Mu isomo rya mbere, turabona ko Imana yabwiye Aroni na Musa ko nibabona
mu baturage babo umuntu urwaye ibibembe, ibinyoro, ibibyimba, amahumane cyangwa
isekera bazihutira kumushyikiriza umuherezabitambo.
Mu isomo rya kabiri, Pawulo aratwibutsa ko tugomba kuba abakurikiza
b'ijambo ry'Imana nk'uko nawe yakurikije urugero rwa Yezu bityo akaguma mu
rukundo rwe.
Mu Ivanjili Ntagatifu, Mariko aradutekerereza inkuru ya Yezu akiza
umubembe twumvise mu isomo rya mbere. Umubembe yaciye bugufi yinginga Yezu ngo
amukize. Yezu nawe ati:«Ndabishatse kira» Yezu amaze kumukiza yamutegetse kujya
gutanga ituro ku muherezabitambo kugira ngo bibere rubanda gihamya n’ikimenyetso
ko yakize ibibembe bye.
Dusabire abana kuri uyu munsi w'iyogezabutumwa ryabo bityo bakurane
imigenzo nyobokamana maze nibakura bazagirire igihugu na Kiliziya akamaro.
Tuzirikane kandi abana bari mu kaga mu bice by'isi bitandukanye birimo
intambara cyane cyane abana b'impunzi z'abanyarwanda ziri mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.
ABATAGATIFU B'ICYUMWERU GITAHA:
Kuwa mbere, taliki 16 Gashyantare ni Yuliyana. Kuwa kabiri ni Alikisi.
Kuwa gatatu ni Bernadette no GUTANGIRA IGISIBO KU MUNSI WA GATATU W'IVU. Kuwa
kane ni Gabin. Kuwa gatanu ni Aimé. Kuwa gatandatu ni Pierre Damien naho ku
cyumweru gitaha taliki 22 Gashyantare 2015 ni icyumweru cya mbere cy'Igisibo no
guhimbaza intebe ya Petero i Roma.
Padiri Tabaro
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355