Pageviews all the time

NYANDIKO ZO MU BUBIKO: IBYAHISHUWE BYA 7/ SPECIAL: INKOMOKO Y’UBUGOME BWA FPR-INKOTANYI SHIKAMA ivuye ku gasozi kitwa ITAMBABINIGA muri District ya KYEGEGWA muri UGANDA aho Gen. Maj. Paul KAGAME n’abandi bo mu gatsiko ka FPR bakoreraga inama zo kubamba u Rwanda bakahafatira ibyemezo bigayitse birimo n’ingengo y’imari yo kugura udufuni, udushoka, imikoba, amarozi n’amakamba byo kuzashyira abanyarwanda ku ngoyi!!!

                              Iyi nyandiko iheruka guhita kuri Shikama kuri 24/6/2014 


C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 025.jpg











Nyuma y’uko Perezida Kagame avugiye mu Karere ka Nyabihu ko agiye kujya arasa abantu ku mugaragaro ku manywa y’ihangu, iri rikaba ari ijambo rutwitsi yavuze ryiyongera no ku yandi yavuze muri uyu mwaka wa 2014, abanyarwanda benshi baketse ko u Rwanda rushobora kuba rutegekwa n’umusazi kuko Perezida Paul Kagame ibyo kuba umwicanyi ruharwa byo ntawe babyiganira umwanya wa mbere kuri iyi si.
Nk’umunyamakuru w’umwuga nkaba n’umushakashatsi ubimazemo igihe, kandi nkaba nzi neza ko umunyamakuru ari umukozi wa rubanda uba ugomba kubagerera ku isoko y’inkuru nyakuri, siniriwe ntinda mu gukeka ko Kagame ashobora kuba ari umusazi kuko nzi ko ari umwicanyi wabyiyemeje ahubwo nafashe icyemezo cyo gufata PASSPORT yanjye njya muri Uganda gukora iperereza kuri Kagame na FPR ngo nimenyere ukuri ndebe ubuzima babayemo.


Uko kuri nashakaga si ukundi : Nashakaga kumenya ubuzima Perezida Kagame, Minisitiri MUSONI Protais, Ministri MUSONI James, Dr Tito RUTAREMARA, Dr Agnes Mathilde KARIBATA, Fred IBINGIRA, TWAHIRWA Rudovik Dodo, James KABAREBE, Jack NZIZA, Dan MUNYUZA… babayemo kuko bitumvikana ukuntu umuntu muzima n’ubwo yaba atarize amashuri ahambaye atinyuka kuvugira ku mugaragaro ko azarasa abaturage.
Mu mategeko y’ubushakashatsi no mu itangazamakuru, si byiza kugenda wifitemo uko uri busange inkuru (préconception) ariko niyumvishaga ko niba koko nshobora kubona ibyemezo ko Kagame yabayeho nabi cyane mu buhungiro, byari bikwiye kumubera uburyo bwiza bwo gutegeka igihugu mu mahoro agaca ubuhunzi n’akarengane kuko yabonye ibibi n’akarengane impunzi zikorerwa.
Agasozi kitwa ITAMBABINIGA muri UGANDA…
Mu gihugu cya Uganda hari ahantu hitwa muri District ya KYEGEGWA ikaba ifite agasozi kitwa ITAMBABINIGA. Aka gasozi uko nakabonye gaherereye ku butumburuke buringaniye bureshya na metero 1689 uvuye ku nyanja nk’uko nagapimishije G.P.S yanjye nari nitwaje. Aka gasozi kari ku bilometero 329 uvuye i Kampala kakaba kari mu cyaro kibisi cyane ku buryo utahatekereza.
Kuri aka gasozi mfashijwe n’abaturage b’impunzi zo mu 1959 bahamaze iminsi, nabashije kugera ku nzu abaturage baho banyemereye ko ariyo Kagame na Museveni bakoreragamo amanama mu gicuku saa munani z’ijoro. Abaturage bambwiye ko iyo nzu mubona yabomaguritse kandi ikaba iri mu cyaro kure cyane ya Kampala, ariho MUSEVENI, Dodo, Kagame, Ibingira, Dr Tito Rutaremara, Dr Charles Muligande, Major Rose Kabuye, Kabarebe, Kayonga,… ariho bakoreraga amanama yo kubamba u Rwanda.
