Pageviews all the time

Shikama irasubiza umuvandimwe MINANI Yohani Mariya Viyane: kubona wanyuze inzira z'amanyanga wisobanura, biragaragara ko ibyo Udahemuka E yakwanditseho ari ukuri/ NKUSI Yozefu

Minani

Uburenganzira bwo kunyomoza ibyakuvuzweho
Inshuro nyinshi twavuze hano muri Shikama ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo kunyomoza ibyamwanditsweho. Wandika inyandiko ibeshyuza ibyo bakwanditseho ukayitwoherereza tukayicisha ku rubuga rwacu, hamwe n'inyandiko tuba twarakuvuzemo. Iyo bigaragaye ko ibyo bakuvuzeho ari ikinyoma, umunyamakuru wanditse iyo nyandiko asabwa kwandika indi nyandiko yemera amakosa ye kandi ayasabira imbabazi nabyo bigacishwa ku rubuga. Mbere yuko inyandiko iyo ariyo yose isoka, ibanza kunyura ku bashinzwe kureba ubuziranenge (ko ikinyarwanda kirimo kimeze neza, kandi nta sebanya ririmo) Kubera ubu buziranenge, hari inyandiko nyinshi tudahitisha. Ibi twabivuzeho kenshi, Minani ajye ku rubuga arabisangaho: " ni gute wacisha inyandiko yawe kuri Shikama" 


Minani yahisemo kunyura mu nzira z'amanyanga
Mu nyandiko Minani JMV yahitishije uyu munsi wa none tariki ya 5 Gashyantare 2015 ku rubuga Ikaze Iwacu musanga hano akaba yayitiriye umufasha we UWIMANZI Kolodine, yemeje ko Shikama ku ikaramu y'umunyamakuru wayo UDAHEMUKA Erike ngo yamuharabitse! Igitangaje rero kinatuma buri wese yemeza ko ibyavuzwe kuri uyu mugabo byose ari ukuri, ni ibinyoma bikubiye mu nyandiko ye ivuguruza:


Ikinyoma cya mbere
Minani aho gucisha inyandiko ye ivuguruza kuri Shikama avuga ko yamuharabitse, yayicishije kuri Ikaze Iwacu kandi azi neza email dukoreraho ahora anakoresha atwoherereza ubutumwa! Ntiyahagarariye aho kuko muri iyi nyandiko ye yavuze ko ngo Shikama igomba gucisha ku rubuga rwayo inyandiko ye ivuguruza ntacyo duhinduyeho! None se iyi nyandiko Minani avuga twari kuyirota!
Ikinyoma cya kabiri
Minani aravuga ko atajya asoma Shikama kandi ari mu bantu batwoherereza ubutumwa kenshi bashima ibyo Shikama ikora, rimwe na rimwe akadusaba kumucishiriza inyandiko ze ku rubuga rwacu, nk'iyo yatwoherereje kuri 30/12/2014, nubwo tutayicishije ku rubuga kuko twamenyesheje abiyita abanyepolitike bose ko inyandiko zabo tuzifata nk'amatangazo yamamaza  ibikorwa byabo bagomba kuyarihira kugira ngo Shikama irusheho kongera ubushobozi bwayo.

Lettre ouverte de soutien aux compatriotes Refugiés Rwandais au Congo

Minani Jean Marie Vianney <jeanmarie.minani@gmail.com>
12/30/14
https://mail.google.com/mail/u/0/images/cleardot.gif
https://mail.google.com/mail/u/0/images/cleardot.gif
https://mail.google.com/mail/u/0/images/cleardot.gif


from:Minani Jean Marie Vianney to:bcc:mahoriwacu@gmail.com

date:Tue, Dec 30, 2014 at 1:04 PMsubject:Lettre ouverte de soutien aux compatriotes Refugiés Rwandais au Congomailed-by:gmail.comsigned-by:gmail.com



Si Shikama yamaganye gahunda ze yonyine, hari ababikoze mbere yacu
Ndamenyesha Minani JMV gusoma inyandiko zaciye kuri DHR([Democracy_Human_Rights] <Democracy_Human_Rights@yahoogroupes.fr>:) mu mpera z'ukwezi gushize kwa Mutarama 2015, arasangamo inyandiko zirenze imwe zivuga inkuru zisa neza neza n'iriya umunyamakuru wa Shikama yamwanditseho.  Akatavuga umwe rero, ubwo yisuzume arebe ko batamuvumbuye rugikubita maze yikosore areke gufasha ibinywamaraso kumena amaraso y'abanyarwanda n'Abanyekongo.

Intego yacu ni uko ukuri gusimbura ikinyoma.
Minani aremeza ko ngo Shikama idashikama ku Kuri nkuko ibyiyitirira. Shikama inezejwe no kumenyesha umuvandimwe wacu Minani ko ubu dufite impapuro zigera kuri 20,000 zisomwa buri munsi tukaba dufite impressions zavuwye kuri 300,000 mu Gushyingo 2014 zikaba ubu zigera kuri 800,000!!!!!!!. Turatangariza kandi Minani ko abasomyi benshi bacu bari mu Rwanda. Ibi rero bikaba bimwereka ko abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga bakunda ibikorwa byacu birimo ubunyamwuga, gukunda igihugu na rubanda bituma duhora duharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma.

Tukaba dusaba Minani JMV ko nawe atasigara inyuma muri iyi nzira y'UKURI.

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355