Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 4/2/2014
Impuguke muby''Ubukungu na Demukarasi yigisha ba gavenazi uko bikorwa |
Kagame yashimangiye ibi tumaze kuvuga aho yabwiraga umunyamakuru kuri 20/1/2014 ko mu ntambara n’ibiganiro bya Arusha, abantu be ngo bari bararangije kwizera ko ariwe uzaba Perezida w'u Rwanda! Icya Kabiri twavuga mu biganiro 2 yagiranye n’abanyamakuru kuri 20 no kuri 21. Kagame yerekanye ko ari umunyagitugu koko, ukora ibyo ashatse n’igihe abishakiye. Kuri 20, yavuze ko nyuma ya 2017 azasezera ku buperezida burundu akigira mu burezi. Kuri 21 undi munyamakuru amubajije icyo kibazo, Kagame yamubwiye ko iryo tegeko-shinga ritava mu ijuru ko ari abaturage barishyiraho. Bivuga ko azahindura iryo tegeko –shinga agakomeza kwicara mu Rugwiro.
Mbere y’uko tuvuga ku buryo burambuye ibi tuvuze hejuru, reka tubanze twibaze iki kibazo:"Kuki Kagame ariwe muperezida wenyine wakira abanyeshuri bo mu mahanga akajya no kwigisha abayobozi bo hasi bo mu bindi bihugu?"
Muby’ukuri ibi si Kagame ubikoze wenyine, na Perezida wa Libya Moamar Kadafi igihe yafatirwaga ikomatanyirizwa n’amahanga kubera iterabwoba rye, cyane cyane amaze guhanura indege y’Abanyamerika PANAM hejuru y’umbwongereza ahitwa Lockerbie, n’indege y’Abafransa UTA hejuru y’ubutayu bwa Tenere muri Niger. Uyu mugabo rero yakoraga nk’ibyo Kagame akora ubu: ugusaba uwo yimye. Kadafi mbere y’iki kibazo ntiyatinyaga kwerekana ko abirabura ari abantu basuzuguritse, ariko yaje kubitabaza kuko aribo baperezida bonyine mu myaka 11 yamaze muri iki kibazo bazaga muri Libya. Akifotozanya nabo amafoto agaca kuri TV byo kwereka abaturage ko igihugu kikigendwa n’abanyamahanga nka mbere.
Ibi nibyo Kagame akora iyo abantu be bo mu Rugwiro, za ambasade n’abanyeshuri batumwe n’agatsiko birirwa bashakisha abanyeshuri ba za kaminuza zo hanze, bazaza ngo kwigira ku Rwanda nyamara ubarimu mu Rwanda yabatesheje agaciro, abanyeshuri nabo yabazanyemo amacakubiri yimakaza bamwe abandi akabacura bwuma na buhoro kubera ubwoko baturakamo; uko buruse n’inguzanyo yo kwiga muri kaminuza bitangwa ni urugero rwiza rufatika rw’ibi mvuze. Ese utirahurira arahurira abandi ko aribyo njye mpora nibaza? Ikindi ni uko izi ngirwamasomo zitangwa na Kagame hirya hino ku isi nabyo biba byapangiwe mu Rugwiro, bigatwara n’amafranga menshi kugirango Perezida ajye kwifotoza yereke abaturage be n'amahanga ko akunzwe kandi yubashywe, byahe byo kajya ko isi yose yamaze kumenya ko U Rwanda rwagushije ishyano kuva 1/10/1990!
1. Kagame aganira naChimpreports :
Guhuzagurika mu mvugo:Kagame ngo ubuperezida bwaramugwiriye akongera ati abantu bari bazi ko ari njye ugomba kuba perezida.
Ku itariki ya 20/1/2014, umunyamakuru Edison Kazibwe wa Chimpreports yasohoye inyandiko ivugamo ibyo yari yaraye aganiriye na Kagame i Naivasha muri Kenya aho ngo yari yagiye kwigisha ba guverineri b’icyo gihugu iterambere na Demukarasi. Uyu munyamakuru yarangije ashima Kagame kuko ngo akurikije ubushake yamubonanye bwo kuva ku buperezida muri 2017, yamugereranya nka ba Mandela, Mwinyi, Kibaki, n’abandi benshi batashatse gupfira ku ntebe y’ubuperezida nka Bongo, Eyadema n’abandi. Ariko uyu munyamakuru agomba kuba yaratangaye abonye ko Kagame ahindura ibara akuruikije uwo bavugana abonye inyandiko yasotse bukeye muri Daily Nation aho Kagame yasaga n’uwemeza ko ntaho azajya nyuma ya 2017!
