Shikama iherutse kwamagana yivuye inyuma igikorwa kigayitse cya Perezida
Pawulo kagame cyo kwakira ku butaka bw’u Rwanda impunzi z’Abanyafurika ziba
muri Isirayeli(soma iyo nyandiko hano). Impamvu yo kubyamagana ya
mbere yari umuetekano w’abanyarwanda n’akarere, icya kabiri kikaba ubuzima bubi
izi ngorwa z’abanyafurika zizabaho mu Rwanda kurusha uko zari zimereye muri
Isirayeli. Iyi mpamvu ya kabiri niyo yatumye umunyamakuru wa Jeune Afrique,
Maxime Perez uri i Yeruzalemu yandika inkuru y’impuruza kuri uyu wa
6/5/2015 musanga aha yamagana ukuntu
Isirayeli iriho ikura impunzi mu butayu bwa Neguev yabafungiyemo ikabajugunya
mu gihirahiro mu Rwanda na Uganda.
Mu nyandiko ye, uyu munyamakuru
arerekana ko Kagame Pawulo akinisha abaturage be akaba atababwiza ukuri ibibakorerwaho akenshi
biri mu nyungu ze bwite.Dore uko abivuga : « Ni Pawulo Kagame ubwe wagezeho yemeza ukuri ku byahwihwiswaga : « Yego, baratwegereye.Nzi ko hari imishyikirano
hagati ya Isirayeli n’u Rwanda, kandi nzi ko hari impaka muri Isirayeli kuri
abo bimukira ». Icyo Perezida w’u
Rwanda atavuze cyangwa yirengagiza ni uko amasezerano yagiranye na Isirayeli yo
kujyana abimukira ikivunge azamuzanira akayabo k’Amadolari »
Intwaro mu
masezerano
Uyu munyamakuru arakomeza yemeza ko u Rwanda muri aya masezerano
ruzanashobora kubona ibikoresho by’ubuhinzi bikorerwa muri Isirayeli. Shikama n’izindi mbuga bagiye berekana
kenshi ko intwaro zirimbura imbaga mu karere dutuyemo no mu Rwanda zose Kagame
azihabwa na Isirayeli. Tukaba tubibutsa ko imyenda Inyenzi nako Inkotanyi zari
zambaye zitera muri 1990 na nyuma yaho ari Isirayeli yayitanze ku mafaranga ya
USA no ku mwenda Abanyarwanda bagombaga kwishyura abicanyi bamaze gufata
ubutegetsi. Tukaba twarababwiye ubushize ko uku kwakira izi mpunzi biri muri
uru rwego rwo kugabanya uyu mwenda. Si ibyo gusa ariko kuko mu kwezi gushize
ingabo za Pawulo Kagame yise RDF
zahawe imyenda ya gisirikare mishaya n’igihugu cya Isirayeli ;
aragabanya umwenda ku ruhande rumwe yakira abimukira akawongera ku rundi
ruhande yambika igisoda cye imyenda ya gisirikare ihenze yo muri Isirayeli ;
abana b’abanyarwanda bazavuka ejo nibo bazasigara bishyura iyi myenda yahekuye
ba sekuru !
Abimukira iyo
bageze ku kibuga cya Entebbe na Kigali bahita bamburwa ikibaranga cyose
bagasigara ari amasirigoma !
Uyu munyamakuru arakomeza avuga ko umurayango uharanira uburengenzira bw’ikiremwa
muntu muri Isirali, ACRI mu magambo ahinnye, uhereutse gusohora ikegeranyo
cyerekana inzira y’umusaraba aba bimukira banyuramo iyo bageze mu Rwanda na
Uganda. Isirayeli ivuga ko iha amdolari 3500 buri muntu wese wemeye kujya mu
Rwanda ikamuha na Viza ikanamubwira ko yemerewe kuzakora agezeyo. Ariko nkuko uyu
muryango ubivuga, ngo ibyo babwirwa binyuranye n’ibyo bakorerwa kuko ngo iyo
bageze ku bibuga bya Kigali na Entebbe bamburwa ibya ngombwa byose bafite bakarara
muri Hoteli iminsi 2 yarishywe na Isirayeli ubundi barangiza bakibona mu
muhanda nta n’ikigaragaza ko babaye muri Isirayeli, niyo mpamvu ngo bahita
bongera bagapanga inzira yo guhunga.
Uyu mushinga wa Kagame na Isirayeli watangiye muri
2013 mu ibanga
Umunyamakuru Perez
aremeza ko impunzi zigera kuri 6000 arizo zimaze koherezwa mu Rwabda na
Ugandamu mwaka wa 2014. Amatohoza aherutse gukorwa na Shikama kuri iki kibazo
aratwereka ko aya masezerano hagati ya Israyeli na Kagame Perez avuga ko ashobora kuba nta n’inyandiko ihari iyagena, yatangiye
gushyirwa mu bikorwa muri 2013 Luwiza Mushikiwabo akiva gusura Isirayeli.
Impunzi 3 twaganiriye ziva mu gihugu cya Eritrea zikaba ziba muri Noruveje
zabwiye Shikama ko zagejejwe mu Rwanda muri 2013 zikamara yo igihe gito zikajya
Kampala mu ibanga aho zashoboye guhura n’abazifashije guca muri Sudani y’Epfo,
Sudani ya Ruguru, Libya, Ubutaliyani na Noruveje.
Umuntu akaba yarangiza ashima Imana ko uyu mushinga
mubisha utangiye kwamaganwa ku buryo budasnzwe muri Isirayeli bikaba bishoboka
ko Isirayeri ishobora kwikubita agashyi igakurikiza amasezerano mpuzamhanga
yashyizeho umukono cyane cyane amasezerano y’i Geneve ( soma Jeneve) yerekeranye n’impunzi avuga ko
ntawe ushobora gusubizwa ku ngufu mu gihugu yahunze cyangwa ngo yoherezwe mu
kindi gihugu adashaka. Bigenze bityo Kagame yashaka indi mishinga akuramo
amadolari dore ko itabuze usibye ko itakimuhira : Gusahura RDCongo,
MONUSCO iramubangamiye, Gukona abahutu hakoreshejwe agapira ka Bill Gate ubu byahagaritswe mu Rwanda
kuva Shikama yabyamagana cyane bikaba byaranagaragaye ko abakonwe bose
bababeshya ko babasiramura batagishyukwa !
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355