Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO.Isengesho rya Kagame ryaganjwe n’ikibi imbere y’abakuriye amadini bararuca bararumira!!/ GATABAZI Adili

Iyi nyandiko yaciye kuri Shikama bwa mbere kuri 19/1/2014





Buri mwaka abayobozi bakuru b’igihugu cy’ u Rwanda barangajwe imbere na Prezida wa Republika na Madame we, abaminstri n’abadamu babo, abadepite, Prezida w’urukiko rwi’ikirenga, abakuru b’ingabo, abahagarariye amadini ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abahagarariye amadini yose, barahura basabira igihugu. Ntabwo igitumye ngaruka kuri iri jambo ari ukurondogora ahubwo ni ukugira ngo twungurane ibitekerezo dusesengura amagambo Kagame yavuze.


Ayo magambo turayasesengura tuyahuza    
n’insanganyamatsiko: gusengera igihugu. Turasesengura dusubiza ibi bibazo: ese gusengera igihugu bivuga iki? ese  ni uruhe ruhare rw’amadini mu gasengera igihugu? Ese amagambo Kagame yavuze asobanura iki? Nyuma yo gusubiza ibi bibazo, turatanga umwanzuro.

 Ese gusengera igihugu bivuga iki?

Gukoma imbere Sekibi ni uguhaguruka, ugahagarara, ugatabaza!

Gusengera igihugu ni ugukora umushyikirano n’Imana uyitakambira kugira ngo igihugu kigire amahoro. Umwihariko wo gusengera igihugu kw’abayobozi b’u Rwanda, ni ugusaba Imana kugira ngo abayobozi bayobore igihugu bafite indangagaciro z’ijambo ry’Imana. Gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, gusenga Imana imwe gusa, kutica, n’ibindi.  Mu mateka ya muntu, byagiye bigaragara ko iyo igihugu cyabaga cyugarijwe n’amakuba hagombaga kwiyambazwa Imana. Ryangombe rya Babinga ba    Nyundo yigeze kwiyambazwa kubera ko igihugu cyokamwe n’imisaka (icyorezo) y’inzara, noneho akora ubufindo abonera Abanyarwanda icyo kurya. Amaze gupfa bakajya bamwambaza ngo abahakirwe ku Mana. Muri iki gihe cy’amadini mashya yaba Korowani cyangwa Bibiliya, higiswa ko urukundo rushingiye ku Mana. Nta hantu muri iki gihe muri ibyo bitabo wabona ahanditse gusenga ugambiriye ikibi cyo kwica, guhotora, inzika n’inzigo. Ibi bitumye ngaruka ku byo Perezida yavuze.

Ni ayahe magambo Kagame yavuze? Ese ayo magambo asobanuye iki?
Mu masengesho yo gusabira igihugu Nyakubahwa Paul Kagame yagize ati: “uzagambanira igihugu wese azabyibonera. N’abandi bitaragerwaho ni igihe gusa (mu cyongeleza yagize ati” It is a matter of time” Aya magambo haragaragaramo ko ikibi kiganje icyiza cyakagombye kwigishwa mu masengesho.
Aya magambo ni nk’aho yemeje ko Patrick Karegeya yishwe na Kagame. Si Patrick Karegeya yavuze. N’abandi bose bishwe( Seth SENDASHONGA, Col. Theoneste LIZINDE, Lt Abdul RUZIBIZA).Mu magambo atarimo amarenga birerekana ko abazicwa ari benshi. Umuntu wese utazavuga rumwe na Guverinoma y’u Rwanda, azafatwa nk’ugambanira igihugu. Bityo yicwe.
Iyo urebye rero ijambo Kagame yavuze, ribuusana cyane n’ukuri kw’ijambo ry’Imana kuko aravuga ko yishe, akomeza kwica kandi azica uzagambanira igihugu wese: aha biravuga uzahirahira ngo arwanye ibitekerezo bye azahotorwa cyangwa azicwa mu nzira izo ari zo zose. Hari aho yagize ati” igisigaye ni uko bizakorwamo."


