Mu bihe bitandukanye, KABAREBE na MUSHIKIWABO bamaze kuvuga
imbwirwaruhame 4 zivuguruzanya kuri FDLR. Ubwabanje Kabarebe yavuze ko FDLR
iteye u Rwanda itamara isaha igihumeka, ubwa kabiri avugira mu nteko ko RDF
yaciye intege FDLR ku buryo bufatika, Mushikiwabo yaherukaga kuvuga ko FDLR idateye
u Rwanda ubwoba kuko ruyiteguye(rwiteguye kurwana nayo) none kuri uyu wa kane, taliki
12 Gashyantare 2015 amaze kubwira inteko ishinga amategeko ko byanze bikunze
FDLR igomba kuva mu nzira(kwicwa igashiraho)
Nyamara umuryango mpuzamahanga
ukwiye gutabara amazi atararenga inkombe
Ikibazo kigarukwaho cyane ku Kimihurura mu INTEKO ISHINGA AMATEGEKO ni
UMUTEKANO N'UBUBANYI N'AMAHANGA. Iyi niyo mpamvu MINADEF na MINAFFET
bakurikiranye mu gihe kitarenze iminsi ibiri bajya kwisobanura imbere y'intumwa
za rubanda.
Uko bigaragara intumwa za rubanda zirabona neza ko igihugu kiri mu
bibazo by'urudaca, ubukungu bwifashe nabi cyane, inzara inuma mu byaro, ruswa
iteye ubwoba, ubujura mu bigo bya leta bukabije kandi ababukoze ntibahanwe
ahubwo bakazamurwa mu ntera!
Muri ibi bibazo by'urudaca, Kabarebe arakoresha siyasa ya gisirikari
yemeza ko ubu u Rwanda ngo aribwo rurinzwe kurusha ibindi bihe byose ariko
akiyibagiza ko ikiri mu mitima y'abaturage ari ikindi. Iyo avuga ko umutekano
ari munange, agomba kwibaza icyo uwarangije kaminuza akimwa akazi yagatsindiye
atekereza iyo abonye uwavuye i Bugande yiba akayogoza ikigo cya Leta ntabihanirwe
ahubwo akazamurwa mu ntera cyangwa agahindurirwa imirimo.
Hejuru y'ibi bibazo byose igihugu kiri mu mwijima ku buryo umuryango
mpuzamahanga ukwiye gutabara u Rwanda ukumvisha leta ko Mushikiwabo uririmba
intambara yo kurimbura impunzi izahitana benshi kandi ikangiza byinshi. Ahubwo
hakwiye gushakwa uburyo bwakwifashishwa kugira ngo ibibazo birangizwe mu mahoro
kuko bishoboka kuko ahari abantu hadapfa abandi. Ibi bibazo byose
byiyongereyemo intambara y'amasasu byaba bibi cyane ku muryango nyarwanda.
Minisitiri
Mushikiwabo arabeshya abadepite ko umubano w'u Rwanda n'amahanga ari ntamakemwa
nabo bakamukomera amashyi
Mu kiganiro yahaye abadepite kuwa kane, taliki 12 Gashyanyare 2015,
minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane bw'akarere Louise MUSHIKIWABO
yavuze ko ngo u Rwanda rubanye neza n'ibindi bihugu. Mu by'ukuri ibi ndumva
atari byo kuko mu karere ruherereyemo u Rwanda ruhagaze nabi cyane.
No ku rwego mpuzamahanga umubano w'u Rwanda uhagaze nabi cyane kuko
amahanga atarimo kumva mu buryo bumwe umugambi wa FPR wo kurimbura impunzi
z'abahutu ziri mu mashyamba ya Kongo. Ikibabaje kurushaho ni ukuntu abadepite byitwa
ko bahagarariye rubanda babeshwa bakemera kandi bazi ko babwiwe ibinyoma.
Minisitiri Mushikiwabo
yakatiye FDLR urwo gupfa imbere y'abadepite kandi atari umucamanza
Iyo u Rwanda ruza kuba ruyobowe neza muri demukarasi njye nemeza ko
FDLR iba yaranatashye kera ikibazo cyararangiye. Ariko uko i Kigali bakomeza
kuririmba ko impunzi z'abanyarwanda muri RDC zigomba gutsembwa ntihasigare n'iyo
kubara inkuru, biratuma amahanga arushaho gushyira u Rwanda mu kato.
Ibi ndabivuga kuko ukurikije uko abazungu batekereza, n'ubwo bavuga ko
bashyigikiye u Rwanda mu mugambi wo kurimbura abanyarwanda muri RDC, buriya umuzungu
yigira hirya agatekereza, agakora imibare, akagisha umutima inama agafata umwanya
yibaza kuri uwo mutegetsi ushaka kurimbura abaturage.
Mushikiwabo utinyuka kuvugira imbere y'inteko ishinga amategeko ko FDLR
igomba kurimburwa, abadepite baramutse atari inkomamashyi baba bakwiye kumubaza
igitera ubutegetsi ahagarariye kujya kurimbura abenegihugu.
Ese aho Mushikiwabo abwirwa n'iki ko muri abo badepite bamuri imbere
hatabamo abadashyigikiye ko impunzi ziraswa??? Ese Mushikiwabo we ku mutima we
yumva koko bikwiye gukoresha amasasu mu kurangiza ibibazo??? Ese Mushikiwabo na
Kabarebe bibuka ko iyo FDLR n'izo mpunzi ziri kumwe nayo bakomoka mu Rwanda
kandi ko bene wabo bari hose mu gihugu no mu nzego zose za Leta no mu byiciro
byose by'ubuzima bw'iguhugu???
Uhereye muri perezidansi, muri za minisiteri, muri polisi, mu gisirikari,
mu rubyiruko, mu turere, muri ONG, mu maserivisi n'amashami bya Loni i Kigali, mu madini yose,
mu bacuruzi, mu bahinzi, mu bakarani, mu mfungwa n'abagorirwa, mu bashoferi, mu
tugari no ku mirenge hose uhasanga abanyarwanda bafite abavandimwe babo mu
mpunzi ziri mu mashyamba ya RD Kongo. Murabona ko ibintu bikaze ndetse bitoroshye
na busa!
Perezida Paul
Kagame ubanza ariwe utahiwe kwitaba inteko ishinga amategeko agatangaza
intambara kuri RD Kongo
Burya muri politiki, minisitiri w'ububanyi n'amahanga aba yegereye
perezida wa repubulika cyane ku buryo byinshi byo mu kazi babiganiraho. Keretse
niba Mushikiwabo yahubutse mu kuvuga ko FDLR igomba kuva mu nzira byanze
bikunze, ariko niba mu mvugo ye nta guhubuka kwabayeho, urebye n'uko muri RD
Kongo byitwaye aho amahanga yose arimo kwikuriramo akayo karenge, birashoboka cyane
ko perezida Kagame yatangiza indi ntambara yeruye kuri RD Kongo kandi
ntibyakorwa atabivugiye imbere y'inteko ishinga amategeko ariyo mpamvu mvuga ko
hamwe n'imvugo ya Mushikiwabo, wasanga Kagame ariwe utahiwe kujya ku Kimihurura.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355