Iyi nkuru murayisanga kuri www.shikamaye.net mu rurimi rw'icyongereza
Pageviews all the time
INYANDIKO ZO MU BUBIKO:Kigali yongeye kwibasirwa n'inkongi y'umuriro none kuwa 13/7/2014/ NKUSI Yozefu
Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 13/7/2014
Nta cyumweru gishize, amazu y'ubucuruzi aherereye aho i Kigali bita Karitiye Matewusi afashwe n'inkongi y'umuriro agakongoka. Hakaba hari hashize iminsi mikeya cyane gusa gereza ya Gisenyi ifashwe n'inkongi y'umuriro hagapfa abantu benshi abandi bagakomereka. Leta ya Kigali yemeza ko hapfuyemo abantu 5 gusa hagakomereka 60, ariko bikaba bihwihwiswa ko hapfuye umubare munini uruta kure uriya utangwa na Leta.
Imyaka 20 irashize inkoramaraso Kagame ihitanye Abepisikopi, Abasaseridoti, Abafurere, ababikira ba Kiliziya Gatulika n’akana SHEJA Richard i Gakurazo, SHIKAMA iragutekerereza uko byagenze imbere mu rugo rw’abafurere mu nkuru ivugwa n’umuhamya-mboni wari uhibereye wabyiboneye akanabyiyumvira byose!!
Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 29/5/2014
Uko byagenze mu nyandiko
Hari kuwa kane taliki 02 Kamena 1994 ubwo ingabo za FPR icyo gihe zitwaga APR (Armee Patriotique Rwandaise) zasesekaraga ku gasozi ka Kabgayi. Mu masaha ya saa tanu nibwo zakandagije ikirenge cyazo kivumye ku butaka butagatifu bwa Kabgayi yubahwaga na buri wese.
Hari kuwa kane taliki 02 Kamena 1994 ubwo ingabo za FPR icyo gihe zitwaga APR (Armee Patriotique Rwandaise) zasesekaraga ku gasozi ka Kabgayi. Mu masaha ya saa tanu nibwo zakandagije ikirenge cyazo kivumye ku butaka butagatifu bwa Kabgayi yubahwaga na buri wese.
INYANDIKO ZO MU BUBIKO: RWANDA: PAUL KAGAME NGO NIWE WATANZE ITEGEKO RYO KWICA ABIHAYIMANA - Mu...
Iyi videwo yaciye kuri SHIKAMA bwa mbere kuri 30/5/2014
INYANDIKO Z'ahandi: Dogiteri GASANA Anasitazi arasobanura ukuntu umwami Mutara Rudahigwa yakoreshaga amanyanga ameze nk'amwe Kagame Pawulo akoresha muri NDI UMUNYARWANDA kugirango apyinagaze ABAHUTU
Umwami Rudahigwa mu 1955 umuzungu
w'umubiligi Maus wari muri Conseil de gouvernement y'ighugu (yarimo abatutsi
n'abazungu batuye/etablis mu Rwanda, abahutu n'abatwa bayihejwemo), yabwiye
umwami ati dushyire abahutu bane(yavuze n'umubare) bo guhagararira bagenzi babo
bye kuguma kuba iby'abatutsi n'abazungu gusa. Umwami Rudahigwa yaramurwanyije
cyane arabyanga yitwaje ngo ntiyabona uko atandukanya uri umuhutu ni nde uri
umututsi ni nde.Umuzungu Maus yabonyemo ikintu kibi cya malhonetete na malice
muri Rudahigwa nuko inama irangiye
atashye ageze iwe nkuko yabyanditse mw'ibaruwa isezera muri iriya Conseil,
ahamagara abakozi bose bakoraga iwe mu rugo(bose bari abatutsi) ababwira ko
Umwami Rudahigwa yamubwiye ko adashobora ni nde uri umuhutu ni nde uri
n'umututsi kuko bose ari abanyarwanda; abakozi be ngo ntacyo biriwe basubiza
uretse guseka ibi byo kumirwa gusa. FPR igira propagande nk'iriya ya Rudahigwa,
ikanikoma ababiligi ngo n'uko bashyizeho irangamuntu yanditsemo ubwoko hutu/tutsi/twa.
Nyamara icyo gihe cy'irangamuntu
ifite mention hutu na tutsi na twa ni abatutsi babyishimiye cyane kuko
batashaka ko abazungu bava aho babitiranya n'abahutu cyangwa n'abatwa. Nibutse
ko icyo gihe nanone abatutsi banenaga abahutu n'abatwa, ntibashoboraga
gusangira nabo ibiribwa cyangwa ibinyobwa, cyangwa kunywesha ikintu
kimwe(uruho,umuheha, igikopo), cyangwa kunywera mu kintu kimwe(igicuma.
ikibindi, umuvure, ingunguru). Abatutsi batangiye kwamagana irangamuntu
yanditsemo hutu/twa/tutsi ingoma zihinduye imirishyo mu 1959 kuko babonaga ko
nta nyungu bakibifitemo mu gihe abahutu ari bo bagiye ku butegetsi.
INKONGI Z'IMIRIRO muri KIGALI zirakomeje: Afrifoam niyo yahiye irakongoka kuri uyu wa kabiri tariki ya 12/5/2015
Mu gihe kitageze ku minsi 4, mu Rwanda hamaze gutikirira imari y'abantu benshi biturutse ku nkongi z'imiriro. Ku itariki ya 9/5/2015 hari muri Karitiye Matewusi, ku itariki ya 10 hari mu ishuri ryisumbuye ryo muri Butaro. Uyu munsi wa none tariki ya 12/5/2015 ni uruganda rukora amagodola( matola) rwitwa AFRIFOAM ruherereye mu kagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo, rwahiye rugakongoka, nyirarwo akaba yemeza ko yahatikirije ibintu bifite agaciro ka miliyoni 200 z'amafranga y'u Rwanda.
Umenya cya kibazo Minisitiri Musa Fazil yitaga icy'amashanyarazi mu minsi ishize cyongeye kuba ingorabahizi.!
NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
INYANDIKO ZO MU BUBIKO: Imvugo ya MAGAYANE ko ku ngoma ya Paul KAGAME hazabaho ibisahiranda birya akaribwa n’akataribwa yujurijwe mu kigega AGACIRO cyavuye mu bubisha bwa Perezida wa repubulika urya ntahage: «Icurwa ry’Umugambi wo gukora itasi igura 10,000 Rwf hagamijwe gusahura abanyarwanda utwo bari basigaranye!!!»/GATENDO A.
Kagame n'umukozi we mukuru baseka abazashyira mu kigega kitagira indiba! |
amabaruwa abibategeka.