Ese u Rwanda rugeze he?
Igitumye mbaza iki kibazo si uko buri muntu wese atabona igisubizo. Ahubwo ni akumiro kubona umuntu avuga amagambo ya sekibi imbere y’abanyamadini, ntihagire n’uhirahira ngo avuge ati” hagararira aho ibyo amadini yacu yigisha bihabanye n’ibyo uvuze”. None se ko kera FPR ikiri mu ishyamba yaregaga Archepiscope Vicent Nsengiyumva ko yanywanye n’ingoma ya MRND yari iyobowe na Perezida Habyarimana, abanyamadini b’iki gihe bararusha iki abandi? Nari nategereje ko umuvugizi w’Inama y’Abepisikopi bo mu Rwanda mu idini Gatolika agira icyo avuga ndategereza ndaheba. Abo muri Anglikani bo ni abarwanashyaka ba FPR. Abo muri Islam bo barangajwe imbere n’inyungu zo kunywana na FPR.

U Rwanda rugeze aharindimuka kubera ko ikibi kirimitswe kandi nta muntu n’umwe ushobora guhirahira ngo agikome imbere. Ibi mbivuze kubera ko ubundi iyo umuntu ahagurutse imbere y’abakuriye amadini ati” Narishe, ndica, kandi nzica” kandi abakuriye ayo madini aribo birirwa batwigisha amahoro, ni ikigaragaza ko Abanyarwanda tugeze mu makuba.
Ibi biravuga ko u Rwanda rurimo amakimbirane y’abari ku butegetsi badashaka kubuvaho, n’abandi bashinja ababuriho ko bayoborana umukazo n’agacinyizo (oppression). Aya makimbirane nta muntu ubona igisubizo kubera ko ababuriho bafite inkota yo gusogota ababushaka kandi abo babushaka nta maboko bafite. Barashirira ku nkota rero. Mu bindi bihugu iyo haje amakimbirane nk’aya umuntu atashobora kubonera umuti, igisubizo gitangwa n’amadini. Amadini arahaguruka akajya hagati y’abamarana kuko ntaho aba abogamiye (neutrality) akabakiza. Naho twe mu Rwanda umuntu arajya imbere ya Bishop ati”narishe, ndimo kwica kandi nzakomeza kwica”.Maze Bishop akamuha amashyi ati "ntiwumva intwari ahubwo!"  Mbega U Rwanda Nyagasani!

Abakiristu/abayisilamu bafite ugushishoza ngira ngo murabona ko ntaho turi. Tubaye impehe. No mu bihe byabanjirije genocide ya 1994 najyaga mu misa ariko ntaho nigeze numva umuyobozi aza imbere ya Altali Padire yicaye ngo avuge ko arimo kwica kandi azakomeza kwica. Ibi biragaragaza ko igihugu cyacu gitegerejwe n’amakuba akomeye mu minsi iri imbere. Sinize iby’amategeko y’amadini (Droit Canonique). Ariko biragaragara ko abanyamadini bacu bemeye ku mugaragaro gukorerera sekibi kandi ibyo bikaba bihabanye n’amahame y’amadini yose nzi kuri iyi si.

Umwanzuro
U Rwanda rugeze mu makuba kuko ikibi kiragenda gihabwa intebe aho kukirimbura. Iyo umuntu avuga ko yishe, arimo kwica kandi azakomeza kwica, ni akaga ku bene gihugu. Burya amakimbirane si mabi ahubwo ikibi ni ukutamenya gucunga ayo makimbirane. Niba rero tunaniwe no gucunga amakimbirane ubwo nta bayobozi (leaders) dufite. Ndetse abahanga mu by’ubumenyimuntu bo bavuga ko igihugu kitagira amakimbirane kidatera imbere. Amakimbirane niba ahari, hakagombye gushakishwa uburyo bwo kuyacunga (management) aho kwimika ikibi cya rwagetana( gucana amajosi: entregorgemnt).
Muri make niba havutse intambara hagati y’abarwanira ubutegetsi nyuma amadini -simvuga civil society yo yamizwe bunguri na FPR- akaba atagiye hagati ngo abakiranure, murabona u Rwanda ruragana habi. Hakenewe abayobozi bayobora igihugu barenga amarangamutima y’ubusutwa bw’inzika n’inzigo byabarenze umutima. Ibyo ari byo byose, niba abantu basengera igihugu ahubwo amasengesho akaganzwa n’ikibi, nta gitangaza ko mu Rwanda harimo abandi barara bapfukamye kandi basenga Imana y’ukuri. Ndangije mvunga nti”Ukuri kuzimutsa ikinyoma ku ntebe”

Gatabazi Adili, 
Kigali- Rwanda

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355