Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. CIA na SVR mu rupfu rwa Col Karegeya, Mushikiwabo inkunguzikazi ikungurira u Rwanda./MBANGUURUNUKA Paul

Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 10/1/2014

Ese bimwe mubyo Mbagurunuka avuga byaba ari ukuri?

Reka mpere kubigwi bya nyakwigendera nuko yambuwe ubuzima, hanyuma mperukirize kuririya Nkunguziyinkotsa irigutibitabapfu itarwiyambitse.Mu kwezi kwa Nyakanga 1985 nibwo ivuka ry’ibigwi bya RIP Karegeya byabaye  nk’ibitangira, ubwo Gen Tito Okello Lutwa(Umugande) yabashije guhirika ubutegetsi bwa Dr Apollo Milton Obote, nyuma gato ahita afungura infungwa zose zarizifungiye ahitwa Luzira. Murizo mfungwa harimo n’umwana w’umusore ufite inkomoko yo mu Rwanda akaba yarazwi ku izi rya Patrick Karegeya. Icyo gihe yari afite imyaka 25, ariko amaze imyaka 3 muburoko. 

Ni ukuvugako yinjiye uburoko amaze igihe gito arangije muri Kaminuza ya Makerere, mubyamategeko. Kuba yararangije University byatumye yitabazwa mukwandika abana cyane cyane b’Abanyarwanda bagombaga kujya gufasha inyeshyamba za Museveni I Luwero. Muri ako kazi nibwo bamutahuye arafungwa agerageza kujya Luwero kuko yagombaga guca Nairobi. Murabiziko n’igihe abana b’Abatutsi n’Abahutu  bajyaga mu Nkotanyi byabasabaga kuzenguruka  Tanzania kugirango babashe kwinjira muri za Cyumba kwa ba komanda Martin Nzaramba,  za Butaro kwa ba Col Gashumba naba Ngoga cyangwa za  Kivuye kwa ba Charles Kayonga,…Nikorero byagendekeraga n’abavaga Uganda bajya gufasha Museveni.


Karegeya rero kuva yafungwa muri 1982, amahirwe yaje kumusekera ashiduka ageze Luwero yakirwa n’umusore Aston Kajara, ubu ni Minisitiri w’ubukungu muri Uganda. Nyuma y’amezi 5 gusa , Gen Okelo bari bamukimbije, Uganda ifatwa ityo na Keregeya yabigizemo uruhare kuko uretse no kurekirita abasore, ngo Kampala yaharwanye agaramye arikumwe na Gen Salim Saleh(murumuna wa Museveni), bamwitura kumuha ipeti rya sergeant, bahita bamuha n’akazi ko gukora muri DMI.  Icyo gihe yakoranaga na Major Gen Mugisha Muntu(wa Munyarwanda Kagame atinya byasaze). Nyuma y’imyaka 3 gusa(1989) Karegeya bamukubise Lieutenant bamuha na appointment yokuba Assistant in charge of counter Intelligence muri office N015 kuri Mengo Lord akaba yarakoranaga byahafi na Major Paul Kagame, wari Assistant Director of Personal, Administration & Finance. Iyi ni imyanya ikomeye cyane munzego z’ubutasi. Barakomeje bakorana neza cyane ari ninshuti magara kugeza Kagame yoherejwe kwiga muri USA(bamwohereje kuko Rwigema wagombaga kujyayo, yari muri gahunda zo gutera u Rwanda, bituma gahunda yariyapangiwe ayipangira Kagame). 

 Ubwo Kagame yahamagazwaga shishi itabona  kuyobora urugamba nyuma y’urupfu rwa Rwigema, Karegeya yagumye Uganda ariko agakorana umunsi kuwundi na Kagame ndetse n’abandi bayobozi kurugamba. Yabahaga amakuru y’ubutasi, akanabashakira abaterankunga. Yambunda ya fourteen four barrel yatumye Ex Far zigoterwa muri Commune Buyoga kugeza Habyarimana yemeye kurekura inkotanyi zari zafatiwe kurugamba,  ikaba yaranitiriwe abacuruzi ba Kenya, yagizemo uruhare rutaziguye mukubakangurira kuyigura. Siyogusa kuko ubwe yaremeye agurisha inzuye nziza yari hafi ya Hotel Diplomat iri ahitwa Mengo hafi yikicaro gikuru cya DMI. 