NDASOBANURIRA BIRAMBUYE MINISITIRI FRANCIS KABONEKA ITERAMBERE RY'UMUJYI WA GITARAMA MU GIHE WE ABESHYA KO ABANTU BOSE BIBAZA IMPAMVU UYU MUJYI UDATERA IMBERE KUKO ABITERWA N'UKO NTA BAVUYE I BUGANDE BAWUBAMO/ UDAHEMUKA Eric
Minisitiri Kaboneka F. |
Itangazo ryerekeranye na www.shikamaye.net
Kubera imirimo iriho ikorwa ku rubuga rushya www.shikamaye.net kugirango ruzarusheho kubanogera, twasanze ari ngombwa ko dukomeza gupima uko rwakirwa muri za mobayilo zinyuranye zanyu ( High -end Mobile devices), za Tablets na desktops igihe cy'icyumweru. Ni ukuvuga ko gahunda nshya zarwo zizatangira kuri 18/ 5/2015. Tukaba twishimiye no kubamenyesha ko rushobora kuzakora mu ndimi 3 arizo: IKINYARWANDA, English na Francais. Abumva icyongereza mukomeze musure www.shikamaye.net kuko hari inyandiko zerekeranye n'u Rwanda cyane cyane iheruka gusohorwa n'umunyamakuru w'ikirangirire wo muri CANADA ku RWANDA, tukazayibashyiriraho vuba aha, muzagire kandi icyo muyivugaho kimwe n'izindi zizahita.
Murakoze kutwihanganira.
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
INKONGI Z'IMIRIRO muri BUTARO: Urwunge rw'amashuri rwa Rubana rwahuye n'iki kibazo kuwa 10/5/2015
Nkuko biherutse kugenda muri Karitiye Matewusi i Kigali ku itariki ya 9/5/2015 aho inkongi y'umuriro yibasiye amaduka 3 igihe cya sa kumi n'ebyiri n'igice za nimugoroba agashya agakongoka, no ku cyumweru tariki ya 10/5/2015 igihe nka kiriya, ni ukuvuga sa kumi n'ebyiri n'igice nanone inkongi yongeye kwibasira uburaro bw'abanyeshuri bo mu rwunge rw'amashuri rwa Rubana mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera. Iyi nzu abana 148 bararagamo yarahiye irakongoka, nubwo aba banyeshuri bahahombeye cyane kuko amavarisi yabo, imyenda, n'ibindi bikoresho byahangirikiye, umuntu ntiyabura gushima Imana ariko ko nta muntu wahaguye dore ko iyo biza kuba mu masaha y'igicuku hagombaga gupfa abantu benshi uhereye ko ibitanda bararaho bihekeranye.
Umunyamakuru wa igihe.com wanditse kuri iyi nkuru yavuze ko iyi nkongi yaba yatewe n'ikibazo cy'amashanyarazi yise circuit électrique umenya ariko yashakaga kuvuga Court Circuit. MANA tabara abawe
NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)
Iyo nkongi y’umuriro yibasiye aho abanyeshuri b’abahungu baryama (Dortoire) mu rwunge rw’amashuri (Groupe scolaire de Runaba ) rwa Rubana mu karere ka Burera mu murenge wa Butaro ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2015.
Ahagana ku isaha ya saa 18:30 nibwo iyo nkongi yatangiye kwibasira uburyamo bw’abahungu, ikongora ibitanda, matola, imyambaro y’abanyeshuri n’ibindi bitandukanye byari biri aho baryama.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yatangarije IGIHE ko aho abahungu 148 bararaga hakongotse.
Yagize ati “Inkongi y’umuriro yibasiye aho abahungu bagera ku 148 barara. Baryamaga ku bitanda double 74. Ibikoresho by’abana byahiye. Abanyeshuri bafatanyije n’abaturiye iryo shuri bahise bihutira kuzimya, nta yindi nyubako yahiye."
Yakomeje avuga ko akarere kahise kihutira gushakira abanyeshuri matola zo kuryamaho, ibiryamirwa hamwe n’ibikoresho by’isuku bitandukanye.
Ibindi bitaraboneka nabyo ngo bafite icyizere cy’uko biri buboneke ku bufatanye n’abaterankunga b’akarere.
Sembagare yakomeje avuga ko abayobozi b’Akarere hamwe n’abashinzwe umutekano bahise bajya guhumuriza abanyeshuri, ubu bakaba barimo kwiga uko bisazwe.
Icyateje iyo nkongi kugeza ubu ngo ntikiramenyekana, ariko haracyekwa ko ari ikibazo cy’amashanyarazi (circuit électrique).
emma@igihe.rw
INYANDIKO ZO MU BUBIKO:Ibyahishuwe bya 8. Ikigo cya Kami, ikuzimu kwa FPR. Sobanukirwa n'iyica- rubozo rihakorerwa/BAKIZIMBWA Paul KIZITO
Umukinji mukuru i Kami Lt Col. Rutagengwa Franco uyu ukoze mu |
Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri Shikama kuri 16/7/2014
Uwavuga amahano akorwa n'ingabo za FPR mu kigo cya Maneko/DMI, i Kami, byatwara amapaje amagana y'igitabo. Ariko ntibyatubuza muri Shikama kubanyuriramo mu ncamake, akaga abantu bahajyanwa(bahicirwa, bahafungirwa) bahura nako.
Ubundi kugirango ubone cyangwa umenye Maneko wa Kagame ni ibintu bitoroshye kubera ukuntu biyoberanya kandi uburyo ari umurundo akenshi abantu birirwa banyuranamo n'izo Maneko ariko batazi ko arizo.
Maneko nyinshi nta myenda ya gisirikare zikoza. Imodoka zifite ibyapa bya gisirikare ntupfa kuzibabonana. Uko kwiyoberanya bituma basoza akazi kabo neza ko kwica, gushimuta no kwiba bitabagoye.
Kudeta y'i Burundi. Kurikirira hano ibyayo isaha ku isaha/Nkusi Yozefu
Abaturage n'abasoda barabyina intsinzi |
14/5/2015. Isaha: 8:40 GMT
Amakauru Shikama ikisha abari i Burundi muri iki gitondo ni avuga ko imishyikirano yariho iba ku mugoroba hagati y'igice cy'abasoda bashyigikiye jenerali Niyombare wakoze kudeta n'ikindi gice gishyigikiye uwari Perezida Petero Nkurunziza, ngo ntacyo yagezeho. Kunanirwa kumvikana nibyo byatumye ibi bice byombi birasana mu gicuku, Shikama ikaba itaramenya niba hari abahaguye. Abashyigikiye Nkurunziza ngo ni abahoze bari muri CNDD/FDD ikiri mu ishyamba naho abashyigikiye Niyombare ngo ni abahoze bagize igisirikare ku ngoma z'abatutsi zabanjirije iz'abahutu. Turabibutsa ko nubwo u Burundi butuwe na 10% by'Abatutsi na hafi 99% by'Abahutu tutibagiwe na ba nyamuke b'abatwa, mu masezerano aya moko 2 akomeye yagiranye kugirango hahagarikwe intambara z'urudaca zazonze iki gihugu imyaka myinshi, hemejwe ko mu gisoda cya Leta abatutsi bagiramo 40% naho abahutu bakagira 60%, aya masezerano yabereye mu mujyi wa Arusha ho muri Tanzaniya yiswe "Amasezerano ya Arusha" niyo yashyizeho n'uko aba Barundi bagomba kuyobora igihugu cyabo.
