Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. « Amaraso y’umugabo wanjye azabere abishi be umwambaro akaramata. Amaraso ye ntazave mu bitekerezo by’urubyaro rwabo. Amaraso ye azababere inzozi mbi mu mafunguro yabo yose ku manywa na nijoro.» Leah Karegeya./ NKUSI Yozefu



Uburyo umwicanyi Kagame yahekuye umuryango wa Col Karegeya Patrick
Kolonel Karegeya (RIP)
   Iyi nayndiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 17/1/2014

Kagame yari yabiciyemo amarenga mu butumwa yoherereje ingabo ze, aho yavugaga ko uyu mwaka bazawugiramo ingorane nyinshi ngo ariko intsinzi ikaba iyabo. Nkuko bisanzwe, imvugo ya Kagame niyo ngiro. Mu gihe abantu bariho bitegura gutangira umwaka wa 2014 bitegura uko bazasura inshuti, bazasabana n’abavandimwe, Kagame we yariho yitegura uko azirenza bamwe mu banyarwanda ndetse n’abanyeongo.

Ku itariki ya 1/1/2014 inkuru y’incamugongo yakwiriye hose ko Koloneli Patirike Karegeya yaraye yivuganywe n’ababisha muri hoteli yari yagiye kubonaniramo n’umuntu witwa Kiririsi iri i Johannesbourg muri Afrika y'Epfo aho yari yarahungiye inkota ya Kagame. Mu gihe abantu bariho bajya impaka k’uwaba yahitanye Karegeya, Leta y’urwanda ntiyatinze kwerekana ko ariyo yivuganye uwo bitaga umwanzi w’Urwanda kandi ko biteguye kwirenza n’abandi bakiri hanze badatekereza nkabo. Hano rero umuntu akaba yakwibaza niba aya maraso ya Karegeya wari warahagurukiye kurwanya ingoma y’agatsiko ya Kagame, hari icyo yahindura mu myumvire y’abanyarwanda ngo bashyire hamwe maze bikize umwanzi ushaka kubamarira ku icumu.

Urupfu rwa Karegeya: gihamya ko Leta ya Kagame itaje kubohora  ubwoko ubu n’ubu nk'uko ibyigamba ahubwo ari agatsiko k’ibinywamaraso( vampires) n’ibisahiranda.
Ni kenshi twagiye tubwirwa amarorerwa y’udufuni Kagame yagiye akorera abana b’abatutsi bari bavuye za Burundi, RDCongo, Tanzania, Kenya, na Uganda ngo aha baje kubohora U Rwanda nkaho hari umunyamahanga wari wararuziritse ku giti bakaba baje kuruzitura. Ntibyatinze, aba bana bagiye bakubitwa udufuni kuva i Kagitumba,cyane cyane abize baturukaga i Burundi muribo abageze i Kigali kuri 4/7/1994 FPR ifata ubutegetsi ni mbarwa.

Nubwo byari bizwi ko FPR iriho ikora jenoside y’abahutu( igomba ngo kwemezwa n’urukiko) n’abatutsi ntiyabareberaga izuba ku buryo ubu urutonde rw’abasirikare n’abapolsi bakuru yirengeje ruteye ubwoba.FPR ntiyigeze igira n’impuhwe z’abana mu kwica kwayo. Uwabimburiye abandi bana, ni akana k’agatutsi (Kagame avuga ko yaje kuboza abatutsi)SHEJA kiciwe ku bibero bya Musenyeri Gasabwoya kari kanze kuvaho.Abana b’i Nyange nabo bivugwa ko ari FPR yabirengeje kugirango igereke icyaha ku bacengezi ngo ikomeze yereke amahanga ko abahutu ari babi maze izategeke Urwanda imyaka ibihumbi.