Abaturage bambwiye ko hari abatutsi b’abanyarwanda bari barahungiye muri aka gace noneho nabo kuko bari ibikomerezwa bagatumirwa muri izo nama ariko nyuma yo kumva imigambi mibi yo kuzoreka u Rwanda yahanogerezwaga bamwe bahitamo kubishingukamo banga no gutaha bahitamo kwigumira muri Uganda.
Abaturage bamwiye ko muri abo basaza b’ibikomerezwa banze gukorana na Kagame n’agatsiko ka FPR barimo se wa Brig Gen. Fred IBINGIRA. Uyu musaza ngo ukomoka mu bwoko bw’ABANYIGINYA, yabwiye bagenzi be ko atakwemera kuba mu gihugu gitegekwa n’umwega Kagame ngo kuko abategekwa n’umwega bahorana umutima mu mutwe bisobanuye ko abahangayikisha bitavugwa. Nanjye nti uyu musaza wagira ngo yari azi ibizaba uwamugeza hano i Kigali ngo yirebere uko bimeze.
Abo basaza bakomeje bambwira ko ise wa IBINGIRA yibera muri uganda mu mashyo y’inka ze nyinshi cyane kandi ngo akaba yaratumye ku muhungu we IBINGIRA akamubwira ko yamuvumye, ko ari ikivume kandi ko ntacyo azimarira ndetse ko we na shebuja Kagame bazapfa nabi bakazaribwa n’inkongoro n’ibisiga kuko batajyanywe no guhumuriza u Rwanda ahubwo bagiye kurushyiramo imiborogo no kurutera agahinda rutazakira.
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 017.jpg
Iyi nzu mbona niyo Kagame, Museveni, Tito Rutaremara, Kabarebe, Nziza, Kalibata,… bakoreragamo inama zo kubamba u Rwanda (Foto / Shikama, Kamena 2014)
Abo basaza b’abatutsi bahunze u Rwanda muri 1959 ariko bakaba baranze gusubira mu Rwanda kuko banga FPR urunuka, banambwiye ko muri iyi nzu ariho imirimo yagabanyijwe abo mu gatsiko ka FPR n’uko bazabyitwaramo ndetse n’icyo bashobora kuzakora mu gihe bazaba bahuye n’imbogamizi.
Inzu yabambiwemo u Rwanda rugacirwa urwo gupfa
Muri iyi nzu mubona rwose abaturage bayituriye bayihinduye indahiro n’umuziro ku buryo nta n’umwana uyegera kubera ubugome bwayivugiwemo kandi bukaza koreka u Rwanda. Umunsi umwe ngo barimo gukoreramo inama Dr Tito RUTAREMARA yabwiye abari bayiteraniyemo ko kugira ngo bazategeke u Rwanda barushobore bagomba kuzabanza bakica abahutu bose ku buryo nta n’iyonka izarokoka.
Muri iyo nzu kandi niho Major Rose Kanyange KABUYE ubu washyizwe ku gatebe nyuma yo kwirukanwa muri Perezidansi ashinzwe protocole, yaherewe inshingano zo kuzahuza ibikorwa byo gutanga amarozi ku mpunzi z’abanyarwanda ku isi hose.
Ibi bakaba barabiteganyaga kuko Kagame yabwiye abari kumwe nawe ko nibasatira Kigakli abategetsi bo kwa Habyarimana bashobora kuzihindira muri Zaire kwa Mobutu kandi koko niko byagenze. Muribuka ko bagiye bamarisha impunzi amarozi basigaga ku bisheke, ku mandazi, mu migezi y’amazi,...