Ibyo byose yabikoze kugirango yitangire urugamba. Byarakomeje akomeza kuzamurwa muntera z’akazi, kugeza Museveni amudeployinze muri Anti-smuggling Unit(umwanya ukomeye cyane kunyeshyamba zimaze gufata ubutegetsi kuko ubishinzwe aba agomba guhangana nama senior officers abashaka gukira kungufu kubera n’igitinyiro baba bafite, urwo rwego rukaba arurwoguhiga bukware abaryi ba ruswa). Karegeya yabyungukiyemo kuko byamuhaye ububasha bwo kujya yoherereza cash Inyumba A. na Dr Rudasingwa T. bakajya guhaha imvungure n’imiti by’abana kurugamba.

 Intambara irangiye kuya 4 Nyakanga 1994, Kagame yayabangiye ingata akubita ibipfukamiro imbere ya Museveni na Salim Saleh ngo bamuhe Karegeya, baranangira,  Akomeza gutakamba, bemera kumuha undi nawe w’umuhanga ariwe Kale Kayihura(Umukuru wa Polisi ya Uganda murikigihe), Kagame akomeza kwinginga kuko yarazi Karegeya uburyo ari umuhanga, nuko Museveni ahumiriza amaso afunga umwuka ati mujyane. **Iyo Museveni aza kumenya ko amushumurije urupfu, abaaaaa…**  Burya koko inzira ntibwira umugenzi!!! Karegeya yaraje  akora akazi neza nuko bikomeza uko mubizi kugeza italiki ya 01/01/2014. Imana imuhe iruhuko ridashira.

CIA na SVR mu rupfu  rwa Col Karegeya
Nyuma yo guhunga2007, Karegeya yagize ingendo zirenze 2, mugihugu cy’Ubwongereza ndetse bihwihwiswa ko yageze no mugihugu cy’Uburusiya.CIA (urwego rw’ubutasi rw’America) itajya ingimbi namba na SVR (urwego rw’ubutasi rw’Abarusiya rwaje rusimbura KGB yemerwaga nk’urwego rwa mbere rw’ubutasi ku isi cyane cyane mugihe cy’intambara y’ubutita kugeza nyine ihindukiye SVR muri 1991), yaje kugwa kumakuru y’uko Karegeya yaba yaragiranye ibiganiro na mwishywa w’umukambwe w’umwongereza George Blake wigeze gukorera inzego z’ubutasi z’Abongereza na KGB y’Abarusiya bikamuviramo no gufungwa. Ibyo biza byiyongera kumpungenge z’uko Afrika y’Epfo ikomeje kwinjira cyane mubucuruzi muri Congo kandi ntacyo America yapfa kubikoraho kuko ibyo bihugu byombi bihuriye muri SADC. Sosiyete ya mwishywa wa J.Zuma icukura peteroli, zahabu na Diamond muri mu Burasirazuba bwa Congo, nayo yateye impungenge ihagarika n’imitima yabamwe harimo Kagame na Kaguta. CIA yagaragarije Kagame na Kaguta, uburyo ibijya mbere biteye impungenge niba batabitangiriye hafi .

