Pageviews all the time

INYANDIKO ZO MU BUBIKO. BAKIZIMBWA.Nta nyiturano ya Kagame. Uhirimbanira kumufasha muri gahunga zo guhekura u Rwanda, azabanze abaririze uko byagendeye Intasi z'Abahutu zamugejeje mu Rugwiro.Sobanukirwa n'igihembo zabonye:gukubitwa agafuni cyangwa kuraswa nk'inyoni.






Abanyarwanda bategereje igihe uzasabira imbabazi ku giti cyawe.Soma wumve urwo
 abakomando bamuteretse mu Rugwiro bishwe maze umenye ko uhetse Bihehe
Iyi nayandiko yahihe kuri  Shikama bwa mbere kuri 10/6/2014



Igihe twari ku Mulindi 1993 mu kwitegura bwa nyuma kuza gutata u Rwanda no kongera ingabo za APR mu Mujyi wa Kigali,abantu batoranijwe bwa nyuma bagera kuri batayo hafi enye, bafashwe kubera ko indeshyo, imiterere n'amazuru yabo bisa n'iby'Abahutu. Ubundi twinjira mu Nkotanyi, nta marangamuntu twerekanaga kuko uwabaga ari umuhutu ntiyifuzaga ko babimenya. Ariko ikiri ukuri ni uko Abahutu bari benshi cyane bitewe nuko hari Abahutu FPR yari yahaye ikiraka cyo kwinjira imbere mu gihugu bagashaka abasore bo kwinjira mu Nkotanyi. Abo bashoboraga kugeraho byoroshye, ni abo babaga bahuje ubwoko birumvikana abenshi bakaba n'abo mu miryango yabo.
Paul Kagame
Yijeje abahutu bamugannye mu mashyamba ibihembo nyuma y'intambara, abahemba agafuni!

Siyasa n'igipindi by'icyama, ntawarikwirengeshwa ikizere (navuga ko cyaraje amasinde) batangaga.

Abanyarwanda bategereje igihe uzasabira imbabazi ku giti cyawe.Soma wumve urwo
 abakomando bamuteretse mu Rugwiro bishwe maze umenye ko uhetse Bihehe
Turi mu nyigisho zo kwitegura kuza mugice cya Leta, Abakuru mu ngabo zari iza APR, banyuranagamo badutera siyasa n'igipindi ukuntu tuzabaho nitumara gufata igihugu, amafaranga bazaduha y'ishimwe, amapeti yo mu rwego rwo hejuru n'ibindi. Ariko iyo nibutse ijambo Kagame yatubwiye adusezera anaduha impanuro, ndaturika ngaseka ariko nyuma yo guseka agahinda nako kakanyica kuko hafi y'abo twahagurukanye nta n'umwe warengeje 1998 adakubiswe agafuni. Iryo jambo rinsetsa, ni aho yatubwiye (mu rurimi rwa Swahili) ngo ntitugire ikibazo na gato umusaruro cyangwa ibihembo biri imbere. Ahubwo yakabaye yaratubwiye ngo agafuni kari imbere kuko benshi niko bicishijwe!

Intamabara irangiye, badukozeho iperereza riteye ubwoba

Kugirango hatazabaho kwibeshya ku wugomba gukubitwa agafuni, maneko noneho za nyazo z'Abatutsi zaratunetse kweli kugirango batibeshya bakica uwo basangiye ubwoko. Uko banekaga, bakuzagaho bakaguha pole ko umuryango wawe ushobora kuba warishwe n'interahamwe muri Jenoside. Hanyuma bakakubwira ko  hari amafaranga y'inkunga n'agashimwe Minadef yatanze kugirango abasirikare bajye gusura no gushyingura imiryango yabo. Ubwo bagahita baguha form yo kuzuza aho washyiragaho italiki ya vuba wifuza ngo bagutegurire ikibali( ndlr. uruhushya). Iyo wamaraga kubona ikibali, hari maneko yabaga yarakwigizeho inshuti hanyuma ikaguherekeza, mwamara kuvayo igahita ijyana urugambo.

Abakongomani bishimira igihuha cyakwirakwijwe na FPR ko Kagame yapfuye nyuma y'iyicwa rya Karegeya
Iyo basangaga uri umuhutu bitewe n'uko basanze umuryango wawe uhari wose cyangwa abaturanyi bakakubwira ko bene wanyu bahungiye Zaire, icyakurikiraga ni ugutegura umunsi n'uburyo uzicwa. Hanyuma basanga uri umututsi umuryango wawe waratsembwe, ya matunda Kagame yatubwiye adusezera ukaba witeguye kuyakocagura. Bariya Bahutu bapfuye urupfu njya nibaza igisobanuro cyarwo kikanyobera pe!