Kagame rero yabwiye uyu munyamakuru Kazibwe, ko rwose byaba byiza yiyanuye hakiri kare akigira kwikorera mu burezi. Icyo azajya gukora mu burezi ntiyigeze akimutangariza, umenya wenda ari gahunda ya Ndumunyarwanda azakomereza mu mashuri ngo abahutu bakunde bayumve neza dore ko ubu bisa n’ibya ya mbaragasa yimije urutare yarangiza ikiyamira iti bizafata ntangare ntanga za Rubunga! Cyangwa yaba ashaka uko yakubakira kaminuza abana b’agatsiko bazaba barangije kwiga mu ishuri ry’umugore we Nyiramongi ryitwa GREEN HILL COLLEGE , ubundi boherezwaga muri Amerika(USA) gukomerezayo amashuri makuru ngo batazigera bahura n’abana ba Ngofero ku ntebe y’ishuri. Bazahure gusa babategeka, babashora muri za gahunda z’urukozasoni nka Ndumunyarwanda.
Kagame ngo abantu be bari bazi ko ariwe ugomba kuba Perezida igihe cy’intambara n’amasezerano ya Arusha byari birimbanije.
Iyi mvugo yanteye agahinda, ndarira ndihanagura mbere yo gukomeza kubitekerezaho. Muby’ukuri, aha kagame yerekanye ko ibyo dukunda kwandika ko abiyita abategetsi ari abakegesi, nta kindi baba bagamije atari inyungu zabo bwite mbere y’iza rubanda baba babeshya ko bahanira, biba ari ukuri gutaraga. Kugirango musobanukirwe n’ibyo mvuga neza, nabashyiriyeho videwo yatunganyijwe na Radio Ikondera yerekeranye n’irahira rya perezida Habyarimana( reba iyi videwo hasi aha) ryagombaga gukurikirwa n’iry’abadepite kugirango amasezerano ya Arusha yubahirizwe maze hajyeho Guverinema y’inzibacyuho yagutse,yagombaga kurangiza burundu intambara y’Inyenzi nako Inkotanyi n’ingabo za Leta yari iyobowe na Kinani kugeza 6/7/1994, itariki Kagame yamwivuganyeho.
Reka mbanze nshimire abo muri Radiyo Ikondera kuko nkatwe tutari mu Rwanda kiriya gihe, n’abatari bavuka bazajya bigiraho amasomo menshi. Bazamenya ko ubwibone, ukwikunda, n’umururumba w’ubutegetsi bishobora kugeza igihugu ahaga. Muri iyi videwo murasangamo abasenyeri ba kiliziya gatolika, abashehi ba Islam, abahagarariye ibihugu byabo, abo mu bigo byigenga, abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi nka Rukokoma, bose bacunzwe ayikoba inshuro zigera kuri 2 baje muri uriya muhango navuze hejuru ariko FPR ntiyaboneka uwo munsi. Impamvu itabonetse twari dusanzwe tuyibwirwa n’abavugiraga mu matamatama, none Umwidishyi mukuru arabyivugiye ko we icyo yari agamije atari amahoro ari ukuba Perezida. Ejo azanatwemerera noneho ko ariwe koko wahanuye indege ya Kinani yabaye imbarutso y’ibibi byose U Rwanda rwahise rugwamo kugeza ubu; nako yigeze no kubivuga mu kiganiro Hard Talk cy’imwe muri za TV mpuzamahanga ko yishimiye urupfu rwa Habyarimana ngo kuko yari yaramuhejeje hanze imyaka 40!
Kagame ubwe mbere y’uko avuga biriya, hari aho yabwiye umunyamakuru ko mu ntambara yarwanye imyaka 5 muri Uganda, n’indi 4 mu Rwanda, nta nzozi yari afite zo kuba Perezida, we ngo kwari ukurwanira imibereho( Survival). Ikigaragara ni uko ziriya nzozi aho ziziye zaje ari simusiga kandi ziza ari mbi kuri we, no ku banyarwanda twese. Impamvu mvuga ko ari mbi ni uko amadege, imiturirwa ye iri hirya no hino ku isi, ibifranga biri hirya no hino ku isi mu mabanki, imishahara y’umurengera byose akesha ubwo buperezida, byose umunsi umwe azabisiga ntihagire n’umwana we ubonaho n’igiceri. Zabaye kandi inzozi mbi ku banyarwanda kuko tuzi aho twavuye n’aho tugejejwe n’uyu Karosi.