 Murabizi ko America ikoshya ngo  komeza imbere ndakurebera! Iyo information yahaye Kagame amahirwe yo kuba yahitana Karegeya ntampungenge agize. Nibwo yatangiye umupango ariko akoresheje abantu 2 gusa yizeye. Ni ukuvuga Gen Jack Nziza na Major Gen Frank Mugambage, kugirango hatazagira urabura. Baperereje abantu baba bafitanye ubushuti buhambaye na Karegeya cg baba bafitanye isano kuburyo byabafasha kumugeraho, nuko Mugambage(Ambasadeir abasha gushimuta mwishywa wa Karegeya Ntabana Aimé wabaga Uganda. Mwiyica rubozo bamukoreye, yagombaga kubagezaho umuntu wese yaba azi w’umusirikare, mafia cg umukire waba uziranye na Karegeya. Nguko uko baje kugwa kuri Mafia Apollo Kiririsi, kuko yarinshuti yuriya mwana akaba yaranabaye inshuti na Karegeya cyane kubera ko,  kuba Apollo yarabaye Russia cyane kandi na Karegeya akaba yariyinjiye muri deal na Russia, Apollo yabaye umuhuza mwiza wabo bombi. Byatumye agirirwa ikizere cyane na Karegeya kubera uburemere bw’amabanga bari baziranyeho.

Apollo amaze kwemezwa ko ariwe nimero ya 1 kuri target , Kagame ubwe ntawe abicishijeho yaramwihamagariye ariko amuhamagara imodoka ye ikurikiwe n’abantu barimo Tony Kuramba n’ayandi mahe yanutse. Eye witness yemeza ko Apollo akimara kwitaba phone ya Kibamba, yubitse umutwe asa nkuhebye ubuzima ariko kuko yari yabonye imodoka 2 zimukurikiye imwe imbere indi inyuma, ntamahitamo yarafite. Yarakomeje ajya kwa Kaganga, ibyo baganiriye ntawubizi, uko bapanze mission ntawubizi, amafaranga yemerewe cyangwa ubusitani ntawamenya kuko kuva icyo gihe Apollo yabaye ahantu hatazwi kugeza Karegeya yishwe. Bishoboka ko yabaga ahantu harinzwe anagendana n’abamurinze kuko ntakwinyagambura yigeze agira kundi. Bishoboka ko yanibaniraga na Kagame murugo iwe ntawamenya. Ntitwamuveba cyane kuba yarishe mushuti we, kuko nawe amakuru mfite agaragazaga ko atarabigambiriye ahubwo niwamukino wa kimafia urangiza uguhitanye. Ariko mbere yo guhitana Karegeya wari Coordinator wa plans za East of Congo, habanje kugerageza guca intege igihugu kimuha ingufu ndetse kinamucumbukiye.

 Bashatse guha ingufu opposition yuwari umukuru wa Youth League akaza kwirukanwa muri ANC ariwe Julius  Malema, bashora amafaranga menshi mukumufasha gushinga ishyaka rya EFF (Economic Freedom Fighters) ariko basanga batashobokana nawe kuko bo bashakaga ko arwanya zuma, agaca intege ANC hanyuma Zuma akava mubya Congo akarangarira mubibazo bari kuba bamaze guteza igihugu cye. Yarabikoze arwanya Zuma ariko yongeraho n’Abazungu kuko yashakaga kubambura ubutaka nk’abimwe bya Robert Mugabe. Kuba rero yaratangiye kurwanya Abazungu(kandi ngo muri Afurika y’Epfo Abazungu aribo bica bagakiza, ubarwanyije agasa nko kuba arikwinaga mukagozi), America yagiriye inama aba Bagabo bacu ko babivamo bagashakisha indi inzira. Inzira rero yabaye iyo kwikiza ukuriye iperereza ariwe Col Patrick Karegeya.

Mushikiwabo se bite?
Nikoye, ko nibuka mu muco nyarwanda, iyo umuntu yarogaga bizwi na bose hanyuma akaza gutabaruka, mugihe cyo kumusezeraho bamurata ibyiza yakoze bakavuga ko bababajwe n’urupfu rwe nta numwe uhingukije ko yarogaga. Nonese mwokabyaramwe ko Abanyarwaanda twarigushije buri wese abizi, aho ntimwasanga umuzimu uri gutuma akaga kagwira u Rwanda yaba yaraje mu ishushu ya Louise Mushikiwabo?

