Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 1/2/2014
|
Iburyo Jenerali Kabarebe, ibumoso Jenerali Kayonga |
« FPR
Inkotanyi yategetse u Rwanda nabi ku buryo umunsi nzumva ko yavuye ku butegetsi
ubutagaruka nziruhutsa kandi nkazishima. Ninzaba naranapfuye ntakiriho
nzashimishwa n’iyo nkuru kuko nizeye ko no mu irimbi aho nzaba nduhukiye
izasangayo.»
« Icyo
gihe nzifatanya n’abandi banyarwanda bazaba barashimuswe nayo ikiganje i Kigali
mu Rugwiro no ku buso bw’u Rwanda bwose kuko nta gahinda ku isi y’abazima
kasumba ako gutegekwa imyaka 20 n’umuntu wakumazeho abantu bari inyangamugayo
akaguhindura imbwa ugasigara wituma inkwi n’amazi!!!»
Kuri uyu wa
gatandatu taliki 01 Gashyantare 2014 nibwo mu Rwanda hijihijwe ku nshuro ya
makumyabiri (20) umunsi mukuru ngarukamwaka wo kuzirikana ku ntwari z’igihugu.
Izo ntwari ni izapfuye kandi zapfuye ziri ku rugamba zari zifatanije na bamwe
mu bakiriho.
Abenshi mu
batangije urugamba rwo kumanika u Rwanda muri 1990 benshi mu bageze ku
butegetsi i Kigali ubu basigaye barira ayo kwarika bifuza kwisubirira mu
Buganda kuko Kagame mwene Rutagambwa w’i Bunyogombe abagira ayo ifundi igira
ibivuzo atitaye ku kamaro bagiriye igihugu cyababyaye.
SHIKAMA
turagutembereza muri MINADEF ku Kimihurura
Amakuru SHIKAMA
ikura ku Kimihurura muri Minisiteri y’Ingabo n’ubusugire bw’igihugu aravuga ko
icyo Kagame yapfuye na Lt. Gen. Charles KAYONGA cyaje kumenyekana ubu kikaba
kikiri ibanga kuri bamwe ari nayo mpamvu tugiye kukibabwira tudaciye ku ruhande
kuko uko byagenda kose ibibazo u Rwanda rurimo bigomba kurangira kandi
ntidutezuka ku ntego yacu yo guharanira ko ukuri gutsinda ikinyoma.
Muri Minisiteri
y’Ingabo ku Kimihurura, haruguru gato y’aho abazi i Kigali bakunze kwita ku
kabindi, mu nzu ifite ikibuga cy’indege hejuru yayo gishobora kugwaho
Kajugujugu 5 icyarimwe, habereye agashya ubwo habaga umwiherero w’abasirikari
bakuru b’u Rwanda.
Ababyibuka uwo
munsi Lt. Gen. Charles KAYONGA yari akiri umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda.
Ibyo kuba Kayonga yarabaye inshuti na Kagame bakaza gushwana byo sindi
bubitindeho kuko hari n’abandi bari abatoni b’akadasohoka kwa Kagame batakivugwa
ku buryo Kayonga iyo biba nko kubashyira
ku rutonde ukurikije uko Kagame yabakundaga Kayonga yaza kure cyane.
Ayo makuru
aragaragaza ko icyo bapfuye ari uko KAYONGA yashatse gukora KUDETA noneho umwe
mu basirikari bato bagombaga gufatanya uwo mugambi akagenda akabyongorera
Kagame. Kubera ukuntu Kagame ari umuhanga mu byo kuneka dore ko ari nabyo ngo
yize muri U.S.A yahise apanga uko azica Kayonga.
Muri uwo mupangu
wa Kagame yahamagaye Kayonga amubwira ko hari umusirikari wakosheje none akaba
amumwoherereje ngo amuhane. Kayonga kuko yari yizeye ko Kagame ntacyo yamenye
kuri iyo gahunda yahise yumva ko akimufitiye icyizere gikomeye.
Mu kumwohereza,
Kagame yohereje umusirikari w’inshuti ya Kayonga agezeyo Kayonga amukangara bya
gisirikari undi ati : «Tuza ibintu
byakomeye naho wowe ngo urampana dore bantumye kukurasa!!»
Kayonga yabonye
ko bikomeye niko guhita acikisha uwo musirikari wari woherejwe mu butumwa bwo
kumurasa. Kagame yabonye bidashobotse niko gutegura umwiherero w’abayobozi
bakuru ba gisirikari iyo nama ikaba yarabereye mu cyumba cy’inama cya
Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura.