2.Ikiganiro Kagame yagiranye na Daily Nation
Ku itari ya 21/1/2014, ikinyamakur gikomeye cyane cyo muri Kenya Cyitwa Daily nation, nacyo cyatangaje ikiganiro cyagiranye na Kagame. Muri make dore ingingo z’ingenzi bibanzeho mu bibazo 18 iki kinyamakuru cyabajije Kagame: 1. Gacaca na ICTR, 2. Gahunda ya Ndumunyarwanda, 3. Demokarasi n’iterambere 4. Icyo azakora nyuma ya manda ye ya nyuma muri 2017.
Gacaca
Ku byerekeranye na Gacaca Kagame yemeza ko izi nkiko zageze ku nshingano zazo kuko ngo hari abantu benshi bavuye mu magereza bagasubira mu miryango yabo kandi abagiriwe nabi nabo babonye ubutabera bukwiye, uwo ni Kagame ubivuga. Aha Kagame yaboneyo n’umwanya wo kunenga imikorere y’urukiko Mpanabyaha mpuzamhanga rwashyiriweho U Rwanda ruri Arusha. Yemeje ko rwakoresheje ibifranga byinshi( miliyari 60) mu nyungu z’abagizi ba nabi ngo aho kuba iz’abashakaga ubutabera. Kagame yemeje kandi ko Kabuga Felisiyani ushakishwa cyane na Polisi mpuzamahanga kubera uruhare ngo yaba yaragize muri Jenoside, ubu ngo batazi aho yazimiriye ariko akaba akeka ko ari muri Kenya. Ikindi ni uko Kagame abona ko ICC ibogama cyane mu kurenganura.
Ndumunyarwanda
Ibibazo byerekeranye na gahunda ya Kagame ya Ndumunyarwanda nibyo byatwaye umwanya munini cyane( Q9-Q13); niyo mpamvu twirinze kubikorera inshamake maze tukabishyira mu Kinyarwanda tubikuye mu rwongereza, tukanabibaha uko byakabaye. DN= Daily Nation
- DN : Mu rwego rw’ubwiyunge, hari gahunda nshya zafashwe mwise gusaba imbazi mu kivunge ngo yatangijwe n’urubyiruko kandi urayishyigikye. Watubwira ibyo aribyo?
- Kagame: Ni ikiswe Ndumunyarwanda. Abanyarwanda batekereza ku mateka yabo noneho bakiyemeza gutumbera ejo hazaza maze uwakoze ibyaha akabona amahirwe yo kwicuza. Biragenda neza da.
- Ariko hari abavuga ko ari ikosa kubwira abahutu ngo basabe imbabazi abatutsi, kuko bisa n’aho bamwe ubagira abere abandi abicanyi.
- Kagame: Urabizi, ntabwo ari ikintu cyashyizweho ku gahato. Ni igitekerezo cyavuye mu baturage ubwabo. Ni ubushake. Ntawigeze ahanirwa ko atavuze
- D N: Ntabwo bitangaje kubona nk’abantu batigeze bakora ikosa iryo ariryo ryose nka Minisitiri wawe w’Intebe kuza gusaba imbabazi?
- Kagame: Ndakeka ko ababirwanya bagomba kubanza gufata igihe cyo gutekereza ibyo bavuga. Abantu bagomba kubanza kumva ibyo avuga.
Yaravugaga ati :” ibi ntibyagombaga kuba byarakozwe mu izina ryanjye.”
Hari abantu bakoresheje izina rye, kandi yatanze ingero kubyo azi byabaye aho yigaga n’aho yakoraga. Icya mbere ni uko abikora ku bushake bwe. Aravuga ko abantu batagomba gukora ibintu mu izina ry’ubwoko.
- DN: Ntutekereza ko ari ugushyira icyasha ku bwoko bwose?
- Kagame: Muri sosiyete yose idaheza, hari ibintu 2 bigomba kumvikana, icya mbere ni uburenganzira bwa ba nyamuke. Ariko ba Nyamwishi bafite uburenganzira nabo. Ibi byerekana ugushaka kwa sosiyete. Abo babirwanya nabo bagombaga kuba baravuze ariko bazi ko no guceceka bidafasha. Ugomba gutoranya uko ibintu bigomba gukorwa. Njye uko nabibonye kugeza ubu, nta muntu byigeze bikomeretsa.
- DN: Urabona bizafata igihe kingana iki ngo habeho ubwiyunge bwuzuye mu banyarwanda?
- Kagame: ndakeka ko hari fondasiyo.Duhagaze neza, icyo tugomba gukomeza gukora ni ukubaka inzego z’ubuyobozi no guteza imbere imyumvire. Ibintu nk’ibi bifata igihe gutunganya. Hari ibibazo bimwe na bimwe bimaze hafi imyaka 100.
