Pageviews all the time

NI GUTE WACISHA ITANGAZO RYAWE KURI SHIKAMA?

18/12/2014

Mu rwego rwo gushaka kwigenga, twashyizeho amabwiriza ko umuntu wese ushaka gucisha itangazo kuri Shikama atanga umusanzu( aho utangirwa harahari ku ruhande rw'ibumoso ku rubuga rwa Shikama) kugirango nyine twiyubake twigenga kuko ikinyamakuru cyose kigirwa burya n'amatangazo cyangwa kugurisha inyandiko zacyo; twe kuba tutaratangira kugurisha inyandiko murumva nyine turirya tukimara kugirango tubone amakuru tubagezaho.

Ikindi ni uko kwanga amazimwe n'abantu bashobora kugereka urusyo ku bandi, nyiri itangazo ni ukuvuga nyiri kurisinyaho niwe wenyine wemewe kuritanga. Kugirango tumenye ko ariwe ashyiraho ifoto nkuko twabivuze ku rubuga  kenshi cyangwa akayitwoherereza ku ruhande, akaduha nimero  ye ya telefone, kugirango aramutse abeshyeye umuntu avuga ko ahagarariye abe yakurikiranwa n'amategeko; mbere yo gutambutsa itangazo rye, turabanza tukamuhamagara kugirango tumenye ko ari nyiri iyo nimero koko.

Reba uko wariha n'ibiciro by'amatangazo hasi aha:
Murakaza neza abashaka gutanga amatangazo  yanyu mwese kuri SHIKAMA: abari mu Rwanda n'inyuma yarwo. Dore uko watanga itangazo ryawe kuri Shikama.

1.Iyo umaze gutunganya itangazo ryawe, ushaka ifoto ijyanye naryo niba ari ngombwa 
2.  Dore uko ibiciro by'amatangazo biteye

  • Mbere yo kohereza itangazo ryawe kuri SHIKAMA urabanza ukariha amadolari cyangwa amaEuro 40 (40 USD /Euros) ushaka ko itangazo ryawe rizahita umunsi umwe ku rubuga.
  • 200 USD/Euros ushaka ko itangazo ryawe rizamara ku rubuga icyumweru
  • 800 USD/Euros ushaka ko itangazo ryawe rizamra ukwezi ku rubuga
  • 1000USD/Euros ushaka ko itangazo ryawe rimara ukwezi ahirengeye ku rubuga hejuru ( Banner)
  • 900 USD/Euros ushaka  ko itangazo ryawe rimara ukwezi ahirengeye ku ruhande rw'iburyo ku rubuga cyangwa ibumoso



, ukariha ukoresheje PayPal iri ku rubuga ku ruhande rw'ibumoso. Urahasanga n'ubundi buryo bundi wakoresha kugirango urihe ukoresheje ikarita yawe ya banki
Inzira nziza yo kuriha cyangwa gutera inkunga ni ugokoresha PayPal kuko ikarita yawe n'ibiyiriho bimenywa na PayPal gusa, twe ikitugeraho ni izina ryawe gusa;  gufungura Account muri PayPal biroroshye cyane bifata umunota 1 gusa kuri internet!
Icyangombwa ni email yawe, ukajya kuri website ya PayPal ugafungura account, ubu ni uburyo bwiza bukoreshwa ubu ku isi mu guhererekanya amafranga kandi ugakingira Account yawe ibisambo, n'abandi  twese tuzi bashobora kuyikoresha mu nzira zitarizo.
3. Iyo umaze kuriha ufata reference (kopi) y'ubwo burihe ukayoherezanya n'itangazo ryawe kuri email ikurikira:  mahoriwacu@gmail.com
Nta tangazo tuzatuma rihita hatabanje kugaragaza ubwishyu
Murakoze gucisha amatangazo yanyu kuri SHIKAMA


ICYITONDERWA: 
Inyandiko z'abanyepolitiki tuzifata nk'amatangazo yamamaza ibikorwa byabo. Nibo bagombye no gufata iya mbere mu guteza imbere itangazamakuru ryigenga barifasha kwiyubaka.


NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
____________________________________________________________









No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355