Muti gute?
Turetse ibyo avuga bitandukaniye kure cyane n’imvugo y’Umunyarwanda  wize, en plus akaba n’umuyobozi ukomeye, iyo umwitegereje amaso kuyandi ubona asa n’umuntu koko?! Ubanza mwe mumubona kuri screen umucameraman yagerageje kuryoshya agasura ke, mukagirango n’umuntu kandi ari akavurivundi kibereyaho tutazi iyo Kagame yagatoraguye. Hari umuntu ukomeye muri Leta yacu wigeze ambwira ati kandi wasanga Mushikiwabo,  Kagame yaba yaramukuye kumupfumu, bakamuragurira ko ari imandwa ye agomba kugendana nayo cyangwa kohereza aho yatinye kujya. Naramuhakaniye mubwira ko yahawe akazi kubera kumenya indimi nyinshi. Aranseka cyane ati imandwa se usibye no kumenya indimi nyinshi hari ikiyinanira ko no kwihinduranya yakwihinduranya uko ishatse. Nanjye nti koko byanashoboka. 

Nonese akantu kagumiwe, kagasa nagasamunyiga, kakagaragara nk’akazi ubwenge buhanitse, bwacya kagatwita (abandi batwita abana ko kagatwita ibigambo bipfuye) urugambo ruteye isesemi wagirango n’umushumba wabyanditse, hanyuma ukaba wahakana ko aka kantu atari akavumburamashyinga kaje guteza akaga u Rwanda. Nonese akantu kagenda imbere y’abantu b’ibihangange ku isi barimo nabaha mission sebuja wako, karangiza kakitakuma kakisararanga imbere y’imbaga ubugutiya bukazamuka imishumi y’amabere yarenze umukuno w’ingutiya igaragarira bose, karangiza kakarahira ngo ncike amabere nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Congo. Amabere se urayagira disi?! Wagiye wivugira imishumi ra cg ibiziriko ko akaga ari ukugusha amabere utaronkeje. Nonese ko watwise ko Karegeya atagomba kugira uwo ababaza kuko ngo yari umwanzi w’igihugu, wowe wiha kubeshya Abanyarwanda n’Abanyamahanga ibintu bizwi kandi bigaragara ko bishora igihugu mu icuraburindi rirenze n’irya 1994, niwowe urukunze kurusha uriya nabanje kugaragaza ibgwi bye!Umva sha wakagore we, nako wagakumi we!! Inyumba A. uramwibuka? Ntacyo mukubwiyeho, gusa nguhaye umukoro wo kumenya uko yitangiye icyama n’iherezo rye maze nawe winyabye gato aho shobuja atakubona witekerezeho, wigereranye na Muligande  C.

 mwayoboye Minisiteri imwe akemera kwiyambura uburokore agaha intebe ikinyoma cya shebuja, hanyuma wibuke uburyo shebuja yamusohoye mu nama turi muri Unit Club meeting, wongere utekereze no kuri R. M. Museminali, icyizungerezi benshi bemeza banahamyako ya byumvaga kimwe(muri zagahunda z’ibanga) na shebuja, maze ufate umwanzuro kwiherezo ryawe. Ariko ngize icyo nakurusha mukumenya iherezo ryawe, nuko nakubwira ko uzapfa nabi. Ntibivuzeko gupfa nabi uzapfa wandavuye kuko wamaze kwandavura, ahubwo bivuze ko uzapfa impinirane. Kagame azakohereza aho yohereje Musaza wawe Lando, kandi ntibyaba nigitangaza akumpaye nkaba arijye ukuniga ntaniriwe nkoresheje umugozi nkuwakoreshejwe  mukuniga Karegeya. Uzagire amahirwe bakwihere utuzi, usibye ko duhenda kandi harabandi tugenewe bagoranye atarinkawe wanigwa bigatangazwa ko wazize surmenage.

Amahoro y'Imana!

Mbagurunuka

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355