Kagame yari
yaciriye isiri umwe mu bamurindaga ko yagombaga kuharasira Kayonga ariko
Kayonga ntiyaza muri iyo nama kandi yari umugaba mukuru w’ingabo. Imbere mu
myanya y’icyubahiro hari hateguwe intebe eshatu ni ukuvuga iya Kagame, iya
Minisitiri w’ingabo Kabarebe n’iya Kayonga ariwe wari umugaba w’ingabo.
Gen. James
KABAREBE wari wahageze yiteguye kwakira umukuru w’igihugu yatunguwe no kubona
Kagame ahageze mbere y’uko Kayonga ahagera kandi bitabaho mu mategeko ya Porotocole
agena uko inzego zikurikirana mu gufata ibyicaro mu minsi mikuru ya Leta.
Kagame yaje
kuhagera abura KAYONGA ibyari inama bihinduka isoko. Muri iyo nama, nako muri
iryo soko Kagame yagize umujinya kubera kubura KAYONGA NGO AMWICE ahita
anategeka ko Television y’u Rwanda itari butambutse iyo nkuru kuko yahise
anategeka ko abanyamakuru ba Television birukanwa mu cyumba cy’inama bagasubira
hanze.
Kagame
yarabatutse karahava abashinja gushaka kumukura ku butegetsi kandi abategeka ko
bitagomba kurenga icyo cyumba. Lt Gen KAYONGA wari wamaze kumenya ibyateguwe
byose yaje kuza mu nama igiye kurangira yiyicarira inyuma n’agasuzuguro kenshi
Kagame amubonye arumirwa.
Umusozo w’iyo
nama wabaye ko Kagame yahise yirukana Lt Gen Kayonga Charles ku mwanya
w’umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu akanategeka ko agomba gufungirwa iwe mu
rugo kandi ahantu hose hashobora kuba umwenge ku nzu ye hagahagarara
umusirikari wa Kagame.
Ubu Kayonga
akaba yarasimbuwe na Gen Patrick NYAMVUMBA wagarutse mu rugo avuye guhagararira
ingabo za Loni muri Soudani y’Epfo. Ubu rero ikibazo kikaba cyaraburiwe umuti
n’abavuzi b’ikambere muri FPR Inkotanyi.
Jenerali Nyamvumba wasimbuye Kayonga |
Kuri uyu munsi
mukuru nta jambo, nta birori !!!
Ejo kuwa gatanu
taliki 31 Mutarama 2014, umunsi ubanziriza uw’intwari z’igihugu, Perezida Kagame
yari muri Etiyopiya mu nama ya 22 y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe. Uyu munsi
ku italiki 01 Gashyantare ubunsanzwe abaturage babaga biteguye kureba ibirori
bishyushye kuri Sitadi Nasiyonari Amahoro i Remera ndetse no kumva ijambo rya
Nyakubahwa Kagame Paul nyir’u Rwanda.
Nk’uko yabigenje
ku italiki ya mbere Mutarama 2014 ku bunani aho nta jambo yabwiye abanyarwanda,
uyu munsi nabwo Kagame yatunguye abaturage abereka ko batagikwiye kumugiramo
icyizere kuko ntako yimereye kandi ko koko ageze mu marembera.
Ku isaha ya saa sita mu kadomo, arinzwe
cyane kuruta uko yajyaga arindwa, Perezida Kagame
yinjiye ku gicumbi cy’intwari i Remera imbere y’ahubatse ikigo cya gipolisi
imodoka ziherwamo ibyangombwa ko ari nzima (Contrôle Technique Automobile)
ashyira indabo ku mva y’izo ntwari ahita asubira mu rugo cyangwa mu biro.
Muri uwo muhango
hari abantu bacye cyane batagera no kuri makumyabiri. Abari bahari barimo
Perezida wa Senat, Perezida w’abadepite, Minisitiri Moussa Fazzil HARELIMANA
w’umutekano mu gihugu, Iyamuremye Augustin uyobora urwego rw’igihugu rushinzwe
kugena imidari n’impeta by’ishimwe na Ambasaderi w’ubuganda mu Rwanda ariwe
KABONERO Richard ari nawe washyize indabo ku mva nk’uhagarariye abahagarariye
ibihugu byabo mu Rwanda.
Ibi nabyo bikaba
atari byo kuko amategeko mpuzamahanga yumvikanyweho yemeje ko uhagararira
abahagarariye ibihugu byabo mu gihugu iyo bose bataje aba agomba kuba intumwa
ya Papa mu gihugu, bityo izo ndabo zikaba zagombaga gushyirwaho na Musenyeri
Rucciano Russo intumwa ya Papa mu Rwanda ariko ntiyigeze ahakandagiza ikirenge
cye.