Muri iyi nzu ngo niho hanogerejwe umugambi wo kuzafata bugwate abanyamurenge bagahatirwa kuba impunzi ku gahato mu Rwanda bagahindurwa igikoresho kugira ngo FPR izabone uko izajya gucukura amabuye muri Kongo yitwaje umutekano wabo ariko hagamijwe kugurisha amabuye kugira ngo FPR yishyure imyenda y’ibihugu birimo n’Ubushinwa byayigurije amafaranga yo kugura intwaro zo guhirika ubutegetsi mu Rwanda.
Abaturage kandi bambwiye ko ibyemezo byose bikomeye byagize ingaruka ku Rwanda ari aha byafatiwe. Banyemereye ko umunsi Kagame avugana na Kabandana Innocent akamutegeka kwica abasenyeri ba Kiliziya Gatulika bari i Gakurazo, ngo Kagame yari muri iyi nzu ngo kuko abasenyeri bamaze gupfa Kagame yabibwiye abaturage ko yishe umwanzi we nimero ya mbere Kiliziya Gatulika kandi ko yizeye ko ingoma ye ishobora kuzaramba.
Abaturage bakuze nasanze mu nka zabo bambwiye ko Kagame burya ari umunyabwoba cyane kandi atinya urugamba birenze urugero. Ngo kenshi iyo urugamnba rwabaga rwahinanye yahitaga agaruka kwihisha muri uyu muheno w’inzu kandi ubundi baramwubakiye indaki ku Mulindi wa Byumva hafi y’uruganda rw’icyayi.  
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 025.jpg
Muri iyi nzu niho hemerejwe umugambi wo kugura udufuni, udushoka, amakamba byo kuzashyira abanyarwanda ku ngoyi (Foto / Shikama, Kamena 2014)
Ingengo y’imari y’udufuni, udushoka, amakamba n’amarozi !!!
Muri iyi nzu ngo niho bumvikanye ko bagomba gushaka igihugu kizabaha udufuni, udushoka n’imigozi byo kuzajya bamanikaho abanyarwanda. Abo basaza banyemereye ko bari muri izo nama ariko bakaza kuzivamo ku munota wa nyuma, ngo bemeje ko igihugu cy’ubushinwa basanze ari cyo kizi gucura udufuni n’udushoka dukomeye cyane.  
Iki gihugu cy’ubushinwa kandi ni nacyo cyatsindiye isoko rya FPR ryo kuyiha amarozi. Ayo marozi ngo abari muri iyi nzu bemeje ko azajya abikwa na Jack NZIZA naho Dan MUNYUZA akamenya uko akoreshwa kandi akamenya niba yashize agatumiza andi mu Bushinwa.
Ibi byose kandi FPR yumvikanye n’Ubushinwa ko babibaha ku ideni bakazabishyura bamaze gufata ubutegetsi mu Rwanda. Icyo gihe Leta y’Ubushinwa yababajije uko byazagenda nibadafata ubutegetsi, Museveni asubiza ko nibananirwa kugera ku butegetsi Museveni azishyura ikiguzi cy’ibyo bikoresho byo kwica abanyarwanda.
Mu bushakashatsi nabwiwe ko iyo ngo barangizaga inama bararaga muri aya mazu mubona munsi hano ari hafi cyane y’iyo nzu y’inama. Ngo Museveni yavaga i Kampala bugorobye akahagera bwamaze guhumana. Nimundebere namwe aya mazu bararagamo.   
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 032.jpgC:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 030.jpg
Aya mazu mwibonera yenda guhirima niyoPaul Kagame, Tito Rutaremara, Rose Kabuye n’abandi bararagamo barangije inama zo kubamba u Rwanda (Foto / Shikama,Kamena 2014)
Imbwirwaruhame za Kagame zo muri iyi minsi zifite inkomoko
Mubyo niboneye n’amaso yanjye ngeze kuri aka gasozi nkanahafatira aya mafoto murimo kureba muri iyi nkuru ya SHIKAMA, byanyeretsse ko ibyo Kagame avuga muri iyi minsi nta guhubuka kurimo na busa. Uko aya mazu asa niko no mu bitekerezo bya Kagame hasa kandi ni mu gihe kuko yabonye ba gishyigikira barimo Perezida Museveni.