Andi makuru aturuka i Bujumbura ni avuga ko perezida Nkurunziza indege yari imutwaye ku mugoroba imwerekeza i Burundi yangiwe kwinjira mu kirere cy'u Burundi dore ko cyari kinafunze kandi amatara y'aho yose yazimijwe.Byabaye ngombwa ko Nkurunziza asubira muri Tanzaniya ubu akaba ariho akiri. Radiyo na televiziyo by'igihugu ndetse n'ingoro y'umukuru w'igihugu ubu birinzwe n'abashyigikiye Petero Nkurunziza. Jenerali Niyombare ushyigikiwe na Opozisiyo , abaturage n'igice cy'igisoda ubu ariho aravugira ku iradiyo yigenga ya RPA yari imaze iminsi yarafunzwe na Nkurunziza ayirega kugumura abaturage ifatanyije n'abatavuga rumwe nawe.
Amakauru Shikama ikisha abari i Burundi muri iki gitondo ni avuga ko imishyikirano yariho iba ku mugoroba hagati y'igice cy'abasoda bashyigikiye jenerali Niyombare wakoze kudeta n'ikindi gice gishyigikiye uwari Perezida Petero Nkurunziza, ngo ntacyo yagezeho. Kunanirwa kumvikana nibyo byatumye ibi bice byombi birasana mu gicuku, Shikama ikaba itaramenya niba hari abahaguye. Abashyigikiye Nkurunziza ngo ni abahoze bari muri CNDD/FDD ikiri mu ishyamba naho abashyigikiye Niyombare ngo ni abahoze bagize igisirikare ku ngoma z'abatutsi zabanjirije iz'abahutu. Turabibutsa ko nubwo u Burundi butuwe na 10% by'Abatutsi na hafi 99% by'Abahutu tutibagiwe na ba nyamuke b'abatwa, mu masezerano aya moko 2 akomeye yagiranye kugirango hahagarikwe intambara z'urudaca zazonze iki gihugu imyaka myinshi, hemejwe ko mu gisoda cya Leta abatutsi bagiramo 40% naho abahutu bakagira 60%, aya masezerano yabereye mu mujyi wa Arusha ho muri Tanzaniya yiswe "Amasezerano ya Arusha" niyo yashyizeho n'uko aba Barundi bagomba kuyobora igihugu cyabo.
Andi makuru aturuka i Bujumbura ni avuga ko perezida Nkurunziza indege yari imutwaye ku mugoroba imwerekeza i Burundi yangiwe kwinjira mu kirere cy'u Burundi dore ko cyari kinafunze kandi amatara y'aho yose yazimijwe.Byabaye ngombwa ko Nkurunziza asubira muri Tanzaniya ubu akaba ariho akiri. Radiyo na televiziyo by'igihugu ndetse n'ingoro y'umukuru w'igihugu ubu birinzwe n'abashyigikiye Petero Nkurunziza. Jenerali Niyombare ushyigikiwe na Opozisiyo , abaturage n'igice cy'igisoda ubu ariho aravugira ku iradiyo yigenga ya RPA yari imaze iminsi yarafunzwe na Nkurunziza ayirega kugumura abaturage ifatanyije n'abatavuga rumwe nawe.
13/5/2015. Isaha: 21:24GMT
Abantu benshi bakurikirana ibibera i Burundi bemeje ko uwari Perezida w'igihugu Petero Nkurunziza yahagurutse i Dar es Salaam igihe cya nimugoroba, umuvugizi we uri i Burundi akaba yemezaga ko ngo yerekeje i Burundi gusubiza ibintu mu buryo. Kugeza iyi saha twandika iyi nkuru, biravugwa ko Perezida Nkurunziza Petero ataragera i Bujumbura. Andi makuru ageze kuri Shikama mu kanya ni ayemeza ko ngo Nkurunziza yaba yerekeje i Kampala muri Uganda. Amwe mu mazu akorerwamo n'ibyegera bya Nkurunziza na Radiyo y'igihugu ubu birinzwe n'abagishyigikiye Nkuruniza.
Ikindi tumaze kumva ni uko ngo ubu hari ibiganiro biriho biba hagati y'ingabo zivuga ko zahiritse Petero Nkurunziza n'izindi zigizwe n'abahoze ari abarwanyi ba CNDD/FDD badashaka kumva uwahigika Nkurunziza mu gushakira umuti ibibazo bibera i Burundi. Dogiteri Yohani Minani, umwe mu bagize opozisiyo warwanyaga Nkurunziza yivuye inyuma, amaze gutangariza muri Tanzaniya aho yari yagiye mu nama y'abakuru b'ibihugu bya EAC yo gushakira umuti ibibazo by'i Burundi, ko yishiniye iki gikorwa yita icya kigabo cyakozwe n'ingabo. Tukiri kuri iyi nama itabaye kubera kudeta y'i Burundi, abari bayitumiwemo bongeye kwemeranya kongera guhurira muri Tanzaniya nyuma y'ibyumweru bibiri.
13/5/2015. Isaha:13:10 GMT
13/5/2015. Isaha:13:10 GMT
Nyuma y'intugunda zo kurwanya manda ya gatatu ya perezida NKURUNZIZA Petero, igisoda cy'i Burundi kiyemeje gufata ubutegetsi kugirango gihagarike imivu y'amaraso yari imaze gutangira gutemba mu gihugu; abapolisi barenga 5 bishwe n'abagumutse naho abaturage barenga 13 bakaba nabo bamaze kuhasiga ubuzima.
