Mu mutwe w'iyi nyandiko nanditsemo IBITUNGURU nkoresheje inyuguti nkuru
kugira ngo ngerageze kumvikanisha neza ubugome n'itsembambaga abanyarwanda
batuye imbere mu Rwanda barimo kandi bakomeje guhura naryo. Ijambo AGAHATO
naryo ndi buritindeho cyane muri iyi nkuru irebana n'ubuhinzi kuko ariyo yahinduwe
umugenga w'inkono ku mashyiga mu muryango nyarwanda kuva FPR ishinze ibirenge i
Kigali kugeza aya magingo dore hashize imyaka 20, amezi 7 aburaho umunsi umwe.
Abahinzi bakorera umwuga wabo mu nkengero z'igishanga cya Rugeramigozi
baratakambira umuhisi n'umugenzi ngo abafashe kumvisha Leta ya FPR ihagarariwe
na MINAGRI ko bakwiye gukurwa ku gahato ko guhinga ibitunguru. Udusozi dutuweho
n'abahinga mu nkuka(inkengero) za Rugeramigozi ni Gihuma, Kamazuru, Karama ka
Shyogwe, Kinini cya Mbare, Mpanda,...
Leta itagira
impuhwe na mba ku baturage bayo niyo yahatira abenegihugu guhinga ibitunguru
Niyumvisha ko buri munyarwanda uciye akenge azi IGITUNGURU. Iki
gihingwa mu mvugo yumvikana ntacyo kimariye umuryango nyarwanda ubeshwaho no
guhinga. Igitunguru kibereyeho guhumuza ibiryo gusa nta kandi kamaro.
N'ikimenyimenyi mu rugo rwo mu cyaro mu Rwanda amafaranga yo guhaha abaye make,
IBITUNGURU biza ku mwanya wa mbere w'ibyirengagizwa kuko bitabonetse bitabuza
umuryango guteka, gukaranga, kurunga no gufungura.
Impamvu FPR/MINAGRI ihatira abanyagitarama guhinga ibitunguru ni iyicarubozo
irimo kubakorera mu buryo buziguye hagamijwe kubicisha inzara ngo bazanogoke. Iyi
mitegekere ni ikimenyetso kiranga ingoma zitagira inpuhwe ziyobowe n'abicanyi
ruharwa kandi bigakorwa ku buryo nta muturage urabutswe.
Guhinga ibitunguru
biravuna, byera bitinze, bikabora ubusa, bikagurishwa make ku isoko kandi iyo
bisaruwe nta bisigazwa bigaburirwa amatungo bigira
Nkiba mu Rwanda ntarahunga, kubera kubona akaga abanyarwanda biberamo
ubu kameze nk'akahindutse IVANJILI, nigeze kwandika mu kinyamakuru ISIMBI
nabereye umwanditsi mukuru ko kugira ngo abahinzi b'abanyarwanda babone ihumure
byaba byiza minisitiri w'ubuhinzi abaye umuntu wavukiye mu Rwanda kandi akahakurira.
Icyo gihe bamwe mu banyakigali baravuze ngo ndwanya abavuye i Bugande
ariko icyo nashakaga kwerekana kwari uko uwabaye mu Rwanda aba azi ukuri ku
buzima n'imibereho y'abaturage. Nta munyarwanda wakuriye
mu Rwanda watinyuka guhatira abaturage guhinga ibitunguru ku gahato.
Impamvu ni nyinshi: Guhinga ibitunguru biravuna, byera bitinze,
bikabora ubusa, bikagurishwa make ku isoko kandi iyo bisaruwe nta bisigazwa
bigaburirwa amatungo bigira n'ikindi ni uko kubibonera isoko burya bigoye cyane
kandi ntiwabishyira mu nkono ngo abana bararire.
Abanyarwanda babambye
ku musaraba w'ubutegetsi bw'igitugu n'ubugome bwa FPR butigeze bugira ahandi
buba ku isi
Abantu bajya bavuga ngo HITLER wategetse Ubudage, bakavuga Augusito
watwaye Abanyaroma, bakavuga Farawo wategetse abanyamisiri, nkurikije ibibera mu
Rwanda, Paul KAGAME na FPR barusha ububisha aba bose mvuze hejuru kandi no mu
rukiko ntabwo nakwisubiraho kuko ibimenyetso byabyo birangaragarira.
Habanje kwica abaturage mu mutwe ngo bagurishe inka zose batunze
basigarane imwe muri buri rugo abanyarwanda barabyemera. Hakurikiraho politiki
y'igihingwa kimwe ngo cyatoranijwe, hataho gutegeka amakoperative y'abahinzi ko
uzafatwa aca ikigori mu kwe azahanishwa gucibwa amande y'ibihumbi icumi(10,000 Rwf)
none IBITINGURU bisesekaye muri RUGERAMIGOZI ya GITARAMA na KABGAYI. Si ibi
gusa kandi kuko FPR yategetse n'abahinzi guhinga URUSENDA muri Rugeramigozi
narwo rukabahombera bagacyura umunyu.