Urebye ibyo Kagame yavugiye i Gatsibo, ukareba ibyo yavugiye muri Serena mu mashengesho, ukareba ibyo yavugiye i Nyabihu n’ahandi ntarondora muri aka kanya, byose iyo ubisanishije uhita ubona ko nta kindi cyazanye FPR mu Rwanda uretse ku rusahura bakarweza no kurimbura abanyarwanda bose nta n’umwe usigaye barangiza bakazisubirira muri Uganda nk’uko Nyirabiyoro na Magayane babiraguriye umwami w’ Rwanda.
Ibi mbivugiye ko nta watinyuka gutumiza amatoni y’udufuni, udushoka n’imigozi byo kubamba abenegihugu kandi nawe akivukamo, ngo atinyuke kuvugira mu ruhame ko azarasa abaturage ku mugaragaro.  
C:\Documents and Settings\user\Desktop\INDIRIMBO\ISIMBI 51\UDAHEMUKA\Fondation Mgr RWABILINDA\PHOTO\Picture and video 029.jpg
Aho mubona hadasakaye, niho hari ububiko bukuru bw’udufuni, udushoka n’amakamba byabaga bivuye mu Bushinwa nyuma bikajyanwa mu Rwanda n’amakamyo (Foto / Shikama, Kamena 2014)
Nkurikije ibi mbabwiye muri iyi nkuru kandi nkaba narabihagazeho, ndumva nashimira abanyarwanda bakomeje gutekereza ku ijambo Kagame yavugiye i Nyabihu ariko bakarizirikana banibaza n’icyakorwa mu maguru mashya kuko ibintu bitoroshye kandi igihugu kikaba kigana mu manga ishobora kumena imivu y’amaraso.
Impamvu bitoroshye ni uko Kagame twamuhangitswe na Leta zunze Ubumwe z’Amerika hamawe na Uganda tukaba tuzisaba gusubirana umwicanyi wazo zikareba ahandi zimujyana kuko adakwiye gukomeza gutoba u Rwanda kandi twizeye ko inyungu bamushakagamo bazibonye ku buryo bw’ikirenga.
Ikindi ni uko muri SHIKAMA twifatanije n’abanyarwanda bose babuze abavandimwe babo muri iyi ntambara FPR yashoje k’u Rwanda. Kandi aba ni twese kuko natwe twandika ibi ni uko twagezweho n’izo ngaruka ababyeyi bacu bagakubitwa utwo dufuni bazira ubusa. Ba Data bamanitswe ku ngoyi y’iyi migozi Kagame yavanye mu Bushinwa twese twihangane kandi twizere ko umunsi umwe u Rwanda ruzashyira rukayoborwa neza byanze bikunze.
Biteye agahinda kandi kuba ubu Leta ya Kigali irimo kwishyura amafaranga Ubushinwa ibikoresho bwabahaye byo kurimbura abenegihugu. Nzi neza ko perezida Paul Kagame asoma SHIKAMA muri Village Urugwiro ku Kacyiru cyangwa se atayisoma abashinzwe itumanaho bakamubwira ibyo twanditse;
«Muri SHIKAMA turasaba Kagame kongera kwitegereza neza iyi nzu yitonze (kuko nzi neza ko ariyo nafotoye ntibeshye), ayibuke yongere asubize ubwenge ku gihe, arebe ingaruka n’imiborogo igihugu cyakomoye ku byemezo byahafatiwe maze afate umugambi wo gutangaza ku mugaragaro ko yeguye u Rwanda ruhabwe undi mutegetsi kuko asigaye yirirwa atoba igihugu ngo arakiyobora akangisha abantu ko azabarasa!!!»


Nkaba ngira ngo menyeshe abakunzi ba SHIKAMA ko n’ubwo uru rugendo rutari rworoshye ubu nagarutse mu biro bya SHIKAMA i Kigali nkaba nkomeje akazi uko bisanzwe. Mukomeze kuryoherwa n’amakuru tubagezaho.   
Icyitonderwa: SHIKAMA yihariye uburenganzira bwose ku mafoto ari muri iyi nyandiko.
BAZIGUKETA F.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355