Kigali ejo tariki ya 9/5/2015 yongeye kwibasirwa n'inkongi y'umuriro yahitanye amaduka 3 imari y'abayacururizagamo irashya iratokombera.Rugenera Mariko uyobora ikigo cy'ubuwishingizi cya FPR kimwitirirwa nka za ndege za Kagame zitirirwa Nshuti Manase yahise agera ahaberaga iyi nkongi abwira itangazamakuru ati:"Nta kundi byagenda, ni ko kazi k’ubwishingizi, ni cyo kwishingana bivuze"/NKUSI Yozefu
Inkongi z'imiriro muri Karitiye Matewusi hafi
y'iposita
Kigali ejo kuri 9/5/2015 yongeye kwibasirwa n'inkongi y'umuriro yahitanye amaduka 3 imari y'abayacururizagamo irashya igratokombera. Ibi bikaba byarabaye mbere gato ya sa moya za nimugoroba. Urubuga igihe.com rukorera Leta y'Agatsiko ruratangaza ko mu gihe aya maduka yashyaga bwana RUGENERA Mariko ngo nawe yari yaje kwihera ijisho maze ngo agira n'icyo atangariza abanyamakuru ku byariho biba: "Nta kundi byagenda, ni ko kazi k’ubwishingizi, ni cyo kwishingana bivuze". Natwe muri Shikama turongeraho tuti : " Ntacyo mvuze ntiteranya"
Kagame n'inkomamashyi ze zo ku Kimihurura ngo akazi ko guhiga abavuga ku bwicanyi bwabo bagiye kukimurira i Burayi n'Amerika: abanyarwanda bose bagomba gushirika ubwoba nka RUTAYISIRE Boniface n'IKONDERA Info bagaharanira ko UKURI gusimbura ikinyoma/NKUSI Yozefu
Ku buhamya Rutayisire Bonifasi atanga kuri iyi videwo, aremeza ko habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi n'indi yakorewe Abahutu.
Uku kuri ni ko Kagame Pawulo n'Agatsiko barwanya bivuye inyuma. Turibuka uko byagendekeye Radiyo BBC nyuma yo gusohora filimu " Rwanda Untold story" tugenekereje " Ukuri mutamenye ku byabaye mu Rwanda". Rutayisire Bonifasi aratanga ubuhamya bufatika ku bwicanyi FPR yakoreye Abahutu kugirango Abatutsi babone amasambu baturamo ariko aranamagana jenoside yakorewe Abatutsi.
Tubatumikire: umusomyi wa Shikama aranenga Abahutu badasesengura neza ibibera i Burundi bakibasira perezida Nkurunziza Petero
Muraho benedata!Mbere na mbere mbanje kubasuhuza kandi mbashimira umurimo mwihaye wo kuvugisha ukuri ku bibazo by'igihugu cyacu kandi mukabikora musimbutse urukuta rudutanya arirwo amoko n'uturere. Ibyo nabashimira ni byinshi ariko reka ndase ku ntego: nanjye ndi umwe mubavuka ku babyeyi(umuhutu+umututsi).Maze iminsi nkurikirana ibibera i Burundi umunsi ku munsi abantu benshi cyane cyane abarwanya leta y'u Rwanda batutse Nkurunziza biratinda ko yishe amahame ya demokarasi.....ariko aho bigeze aha ntangiye kubona ko Petero Nkurunziza ashobora kuba yararebye kure ndetse akabona aho abahutu benshi batabashije kubona(abanyarwanda+abarundi).Dore impamvu:
UKO ZIMWE MU NTITI Z'U RWANDA ZIBONA IBINTU: " Akarengane gakorerwa umuturage- nyarucari/DAKOTA Venant
Iyangire nk'ingagi |
Bwana Mag. Rwamapfa urarengera cyane. Kuva isi yabaho bamwe mu bantu bafite ubusembwa bagize amahirwe yo guhinduka ibihangange, ibuka ba Neron, Hitler, wa mwami w'i Rwanda wali waramaze abagore be abaziza ngo ko basambana! Ibi biterwa nuko Satani aliyo mwami w'iyi Si, bigatuma ikibi gikunze kugira imbaraga kurusha ikiza. Guhimbira umuntu ikinyoma bitambuka vuba kandi nta nkomyi kurusha kumuhembera icyiza yakoze. Ni ako kaga rubanda-isanzwe igwamo, alibyo usanga umututsi-nyarucali* azira ingoma ihendana y'umuntu Kagame; umuhutu nyarucali akazira ingoma z'abantu Kayibanda na Habyarimana! Abo ba nyarucali ntaho baba bahuliye n'udutsiko tulya ingoma, umwanya wabo uboneka gusa iyo ingoma isunduwe cyangwa se igeze mu bibazo, niho ubona babirukira babashakaho ubuhamya, amasinya cyangwa se ibitambo, bibagiwe ibyago abo birukirwa babayemo ntawubacira akanzu.
ITANGAZO: KU WA KABIRI TARIKI YA 12/5/2015 SHIKAMA IZATANGIRA GUKORERA KU RUBUGA RWAYO RUGEZWEHO " www.shikamaye.net" mushobora gutangira gusura ubu. Urubuga rusanzwe www.shikamaye.blogspot.no ruzajya rutambutsa INYANDIKO zo mu bubiko mukunda cyane/NKUSI Yozefu
Ni kenshi mwagiye mutwandikira mudusaba rwose gukora ibishoboka byose ngo mugire aho mutangira ibitekerezo byanyu. Mu kinyarwanda duca umugani ngo: Ujya kugaya impundu z'urushishi arureba imisaya". Shikama ikomeje gushima Imana ihoraho yagiye itugenda imbere ikatuyobora mu gukoresha ubusa busa twari dufite tukabagezaho inyandiko zikabakaba ubu 1400, tukaba twisegura ko twanifuzaga kubaha aho mutangira ibitekerezo nkuko mwabyifuzaga ariko bitashobotse kubera ikibazo cy'amikoro make nyine.
SHIKAMA YONGEYE KWAMAGANIRA KURE IKINYOMA CYA MINISITERI Y’UBUVUZI MU RWANDA: GUKEBA HAKORESHEJWE PREPEX SI UBURYO BWIZA BWO GUKINGIRA ABANYARWANDA SIDA/AIDS AHUBWO NI UBURYO BWIZA BWO KWINJIRIZA AMAFRANGA UMUHERWE KAGAME PAWULO/Nkusi Yozefu
Menya amabanga utari uzi
ku bucuruzi bwa PREPEX
Byose byaturutse ku gitekerezo
cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika zishaka kugabanya amafranga zitanga hirya no
hino ku isi mu rwego rwo gukumira kwiyongera k’ubwandu bw’umugera wa
SIDA(HIV/AIDS). UNAIDS, umuryango ushamikiye kuri LONI ushinzwe kurwanya SIDA
wemeza ko isiramura rikozwe neza rishobora kugabanya ubwiyongere bw’abantu bandura
uyu mugera buri mwaka ku rugero rwa 60%. Amerika yasamiye uyu mubare hejuru
maze isanga ko kuva muri 2009 kugeza 2015 haba hamaze gusiramurwa abantu b’igitsina
gabo mu bihugu 14 , ngo ku rugero rwa 80% kandi ngo ibi bishobora kurinda abantu bagera kuri miliyoni 4 ubwandu bwa SIDA. Amerika yasanze kandi kuva
muri 2009 kugeza muri 2025 ishobora kuzigama miliyaridi hafi 21 z’amadolari ku
kayabo yafashaga mu kurwanya SIDA hirya no hino ku isi.
