Nkuko biherutse kugenda muri Karitiye Matewusi i Kigali ku itariki ya 9/5/2015 aho inkongi y'umuriro yibasiye amaduka 3 igihe cya sa kumi n'ebyiri n'igice za nimugoroba agashya agakongoka, no ku cyumweru tariki ya 10/5/2015 igihe nka kiriya, ni ukuvuga sa kumi n'ebyiri n'igice nanone inkongi yongeye kwibasira uburaro bw'abanyeshuri bo mu rwunge rw'amashuri rwa Rubana mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera. Iyi nzu abana 148 bararagamo yarahiye irakongoka, nubwo aba banyeshuri bahahombeye cyane kuko amavarisi yabo, imyenda, n'ibindi bikoresho byahangirikiye, umuntu ntiyabura gushima Imana ariko ko nta muntu wahaguye dore ko iyo biza kuba mu masaha y'igicuku hagombaga gupfa abantu benshi uhereye ko ibitanda bararaho bihekeranye.
Umunyamakuru wa igihe.com wanditse kuri iyi nkuru yavuze ko iyi nkongi yaba yatewe n'ikibazo cy'amashanyarazi yise circuit électrique umenya ariko yashakaga kuvuga Court Circuit. MANA tabara abawe
NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)
Iyo nkongi y’umuriro yibasiye aho abanyeshuri b’abahungu baryama (Dortoire) mu rwunge rw’amashuri (Groupe scolaire de Runaba ) rwa Rubana mu karere ka Burera mu murenge wa Butaro ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 10 Gicurasi 2015.
Ahagana ku isaha ya saa 18:30 nibwo iyo nkongi yatangiye kwibasira uburyamo bw’abahungu, ikongora ibitanda, matola, imyambaro y’abanyeshuri n’ibindi bitandukanye byari biri aho baryama.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Sembagare Samuel, yatangarije IGIHE ko aho abahungu 148 bararaga hakongotse.
Yagize ati “Inkongi y’umuriro yibasiye aho abahungu bagera ku 148 barara. Baryamaga ku bitanda double 74. Ibikoresho by’abana byahiye. Abanyeshuri bafatanyije n’abaturiye iryo shuri bahise bihutira kuzimya, nta yindi nyubako yahiye."
Yakomeje avuga ko akarere kahise kihutira gushakira abanyeshuri matola zo kuryamaho, ibiryamirwa hamwe n’ibikoresho by’isuku bitandukanye.
Ibindi bitaraboneka nabyo ngo bafite icyizere cy’uko biri buboneke ku bufatanye n’abaterankunga b’akarere.
Sembagare yakomeje avuga ko abayobozi b’Akarere hamwe n’abashinzwe umutekano bahise bajya guhumuriza abanyeshuri, ubu bakaba barimo kwiga uko bisazwe.
Icyateje iyo nkongi kugeza ubu ngo ntikiramenyekana, ariko haracyekwa ko ari ikibazo cy’amashanyarazi (circuit électrique).
emma@igihe.rw