Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. Nkusi Yozefu arasubiza Mugisha Ku byerekeye imirimo ye mu ishyaka "Ishema", n'imyumvire ye ku kibazo cya FDLR /Nkusi Joseph

Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama kuri17/11/2013

Mugisha arabaza Nkusi Yozefu impamvu ,  yaba afite icyerekezo kinyuranye ngo n'icyo yita ishyaka abereye umunyamabanga ishema.  Nkusi nawe akamusubiza ko amakuru afite yerekeye Nkusi n'ishyaka ishema ashaje agomba gushaka amashya.

Umutwe w'inyandiko:
RWANDA. Abanyarwanda batangiye kumenya ko gushyigikira FDLR ari ngombwa!/Nkusi Joseph
Mugisha: Ikibazo
Ndagushimye kubwo kuba udutangarije uko ubyumva ndetse ukanagaragaza uko wahereye kuva kera ugaragaza ko wumva ukuri kwa FDLR gusa bwana Docteur Nkusi uri umwe mu bantu njye ku giti cyanjye nemera, yewe nanafasheho nk'umuntu w'icyitegererezo mubyo nkora byose nubwo wenda wowe utabizi. ndashaka rero ngo ngire akabazo nibaza nakubaza, ishyaka ubamo (ishema) mw'ijwi ry'umukuru waryo padiri Nahimana Thomas yivugiye ubwe ko we atazi aba ba FDLR ngo ni bantuki, yewe yigeze no kwandika inyandiko ku rubuga nawe wavuze ko wanyuzagaho inyandiko zawe avuga ko FDLR igizwe n'abantu basize bishe abantu mu Rwanda , ndahamya ko ibi ubizi... yewe si nakera ubwo FDLR yateraga mu Rwanda Padiri Nahimana ubereye umunyamabanga mu ishyaka yavuze ko ari ukubeshya ko ahubwo FDLR ari igikoreshyo cya Kagame, none ubu ibi ubihuza ute ? cg se waba uba mu ishyaka utandukanyije imyumvire n'umuyobozi waryo ? urakoze ku gisubizo uri bumpe.






Nkusi Yozefu: igisubizo
Ndagushimiye nshuti muvandimwe Mugisha  kuba ugize akantu wandika muri aha hantu hagenewe abasomyi kuko ari bake babikora! Ndongera kugushimira kubona ubajije ibi bibazo, burya ngo kubaza bitera kumenya. Ibi ndabivugira ko biri butume udakomeza gufata Nkusi uko atari.

