Intore za Pawulo Kagame zifatanwa ibyuma byo gutera abakongomani bari baje kwamagana shebuja i London mu Bwongereza , 20/10/2014 |
Muri iryo jambo,
perezida Kagame yikomye bikomeye BBC aho yababajwe bikomeye n’uko ngo yamuhinduye
umwicanyi igahindukira ikagira abere abicanyi. Muri iyo nkuru SHIKAMA
twababwiye ko mu minsi mikeya BBC ishobora kuzahura n’ibibazo mu Rwanda none
birabaye nta n’ibyumweru bibiri bishize.
Abadepite
n’abasenateri batatumwe na rubanda
N’ubwo tutabona
umwanya wo gusubiramo ibyo bose bavuze, twagaruka kuri bamwe bavuze ibintu
bikabije kubamo ibinyoma : Depite NYANDWI Desideri w’umuhutu ukomoka ku
Gikongoro yavuze ko hari ahantu ku dusozi abatutsi bashize burundu ku buryo nta
muntu n’umwe warokotse.
Uyu NYANDWI
Desideri iwabo abahutu bene wabo inkotanyi zarabamaze kandi nawe ubwo yari
Perefe i Gitarama inkotanyi zamugabyeho igitero ku Kivumu cya Mpushi gihitana
umushoferi we ariko ararusimbuka none arasingiza ingoma. Hano mba ngira ngo
numvikane neza kuko rwose abatutsi bishwe ariko n’abahutu barishwe ku buryo
hariho n’udusozi abahutu bose batsembwe n’inkotanyi.
Abana b'Agatsiko bahungishirijwe i Buraya baje kwifuriza ikaze Kagame Pawulo ngo imbehe y'ababyeyi babo itubikwa |
Niba abantu
nk’aba bitwa ko ari intumwa za rubanda bakomeje kuvuganira uruhande rumwe rwa
shebuja, ntaho igihugu kigana kandi ibi nibyo bikomeza guha ingufu abarwanya
ubutegetsi kimwe n’abatavuga rumwe nabwo ku buryo mu minsi mikeya bazagera ku
ntego yabo yo gusezerera FPR bafatanije na bamwe mu bayirimo batayemera mu
murongo wa Paul Kagame, Musoni James na Tito Rutaremara.
Depite
MUKABALISA Donatilla ari nawe muyobozi w’umutwe w’abadepite muri iyo nama twakwita
iya simusiga, yavuze ko kuva hambere BBC yakunze kugira ibiganiro nk’imvo
n’imvano bipfobya Jenoside yakorewe abatutsi, maze avuga ko bakwiye kwandikira
inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza bayisaba gushyiraho itegeko rihana
abapfobya genocide. Banemeje guhagarika burundu BBC mu Rwanda.
Ibyemezo
by’imfabusa
Mu byemezo
byafashwe harimo ko umunyamakuru w’umwongereza wakoze iyo Film : «RWANDA
UNTOLD STORY» witwa Jen COLBIN ngo akwiye gushyikirizwa urukiko agafungwa
burundu y’umwihariko. Nyamara ubisesenguye udahubutse bisa n’ibidashoboka kuko mu
mategeko y’Ubwongereza nta tegeko ririmo rihana ibyaha bifitanye isano na
Genocide.
Ikindi cyemezo
cyo ubona gishobora guhita gishyirwa mu bikorwa n’uyu munsi ni ifungwa rya BBC
i Kigali no mu Rwanda hose. Ibitangazamakuru bya BBC bikorera i Kigali ni
bibiri birimo radiyo yumvikana mu Kinyarwanda kuri FM 93,9 MHZ no kuri FM 106,1
MHZ hamwe na televiziyo ya BBC mu Cyongereza.
N’ubwo ibi byemezo
bishobora gushyirwa mu bikorwa, ntabwo byabuza abanyarwanda gukomeza kumva BBC
kuko ikoranabuhanga ryakataje. Uburyo bwa mbere ni uko bashobora gukurikirana
ibiganiro byayo ku mirongo migufi yitwa SHORT
WAVES kuko i Kigali nta bushobozi bafite bwo kuyifunga nk’uko bafunga FM
igihe bashakiye.
Icya kabiri ni
uko abantu bose bafite amatelefoni ya
ANDROID na SMAR PHONE kimwe
n’abafite internet ku mashini zabo bashobora kumva BBC bakoresheje murandasi
(Internet) kandi mu Rwanda ni benshi ku buryo iki cyemezo nta ngaruka ikomeye
cyane cyagira uretse gusa gutesha umutwe abagifashe.
Nyamara sinakwibagirwa
abakozi ba BBC mu Rwanda baba bubikiwe imbehe barimo NDAYIZERA Phocas,
NSENGIYUMVA Prudent na MWAMBUTSA Jean Claude uherutse gupfusha Se hambere none
na nyin akaba aherutse kwitaba Imana hariya bari batuye ku Kicukiro.