Ngiyo FPR itajya iburira ibyaha umuntu wese ishaka kunyaga, gufunga ngo yigarurire ibye nka Rujugiro cyangwa se kwirenza nkuko biherutse kugendekera koloneli Patirike Karegeya. Mushiki wabo utaratinye kuvugira ku maradiyo ko umuntu witahiye yari mubi cyane akaba yagombaga gupfa kandi ibi bitabaho mu muco nyarwanda. Kabarebe we ntiyazuyaje  kutubwira ko Karegeya yari imbwa yagombaga gupfa bagakuraho umwanda nkaho we atazapfa. Naho umwishi Mukuru Kagame we ntiyatinye kwibaza impamvu abantu badakora umunsi mukuru kandi umwanzi yabonye igihano cye, ndetse akizeza abanyarwanda ko we yasinyiye kubatsemba. Uwamusinyishije rero nta wundi ni umubwira kunywa amaraso akaba ariyo mpamvu mbita ibinywamaraso.

Mu gihe Kagame yariho yivovota yivuga ibigwi by’ubwicanyi bwe muri rya funguro ritangiza umwaka ngo ryo gusengera igihugu, njyewe nita ifunguro ry’amaraso kubera ibyarivugiwemo, abategetsi bose b’inzego  zose za leta ya Kagame, ndetse n’abanyamadini ntibatinye gukoma amashyi mu gihe umwicanyi Kagame yabaga ariho abaha gahunda ye yimirije imbere yo gutsemba abamuhungiye hanze kugirango ashobore kuramba ku butegetsi ntawe umuvuguruza. Ikibahangayikishije si inyungu za rubanda n’amahoro y’abaturarwanda, bo icyo bashyira imbere ni imishahara yabo y’umurengera bazakomeza gufata mu gihe Kagame we azaba arimbanije kumara abanyarwanda n’abanyamahanga! Iyi niyo mpamvu navuze hariyab hejuru ko igihugu kiyobowe n’ibisahiranda.

Iherezo ry’Ibinywamaraso n’ibisahiranda riri bugufi
Pasitoro Moses Isabirye ( soma Mozisi Isabirye) yavugiye ijambo ry’ingirakamaro mu kiliyo cya nyakwigendera Karegeya kuri 14/1/2014 i Rwenjuru aho  yakomokaga. Imbere y’imbaga y’abavandimwe n’inshuti bari baje gusezera kuwo benshi ngo baherukaga kubonana nawe kuri Noheli ya 2009, uyu mushumba utandukanye na babandi biyita ibyo bataribyo basenga Kagame aho gusenga Rurema nkuko duherutse kubibona no kubyumva muri Serena Hotel, yahumurije abari aho ababwira kudahangayikishwa imitima n’abicanyi kuko nabo iminsi yabo ibaze. Yarabanje ababwira akantu kameze nk’umugani w’umushumba n’umupfu bahuriye mu gihuru.

«umushumba yarakugendeye agwa ku bisigazwa by’umuntu wapfuye byari mu gihuru cyari cyarahiye. Maze ngo uyu mushumba aribaza ati ariko nanjye ubu hariho igihe nzamera gutya?Ibyo bisigazwa byaramusubije biti, yego uzamera gutya kandi ni vuba aha!»

Uyu mukozi w’Imana yakomeje abwira abari aho ko tutagomba gukomeza guhangayikishwa n’abicanyi biratana ingabo zibarinda amanywa n’ijoro, maze bakumva ko bakomeye.Ati nabo ntibaramba . Ati muhaguruke musenge mugarukire Imana maze murebe ko idahindura ibintu mu Rwanda no muri Uganda.
Aba ntibazigera bapfa niyo mpamvu bakoresha
 umunsi mukuru bumvise ko hari uwapfuye!