Intambara ya Congo ya mbere n'iy'abacengezi, yatumye Kagame abica neza imiryango yabo itarabutswe

Uwo bamaraga gukubita agafuni, boherezaga ubutumwa ku muryango we ngo yaguye ku rugamba muri muri Zaire kandi wenda yakubitiwe agafuni muri Camp Kigali cyangwa Camp Kanombe. Iyo yabaga ari umuntu uzwi cyane  kuko abenshi bagiye babona ibiraka byo kuneka muri za ONGs na MINUAR bigatuma bagira inshuti zikomeye ku buryo utabeshya ngo baguye Zaire kandi batagiyeyo cyangwa bikaba ikibazo cy'uko imiryango yabo itumizwa mu ishyingurwa ryabo, abo bararaswaga.

Inzira bakoreshaga yo kubarasa, baboherezaga mu gice Abacengezi bari kurwaniramo (Gisenyi, Ruhengeri na Kigali Ngali) hanyuma waba uryamye, mugenzi wawe uzi akagukomangira igihe ufunguye akakunyanyagizamo urusasu. Bahitaga bohereza intumwa ku muryango we(iyi ni gihamya ko babaga baragenzuwe bihagije), ikawumenyesha ko nyakwigendera yaguye mugico cy'Abacengezi bagahita bamwica. Mbabwije ukuri nta muryango n'umwe wigeze umenya ukuri.

Igipindi nk'icyo bagiteye abo mu muryango wa Major Birasa n'abasirikare babanaga nawe. Bavuze ko Major Birasa yari umuntu w'umunyampuhwe cyane, nuko abamurindaga babonye abantu bikoreye udufuka, baramubwira ngo bariya ni abacengezi nareke babarase. Nuko Birasa abasubiza ko ari abaturage bigiriye ku isoko ngo  nibabihorere. Hanyuma ngo abo bantu bageze imbere bahita bahindukira n'intwaro baminjira amasasu Birasa nabo bari kumwe bahita bagwaho.

Icyo gihuha cyakwirakwijwe na Lt Gen Ibingira, ariko kubera urukundo Afande Birasa yagirirwaga na buri muntu ndetse na Ibingira arimo, Afande Ibingira umutima waramuriye yemera gufasha umugore we ariko nabyo mu buryo bushekeje bunatangaje. Yarakugendeye muri Rwandatel ari kumwe na muka Birasa, no kwa Directeur Général ngo ba! Ati nje gusaba akazi, uyu ni umugore wa Major Birasa arangije muri Afurika y'Epfo ngizi n'impapuro z'amashuli yize. DG ati ubu nta mwanya dufite ukeneye umukozi, wenda yategereza. Atararangiza kuvuga Ibingira aba yinjiye aho abakozi bari bahuze mu kazi abwira DG ati hagurutsa uyu, Umugore wa Majoro Birasa akore, iyo umugabo we adapfa aba ari Colonel!

Abihaye kuba inkomamashyi za Kagame na FPR, aba Bakomando bazize akarengane bababere urugero

Ndagirango nibwirire bariya bantu cyane cyane bo mu bwoko bw'Abahutu bayobowe na Rucagu B. na Bamporiki E. ko bashatse bakwitonda bakareba akebo bagenzi babo bagerewemo. Nta kazi bazakora karuta ako bariya Bakomando bakoreye Kagame na FPR ariko bahembwa gukubitwa agafuni nta n'imyaka itanu ishize bariye ku ntsinzi bagezeho babanje gutatira igihango ku bwoko bwabo ndetse bashyize n'ubuzima bwabo mu mazi abira.
Ndasaba ko nitumara guhirika ubutegetsi bw'igitugu cya Kagame, aba Bakomando bazibukwa maze imiryango bakomokamo ikamenya ukuri ku rupfu rwabo. Ntabwo bizagorana kubamenya kuko abakoranye nabo turahari.

Mbifurije iruhuko ridashira  kandi nkizeza Roho zabo ko tuzarwana tugaramye kugeza duhiritse Kagame na FPR babavukije ubuzima bwabo n'ubwizindi nzirakarengane zitabarika.



Uwanyu Bakizimbwa Paul Kizito
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355