Ku italiki 05 Mata 2015, uzaba ari umunsi mukuru wa Pasika. Mu minsi 40
ibanziriza uwo munsi mukuru uhera kera cyane mu mateka n'imibereho bya Kiliziya
Gatulika tuzirikana ku bubabare bwa Yezu yamazemo iminsi 40.
Mu isomo rya mbere dusanga mu gitabo cyitwa INTANGIRIRO turabonamo
isezerano Imana yagiranye na Nowa n'urubyaro rwe kimwe n'ibinyabuzima byari
kumwe nabo. Iryo sezerano Imana yatanze ni uko nta kinyabuzima kizongera
kurimburwa n'amazi y'umwuzure kimwe n'uko nta mwuzure uzongera kurimbura isi.
Mu isomo rya kabiri, baradutekerereza uko urupfu rwa Kirisito ariwo
mutsindo. Impamvu ikaba ko yapfuye rimwe rizima azize ibyaha by'abantu. Icyemezo
Yezu yafashe cyo gupfira abanyabyaha kandi we ari intungane kwari ukugira ngo
atuyobore inzira isanga Imana.
Mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko turabonamo ibanga rikomeye
ribumbatiye insobanuro nyamwimerere y'igisibo. Uburyo Yezu yajyanywe mu IJYANGWA(MU
BUTAYU) gushukirwayo na Sekibi. Aho mu butayu Yezu yamazeyo iminsi 40 abana
n'inyamanswa ariko aherezwa n'abamarayika. Muri iyi minsi 40 Yezu aratwibutsa akomeje
ko ingoma y'Imana yegereje bityo tukaba dukwiye kwisubiraho tukemera inkuru
nziza.
ABATAGATIFU B'ICYUMWERU
GITAHA:
Kuwa mbere, taliki 23 Gashyantare 2015 ni Polycarpe Kuwa kabiri ni Primitive.
Kuwa gatatu ni Romeo. Kuwa kane ni Nestor. Kuwa gatanu ni Honorine. Kuwa
gatandatu ni Antoinette naho ku cyumweru gitaha taliki 01 Werurwe 2015 ni
icyumweru cya kabiri cy'Igisibo, gutangiza
ukwezi kwa Yozefu Mutagatifu na Mutagatifu Albin.
Padiri Tabaro
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355