Bisobanuye iki
ku baturage basanzwe ?
Icyo bisobanuye
kirumvikana kuri buri wese : Kagame waciye ibintu mu Rwanda ategeka byose
bigakoreka, yarabaye umwana uri ku ibere mu nzu yera i Washington muri Amerika;
amaze kubona ko byose bishoboka. Ubu Ingabo ze zirimo ibice byinshi no kutumva
ibintu kimwe ku buryo nawe aba azi ko ashobora kwirirwa ntarare.
Ibi byose
n’ibindi tutarondora arimo kubona neza ko byamugabanyirije morali ku buryo kuri
we asanga kujya kwiharanga abwira abaturage amadisikuru ku Mahoro ari uguta
igihe cyane ko azi neza ko nabo batamwumva kabone n’iyo bamwikiriza kubera
ubucyene bifitiye aho bakubitira abana kuryama.
Afite
kandi ikibazo gikomeye cy’uko abazungu barimo kumusunika cyane bamuganisha ku
meza y’ibiganiro n’umutwe wa F.D.L.R nyamara we akaba akomeje gutsemba. Hari
andi makuru yakwiriye muri Kigali avuga ko ubu Kagame atameranye neza
n’inkoramutima ye umwicanyi nkawe witwa Ambasaderi Eugene Richard GASANA
umuhagarariye muri Loni.
Ayo
makuru aravuga ko Kagame yari yasabye GASANA gukoresha amashuri yose yize
n’ubundi buryo bwose bushoboka akabuza abategetsi ba Loni gutangaza Raporo
yashinjaga u Rwanda kongera kubyutsa no guhembera M23. Gasana rero ngo yaba
yarabyemereye shebuja KAGAME ariko nyuma akisanga atakibishoboye abazungu
bakamurusha amajwi bakayitangaza Kagame akaba yahise amubwira ko ntacyo amaze
ndetse ko arutwa n’utariyo (Loni), ariko ubusanzwe uyu mugabo Gasana asanzwe azwiho ubuswa kamere nkuko urubuga UMUVUGIZI.com rwigeze kubitangaza.
Kagame kandi
afite ikibazo gikomeye cy’ingabo zifite amapeti yo hejuru zavuganaga cyane
kandi kenshi na Karegeya ubu zikaba zikomeje kuvugana na Rudasingwa na Kayumba kandi
Kagame akaba adashobora kubafunga bose ngo bimushobokere.
Kagame kandi, uyu munsi wo kuzirikana
ku ntwari z’igihugu ugeze ayobewe uko ari bwifate ku makuru yakwiriye muri
Kigali avuga ko umuvugizi wa F.D.L.R Colonel IRATEGEKA Wilson, Major Dr
RUDASINGWA Théogène, Gervais CONDO bakubutse i Dodoma kwakirwa mu cyubahiro
gikomeye na Mheshimiwa Jakaya Mrisho KIKWETE perezida wa Tanzania.
Ibi bibazo byose
biri imbere ya Kagame nibyo mpereyeho nemeza ko yanze kubirengaho ngo ajye
kubeshya abaturage ababwira ko akibategeka kandi mu by’ukuri nta butegetsi
agifite. Asigaranye ishusho n’ibyubahiro bigenerwa Perezida w’igihugu ariko
imbere muri we ibintu byarangiye cyera ni ukumubona agenda.
Muri SHIKAMA
tukaba tubona politiki igeze mu mahina kandi Kagame
byanze bikunze agomba gukenyera akemera kunywa umuti amateka azamugenera kuko
wa mugani utakwica abantu barenga miliyoni icumi z’inzirakarengane ubaziza
ubusa ngo ugire amahoro. Ntibishoboka rwose akari cyera birakugaruka.
Abo Kagame yishe
cyangwa yategetse ko bicwa bari inzirakarengane kandi barimo amizero y’ejo
hazaza : Barimo abana b’ibitambambuga, imicuko, ibisekeramwanzi,inkumi
nziza zari kuzabyara abandi bana beza, ababyeyi babo, abanyapolitiki,
abasirikari, abihayimana, impunzi, abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda no
muri Kongo Kinshasa,…
Ku buryo ku
munsi wa mbuze uko ngira Kagame nta n’uzamuha amazi yo kunywa ndetse n’abana be
n’umugore we bazahinduka ruvumwa mu mateka y’u Rwanda kuko ibihembo by’ibyaha
ari ukwiyahura cyangwa kwimanika mu
kagozi!!! Tubitege amaso!
GATENDO A.
Shikama Ye
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355