INYANDIKO zo mu bubiko:Kagame yaba agiye gutera u Burundi na RDCongo, no guhungabanya umutekano wa Tanzania mbere ya 15 Ukuboza 2014/ NKUSI Yozefu
Iyi nyandiko yaciye kuri SHIKAMA bwa mbere kuri 12 Ukakira 2014
INYANDIKO ZO MU BUBIKO: Ko Paul KAGAME yavuze ko azategera perezida Jakaya Mrisho KIKWETE wa Tanzaniya ahantu hizewe akamukindura, none KIKWETE akaba ariwe utorewe kuyobora Afurika y'iburasirazuba, KAGAME arabyifatamo ate? Ese gukindura KIKWETE biracyashobotse? Ese hari isomo rya politiki KAGAME yakungukiramo?/ UDAHEMUKA Eric
Iyi nyandiko yahise kuri SHIKAMA bwa mbere kuri 27/2/2015
Ubwo Kagame yari mu isabukuru y'Afurika yunze ubumwe, Kikwete yavugiye mu ruhame ko kugira ngo akarere k'ibiyaga bigari kagire amahoro, Kagame yashyikirana na FDLR naho Museveni agashyikirana na ADF-NALU. Perezida Museveni ntiyigeze atera hejuru ngo yamagane Kikwete ariko Kagame harakangaranye ageze i Kigali abura amahoro.
IPEREREZA.Iryavuzwe na Shikama riratashye : muri Isirayeli baremeza ko Pawulo Kagame yahawe amamiliyoni y’amadolari ngo Isirayeli ikoyorere mu Rwanda abimukira b’abirabura b'Abanyafurika idashaka kubona ku butaka bwayo/NKUSI Yozefu
Shikama iherutse kwamagana yivuye inyuma igikorwa kigayitse cya Perezida
Pawulo kagame cyo kwakira ku butaka bw’u Rwanda impunzi z’Abanyafurika ziba
muri Isirayeli(soma iyo nyandiko hano). Impamvu yo kubyamagana ya
mbere yari umuetekano w’abanyarwanda n’akarere, icya kabiri kikaba ubuzima bubi
izi ngorwa z’abanyafurika zizabaho mu Rwanda kurusha uko zari zimereye muri
Isirayeli. Iyi mpamvu ya kabiri niyo yatumye umunyamakuru wa Jeune Afrique,
Maxime Perez uri i Yeruzalemu yandika inkuru y’impuruza kuri uyu wa
6/5/2015 musanga aha yamagana ukuntu
Isirayeli iriho ikura impunzi mu butayu bwa Neguev yabafungiyemo ikabajugunya
mu gihirahiro mu Rwanda na Uganda.
IBITEKEREZO BY'ABANTU BANYURANYE KU BIBERA I BURUNDI. Dogiteri Gasana Anasitazi asanga nta tegeko Perezida Petero Nkurunziza yishe ahubwo uyu mugabo ari ku rugamba ahanganyemo n'Abatutsi bashaka gufata ubutegetsi ku ngufu bayobowe na Petero Buyoya uzwiho ubunararibonye n'uburambe mu gukora kudeta , nawe akaba abifashwamo na Pawulo Kagame nkuko byagenze kuri NDADAYE muri 1993
Dogiteri Gasana Anasitazi |
Martin Bangamwabo,
Isesengura ukoze rihuje neza neza n'iryo Semahoro Byiringiro yakoze mu nyandiko ye yatangaje hano kuri DHR ko "Nkurunziza nta tegeko yishe". Nasabaga Byiringiro Semahoro ngo yongere ayidushyirireho kuko ibintu byakomeye! Nkuko nabyanditse hano kenshi Kagame na Museveni ntibigeze bishimira ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano ya Arusha y'abarundi kuko bituma amahanga ahora abashyiraho igitutu ngo no mu Rwanda habe isangira ry'ubutegetsi hagati y'abahutu n'abatutsi.
Abicanyi ba Kagame Pawulo babigize umwuga " DASSO" bagejeje abaturage aho umwanzi ashaka/NKUSI Yozefu
Abicanyi ba Kagame Pawulo bitwa DASSO bica
rubozo abaturage
Kanda kuri iyo linki iri hejuru urebe bya bindi ubwirwa ko amahanga aza kwigira ku Rwanda!!
Abo ni abicanyi bashya ba Kagame bashyiriweho kwica rubozo abaturage. Kagame yasanze abitwaga Lukodefensi batarabikoraga neza abasimbuza abicanyi babigize umwuga bitwa DASSO. Imana niba ibaho nitabare u Rwanda.
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
ISESENGURAMARI N'UMUTUNGO BYA LETA: AKUMIRO MU ICUNGAMUTUNGO RYA LETA Y'U RWANDA:«PEREZIDA Paul KAGAME YAGUZE RWIHISHWA INDEGE ZE BWITE EBYIRI ZO MU BWOKO BWA BOMBARDIER GLOBAL EXPRESS BD-700 KU GACIRO KA 102,400,000,000 FRW(MILIYARI IJANA N'EBYIRI NA MILIYONI MAGANA ANE Z'AMAFARANGA Y'U RWANDA). IZI NDEGE ZIPARIKA MURI AFURIKA Y'EPFO, ABATEGETSI BOSE B'U RWANDA IYO BAGIYE MU MAHANGA NIZO BATEGETSWE KUGENDAMO LETA Y'U RWANDA IKISHYURA PAUL KAGAME»/ UDAHEMUKA Eric
Indege Kagame Pawulo yaguze amafranga agera kuri 102,400,000,000 Miliyaridi ijana n'ebyiri na miliyoni magana ane z'amanyarwanda! Ese igihe kizagera abwire abanyarwanda aho aya mafaranga yavuye?? |
Dr. NKUSI Yozefu dukorana
hano kuri SHIKAMA niwe ujya ukunda kwitabaza
imvugo y'abakurambere bacu mu Rwanda aho bagize bati:«N'UWENDEYE NYINA MU NYENGA YARAMENYEKANYE!»
Ikintu gitangaje cyerekana ko abanyarwanda kuva cyera twifitemo abahanga ni uko
iyi mvugo yadutse ikoranabuhanga ritarabaho.
