Taliki 26 Kamena 2014 ni umunso utazibagirana mu muryango n'abavandimwe
bw Modeste ubwo Madamu UWAMAHORO Modeste yaburirwaga irengero. Uyu mubyey UWAMAHORO
Modeste uwatwoherereje iyi nkuru avuga ko amuzi cyane kuko biganye amashuri yisumbuye
muri G.S.N.D.A-Rwaza aho bavuye bagakomezanya muri section ya Normal primaire
muri G.S.Sainte Bernadette-Save.
Mme UWAMAHORO abiganye nawe bakundaga kumwita akazina k'agahimbano
Fillette cyangwa Cadette kuko niwe imyaka yose wabaga ari muto mu ishuri.
Nakunze gusoma cyane ikinyamakuru SHIKAMA igihe cyamutabarizaga akimara
kuburirwa irengero ndetse kikanaza gucukumbura neza kigashobora kubona no ya
telefoni igendanwa +250788751976 yakoreshejwe imuhamagara kugeza azimiye ko ari
iy'uwitwa NIKOBAHOZE Virginie uvuka mu murenge wa Gacaca akarere ka Musanze ubu
akaba ari umunyamabanga wa FPR ku rwego rw'akarere ka Musanze.
Burya koko ngo umuntu ntayoberwa umwibye ahubwo ayoberwa aho
amuhishe. Uyu NIKOBAHOZE Viriginie nawe rwose yiganye na Mme UWAMAHORO Modeste
twese turi kumwe i Rwaza ndetse kuri we byabaye akarushyo kuko biganye kaminuza
muri INES-RUHENGERI Dprt Adm. none turacyababajwe n'uko atagira impuhwe ngo
ajye kwa ba shebuja ababwire ko afatanije n'ibisumizi yabeshyeye Mme Modeste
ngo bamurekure nawe yongere abone ku rumuri Imana yashyiriyeho abayo.
Burya rwose ngo izina niryo muntu, UWAMAHORO Modeste yabagaho akora
ibikorwa bijyanye n'amazina ye, yari azi ubwenge, agatanga amahoro mu mibanire
ye n'abandi kandi akamenya kwihangana no kwicisha bugufi.
Njyewe rwose sinshoboye gutanga amazina kubera impamvu z'umutekano
ariko duherukana kera duhana amafoto, ari umwarimukazi i Nyarutovu dore ko
ariho avuka kandi abakoranaga nawe babyibuke neza niba batarahuye n'inshuti za
NIKOBAHOZE ngo zibageze muri rweru Modeste yari umukobwa utuje kandi ubanira
abandi neza.
Mu 1988 nibwo yashyingiwe mu cyahoze ari komini Mukingo hamwe na
HARELIMANA Emmanuel wigishaga imibare muri ISAE-BUSOGO nyuma akaza kuba
Burgmestre wiyo komini mu gihe cy'umwaka umwe mu 1993 kugeza 1994 ubwo bamuhaga
utuzi akitaba Imana atarwaye.
Ibi ntabwo byaciye UWAMAHORO intege kuko yakomeje kugira ubutwari
bukomeye nyuma ya 1994 yabaye Directrice w'ikigo cy'amashuri abanza ya RUHEHE, byarakomeje
kuri iki kigo hashyirwaho byihuse ibyo bise uburezi bw'ibanze bw'imyaka 9 maze
aba prefete des etudes.
Aha yahavuye ajya kuba umunyamabanga ushinzwe umutungo kuri GS Rusanze
ariho NIKOBAHOZE yamukuye. Kuri ubu butwari bwa Mme UWAMAHORO Modeste dusanga
aribwo ibisumizi bya FPR byamujijije, yakoze neza mu nkiko gacaca ku rwego
rw'umurenge wa Busogo arenganura ababaga bageretsweho ibyaha nyuma aza kwinjizwa
mu nzego z'abunzi kuko inkiko gacaca zasojwe abaturage bamwita inyangamugayo.
Abakada b'inkotanyi (cadre) bakomeje gukurikirana ubwitonzi bw'uyu
Mudamu UWAMAHORO Modeste maze baza kumushinga kuyobora urwego bita muri FPR
Comite de discipline ku rwego rw'umurenge wa BUSOGO na none bamushimye
ubwitonzi bamuzamura gushingwa imyitwarire myiza ya FPR ku rwego rw'akarere ka
Musanze.
NIKOBAHOZE aba yabimenye rugikubita ahita amutanguranwa
aramusamura akoresheje imodoka yo mu bwoko bwa TOYOYA DOUBLE CABINET y'umweru
amugemurira ibisumizi ngo bimurye kuko yabonaga ibye bimurangiranye akeka ko azamusimbura.
Gusa tuzakomeza tugusabire ku Mana kugeza igihe izakorera mu birura
bikakurekura ugasanga abana bawe niba bitarakumize.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355