Tukimara kumva ijambo Kagame aherutse kuvugira muri Serena Hoteli imbere y’abaryi batabarika, twarumiwe, ndibuka ko mu nkuru twanditse uwo munsi hari aho twunze mu ijambo ry’uyu muntu w’Imana aho twababwiraga tuti abasenga nimusenge, abaterekera muterekere, ababandwa mubandwe Imana idutabare. Ariko se amasengesho, kwizera indagu za Magayane na Nyirabiyoro cyangwa Guterekera no kubandwa gusa hari icyo byadufasha mu gutsinsura aba banzi b’igihugu? Madame Leah Karegeya araducira amarenga y’uko bikwiye kugenda.

Amaraso ya Karegeya nababere umwambaro n’inzozi mbi akaramata.
Mu ijambo umupfakazi wa Nyakwigendera Karegeya, Leah ( soma Leya) yagejeje mu bari mukiliyo twavuze hejuru ryasomwe na Tracy Kakuru, uyu mubyeyi yabwiye abari aho ko umugabo we yari umucunguzi ariko wahuye na ba Bihemu bari ku butegetsi mu Rwanda. Iri jambo ririmo umujinya n’agahinda kenshi atewe no kubura umugabo we, se w’abana be batatu bakundaga kandi nawe wabakundaga.Kubera ibyo, arasaba Imana ngo aya maraso atariho urubanza ntagende ubusa ahubwo akururire umuvumo abayamennye n’urubyaro rwabo.

« Amaraso y’umugabo wanjye azabere abishi be umwambaro akaramata. Amaraso ye ntazave mu bitekerezo by’urubyaro rwabo. Amaraso ye azababere inzozi mbi mu mafunguro yabo yose ku manywa na nijoro.»

Nibyo koko burya umwicanyi nta mahoro  agira mu mutima we aho ari hose. Ahora yikanga za baringa z’abo aba yarirengeje. Ibikorwa bye n’imvugo bye nabyo usanga nta njyana bifite nk’ibyo umuntu muzima. Niyo mpamvu mwumvise KAGAME avuga ririya jambo kuri 12/1/2014, umuntu muzima adashobora kubumbura umunwa we ngo asohore, ibi kandi akaba yarabikoze nyuma y’aho ategekeye minisitiri we ushinzwe ububanyi n’amahanga Mushikiwabo n’uw’ingabo Kabarebe ngo bemeze ko ari Igihugu ayobora cyahitanye Karegeya.

Mu gihe abayobozi bamaze kwerekana ko ari abarwayi bo mu mutwe, nta kindi abanyarwanda bagomba gukora usibye kubategeka kuva ku butegetsi bakavuzwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe ubundi bagashyikirizwa inkiko bakaryozwa amaraso bamennye. Ndemeranya na Leah Karegeya, aya maraso ya Karegeya n’ayo abandi bamubanjirije ntagomba kugenda ubusa mu gihe umwicanyi akivuga ku mugaragaro ko n’abandi bamuhunze bakiri ku isi agomba kubatsemba. Sinshobora kuvuga ngo umuti n’uyu, turabanza gukora iki, dukurikizeho kiriya maze duheruke iki n’iki. Oya, ubwo naba nirengagije ko inyamaswa duhanganye nayo ifite imitwe myinshi. Ndabona icyihutirwa ari uko abanyarwanda b’imbere n’inyuma bagomba gushyira hamwe bakareba icyakorwa.

Abo mu gihugu imbere bo baratangiye igisigaye ni ukubaherekeza mu nzira bafashe yo kwibohoza. Urugero natanga rufatika, ni uko muka Kagame, Nyiramongi na basaza be ( Murefu)bigaruriye ibihingwa by’ikawa n’icyayi byahaga amafranga yo kwikenura ba Ngofero, cyane cyane ikawa igihe cy’isizeni. Kuva uyu muryango wakwigarurira ibi bihingwa ngengabukungu, babitesheje agaciro, maze amuhinzi asigara afata intica ntikize. Umuhinzi afata 80FRW( 0.11USD), abari muri  Amerika( USA) muzatubwire niba agatasi k’ikawa i Boston Nyiramongi atakabahera amadolari arenga makumyabiri( 20USD) aho acuruza ikawa y’Urwanda!. Ibi rero byakuruye umwuka mubi mu baturage kuko sizeni ni nkaho itakibaho mu Rwanda.  Umuturage ntiyemerewe gusarura ikawa ye ngo ayitunganyirize: igomba kujyanwa aho abashoramari  bagennye bakayibaha kuva mu kwezi kwa Mata kugeza muri Kanama, zimwe bakazibasubiza ngo bajye kuzimena; intica ntikize nayo bayibajugunyira zahize muri Kanama!