Urubuga rw'abasomyi: TWAGIRAMUNGU FAWUSITINI N’ABO BAKORANA BAREKE GUFATA ABANYARWANDA NK’ INJIJI/ KAYITARE James na UWIMANA Jean de Dieu
Twagiramungu Fawusitini avugira abicanyi ba RPF
ko bica impunzi zirenga 5000 i Kibeho muri 1995 birwanagaho kandi abasaba gukomeza igikorwa cyabo
Ikiduteye kwandika iyi nyandiko ivuga kuri Twagiramungu (Rukokoma) ni
ukubera ko hari inyandiko nyinshi zimaze igihe zica ku mbuga za interineti
zivuga kuri uyu munyapolitiki n’abo bahanganye. Iheruka ikaba ari iyo Dogiteri
Nkusi Yozefu yasohoye ku rubuga www.shikamaye.blogspot.com aho
yasubizaga abakomiseri ba Twagiramungu Fawusitini. Dogiteri Nkusi yarangije
atangaje ko atazongera kugira icyo avuga kuri uwo mugabo, ariko aha rugari
abasomyi b’urubuga « Shikamaye » bashaka kugira icyo bamuvugaho
(Rukokoma). Ni muri urwo rwego rero
natwe twifuje kugira icyo tuvuga
ku ngingo eshatu muri nyinshi
abashyigikiye Twagiramungu bakoresha
bamuvugira. Izo ngingo zikaba ari izi zikurikira :
ISESENGURAMVUGO, UMUCO NA POLITIKI: «NAYIGIZIKI Saveriyo wanabaye umunyamabanga w'umwami MUTARA III Charles Leon Pierre RUDAHIGWA baramubajije bati bite ko utahunze kandi ingoma ya cyami yakuweho? Nawe arabasubiza ati:«Iyo ingoma zihinduye imirishyo, urahunga cyangwa ukayoboka bityo nahisemo kuyoboka!!!»»/ UDAHEMUKA Eric
Igihugu cyacu u Rwanda
cyibarutse intiti, cyibyariye inararibonye, abahanga bo mu ngeri zinyuranye,
abasizi, abakaraza kabuhariwe, abategetsi beza/babi mu bihe byabo(...) ku buryo
n'abagereki bavuga ko babyaye abafilozofe(abatyazabwenge) iyo biza kuba nk'ibishoboka
tukajyana mu ipiganwa natwe abanyarwanda twari kubahiga ndabarahiye!
TALIKI 03 GICURASI, UMUNSI NGARUKAMWAKA MPUZAMAHANGA W'UBWISANZURE BW'ITANGAZAMAKURU: «R.S.F IRIZIHIZA ISABUKURU Y'IMYAKA 30 IVUTSE MU GIHE MU RWANDA AGATSIKO GAKOMEJE KUNIGA ITANGAZAMAKURU AHO UBU IKINYAMAKURU INGENZI CYA NSENGUMUREMYI Ephrem CYAFUNZWE AZIZWA KWANDIKA KU BIBAZO BIRI MURI A.D.E.P.R BYATEWEMO NA F.P.R»/ UDAHEMUKA Eric
Ku italiki 03 Gicurasi
1985 i Paris mu Bufaransa nibwo havutse umuryango witwa REPORTERS SANS FRONTIÈRES
/ REPORTERS WITHOUT BORDERS cyangwa umuryango w'abanyamakuru batagira umupaka
tubishyize mu Kinyarwanda. Mu ishingwa ry'uwo muryango icyari kigamijwe ni uguharanira
ko abanyamakuru bagira uburenganzira mu mwuga wabo.
Mu mukino w'amakofe w'akataraboneka wabereye i Las Vegas kuri uyu wa 3/5/2015 muri USA , umunyamerika Floyd Mayweather yatsinze umunyafilipine Manny Pacquiao. Reba uko byari byifashe mu mafoto/Nkusi Yozefu
Mayweather akubita igipfunsi Pacquiao |
Mu rukerera none tariki ya 3/5/2015 umukino w'amakofe wari utegerejwe cyane wagombaga guhuza ibyamamare bibiri: Floyd Mayweather w'umunyamerika na Manny Pacquiao w'umunyafilipne, wabereye ku kibuga MGM Grand i Las Vegas muri USA nkuko byari biteganyijwe. Abakinnyi barangije rawundi (Round) cumi n'ebyiri ntawe utsinze biba ngombwa ko habarwa amanota, nyuma haza gutangazwa ko umunyamerika atsinze. Reba hasi aha mu mafoto uko ibintu byari byifashe.
Faustin Twagiramungu : quand les nostalgiques de la ‘suprématie Kiga’ le traitent de tous les noms!/Source: RDI Rwanda Rwiza Website
Posted on May 1, 2015, by Admin
Dans un article publié en date du 17/04/2015 sur www.shikamaye.blogspot.com, le Dr Nkusi Joseph s’en prend avec véhémence à certains Commissaires du parti politique RDI Rwanda Rwiza qui, dans divers écrits publiés par le blog www.veritasInfo.fr, ont dû démentir ses allégations mensongères concernant l’action politique de Faustin Twagiramungu, Président de ce parti. Tout porte à croire que, pour des raisons obscures, le Dr Nkusi aurait épousé les thèses des BAKIGA extrémistes, selon lesquelles les politiciens BANYENDUGA, Twagiramungu en tête, sont des traîtres ayant vendu le Rwanda au FPR-Inkotanyi.
Faustin Twagiramungu : quand les nostalgiques de la « suprématie KIGA » le traitent de tous les noms!/ Source: VERITAS INFO
Publié le 2 mai 2015 par
veritas
Faustin Twagiramungu
Dans un article publié en date du 17/04/2015 sur www.shikamaye.blogspot.com, le Dr Nkusi Joseph s’en prend avec
véhémence à certains Commissaires du parti politique RDI Rwanda-Rwiza qui, dans
divers écrits publiés par le blog www.veritasInfo.fr, ont dû démentir ses allégations
mensongères concernant l’action politique de Faustin Twagiramungu, Président de
ce parti. Tout porte à croire que, pour des raisons obscures, le Dr Nkusi
aurait épousé les thèses des BAKIGA extrémistes, selon lesquelles les
politiciens BANYENDUGA, Twagiramungu en tête, sont des traîtres ayant vendu le
Rwanda au FPR-Inkotanyi.