Kagame ngo ni
inganzamarumbo mu guterana ibyuma
Burya koko nta mwami ubura abamubyinira. Kagame abo
badepite n’abasenateri ku Kimihurura barimo gusingiza no gupfukamira ntibabona
ko ingoma ye igeze mu marembera kandi ko rwose yarangije akayo. Ku mugoroba
w’italiki 22 Ukwakira 2014 radiyo impala yahaye ikiganiro abanyarwanda bari
bagiye kwigaragambya mu Bwongereza bamagana Kagame uriyo mu ruzinduko
Abo banyarwanda basobanuye ko ngo mbere y’uko Kagame
ahagera yabanje kohereza abashinzwe kumurinda bafite ibyuma n’imbunda ntoya
PISTOLETS mu makoti kugira ngo baze gutera ibyuma abaza kwigaragambya
bamwagana. Aya makuru kandi Leta y’Ubwongereza isa n’iyari yayamenye rugikubita
kuko yaburiye abateganyaga kujya kumwamagana kwitonda no gucisha make kuko
bashobora guterwa imbugita.
Video: Abakongomani n'Abanyarwanda bamagana Kagame Pawulo i London
20/10/2014/ Radio Ijwi rya Rubanda
Ibi rero birerekana ko Kagame uyu munsi wuzuza imyaka
57 y’amavuko, i Kigali bari mu isabukuru ye aho bamuhimbiye umuvugo bakavugamo
ko ari inganzamarumbo mu iterambere ariko nyamara twe muri SHIKAMA turabona ahubwo ari INGANAMARUMBO MU GUTERANA IBYUMA kuko kuva isi
yabaho ariwe perezida wa mbere ujyanye mu Bwongereza amarumbo ye kabuhariwe mu
gutera ibyuma abaturage.
Abarinda
Kagame bafunzwe na Leta y’Ubwongereza
Amakuru ageze
kuri SHIKAMA
muri aka kanya aravuga ko abategetsi ba Leta y’Ubwongereza bababajwe bikomeye
n’iyo myitwarire ya kinyeshyamba ya Paul
Kagame bagahita bategeka igipolisi cyaho ko cyata muri yombi abo batezi
b’ibyuma ba Paul Kagame kandi bakabahamana Kagame agasubira i Kigali wenyine
abamurinda bagasigara mu magereza yo mu Bwongereza.
Ibi nkaba mbona
Kagame yarabikoze ku bushake kandi yabigambiriye kuko iki gihugu yari agiyemo
yari azi neza ko aricyo cyatambukije Film : RWANDA UNTOLD STORY yamuhahamuye
kandi akaba yari azi neza ko abamurwanya bahakambitse bakahashinga ibirindiro
ndetse bashobora kumugwa nabi niko kujya kubereka ko ari umuterabwoba wo mu
rwego rwo hejuru yitwaza abashobora kubatera ibyuma.
Depite
BAMPORIKI yamaze iminsi itatu abyina mu mihanda y’i London mu Bwongereza
Nk’uko biteganijwe mu mategeko ya protocol
mpuzamahanga, umuperezida wa buri gihugu iyo agiye mu kindi gihugu agira ab’iwe
asangayo bagafatanya n’abo agiye gusura kumwakira. Kubera ko Kagame yari azi
umuriro ushobora kumwaka hejuru mu Bwongereza mu bagiye kumwakira harimo n’igikoresho
kiruta ibindi kumvira shebuja ariwe Nyakubahwa Honorable Depite Edouard
BAMPORIKI.
Amakuru agera kuri SHIKAMA aremeza ko uyu
mwana w’umuhungu ukomoka i Cyangugu ngo
ashobora kuba amaze kubona ko umwanya yahawe abawumuhaye bamuhenze cyane ndetse
ku buryo ashobora kuzegura akava ku Kimihurura. Ibi biraterwa n’amabwiriza
yahawe ko agomba kubyinira mu mihanda yo mu murwa wa Londres kandi akabyina ku
rwego rwo kuganza (gusumbya ijwi) ababyinaga bigaragambya bamagana Kagame.
Ibi bikaba bihabanye cyane n’inshingano z’intumwa ya
rubanda BAMPORIKI yitirirwa yamara ari umuruho w’umukubabibero yahawe. Mu
gusoza iyi nkuru mbabwire ko uko byagenda kose, BBC i Kigali yafungwa, i Kigali
barwana bagaramye, icyo nzi ni uko ubutegetsi bwa FPR nta mezi bushigaje budahirimye
kandi buzahirikwa na bene bwo bananiwe kumvikana ku murongo wo kuyoboramo
igihugu.
Naho ibirebana na Film irimo kubavugisha amangambure,
Paul Kagame we ubu ikaba yamuhahamuye, nta gushidikanya ko ukuri kuyivugirwamo
kuzashyira kukajya ahagaragara uko byagenda kose. Abanyarwanda bazaba bariho
icyo gihe nibo bazabona neza ko
abategekaga iki gihe bibeshye kandi bagatsindwa kuko bahanganye n’ukuri kandi
kutajya gutsindwa.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku
Kuri na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355