Abaturage bamaze kubibona gutyo, ahantu henshi mu Rwanda bagiye barandura ibiti by’ikawa. Ibi rero byagiye bigira ingaruka k’ubukungu bw’Urwanda . Nk’urugero: Urwanda rwabonye miliyoni 56.5 y’amadolari y’amanyamerika aturuka ku igurishwa ry’’ikawa mu mahanga muri 2013. Ibi bikaba bivuga ko aya mafranga yagabanutseho 9.7% ugereranije n’ayo igihugu cyari cyabonye muri 2012 nkuko bitangazwa n’ikigega mpuzamahanga FMI.  Banki y’isi nayo iratanga impuruza ivuga ko niba ntagikozwe ubukungu bw’uRwanda buzakomeza kugana habi ku buryo ya gahunda y’iterambere Urwanda rwiyemeje ya 2020 idashobora kugerwaho. Ibi bibazo bikaba bisa n’uko ibintu byari byifashe muri 1991 ariko iki gihe bikaba byaraterwaga n'ibiciro by'ikawa byari byaguye hasi ku isoko mpuzamhanga; nabyo bikaba biri mu byashegeshe ingoma ya Kinani hejuru y’ibitero bya FPR.

Mu gihe abaturage bifatiye gahunda yabo yo guhangana n’igitugu n’uburetwa by’agatsiko, abanyarwanda rero bandi cyane cyane abize bari bakwiye gushakisha ubundi buryo bwo kubunganira. Byaba ari ugukora ihuriro ry’amashyaka afata gahunda iyi n’iyi nk’imyigaragambyo, kwumvisha abaterankunga ba Kagame ko bariho bicisha abantu; Kwaba ari ukwicara imbere ya za Amasade zose z’Urwanda kugeza Kagame yeguye, akavuzwa ubundi  agashyikirizwa inkiko. Hagombye gukorwa amatsinda, maze buri tsinda rikiha gahunda ihamye yo kubohoza igihugu, atari ugukora amahuriro ukicara utegereje ko umwuka wera azaza gukora ibitangaza mu gihe Kagame n’umuryango we bo basinyiye kuturimbura vuba na bwangu. Uku niko guhorera amaraso y’abacu twabuze barimo Karegeya, aho bari bakumva ko bataruhiye ubusa. Niba bitabaye ibyo azatumara urusorongo tuzibuke ibitereko twasheshe nka wawundi, ngo baje gufata abayahudi, sinariwe barandeka bajyana abayahudi, baje gufata aba n’aba sinari muribo barandeka, baje gufata abakirisitu basanga ndiwe baranjyana! Uyu munsi ni Karegeya ejo ni njye cyangwa wowe.

Nkusi Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
--------------------------------------------------------------------------------------------------------------------------
Icyitonderwa
Kugirango duhagarike ibikorwa by'umwicanyi Kagame n'agatsiko ke, abantu bose bagomba guhaguruka bagahagarara nkuko twabivuze hejuru nta n'umwe usigaye muri twe.  Niba wumva uwo muhamagaro ukoreba, sinya iyi nyandiko y'impuruza yagenewe umunyambanga mukuru w'umuryango w'abibumbye imuhamagarira gutabara abanyarwanda bageraniwe n'ubwicanyi ndengakamere bwa Kagame n'agatsiko ke. Kanda hasi aha maze nawe usame amagara yawe n'ay'abawe. Urakoze.

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355