndabyamaganye, kandi nzakomeza kubyamagana no kubirwanya kuko abanyarwanda bose nta n'umwe uvuyemo tugomba kugira uburenganzira bungana ku gihugu cyacu. Gutegekwa n'ingoma y'ikinyoma birasenya ntibyubaka.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355