Demukarasi:
Umunyamakuru yarakomeje abaza Kagame ati wigishije ba Guverineri ibyerekeye Demukarasi n’iterambere. Watubwira aho demukarasi igeze mu Rwanda. Kuri iki kibazo, Kagame utajya agira isoni yemeje ko mbere y’imyaka 20 ngo nta demukarasi yabaga mu Rwanda, ko ngo ariyo mpamvu habaye amarorerwa. Ubu ariko ngo igihugu kiri mu nzira nziza mu bijyanye na Demukarasi nkuko Kagame abivuga!!!!!
Iterambere:
Aha nabibutsa ko Kagame yabwiye ibi binyamakuru byombi ko iterambere na demukarasi ari ipata n’urugi. Ni ukuvuga ko bidasigana. Kagame we akaba yarakoresheje imvugo irushaho kumvikanisha ko ari mahwi aho yavugaga ko ibi bintu uko ari bibiri ari nk’abantu babiri b’inshuti baryamana ku buriri bumwe, ariko umwe muribo akagira umuhate wo guhora abyuka mbere. Ibi yabivuze asa n’usubiza abavuga ko U Rwanda rufite iterambere kandi nta Demukarasi ko nayo izaza igisinziriye, twe muri Shikama tukaba tubona ko iyi Demukarasi ishobora kuzakanguka kagame atakiriho nkuko tubibona hasi aha!
Uzemera kuva ku buperezida muri 2017
Kuri iki kibazo, Kagame yisubiyeho avuga ibitandukanye n’ibyo yari yabwiye uriya wa mbere. Kagame yavuze ko atumva impamvu bahora bamubaza kiriya kibazo. Yakomeje avuga ko itegeko- nshinga bavuga ritava mu ijuru kuko ari abantu barishyiraho kandi ngo abo bantu baracyariho. Ngo niba bakiriho rero bashobora no kurihindura. Ati dutegereze 2017, tuzamenya niba nzagenda cyangwa ntazagenda.
Niwowe wica abaguhunze?
Umunyamakuru yabwiye Kagame ko ibyo yavugiye mu masengesho byahise bifatwa na benshi nka gihamya ko Leta ya Kagame ariyo yica abantu hanze na Karegeya arimo. Yasubije ko ntawe ushobora kumubuza kuvuga icyo ashaka, ngo abanyarwanda bari hanze barapfa, ariko ngo bakazira impfu zinyuranye; ikindi ngo ni uko abanyarwanda bari hanze ubundi nta mutekano bafite.Kuri Kagame ngo iyo uhemukiye Leta ye uba uhemukiye abanyarwanda kandi ngo bigira ingaruka. Yarangije avuga ko atazi ikishe Karegeya, ngo ariko icyo azi ni uko yari umwicanyi wishe benshi.
Kugirango inyandiko itaba ndende bikabije ikarambira abasomyi, reka ducumbikire aha tuzakomeze ubutaha tugira icyo tuvuga kuri aya magambo ya Kagame.
Nkusi Yozefu
shikama ye
----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
--------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Soma hasi aha ibiganiro Kagame yagiranye na Chimpreports na Daily Nation
mu cyongereza
1. Kagame na Chimpreports
2. Kagame na Daily Nation
----------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
--------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Soma hasi aha ibiganiro Kagame yagiranye na Chimpreports na Daily Nation
mu cyongereza
1. Kagame na Chimpreports
Kagame: I Want To Leave Presidency:http://chimpreports.com/index.php/regional-news/rwanda/16153-kagame-i-want-to-leave-presidency.html#sthash.iJDnKMhg.dpuf
Rwandan President Paul Kagame fielding questions at The Governors' Summit 2014 at Great Rift Valley Lodge in Naivasha on January 20, 2014 where he gave an interview on a wide range of issues, including the assassination of Rwandan defectors living in exile. (PHOTO/SULEIMAN MBATIAH via The Nation, Kenya)
1. In less than three months, Rwanda will be marking 30 years after the genocide.
How is the reconciliation process going?
such significant progress without people’s involvement.
that have been there. At the beginning, we had almost the entire population of
the country displaced.
We had to get involved in trying to pick the pieces. It is this soul searching,
people finding ways they can work together that has brought us this far.
2.Did Gacaca courts produce the results you desired?
The Gacaca courts were designed to achieve twin objectives.
One is for the wider population to see that justice is done.
together because one tends to affect the other. The two tend to conflict a
nd Gacaca very well serves the purpose. Thousands have been able to go through
the process and go back to their villages.