Dore ibisubizo by'ibibazo byawe:
1. Ndakumenyesha ko ntari mu buyobozi bw'ishyaka Ishema kuko nabusezeyeho hashize amezi abiri gusa rishinzwe, ubwo ni muri Werurwe 2013. Ibarwa isezera mu Ishema urayisanga ku nyandiko yanjye nashyize kuri uru rubuga Shikama.fr rugishingwa muri Kamena 2013. Niyo nyandiko ya mbere y'uru rubuga jya kureba archives : Juin 2013.
2. Ntabwo nemeranya n'umuntu wese wavuga ko FDLR igizwe n'abicanyi, kandi usibye n'ubwicanyi n'ikindi cyose washinja umunyarwanda uwo ariwe wese atagihamijwe n'inkiko (zitari iza Kagame), kigamije guharabika , ibyo mbirwanya nivuye inyuma. FDLR rero  nta rukiko na rumwe rwigenga rwari rwaduha urutonde uru n'uru rutwereka abo bicanyi n'igihe urubanza rubahamya icyaha rwabereye. Iki nicyo bita presomption d'innocence, abagize FDLR ni abere kugeza igihe ushaka kubihakana, yajyana FDLR mu rukiko(zitari za zindi za  Kagame)akayishinja ubwo bwicanyi nayo ikiregura.
3) Kugirango wumve aho mpagaze kuri FDLR, uzasome inyandiko yo kuri le Prophete, yanditswe na Padri Thomas muri 2011 yerekeranye n'igitero cya Kabuhanga cya FDLR. Sinkubwira ibyo Nahimana yanditse icyo gihe , wowe ubyishakire.Dore njyewe icyo navuze icyo gihe: nashushanyije ikarita ya Mutura ahaherereye Kabuhanga. Nkurikije ko aho Kabuhanga nabayeyo ndi umuyobozi wa Immigration, n'imiterere yaho, n'imyumvire y'abaturage baho, navuze ko icyo gitero nta cyabaye . Ariko icy'ingenzi ni ubutumwa burambuye nohereje Kagame muri iyo nyandiko: muri make dore ibyarimo: Kagame ugomba kumenya ko FDLR igizwe n'abavandimwe, ababyara, n'inshuti.Iyo ujya imbere y'abantu wiyamamaza mu matora ubemeza ko uzabicira abo muri FDLR, ukeka ko uriya mubyeyi wagize umupfakazi  kandi umugabo we waramuhejeje mu mashyamba ya kongo aba agushyigikiye? Ese uriya mukecuru wituma amazi yarabyaye we ukeka ko aba agushyigikiye?Narangije nsaba abanyamashyaka guhaguruka bagasobanurira amahanga ikibazo cya FDLR Kagame ntakomeze kukigira iturufu  ye. Aha rero niho nkihagaze ubu muri 2013 nkuko wabonye inyandiko yanjye ibivuga.
4) Ibyerekeye  ikinyuranyo kiri hagati y' ingengabitekerezo y'ishyaka "Ishema" n'iyanjye. Mbivuze ku mugaragaro kugirango ninca inyuma iyi ndahiro abanyarwanda bazamwaze. Reba aho wandika iyi tariki n'ibi mvuze ubyandike:
     a)Nkusi Yozefu ntazigera asubira mu bintu byerekeranye n'amashyaka kugeza yitahiye           kwa Nyamutezi.Ibi birasobanura ko ubu nta shyaka ndimo
     b) Nkusi yozefu, ntazigera aharanira imyanya y'ubuyobozi kugeza agiye kwa Nyamutezi.
   c) Nkusi Yozefu afite imyuga ibiri yumva azakomeza gushyira imbere ikanamutunga kugeza ashaje ikaba ariyo: Ubuhinzi,n'ubwarimu muri za Kaminuza.
Icyitonderwa:
Ibi nkora kuri shikama.fr ntibigutere urujijo nubijyanisha n'ibyo maze kuvuga hejuru.
 1) Nafashe ikaramu  ngo namagane akarengane kagirirwa bamwe mu Banyarwanda, nshinga uru rubuga kuko hari imbuga zirenze 2 nacishagaho inyandiko zanjye ngombye gupfukama, ndetse zimwe na zimwe ntizihite. Ibi rero ntihazagire ubihuza no gukora politike dore ko hari abantu baherutse kunyegera nanone ngo dushinge za mashyaka.
2) Kurwanya akarengane ni inshingano z'umwenegihugu wese, agashaka uko mu gihugu cyamubyaye habamo urubuga rwa demokarasi. Abaturage bakishyiriraho ababayobora, abakora nabi bakabakuraho. Ngiki icyo mparanira cyatumye mfata ikaramu, kugeza igihe Agatsiko gahirimiye cyangwa se ngahirima. Ibi rero simbikora kugirango nzabone imyanya mu butegetsi ubu n'ubu, oya ni uko numva mfite inshingano zo guca akarengane mu gihugu cyambyaye nk'undi muturage wese.
Muvandimwe rero Mugisha , ndizera ko unyuzwe n'ibisubizo nguhaye. Nkaba nongeye kugushimira umwanya wawe wigomwe wandika biriya bibazo. Ushobora kongera ukabaza n'ibindi udaciye kuri commentaires, ukabikora ukoresheje Shikama@info.fr. Kubaza bitera kumenya, mwigira ingingimira, nimubaze musobanukirwe.
Uwanyu iteka,
Nkusi Joseph
shikama.fr

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355