FPR imaze iminsi ikwiza ikinyoma muri Kigali ko Lt. Gen. Charles KAYONGA ambasaderi w'u Rwanda mu Bushinwa afunzwe kugira ngo bahume amaso itangazamakuru ritabwira isi ko ba minisitiri MUSHIKIWABO Louise na MUSONI James bari mu ruzinduko mu Bushinwa mu mugambi mubisha wo kugura intwaro zo gutera u Burundi no kuzana amarozi yo gukwiza mu mpunzi z'abanyarwanda ziba mu mahanga zanze kuyoboka ikinyoma cya KAGAME na FPR/ UDAHEMUKA Eric
Jenerali Karoli Kayonga |
Muri Gashyantare 2014
nkiba mu Rwanda nanditse inkuru ndende mu kinyamakuru ISIMBI nari mbereye
umwanditsi mukuru maze nyiha umutwe ugira uti: «Lt. Gen. Charles KAYONGA agizwe ambasaderi mu Bushinwa
nyuma ya penetensiya» Iyo nkuru uwazayishaka azajye muri archives za
MHC azayisoma.
«URUKUNDO RUTARYARYA KANDI RUDACOGORA NICYO KINTU CYONYINE KURI IYI SI GIHESHA UMUTIMA W'UMUNTU GUTURIZA IMBERE Y'IMANA»: Ifatanye natwe kuzirikana ijambo ry'Imana kuri iki cyumweru cya gatanu cya PASIKA mu mwaka wa Liturujiya-B, taliki 03 Gicurasi 2015: Isomo rya mbere. Ibyakozwe n'intumwa: 9,26-31 Isomo rya kabiri: Ibaruwa ya mbere ya Yohani: 3, 18-24. Ivanjili: Yohani: 15,1-8./ Padiri Tabaro
Yezu avuma igiti cy'umutini kiteraga imbuto
Igishushanyo cyo mu Misiri muri 1684
Amasomo liturujiya yatugeneye uyu munsi arasa n'asubiza ikibazo kigoye
isi yose kukibonera umuti uhamye:«KUKI URUKUNDO RWABUZE MU BANTU RWAGIYE HE???»
Kubera ko tubirebera mu gihe cyacu, haba ubwo tugwa mu mutego tukibwira ko
ababayeho mu bisekuru n'ibinyejana byabayeho mbere yacu bari muri paradizo.
Amakuru yo muri Tanzaniya: 1) Ejo kuri 1/5/2015 Diamond Platinum yerekanye ko acuditse na Zari mu gitaramo White Party cyari cyateguwe n'uyu mugore i Dar es Salaam.2 ) Kikwete agiye kongera imishahara y'abakozi kandi ntazarenza n'umunsi n'umwe ku ntebe y'ubuperezida yicayeho/NKUSI Yozefu
Diamond Platinum aherutse guhamagazwa mu nama y'umuryango irimo nyina, bashiki be , nyirarume, n'inshuti ze. Ikibazo nyamukuru kwari ukumubaza niba inda umuherwe w'umugandekazi Zari atwite ari iye koko. Diamond yemeje ko nta gushidikanya inda ari iye kandi ko azabibereka mu munsi mukuru wariho utegurwa n'uyu mukunzi we i Dar es salaam bita "White Party " imeze nka wa wundi Agatsiko kajya gategura kita "Dinner en Blanc". Ejo rero kuri 1/5/2015 niho Diamond yasesekaye muri uyu munsi mukuru, agatoki ku kandi na Zari wiyita Zari the lady Boss, tugenekereje mu kinyarwanda ni " Zari umugore w'umuherwe". Reba hasi ku mafoto uko byari ibicika mu gitaramo
ISESENGURAMVUGO N'UBUHANUZI: Alias Matabi ati : «RDF izohereza ingabo bazimarire Kibumba na Rutchuru, RDC ishyireho umupaka M23-RDF itazemererwa kurenga mu gutera RDC, Paul KAGAME ingabo azaba asigaranye azazohereza gufunga(gukumira) ku mipaka ku buryo azasigarira aho maze akicwa ari nta kirengera afite»/ UDAHEMUKA Eric
Umusore
ushobora kuba aba mu mpunzi z'abahutu baciriwe mu mashyamba ya RD Kongo, hari ubuhanuzi
Imana yamuhaye bufite iminota 23 n'amasegonda 59. Muri ubu buhanuzi avugamo
ivuka rya M23 n'uburyo umugambi wo gutangiza uyu mutwe w'inyeshyamba wacuriwe i
Kigali muri FPR. Muri byinshi ntarondora yavuzemo, muri iyi nyandiko ndagaruka
gusa ku bikubiye mu mutwe mpaye iyi nyandiko kuko bihuye neza neza na politiki
iri mu karere k'ibiyaga bigari.
Nyuma yo gukona Abahutu ngo batororoka, bikaba bizwi ko hari abagore bagiye bagirwa ingumba kwa muganga mu ibanga, ubu noneho byabaye ku mugaragaro aho umuhutukazi utwite yakubitiwe kwa muganga na muganga amuziza ko ngo yatwise ari umuhutukazi; umugambi mubisha wa Kagame Pawulo uriho urashyirwa mu bikorwa!!!!
Inyeshyamba Kagame Pawulo wibeshya ko ashobora gutsemba Abahutu akabamara ku isi |
Ya magambo Kagame yajyaga avuga muri za 1990s yerekana ko ubwoko bw'abahutu bushobora gushira burundu nubwo ari nyamwinshi ariho arashyirwa mu bikorwa. "Umufuniko w'icupa ushobora kuvida ingunguru ya rubariro", " sinkomoka muri nyamuke, turi ba nyamwinshi". Aya ni amwe mu magambo yerekana ko Abahutu batagomba gukomeza kwiratana ubwinshi bwabo, ko igihe kimwe ashobora gukora ibishoboka bakibona babaye ba nyamuke. Hasi aha murahasanga inkuru ibabaje y'umugore utwite wagiye kwa muganga ngo basuzume inda ye nk'undi mugore wese utwite, maze muganga akamwahuka agakubita amuziza ko ngo yatwise ari umuhutukazi bikaba byamuviriyemo gupfa!!!? Ibi bibaye nyuma y'ibikorwa by'ubugome byagiye bigirirwa abagore mu bitaro bya Kigali, aho umuforomokazi yihereranye kenshi abahutukazi bagiye bamusanga ngo abavure akabatera urw'ingusho cyangwa akabakorera ubundi bugome butuma baba ibimuga burundu,kandi akabyigamba Leta ntigire icyo ikora.