3.Did the ICTR produce anything you regard useful for the country?
It’s a very difficult question by the fact that it has very many aspects to it.
One, the fact that the UN is associated with a process where some form
of justice is carried out is important.
which I think is where the problem really lies. There’s a lot of wastage of resources.
and billions have been used. It served those involved in the process
rather than those who wanted to see justice done.
4.Some observers said you were not optimistic about the process...
I think there are very good reasons.
where people created an atmosphere of silence and at times using
interpreters who have relatives who are being tried. It doesn’t make sense.
5.Has this informed your position on the ICC?
It’s the totality of it. You cannot have a justice system
that acts universally in the interests of some people and are silent
on other people’s interests. You find that it is designed to deal with certain cases.
that the totality of it ends up presenting a case of injustice rather than justice.
6.What progress has your government made in tracing Felicine Kabuga
who is accused of funding the genocide?
We are not able as a government to be the ones to trace him.
still that has not given us good results. You have heard of the US
government putting in money and the ICTR involved in cases of tracking.
and we are not any closer to putting him where he belongs.
It’s still a mystery how he manages to disappear into thin air.
7.A number of times it has come up that he is in Kenya
Yes, a number of times we have talked to administrations.
It’s a very long time since this came up but we never got to
know whether he was here or somebody was covering up for
him….we never got to know the truth.
8.Is he in Kenya?
I would really be guessing. I’m not confortable making any assertions without facts.
9.As part of reconciliation, a new initiative called mass apology
was started by a youth group and you supported it. Tell us about that
It is something that came under what we call Ndumunyarwanda.
the commitment to ourselves and our future that whoever
did anything wrong needs a chance to contribute to a better
future then so be it. It has done very well.
10.But critics say it is wrong to get the Hutu to apologise to the Tutsi
as it amounts to victimising one group
You see it is not anything that is being forced. It is an idea that
came up from the people themselves. It’s something voluntary.
Nobody has been held responsible for being silent.
11.Isn’t it a bit odd that people who were not responsible
in any way like your Prime Minister come to apologise
I think critics should take more time to analayse what they are talking about.
He was saying that “this should not have happened in my name”.
examples of what he knows when he was in school and in the work place.
First of all he is doing it voluntarily. He’s saying that people should not
do things in the name of a group.
12.Don’t you think it throws a blanket of guilt over one group?
In an open society there are two things that stand out, one is the right of the minority.
But the majority also have a right. And it reflects the desire of the society.
Critics could also have said that silence doesn’t help.
You have to choose how to proceed.
As far I have seen nobody has been hurt about it.
13.What’s your assessment of how long it will take before reconciliation matures?
I think there is a foundation. We are more or less standing in a
very good position but we need to keep building institutions and
developing the mindset. These kinds of situations take very long
to heal and it takes long to stabilise. There are cases that
have lived for close to a 100 years.
14.In your address to the governors, among the many things
you said is that it is easy to measure economic development but
difficult to measure democratic development. What would you say
of Rwanda’s democratic development in the last 20 years?
By far we have made huge progress. Twenty years ago there
was nothing to talk about and that is why the tragedy was there.
has been made in all directions. We are not where we want to be or need to be.
We still need to work very hard.
15.Tell us about Rwanda’s situation particularly in 2017. Will you retire as per the constitution?
First, I don’t think it is about one individual. I know I have become
a subject of discussion but someone needs to deflect it to the
actual situation. Elections mean the feelings and the choices of people.
of people because they make a choice and you say you should
not have made that choice. This is why I have become uncomfortable
answering this question because in any case I’m not satisfying anybody.
16.Will you leave when the time comes?
You are saying that as if the constitution falls from heaven. It’s made by people.
The fact that the constitution is in place means that this is what the people put in place.
same people changed it and made it so. Whether I’m going or
not should not preoccupy people. Time passes and we will
come to know what will happen.
17.To those who insist on this question, you say wait and see?
Yes, let’s wait and see. What will happen will happen.
18.The other day, you said treason has consequences.
Some people drew conclusions about what happened in
South Africa to Patrick Karegeya (former Rwandan director
of external intelligence who defected and was found murdered in a hotel recently)
Am I not supposed to say what I want to say? I said many
things in a religious context. Somebody can take anything out of context.
The fact that these people live in exile has consequences.
They are not at peace.
who die, die from different causes. These Karegeyas and
other belong to an organisation that has been
killing people in Rwanda. There’s evidence. A mountain of evidence.
19.So it is not agents of the Rwanda government that
track these people down and kill them?
Not that I know of. But I have evidence that they
have been involved in activities that have killed Rwandans.
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355