Pageviews all the time

Kagame n'inkomamashyi ze zo ku Kimihurura ngo akazi ko guhiga abavuga ku bwicanyi bwabo bagiye kukimurira i Burayi n'Amerika: abanyarwanda bose bagomba gushirika ubwoba nka RUTAYISIRE Boniface n'IKONDERA Info bagaharanira ko UKURI gusimbura ikinyoma/NKUSI Yozefu

                                      Rutayisire Bonifasi aremeza ko yapfuye akazuka.

Ku buhamya Rutayisire Bonifasi atanga kuri iyi videwo, aremeza ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi n'indi yakorewe Abahutu.
Uku kuri ni ko Kagame Pawulo n'Agatsiko barwanya bivuye inyuma. Turibuka uko byagendekeye Radiyo BBC nyuma yo gusohora filimu " Rwanda Untold story" tugenekereje " Ukuri mutamenye ku byabaye mu Rwanda". Rutayisire Bonifasi aratanga ubuhamya bufatika ku bwicanyi FPR yakoreye Abahutu kugirango Abatutsi babone amasambu baturamo ariko aranamagana jenoside yakorewe Abatutsi.


Nyuma y'uko filimu "Rwanda Untold story " isokeye, Kagame Pawulo yahise abona ko ukuri ku bwicanyi yakoze kuzwi, gukomeza kubeshya abanyarwanda ko ari umucunguzi bizamugora. Komisiyo Ngoga yahise ishingwa ngo itere ubwoba Abongereza ariko basanze iki gihugu gitandukanye n'Ubufransa, kirigenga kandi kihagararaho. Luwiza Mushikwabo, Minsitri wa Kagame ushinzwe ububanyi n'amahanga yahise atangaza ko hari ikintu bazakora cyo gucecekesha abantu bose bari hanze bashaka kuvuga ukuri ku byabaye mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego ubu za Nkomamashyi zo ku Kimihurura zamaze gushinga komisiyo y'abantu barenga 70 ngo bagiye gusa n'abimurira akazi kabo ku mugabane w'i Burayi n'Amerika ngo babone uko bacecekesha buri wese ushaka kuvuga ukuri ku byabaye mu Rwanda! Ubundi izi nkomamashyi ziza n'izitagiraga akazi, zari zisanzwe zisinzirira gusa muri ya ngoro ishaje bake muri bo bakisomera ibitabo abandi bakaboha imipira, ubu bakaba bagiye guhura n'akazi katoroshye.  

Shikama iheruka kubabwira ko FPR imaze iminsi igura amazu hirya no hino i Buraya n'Amerika maze akandikwa ku bantu runaka bikitwa ko ari zaguzwe mu rwego rw'ikimina(ishyirahamwe). Ibi byatangiriye muri Afrika y'Epfo, Zambiya, Malawi n'ahandi muri Afrika y'amajyepfo.Uwari umaze iminsi agura aya mazu i Burayi, Shikama iherutse kubatangariza ko ubu amaze kugirwa Amasaderi mu Misiri, aho azaba yegerye u Buraya kugirango akomeze akurikiranire ahafi uwo mushinga.

Amwe muri aya mazu azakorerwamo n'izi nkomamashyi, andi azakorerwamo na IBUKA ubu imaze gushinga ibirindiro mu Bufransa ikaba igomba no kwanda hirya no hino i Buraya n'Amerika ya ruguru, andi azakorerwamo na za maneko za DEMI. Ariko muri rusange ikizwi ni uko aba bose bazaba  bashinzwe kwereka amahanga ko ibyo BBC iherutse gutangaza muri iriya filimu atari byo, kandi bacecekeshe n'abandi bose barota gukora nk'ibyo BBC iherutse gukora igihe yatangazaga iriya filimu ivuga ku kuri ku byabaye mu Rwanda.

Shiakama irakangurira Abahutu, Abatutsi , n'abatwa gushikama bagaharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma nkuko Rutayisire Binfasi na IKONDERA Info bariho babikora. Ijambo ry'Imana riratubwira riti: " MUZAMENYA UKURI KANDI NI KO KUZABABOHORA"

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikam Ku Kuri na Demukarasi(SKUD) 


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355