Nkurikije ibimaze kwandikwa n'ikinyamakuru IMIRASIRE.COM gikorera i Kigali, ubanza mu mubonano wabo i Butare uheruka, ba perezida NKURUNZIZA Petero na KAGAME Pawulo barananiwe kumvikana ku buryo uwavuga ko mu minsi mike hagati ya Kigali na Bujumbura intambara yeruye igiye kurota igashwanyaguza utu duhugu tubiri dukennye cyane ataba yibeshye/ UDAHEMUKA Eric
NINDE MUNYAKINYOMA? |
Kuwa mbere, taliki 27 Mata
2015, ikinyamakuru IMIRASIRE gikorera i Kigali cyazindukanye inkuru ifite umutwe
ugira uti:
«Mu Burundi
haravugwa abarwanyi ba FDLR bambitswe imyambaro ya gipolisi barwanya abamagana
manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza»
INYANDIKO ZO MU BUBIKO: POLITIBALL:Ese hari icyo wari uzi kuri aya makipe: Rukokoma Victory Club Twagiramungu F. abereye Kapiteni n’Amakaramu Maremare Politiball Club Kagame P. abereye Kapiteni?/ NKUSI Yozefu
Ese aho abakomiseri ba Rukokoma bigeze basoma iyi nyandiko yahise kuri shikama kuri 9/8/2014?
|
Abakapiteni bombi |
Igihe Twagiramungu Fawusitini( Rukokoma) yari
amaze kwivumbura akegura mu butegetsi bw’agatsiko muri 1995, umuntu yabashije
kungezaho ikinyamakuru cyandikirwaga mu Rwanda icyo gihe ntakibuka neza izina
ryacyo. Umunyamakuru w’inyandiko yavugaga ku kwegura kwa Rukokoma n’ingaruka kuzagira ku butegetsi bw’Agatsiko, yagize ati: « Twagiramungu ubu ariho aragenderera
amahanga asobanura impamvu ananijwe
akegura, ubu akaba ageze muri Afrika y’Epfo, guverinema y’ubumwe yitege imipira
yo mu kirere y’uyu munyapoliti mu gihe kiri imbere».
Umusomyi wa Shikama arasanga kugaba igitero kuri FDLR n'impunzi irinze ari umugambi wa ILLUMINATI ariko uzahitana abawucuze.
Iyi nyandiko yahise bwa mbere kuri Shikama kuri 13/8/2014
Ishusho ya illuminati iri i London mu Bwongereza |
Njyewe nk’umuntu wemera Imana hari ibintu turimo guhishurirwa muri iyi minsi byari byarabaye urujijo ariko noneho biragenda bisobanuka. Mushobora gusanga mubiziho cyangwa akaba ari ubwa mbere mubyumvise. Gutyo muratahura cg muzatahura impamvu Kagame na M7 bakomeje kwigira akari aha kajyahe mu biyaga bigari. Ibi byose biri kuba hari ikibiri inyuma aricyo Illuminati kandi USA na biriya bihugu by’iburayi bari muri iriya Illuminati ariko bagakorana hagati yabo baryaryana. Gutyo USA bimaze kumenyekana ko ariyo yashyizeho Al Qaeda ariko bikaba byari mu mugambi wo kujya kurwanya abayisilamu mu kiriya gice cya Asie Mineure.
IBARUWA IFUNGUYE AMASHYAKA YA OPOZISIYO N’AMASHYIRAHAMWE NYARWANDA YANDIKIYE INAMA ISHINZWE AMAHORO KW’ ISI N’IBIHUGU BIGIZE ONU, UE, UA, SADC, IBASABA KO HABAHO GUHA AGACIRO KANGANA, ABAHUTU BAROKOTSE JENOSIDE HUTU N’ABATUTSI BAROKOTSE JENOSIDE TUTSI/Dogiteri Gasana Anasitazi na Bwana Rutayisire Bonifasi
Bruxelles, taliki ya 17/12/2014
- Nyakubahwa Umukuru wa leta w'imwe muzigize Umuryango w'Abibumbye ONU (Bose)
- Nyakubahwa Umwe mu bagize Inama Ishinzwe Amahoro kw’Isi mu buryo buhoraho (Bose);
- Nyakubahwa Munyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN/ONU);
INYANDIKO ZO MU BUBIKO: NYUMA YO GUHINDURA ABAHUTU IBYO NTAZI BITAGIZE ICYO BIVUZE, NYUMA YO KWIRARA MU BATUTSI AGAFUNGA, AKICA, AKANASHIMUTA UBU AKABA YADUKIRIYE N'ABATUTSIKAZI BAKOMA UBUMWE N'IBIKOMEREZWA BYAMWICAJE MURI VILAJE URUGWIRO, PEREZIDA Paul KAGAME AHO BIGEZE MURI SHIKAMA TURABONA AMEZE NKA YA NKUNGUZI Y'INKWARE ISHOKA IMBEREBERE (AGACA) KAYIREBA!!! / UDAHEMUKA Eric
Ifungwa rya Colonel Tom BYABAGAMBA rishobora kuba rigiye gutuma byose mu Rwanda bihinduka FPR ya Kagame igasandara. Ikintera kuvuga ntya ni uko cyera cyari ikizira gufunga umubyeyi, umugore cyangwa umutegarugori.
Kuri Kagame nta mutima w'urugo:
Mu bihugu byose byo ku isi, umugore niwe mutima w'urugo, mu bihugu by'abayisilamu ho hari ibyo umugore aba atemerewe akenshi ubisesenguye atari ukumwanga cyangwa kumutsikamira ahubwo ari ukurinda cya gicumbi cy'umuryango abumbatiye. Kuri Kagame rero nk'uko kitazira guha umugore inshingano ziremereye urugo rukazahara, nta n'icyo bitwaye kumufunga umugabo n'urubyaro bagahobagira kuko urugo rutarimo umugore ntacyo ruba rumaze kandi n'iyo rwakimara, ruba rubuzemo ikintu cy'agaciro ntagereranywa.
Madamu KANTENGWA Angélique uherutse gufungwa yahoze ayobora isanduku y'ubwiteganyirize bw'abakozi mu Rwanda yari izwi ku izina KIMENYABOSE rya KESE SOSIYALI nyuma FPR ikayihindura izina ikayita RSSB (RWANDA SOCIAL SECURITY BOARD) hagamijwe kuyisahura bakayeza. Ubu Kantengwa mbere yo kumufunga babanje kumwirukana nk'abirukana umuboyi ukora mu gikoni dore ko aribo batagira amategeko abagenga.
INYANDIKO ZO MU BUBIKO: IRYAVUZWE NA SHIKAMA RIRATASHYE : PEREZIDA Paul KAGAME AMAZE GUTEGEKA INTEKO ISHINGA AMATEGEKO Y’U RWANDA IMITWE YOMBI GUHAGARIKA BURUNDU AMASEZEREANO GUVERINOMA Y’U RWANDA YAGIRANYE N’UBWONGEREZA ATUMA RADIYO B.B.C NA TELEVIZIYO B.B.C BYUMVIKANA MU RWANDA/ UDAHEMUKA Eric
Intore za Pawulo Kagame zifatanwa ibyuma byo gutera abakongomani bari baje kwamagana shebuja i London mu Bwongereza , 20/10/2014 |
Subscribe to:
Posts (Atom)