Pageviews all the time

INYANDIKO Z'ahandi: Dogiteri GASANA Anasitazi arasobanura ukuntu umwami Mutara Rudahigwa yakoreshaga amanyanga ameze nk'amwe Kagame Pawulo akoresha muri NDI UMUNYARWANDA kugirango apyinagaze ABAHUTU

Umwami Rudahigwa mu 1955 umuzungu w'umubiligi Maus wari muri Conseil de gouvernement y'ighugu (yarimo abatutsi n'abazungu batuye/etablis mu Rwanda, abahutu n'abatwa bayihejwemo), yabwiye umwami ati dushyire abahutu bane(yavuze n'umubare) bo guhagararira bagenzi babo bye kuguma kuba iby'abatutsi n'abazungu gusa. Umwami Rudahigwa yaramurwanyije cyane arabyanga yitwaje ngo ntiyabona uko atandukanya uri umuhutu ni nde uri umututsi ni nde.Umuzungu Maus yabonyemo ikintu kibi cya malhonetete na malice muri Rudahigwa  nuko inama irangiye atashye ageze iwe nkuko yabyanditse mw'ibaruwa isezera muri iriya Conseil, ahamagara abakozi bose bakoraga iwe mu rugo(bose bari abatutsi) ababwira ko Umwami Rudahigwa yamubwiye ko adashobora ni nde uri umuhutu ni nde uri n'umututsi kuko bose ari abanyarwanda; abakozi be ngo ntacyo biriwe basubiza uretse guseka ibi byo kumirwa gusa. FPR igira propagande nk'iriya ya Rudahigwa, ikanikoma ababiligi ngo n'uko bashyizeho irangamuntu yanditsemo ubwoko hutu/tutsi/twa.

Nyamara icyo gihe cy'irangamuntu ifite mention hutu na tutsi na twa ni abatutsi babyishimiye cyane kuko batashaka ko abazungu bava aho babitiranya n'abahutu cyangwa n'abatwa. Nibutse ko icyo gihe nanone abatutsi banenaga abahutu n'abatwa, ntibashoboraga gusangira nabo ibiribwa cyangwa ibinyobwa, cyangwa kunywesha ikintu kimwe(uruho,umuheha, igikopo), cyangwa kunywera mu kintu kimwe(igicuma. ikibindi, umuvure, ingunguru). Abatutsi batangiye kwamagana irangamuntu yanditsemo hutu/twa/tutsi ingoma zihinduye imirishyo mu 1959 kuko babonaga ko nta nyungu bakibifitemo mu gihe abahutu ari bo bagiye ku butegetsi.


Abatutsi i Burundi bakomeje kuguma ku butegetsi nyuma ya independance(1962), mu 1980 bakuyeho irangamuntu yanditsemo ubwoko ariko ntibyabujije ingabo z'i Burundi kumara abaturage b'abahutu b'i Ntega na Marangara mu 1988/89 no kwica perezida w'umuhutu Ndadaye mu 1993. Mu Rwanda FPR yakuyeho irangamuntu irimo amoko ariko ntibiyibuza kuva 1994 gukora jenoside hutu ya bucece nkuko umushakashatsi w'umunyamerika Ann Garrison yabyanditse taliki ya 30/8/2014(Slow Silent and Systematic hutu genocide in Rwanda).

 Ubundi nkuko Rudahunga yabyanditse, hari hakwiye kubaho politiki ya positive ethnicity in Rwanda, amoko uko ari 3 n'imvange zayo bose bakuzuzanya, bigahinduka abukungu bw'igihugu aho kutubera ikibazo.Mbese bikamera nko muri Tanzania, muri Zambia, muri Senegal n'ahandi hari amoko ariko hatigeze haba intambara hagati y'abagize ayo moko y'igihugu cyabo ahubwo ugasanga barangwa  n'ubwubahane, ubworoherane, ubusabane n'ubuvandimwe hagati yabo bose nk'abenegihu b'igihugu kimwe. 

(Gasana Anastase, umuyobozi w'ishyaka PRM/MRP-ABASANGIZI, ishyaka ry'imberabose rigamije gusangiza abanyarwanda bose ibyiza by'igihigu cyabo ntawe uhejejwe inyuma y'urugi).

ISOKO: DHR
Shikamaye.logspot.no

Shikama Kur kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355