Uwo mwami wicisha
abenegihugu inzara bagahodoka ngo niwe inkomamashyi ze zirimo gusabira manda ya
gatatu!!!
Mperuka kubyandika hano kuri SHIKAMA ubwo namaganaga umushinga wo mu
cyayenge wa MINALOC wo kwakira KAGAME ko habaho KAMARAMPAKA ngo bityo abone manda
ya 3. No muri iyi nkuru ngiye kongera mbisubiremo kandi nzi ko SHIKAMA mu
Rwanda hose isomwa cyane.
Bariya bahutu basumbwe n'ibifu byabo mpora ngarukaho barimo RUCAGU,
BAMPORIKI, MUSSA FAZIL HARELIMANA birirwa basabira Kagame manda ya 3 bamenye ko
barimo gushyira abanyarwanda mu kaga ndetse ko byanze bikunze bazabibazwa
n'amateka.
Paul KAGAME ni umutegetsi usuzugura abenegihugu birenze urugero, ni
umutware wica abenegihugu kandi kizira, Paul Kagame yanga abanyamakuru urunuka kandi
akababushabusha, akabamenesha akoresheje maneko ze, Kagame n'agatsiko ke basahura
umutungo w'igihugu, Kagame ntabwo azi kubana neza n'abakuru b'ibihugu bagenzi
be b'abaturanyi, ni umugabo utagirwa inama ngo yumve neza aho igihugu gikwiye
kwerekezwa, Kagame, Musoni, Binagwaho,... ni abantu banga ABAHUTU urwango runuka
ku buryo bazi ko Imana yaremye abatutsi gusa,...
Rero kurenga kuri ibi bibazo byose ukumva umuntu nka Fazil ubizi neza
kuko atari igitambambuga avuga ngo Kagame yiyongeze manda bindya ahantu mu
musokoro kandi sinjye jyenyine. Hakwiye gukorwa ibishoboka byose Kagame
ntazategeke u Rwanda manda ya gatatu.
Abandika bongere umubare w'inyandiko zisobanurira abanyarwanda ukuri
kw'ibintu ku buryo bazumva ko ari ngombwa kumenesha umwicanyi ruharwa watumazeho
ababyeyi, abavandimwe, inshuti n'imiryango, agasenya KILIZIYA GATULIKA
NTAGATIFU ATWICIRA ABEPISIKOPI, yarangiza akadutegeka imyaka 20 abinyujije mu
kwiba amatora no gufungira ubusa abigaragaje nk'abamurusha amajwi kandi byose bikaba
tutamukunda mu by'ukuri(Ibyo mvuga ndabizi kuko nayoboye ibyumba by'amatora i Gitarama
muri 2003).
MINAGRI kandi
irahatira abaturage b'i Gitarama kugura ku ngufu imbuto y'ibyo binyagwa by'ibitunguru
ku nkoramutima za FPR zatindiye isoko ryo kubigemura
Mu gusoza iyi nkuru ibabaje kandi iteye agahinda, ndamenyesha
abanyarwanda mwese ko akaga murimo tukazi, tukumva neza kandi ko SHIKAMA
itazabatererana n'umunsi n'umwe. Unugande Dr. Agnes Mathilde KALIBATA avanywe
muri MINAGRI nariruhukije ndavuga nti ubanza nibura abahinzi bagiye gutera imbere
bahabwe uburenganzira ariko ndabona ibyo Minisitiri Gelardine arimo gukora
birenze ukwemera ahubwo uwapfa kugaruramo KALIBATA. Gutegeka abaturage guhinga
ibitunguru??? Kuva nabaho mbonye Leta iburagiza umwenegihugu.
Amakuru SHIKAMA dukura muri MINAGRI ku Kacyiru i Kigali aravuga ko FPR
yategetse ugomba guhabwa isoko ryo kugemura ibitunguru hose mu gihugu ngo bihingwe
mutagira ngo ni RUGERAMIGOZI gusa. Ayo makuru arakomeza avuga ko abayobozi
b'amakoperative bahawe itegeko ndakuka binyujijwe kuri ba AGORONOMU bo mu mirenge
yabo ko bagomba gutegeka abanyamuryango babo kwishyura ibyo bitunguru mbere yo
kubitera mu mirima.
DUSENGE:«Yezu wacu tubabarire ibyaha byacu, uturinde
umuriro w'iteka, igarurire Roho z'abantu bose kandi uziyobore inzira y'ijuru cyane
cyane wite ku banyarwanda dukeneye kugirirwa impuhwe nawe kuko rwose Paul
KAGAME atumaze turora maze ubonereho no kubabarira Roho ziri muri
Purugatori n'iz'abanyabyaha b'isi yose; Amina!»
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na
Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355