Pageviews all the time

Amakuru yo muri Tanzaniya: 1) Ejo kuri 1/5/2015 Diamond Platinum yerekanye ko acuditse na Zari mu gitaramo White Party cyari cyateguwe n'uyu mugore i Dar es Salaam.2 ) Kikwete agiye kongera imishahara y'abakozi kandi ntazarenza n'umunsi n'umwe ku ntebe y'ubuperezida yicayeho/NKUSI Yozefu


Diamond Platinum aherutse guhamagazwa mu nama y'umuryango irimo nyina, bashiki be , nyirarume, n'inshuti ze. Ikibazo nyamukuru kwari ukumubaza niba inda umuherwe w'umugandekazi Zari atwite ari iye koko. Diamond yemeje ko nta gushidikanya inda ari iye kandi ko azabibereka mu munsi mukuru wariho utegurwa n'uyu mukunzi we i Dar es salaam bita "White Party " imeze nka wa wundi Agatsiko kajya gategura kita "Dinner en Blanc". Ejo rero kuri 1/5/2015 niho Diamond yasesekaye muri uyu munsi mukuru, agatoki ku kandi na Zari wiyita Zari the lady Boss, tugenekereje mu kinyarwanda ni " Zari umugore w'umuherwe". Reba hasi ku mafoto uko byari ibicika mu gitaramo

Ku munsi w'ejo tariki ya 1/5/2015 kandi niho Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete wayoboraga iki gihugu, yarahiriye mu nteko ishinga amategeko y'aho ko agiye kongera imishahara y'abakozi . Kikwete arifuza ko umushahara wo hasi wagera kuri shilingi 315,000. Yavuze ko kuva yagera ku butegetsi muri 2005 umushahara wo hasi wari shilingi 65,000 ukaba waragiye wiyongera buri mwaka kugeza ku mashilingi 265,000, uyu ukaba ariwo mushahara wo hasi muri Tanzaniya kugeza ubu , akaba yemeye kuwuzamura ukagera kuri uriya twavuze hejuru.
Kikwete ararahirira guharanira ineza y'abenegihugu

Ikindi ni uko  Kikwete yamaganiye kure abagize itsinda ry'Inteko Inshinga amategeko ryiga ibijyanye n'ivugururwa ry'itegeko nshinga ry'iki gihugu."Numvise hari abagize iri tsinda bavuga ngo Leta ntishaka ko habaho amatora y'umukuru w'igihugu, biteye isoni(aibu) kuko nzi ko ayo matora agomba kuba kandi ntazarenza n'umunsi n'umwe ku ntebe nicayeho y'ubuperezida"

Umenya muri Tanzaniya nta bavukana imbuto nko mu Rwanda no mu Burundi!!!!!

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukarasi (SKUD)
_________________________________________________________________________








No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355