Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO: POLITIBALL:Ese hari icyo wari uzi kuri aya makipe: Rukokoma Victory Club Twagiramungu F. abereye Kapiteni n’Amakaramu Maremare Politiball Club Kagame P. abereye Kapiteni?/ NKUSI Yozefu

Ese aho abakomiseri ba Rukokoma bigeze basoma iyi nyandiko yahise kuri shikama kuri 9/8/2014?

Abakapiteni bombi

Igihe Twagiramungu Fawusitini( Rukokoma) yari amaze kwivumbura akegura mu butegetsi bw’agatsiko muri 1995, umuntu yabashije kungezaho ikinyamakuru cyandikirwaga mu Rwanda icyo gihe ntakibuka neza izina ryacyo.  Umunyamakuru w’inyandiko yavugaga ku kwegura kwa Rukokoma n’ingaruka kuzagira ku butegetsi bw’Agatsiko,  yagize ati: « Twagiramungu ubu ariho aragenderera amahanga  asobanura impamvu ananijwe akegura, ubu akaba ageze muri Afrika y’Epfo, guverinema y’ubumwe yitege imipira yo mu kirere y’uyu munyapoliti mu gihe kiri imbere».

Kapitemi wa Rukokoma Victory Club

Ikindi nkibuka cyari muri  iki kinyamakuru ni inkuru yavugaga uruzinduko Jenerali P. Kagame wari visi Perezida icyo gihe,  yari amaze iminsi agiriye muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, akabwira abanyeshuri gushyira amakaramu yabo magufi hasi bakaza akabaha amakaramu maremare( imbunda zo gutera Zaire,gutwika inkambi no kwica impunzi z’abahutu zariyo muri 1996). Impamvu yo guhabwa amakaramu maremare yahaye abanyeshuri ni uko ngo aho yari yicaye yumvise umunuko uva muri Arboretum( ishyamba rya kaminuza)  ngo abajije bakamubwira ko ari abantu biciwe hafi y’aho yari  yicaye, bityo abana batagomba kwiga bagomba guhabwa imbunda bagatera abo yitaga abicanyi bari mu nkambi muri Zaire.
Kapiteni w'Amakaramu Maremare PC

Ibyo Umuhanuzi w’amaraso yahanuraga naje kubibona muri 1996 igihe inkambi z’impunzi z’abahutu zari muri Zaire zibasirwaga, hagakoreshwa ubugome bwari butaraba ku isi kugirango bazitsembe burundu na n’ubu nkibibona. Ariko icyakomeje kuntera amatsiko cyane ni uyu mugabo wavuzweho umukino udasanzwe wo mu kirere ku ngoma ya Kinani n’abo ku ngoma ya Kagame bakaba baremezaga rugikubita muri 1995  ko amacenga ye yo mu kirere arindwa isazi. Nyamara ngo abatabizi bicwa no kutabimenya, muri kimwe mu biganiro Twagiramungu Fawusitini aherutse kugirana na Radiyo IKONDERA info muri 2013, yemeje ko adakina umukino wo mu kirere ababivuga baba bashaka gutesha agaciro umukino we usukuye kuko ngo uwo mu kirere ni uw’abaswa! Ese yaba yarahinduye  umukino  amaze kuva muri MDR  PC yari abereye Kapiteni akaba akina uwo hasi ageze muri RDI PC nayo abereye Kapiteni, cyangwa baramuhimbira ntiyigeze akina uwo mu kirere w’abaswa nkuko abivuga?

Ibi bibazo nakomeje kwibaza, byatumye nkomeza gucukumbura ngo menye by’ukuri uyu mukinnyi ufite uburambe muri Politiball. Niba nawe dusangiye amatsiko soma Ibyahishuwe bya 10,  umurongo ku wundi umenye ukuntu uyu mukinnyi kabuhariwe yandagazaga amakipe yabaga yakinnye n'iye muri za mirongo icyenda mu kinyejana giheruka. Uyu mukinnyi uriho ushakishwa n’amakalabu menshi: USA PC, Belgium PC, Canada PC, France PC ndetse na Germany Victory Club, numara gusoma ibyahishuwe tuvuze hejuru , urasanga ikipe AMAKARAMU Maremare PC Kagame P.  abereye Kapiteni , ishobora kugirwa nka ya kipe y’Abasomali WAGADI FC,  Amavubi yatsinze  bwa mbere mu mateka yayo yo gutsinda ikipe zo hanze muri za 1980s, igihe cyose AMAKARAMU MAREMARE PC izaba ikina n’ikipe  Twagiramungu F. abereye Kapiteni ariyo RUKOKOMA Victory Club!


NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355